NIWE UKWIYE KUBAHWA KANDI NI WE UKWIYE KURANGAMIRWA

UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 02 KANAMA 2023

Ndabahobereye ntore z’Imana nimugire kugubwa neza amahoro y’Imana nahorane namwe iteka ryose kandi muhore iteka mwishimiwe imbere ya DATA kandi muhore iteka mwishimiye kugendana n’ab’Ijuru igihe cyose kuko twaje gusabana namwe kandi twaje kugendana namwe ibihe byose bana banjye rero kandi ntore z’Imana ndabaramukije mu byishimo byinshi kandi ndabahobereye nimugire kugubwa neza kandi mwakire urukundo n’ibyishimo byanjye mpora iteka mbazanira kugira ngo murusheho kwizihirwa kandi murusheho kugenda mu rugendo rwanyu mwishimye kandi munezerewe kuko ari cyo nshaka kugira ngo mu gukorera Uhoraho kwanyu mu buzima bwanyu ku Isi mugende mukatazanya ishyaka ndetse n’umwete kandi mwishimiye gukorera Uhoraho Imana mu musabano mwinshi n’Ijuru ryose mugirana n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye kuko tuza kubaganiriza kandi tukarushaho kubahuza n’urukundo rwa DATA kuko Ijuru ryururutse rikaba ryaraje kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu kandi mu butumwa bwanyu kugira ngo turusheho kubateza intambwe kandi turusheho kubamenyesha byinshi byiza by’Ijuru bityo iteka ryose muhore iteka munogewe n’umugambi w’Imana kandi muhore iteka mwishimiye umugambi w’Imana muri mwebwe kuko uru rugendo ari Uhoraho Imana warubashyizemo kugira ngo murangwe n’ibikorwa byiza kandi muhore iteka mubohora ababoshye kandi muhore iteka mukiza benshi kuko ibikorwa byanyu ari impangare kandi ibikorwa byanyu bikaba bikomeje nta wabisubika.

Nimukomeze umurego wo gukora ikiri icyiza kandi muhore iteka mwishimiye gukorera Uhoraho Imana kandi muhore iteka mwishimiye kubohora benshi kandi gukiza benshi bana banjye ndi kumwe namwe ndushijeho kubateza intambwe kandi ndushijeho kubahuza n’urukundo rwanjye kugira ngo murusheho kuzura urukundo kandi murusheho kuzura ibyiza by’Ijuru bana banjye n’ubundi nabazaniye urukundo kuko sinjya ndusiga kuko ari cyo cy’ingenzi cya mbere nza kubambika kugira ngo nkibasesekazeho bityo urukundo rube ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi bana banjye ndabakunda cyane kandi mbahoza ku mutima wanjye ndi Mutagatifu Mariya Madalena utaramanye namwe muri aka kanya kandi nkaba nishimanye namwe buri wese muri mwebwe nkaba nkomeje kumwuzuza urukundo ibyishimo ndetse n’urugendo ruhire nkomeje kurubifuriza nkomeje rero kubahereza amahirwe yose kandi nkomeje kubahereza imitsindo mu ntoki kugira ngo iteka ryose umwanzi atazigera abatsinda ahubwo mujye mumutsinda ari mwebwe kuko ububasha mubugabirwa umunsi ku wundi nanjye nkaba narasabye DATA kuza kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu rwa gitumwa bana banjye kugira ngo nkomeze mbibafashemo byose kugira ngo muzarutsinde kandi mukomeze gutsiratsiza icyo ari cyo cyose kandi mumwanzi Sekibi murusheho kumuhinda no kumuhindanya bityo abure intaho bityo urumuri ruhore iteka rubaranga bityo aho umwijima uri hose muwuhigikishe urumuri dukomeje kubambika kandi ibyiza dukomeje kubamanuriramo bihore iteka bitsinda icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose.

