UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 28/07/2023
Mu mutima wanjye wa kibyeyi bana banjye, nimugire kugubwa neza kandi mugire igicamunsi cyiza kandi mugire ibihe byiza bana banjye kuko muri aka kanya nishimanye namwe kandi nkaba nje kwishimana namwe muri aka kanya nkaba nje gutaramana namwe kandi nkaba nkomeje kuza kwiyuzuza namwe no kwihuza namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkaba ndushijeho kubiyegereza mu mutima wanjye kugira ngo nkomeze mbuzuze urukundo rwanjye mbahumure kandi mbahumurize uko biri n’uko bikwiye kandi buri wese nkomeze kumuterura ku bibero byanjye. Nimuze rero mwonke ibere ryanjye bana banjye kuko iteka ryose umunsi ku wundi mpora mbonsa kandi ngahora iteka mbabwira nti muze mwonke kuko bana banjye mbategeye iry’iburyo kandi ngahora iteka mbashyikiriza mu rukundo rwanjye kandi ngahora iteka ndubakolotiza kugira ngo muze mwigenge kandi muze mwisanzure mu mutima wanjye ubafitiye ubwuzu ndetse n’urukundo rwa kibyeyi. Bana banjye rero sinzigera mbahana kandi sinzigera mbatererana nzakomeza kubaba hafi kandi nkomeze kubarengera muri byose nzakomeza kubahumuriza kubomora ibikomere ibyo ari byo byose kandi kugendana namwe mu rugendo uko bwije n’uko bukeye guhora iteka mbasabanisha n’ibyiza by’Ijuru ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi kugira ngo mpore iteka mbereka yuko ndi umubyeyi utandukanya n’abandi kandi ndi umubyeyi uza kwiyuzuza namwe no kwihuza namwe mu buzima bwanyu kugira ngo nkomeze ngendane namwe kandi nkomeze mbamurikire mu ntambwe z’ibirenge byanyu, oya ntimukagende nk’abatareba kandi ntimukagende nk’impumyi kuko ndi umubyeyi wanyu ubahora hafi kugira ngo mpore iteka mbarangaje imbere kandi mpora iteka mbasukura mpora iteka mbahumuriza mpora iteka mbambika mbambura imbaraga zose z’umwanzi zashaka kubagiraho ububasha kandi mbakuraho umwanzi washaka kuza kubafataho bityo mpore iteka mbiyegereza kandi mpore iteka mbashyira iruhande rwanjye ahatavogerwa n’umwanzi kandi ahadakandagirwa n’umubisha kugira ngo mpore iteka mbuzuza ububasha bwanjye kandi mpora iteka mbagabira ingabire ndetse n’ingabirano zikomeza kubanyegereza kandi zikomeza kubashyikiriza mu rukundo rwanjye no mu mutima wanjye ubafitiye ubwuzu bwa kibyeyi.
Nimuhumurizwe kuri buri wese kandi buri wese nakomeze ahate ibirenge inzira muza munsanga kandi mukomeza gukatariza mu cyiza ndagira nti ntihazagire n’umwe wigera ucogora kubera ibihe cyangwa kubera umwanzi ahubwo bana banjye muri aka kanya kandi muri uyu munsi kuri iki gicamunsi buri wese namuzaniye imbaraga zituma muhora iteka muhagaze gitwari kandi muhagaze kigabo kugira ngo murwanye umwanzi mumutsinde kandi mumurindimure mu biremwa byose kandi namwe ubwanyu mukomeze kumucyaha kugira ngo ye kubagiraho ijambo kandi ye kubagiraho ububasha. Nimukomeze mukomere bana banjye turi kumwe ndabashyigikiye ndabakunda mbahora hafi mu buzima bwanyu bwa buri munsi ndushijeho kwihuza namwe kandi ndushijeho kubuzuza n’urukundo rwanjye kandi nkomeje kubasabanisha n’impuhwe zanjye zihora iteka zibarengera kandi zibanyegereza uko biri n’uko bikwiye kandi ngahora iteka mbatazanurira amayira kugira ngo mudahura n’ibisitaza n’imitego mu nzira mukaba mwasubira inyuma mugasubika urugendo rwanyu kubera umwanzi mutangezeho, icyo rero si cyo nshaka kandi sinzigera nagishaka kuko sinabibifuzaho niyo mpamvu namanutse nkaza kwihuza namwe no kwiyuzuza namwe kandi akanya nkaka nkaba nkafata nza kubaganiriza bana banjye kugira ngo nkomeze mbereke inyifato kandi