Mbahaye umugisha kugira ngo muhore iteka mukataje kandi mbahaye imbaraga zo kugira ngo mukomeze kurindimura kandi mukomeze gusenyera umwanzi n’ubwo bwose ahora iteka ashaka kurwanya intore za DATA ariko ntabwo ajya atsinda ahubwo aratsindwa kuko twaje kubarwanirira ntore z’Imana kugira ngo muzatsinde kandi amagorwa yose abera muri uru rugendo mu bagenzi bose baba bari gukataza basanganira DATA turayazi kandi turayabona cyane ntabwo twayayoberwa nk’abatagatifu twabaye mu Isi ibyo byose tuba tubizi kuko buri muntu wese ushaka gukurikira Uhoraho Imana buri muntu wese ushaka kureka ingeso mbi aho ziva zikagera agashaka gukora imigenzo myiza bityo ngo azibukire ikibi asanganire DATA kandi arangwe no gukora neza uwo ari we wese Sekibi aramuhagurukira kugira ngo arebe yuko yamusubiza inyuma mu rugendo rwe; ariko nimuhumure nkomeje kubibafashamo bana banjye ntore z’Imana nkomeje kubakatarisha mu ntambwe z’ibirenge byanyu kandi ndushijeho kubahumura amaso ndushijeho kubamenyesha byinshi by’Ijuru kugira ngo murusheho gusobanukirwa kandi nanjye ndusheho kubasobanurira byose kuko Ijuru nagezemo ritatsemo ibyiza kandi hari ibyiza byinshi bitagereranywa kandi huzuye impuhwe nyinshi ndetse n’urukundo dukunda ikiremwa muntu ari yo mpamvu twagarutse kuza kwihuza namwe kugira ngo uko muteye intambwe tugende tubafata ikiganza kugira ngo kwa kurohama kwa hato na hato benshi bajya bakunda gutsindirwamo bityo benshi bakarohama bakagenda bakagenda bagiye bakarohamira ko twaje rero kubarohora kandi twaje kubasayura kugira ngo dukomeze kubatera akanyabugabo kandi tubatere umwete uko bwije n’uko bukeye.

By’umwihariko rero bana banjye naje kugendana namwe kugira ngo mbateze intambwe kandi mbafate ukuboko intambwe ku yindi kandi nkorane namwe mu rugendo rwanyu uko bwije n’uko bukeye mbuzuza urugwiro rwinshi mu by’Imana kandi nkomeza kubakunda bana banjye namwe ubwanyu mbatoza ukundana kandi ndushaho kubaha urukundo n’ibyishimo kugira ngo namwe ubwanyu hagati yanyu mujye mwishimana n’ubwo umwe agiye ari iyo gihera kandi undi agiye ari hariya ariko mu rukundo rwanyu kandi no mu musabano w’Ijuru byose ndabizi bizakunda kandi ngiye gukomeza kubikora kugira ngo buri wese ajye yumva yuko ari kumwe na mugenzi we kandi buri wese ajye yishimira mugenzi we bityo nimuhura muri ubu buryo mwishimane kandi muhore iteka mwishimiye guhura twabahujemo muri ubu buryo kuko twabishatse kugira ngo tububake bityo mube urukundo nyarukundo kandi mube urukundo rusa rusa; erega ntore z’Imana hari icyo twashatse muri ubu buryo kandi hari icyo twabikoreye yuko umwe yaba ari hariya n’undi ari hariya ariko tukabahuza muri ubu buryo kandi tukabavugisha kandi tukaganira namwe kandi tugakorana namwe tukabereka ibiri ibyiza buri wese aho ari kandi  buri wese aho ari mu gace agiye aherereyemo hari ibyo tugenda tuhakora kandi hari ibyo tugenda tuhasukura hari umwanzi tugenda tuhakumira kuko ububasha tugenda tubamanuriramo ari ububasha bukaba ari ububasha bw’ingenzi kandi akaba ari byo dukomeje kwiheshamo agaciro mu Isi kandi namwe ntore z’Imana tukaba dukomeje kubahesha agaciro tukaba tutazigera  dutuma mukorwa n’isoni ibyacu tuzabirwanirira paka kugeza ku ndunduro kuko igihe cyose duharanira kwihesha ikuzo kandi n’abacu tukabahesha ikuzo ntabwo tuzemera rero yuko mukorwa n’isoni ahubwo umwanzi ubahiga uko bwije n’uko bukeye azagenda wenyine kandi azakorwa n’ikimwaro kuko iteka ryose atera abacu kandi akumva yuko ashaka kubakoza isoni kandi akibwira yuko ibyo arimo ashaka kumwaramwaza intore z’Ijuru ariko nyamara ikimwaro niwe ugitahukana kandi igisebo niwe ugitahukana kuko iteka ryose turwanirira abacu kandi tukabahagararaho iteka ryose kandi twebwe tuzi kurwaniria abacu kandi ibyacu dufite uko tubijyana ku njyana imwe kandi tukagenda gacyeya kandi ibyacu tugatuza tubishyize ku muringo kandi bikagaragarira benshi mu Isi yose muri rusange.

Nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza ntore z’Imana ntabwo mwibeshye ahubwo muri mu murongo nyawo ndagira nti ahubwo nimukomeze muwuhagararemo ibindi byose byaturuka impande n’impande mubyime amatwi mukomeze mutumbirire Imana ihoraho yinyine ibindi byose mubyime amatwi kuko mukunzwe n’Imana kandi mukaba mwizewe n’Imana kuko Imana yabakunze nta wabima umugisha kuko Imana iba yawubahaye kandi Imana niyo ibabeshaho. Mwene Muntu yakwibwira yuko yabanze akumva yuko ashaka kubakura mu buzima nyamara Uhoraho Imana we akavuga ngo nimubeho nk’uko n’ubundi ababwira ngo nimubeho nanjye rero ndabibabwiye bana banjye nimubeho kandi mugwire muganze mukwirakwire ku Isi hose mukomeze gutangaza ikiri ukuri kandi urukundo rw’Imana rukomeze kubagaragaraho kandi mukomeze no kurukwirakwiza mu Isi yose kuko imbaraga za DATA zigiye kugaragara kandi ugukora kwa DATA kukaba kugiye kwigaragaza mu biremwa byose mu Isi muri rusange kandi abo bose bakomeje kwizera izina rya DATA Imana ihoraho umuremyi w’Ijuru n’Isi wahanze ibiboneka ndetse n’ibitaboneka agahora iteka ari umugenga w’ibintu byose aje kugaragaza imbaraga ze kandi aje kugaragaza ububasha bwe aje kwerekana ugukora kwe kandi imbaraga ze zidakumirwa zidahangarwa agiye gukomeza kuzimanurira mu bamwizera kandi abamwiringiye bose kuko yiteguye kubahesha ishema ndetse n’ikuzo.

Nimukomere ntore z’Imana turi kumwe ndabakomeje nimukomere ndabahumurije nimuhumure ibyo byose mugenda muhura nabyo umunsi ku wundi bisa nk’aho ari ibisitaza bishaka kwitambika imbere yanyu nazanye umuhoro wo gutema kandi nkagenda mbihuga ibyo ngezeho byose nkabitema nkabihuga bityo ntore z’Imana mukarushaho gutambuka kandi mugatambukana ishema n’isheja kuko twaje kubarwanirira kandi twaje kwihesha ikuzo muri mwebwe. Benshi rero baribwira ngo ibi ntibisanzwe cyangwa ngo ibi ntibyahozeho ninde se wamenya gusobanukirwa kandi wakisobanurira we ubwe n’ubwenge bwe n’ibitekerezo bye akumva yuko yacengera imigambi ya DATA uko akora? Ninde wabayeho kuva kera na kare kugeza n’ubu ngubu akaba akiriho akaba azi uko DATA agenza kuva mu ntangiriro kugeza ubu ngubu akaba azi uko DATA akora n’uko agenda akora nk’uko yagiye akora mu binyejana bigenda bihita? DATA afite uko akora kandi kuva Isi ikiremwa afite ukuntu ibintu bye yabiteguye kandi abijyana ku njyana imwe kandi igihe iyo kigeze iyo yavuze ngo muri iki gihe nzakora gutya kandi ibyange nzaba mbitwaye gutya bizaba bimeze gutya mu Isi kandi bano bazaba bameze gutya niko bigenda nta wabihindura naho Mwene Muntu rero ukomeza kuza akavuga ngo ibi ntibyabayeho ntibyigeze bibaho yabwirwa n’iki kandi aba ari bwo akigera ku Isi mu bindi binyejana byahise atarigeze amenya ibyabaye kandi DATA ari we  rero ufite n’ubwenge bwo kumenya ibye kandi uko yabiteguye akaba ari nako akomeza kubijyana ku njyana imwe kandi ibye byose akabisohoza neza? DATA rero ibye ntabwo ajya abicamo kabiri ahubwo ibye byose aharanira kubyuzuza kandi agaharanira kwihesha ikuzo iteka ryose kuko ari we ufite ikuzo ndetse n’ububasha niwe ukwiye kubahwa kandi ni we ukwiye kurangamirwa ibindi byose mu Isi ni ubusa kandi ni amanjwe kuko byose bivaho kandi bigashira ariko we agahoraho iteka ryose.