nkomeze mbereke urugendo muri kugenda uko rumeze n’uko ruteye kugira ngo mubashe kumenya uko mwitwara kandi mubashe kumenya uko mwifata mwitwararike mu rugendo rwanyu ku gato no ku kanini mwirinde kuri buri kimwe cyose kibi cyabatandukanya n’urukundo rwanjye bityo icyo nzira urunuka kandi nkacyanga murakizi ko ari icyaha namwe mucyange urunuka kandi mukigendere kure bityo ndusheho kubinjiza mu gushaka kwa DATA kandi murusheho kwinjira mu butungane mukiri ku Isi ko ari cyo nabatseho kandi akaba ari cyo mbashakaho integuro yanjye muri mwebwe ikaba ikomeje kandi umugambi wanjye na DATA tukaba tuwukataje kandi tukaba dukomeje kuko tutazigera ducogora cyangwa ngo ducogozwe kuko nta kintu na kimwe kijya kidukoma mu nkokora igihe cyose twagambiriye no gukora turabikora ibyo twagambiriye turabikora no kubikora kuko nta muntu waza kutugamburuza cyangwa ngo adukome mu nkokora atwigizayo atubuza gukora icyo twapanze kandi icyo twagambiriye. Umugambi wacu rero muri mwebwe urakomeje kandi ntuzigera usubikwa kandi tuzakomeza gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza kandi ibyo twashatse gukorera muri mwebwe tuzabikora tubirangize. Buri wese rero nashyikire umugisha kandi buri wese ashyikire imbaraga naje mbazaniye bana banjye kandi buri wese yakire urumuri rumumurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu mukomere kandi mukomeze urugendo igihe cyose ndi kumwe namwe nk’umubyeyi wanyu ubafatiye iry’iburyo mu rugendo kandi nkaba nkomeje kubashyigikira kubasigasira guhora iteka mbarengera mbarenganura mbakura mu biganza by’umwanzi kandi mbakuriraho imitego iyo ari yo yose kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete murangamira iby’Ijuru kandi mukomeza gukorera Ijuru mukomeza guhagarara mu butore dukomeje guhereza buri wese kuko tuzi icyo twabatoreye kandi tuzi icyo twabazigamiye. Nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze kugira ibihe byiza mu rugendo rwanyu kandi bana banjye mukomeze gukatariza iby’Ijuru uko bwije n’uko bukeye ndagira nti ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’umwanzi, nimuhore iteka muri maso kandi muhore iteka mutsemba umwanzi mumurindimura mumwigizayo mu biremwa byose kandi namwe ubwanyu murushaho kwibera ku izamu.
Nimwakire byinshi byiza mbabumbatije bana banjye kandi mwakire byinshi mpora iteka mbabumbatiye mu biganza byanjye ariko umunsi ku wundi nkabarekuriraho bimwe na bimwe kugira ngo mbyishyire mu biganza byanyu bibe ifunguro ryanyu ribatunga uko bwije n’uko bukeye kuko ndi umubyeyi ubareberera nkamenya ikibakwiriye kandi ikibabereye nkamenya icyo ndi bubahe kikabagirira umumaro kandi na DATA kikamuhesha ikuzo kandi namwe ubwanyu kikabagirira umumaro bityo rero nk’umubyeyi wanyu ubitaho bana banjye kandi bana banjye mpora iteka ndeberera nkakomeza kubibuganizamo kandi nkakomeza kubibahereza kugira ngo bikomeze kuba ingirakamaro muri mwebwe igihe cyose. Nimukomeze rero mwakire turi kumwe kandi mukomeze mwakire ibyiza by’Ijuru mpora iteka mbategurira kandi mpora iteka mbateganyiriza kuko mu ntambwe z’ibirenge byanyu ndushijeho kubagura kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete murusheho kujya mbere bityo mukomeze kuguruka mbagurutse kandi nkomeze mbasimbutse imitego myinshi bityo umwanzi Sekibi najya yibwira yuko ari bubafatire hariya mbahagurutse kandi mpabasimbutse kuko igihe cyose mbona umwanzi yagambiriye kuza kubagamburuza mu rugendo rwanyu nanjye ndaza nkifatikanya namwe bityo aho yari yategeye yuko mutari buhace nkaza jyewe nkahabacisha mu gitinyiro cyanjye no mu bibasha bwanjye budahangarwa kuko umwanzi namutsinze kandi nkaba naramukandagiye ku mutwe ari nako nkomeje rero gutsindira mwebwe bana banjye kandi ntore za Yezu Kristu kandi ntore za Jambo ni twebwe tubafiteho ijambo jye na Jambo umwana wanjye kuko ari twebwe twabitoreye kandi tukaba twarabashyize muri iki gikorwa muri uru rugendo kugira ngo mukomeze mukore byinshi bikomeye mu isi kandi mukomeze mukore imirimo ndetse n’ibitangaza mukomeze muzahure benshi kandi mukomeze mushyire byinshi ku murongo bitari biri ku murongo ari nako mukomeza guhumuriza benshi kandi mukomeza komora imitima y’abakomeretse kandi mukomeza gushyira benshi mu rumuri bari mu mwijima imitima yanze guhinduka yabaye nk’amabuye mukomeze kuyisabira kugira ngo ihindukire twifatikanyije bana banjye kuko iteka ryose ndangwa no kurohora buri kiremwa cyose kandi nkatebukira gutabara buri mwana wanjye uri ku Isi kuko buri mwana wanjye ari mu murage wanjye kandi mwese nkaba narabahawe igihe nari munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, umwana wanjye rero yarampaye ibiremwa byose kugeza ubu ngubu n’iteka ryose buri kiremwa cyose kiri mu Isi ni icyanjye abanyemera n’abatanyemera abanzi n’abatanzi abo bose mbita abana banjye nkabasabira kandi nkabatakambira uko bwije n’uko bukeye kugira ngo barusheho kuza banyegera none rero namwe bana banjye nimukomeze kumfasha kurohora Isi ndetse n’abayituye kuko nabiyegereje kugira ngo dukorane ibyo bikorwa kandi dukorane imirimo ikomeye mu Isi mu gukiza ibiremwa kandi mu kurohora benshi ari nako namwe nkomeza kubategura kugira ngo mbasukure wese wese murusheho gusabana n’Ijuru uko biri n’uko bikwiye mu buryo bunogeye umuganbi wanjye n’uwa DATA kugira ngo umunsi ku wundi turusheho guhora iteka tubigisha byinshi kandi turusheho kubereka byinshi by’Ijuru kugira ngo murusheho gusobanukirwa na byose kandi byinshi mutari mwamenya mubashe kubimenya n’ibyo mutari mwasobanukirwa nabyo mubashe kubisobanukirwa. Ntacyo rero nzabahisha nta n’icyo nzabakinga kuko igihe cyose mparanira kubereka buri kimwe cyose kubabwira buri kimwe cyose kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe he kugira na kimwe kibisoba cyangwa ngo hagire na kimwe kibihisha ahubwo mumenyeshwe byose kandi mumenye byose kugira ngo mubashe kumenya uko mugenda mu rugendo mubashe kumenya uko mwifata mu rugendo rwanyu.
Sinzigera rero mbatererana kandi sinzigera mbatenguha nzakomeza kubaba hafi nk’umubyeyi wanyu ubarengera kandi nkababa hafi igihe cyose kandi nzakomeza kubarengera nk’umubyeyi wabitoreye nkabashyira muri uru rugendo kugira ngo nkomeze nkatazanye namwe mu rugendo kandi nkomeze mbambike imbaraga zanjye ubutwari ubudacogora guhagarara mu rugendo rwanyu ubudasubira inyuma kandi ubudasubika urugendo murusubikishwa n’umwanzi ahubwo nzakomeza kubaha imbaraga zanjye kandi nkomeze kubakindikizaho igishura cyanjye buri wese muri mwebwe mufatiye iry’iburyo mu rugendo kandi buri wese muri mwebwe mwifuriza urugendo ruhire. Nimukomeze muze murisanga kuko aho muri kugana ni heza kandi Ijuru muri gukorera muzaribona turahemba ntabwo twambura buri wese wakoze neza turamuhemba kandi tukamushyikiriza ibihembo bye kandi mwebweho twarabakunze kandi twaranabitoreye tubabumbabumbira muri uru rukari kugira ngo mujye muhora iteka muhuzwa no gukora ikiri icyiza mu kurohora Isi no mu guhora iteka namwe ubwanyu mwibereye ku izamu mutsinda umwanzi kandi murindimura buri kimwe cyose kibi cyabatandukanya n’urukundo rw’Ijuru.
Mbifurije urugendo rwiza kuri buri wese kandi buri wese mwifurije guhagarara gitwari gukomera no gukomeza urugendo ubudacogora ubutwari kandi kubaka ubumwe ndetse n’amahoro bikabaranga igihe cyose. Bana banjye nimukomere bana banjye nimukomeze urugendo bana banjye mbafatiye iry’iburyo bana banjye ndabonsa kandi nkabaterura ku bibero byanjye umunsi ku wundi nkabambika kandi nkabasukura nkabahumuriza nkabamenyera icy’ingenzi kugeza na n’ubu rero sinzigera nisubiraho kandi sinzigera nsubika ibyo natangije muri mwebwe nzakomeza gukora nk’umubyeyi ukorera abana be kandi nk’umubyeyi ushaka yuko abana banjye mbateza intambwe bana banjye ndashaka kuburiza intera kandi ndashaka kubashyira ku gasongero ndashaka kubagira icyitegererezo cy’abandi bityo mukaba itara ry’abandi benshi bababonye bityo bakabasha kugira icyo bibwira kubera ukuntu nkorana namwe kandi kubera ukuntu mukorana n’Ijuru n’ukuntu musabana n’Ijuru.
Nimwakire umugisha ubakomeza kuri buri wese kandi nimwakire umugisha ukomeza kubaherekeza kuri iki gicamunsi kugira ngo nkomeze ngendane namwe kandi nkomeze nkorane namwe bana banjye nimwakire amahoro kandi nimwakire umugisha buri wese mwebwe ndamuhumurije buri wese muri mwebwe ndamukomeje nimukomere narabitoreye kandi narabizigamiye kugira ngo nkomeze mbabumbatire kandi nkomeze mbarebe nk’indabo zanjye zihora iteka ziri umuteguro uteguwe imbere y’amaso yanjye. Kuri uyu munsi rero bana banjye nejejwe no kongera kwishimana namwe kandi no gutaramana namwe mbabwira nti nimukomeze mukataze ntimugatere intambwe mujya inyuma ahubwo nimuhora iteka mutera intambwe mujya mbere n’ubwo bwose umwanzi Sekibi ahora iteka abatega imitego kandi akagambirira kuba yabasubiza inyuma ariko ntabwo azabigeraho kuko namanukiye kuza kubatabara kandi abamalayika n’abatagatifu bakaba bahorana namwe bakaba bahora bari muri mwebwe kugira ngo bakomeze kubarwanirira urugamba rwa roho intambara muhora iteka murwana urudaca umunsi ku wundi murwanirira roho zanyu kandi urugamba rwa roho muhora iteka murwana murwanya umwanzi nkomeje kurubafashamo kandi twaje nk’ijuru ryose kubarwanirira no kubaba hafi kugira ngo dukomeze icyo twatangije muri mwebwe kugira ngo tuzakomeze umugambi wacu tuwugeze ku musozo kandi tuwusoze nk’uko twawupanze nk’uko twawutangije; nta kizashaka rero kubagamburuza kandi nta kizatugamburuza kuko icyo twivugiye tugihagararaho tukakirinda ibihe n’ibihe kugeza buri kimwe cyose tukigejeje ku musozo.
Nimugire amahoro ndabakunda bana banjye ibihe byiza turi kumwe gukomera no gukataza kuri buri wese buri wese mwifurije igicamunsi cyiza turi kumwe nimukomeze kugubwa neza buri wese muhaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomeze muhumurizwe n’impuhwe zanjye kandi mukomeze muze muture mu mutima wanjye ubafitiye ubwuzu ndetse n’urukundo rwa kibyeyi mpora iteka mbagezaho kandi nkarubasesekazaho umunsi ku wundi.
AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE NDABAKUNDA IBIHE BYIZA TURI KUMWE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAHORA HAFI IGIHE CYOSE KANDI NGAHORA MBATAKAMBIRA KANDI NGAHORA ITEKA MBATABARA KANDI NGAHORA ITEKA MBAHA UBURENGEZI BWANJYE, NKABAHA IMBARAGA ZIBAFASHA GUTSINDA UMWANZI BITYO NAMWE MUGATSINDA KAKAHAVA, MUKABA MUHAGAZE AMAGINGO AYA NGAYA, MUKABA MUHAGAZE BURI WESE MU MWANYA NAMUSHYIZEMO KANDI AKABA ARI CYO NKOMEJE GUHORA ITEKA NSHINGA MURI MWEBWE KUGIRA NGO BIBE INSHINGANO ZANYU ZA BURI MUNSI BURI WESE AKOMEZE GUHAGARARA MU MWANYA WE KANDI NANJYE NKOMEJE KUBARENGERA. AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!