Ntore z’Imana ndagira nti nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe kandi ndi kumwe namwe kandi nkomeje gusingiza Uhoraho Imana wabatoye kandi akaba akomeje kubakomereza ubutore kandi akaba akomeje kubaha umwete gukataza ndetse n’ishyaka iteka ryose. Imana niherebwe ikuzo muri mwebwe Imana niherebwe ikuzo n’icyubahiro muri mwebwe Imana niherebwe ibisingizo muri mwebwe kubera ibikorwa by’agatangaza ikomeje gukorana namwe uburinzi bwayo ikomeje kuboherereza n’uko natwe abatagatifu akomeje kuturekura kugira ngo turusheho kuza kubahumuriza kubereka inzira kandi kubasobanurira buri kimwe cyose ntore z’Imana kugira ngo mukomeze muhagarare mu mwanya mwashyizwemo kandi mugume mu rugendo rwanyu iteka ryose. Nanjye rero naje kubashimisha kandi naje kwishimana namwe kandi naje kubatambutsa ibikomeye amagorwa ya hato na hato aba atoroheye abagenzi abo ari bo bose baza basanga DATA kuko Sekibi ahora iteka ateza ibikuba ndetse n’ibikubarara agateza imvururu za hato na hato umwijima umwiryane wo kugira ngo arebe ko yabasha gushwambagura ibyacu ariko ibyacu dufite uko tubirinze kandi turabirinze kandi namwe ntore z’Imana bana banjye nkunda ndabarinze cyane n’ibyacu tubagabira umunsi ku wundi ndabirinze cyane ari yo mpamvu muhagaze amagingo aya ngaya kandi mukaba mukomeje guhumurizwa no kwerekwa inzira uko beije n’uko bukeye.

Bana banjye njya mbabwira yuko Uhoraho Imana yantabaye kandi yangiriye ubuntu bugeretse ku bundi akankiza kandi naragaragarwaho nk’umunyabyaha kandi koko nanjye nari ihabara ariko Uhoraho Imana urukundo rwe rwangezeho rurandeshya kandi ruranzamura rurantabara urukundo rwa Yezu Kristu ruranyiyereka kandi ruranyiyambika bityo nanjye uwo mwambaro w’urukundo yari amaze kunyereka ndawambara bityo rero mbona ni umwambaro umbereye cyane bityo nirinda kongera kuba nawukuramo bityo iteka ngaharanira guhora iteka nywambaye nkirinda kuwukuramo none bana banjye nanjye nararebye mbona ari byiza bikwiye rwose kandi binatunganye mpitamo kuza kubambika uwo mwambaro w’urukundo Yezu Kristu yanyambitse nkaba rero nkomeje kuwambika buri wese kandi nkaba nkomeje kuwugenera buri wese muri mwebwe kugira ngo muhore iteka mwambaye urwo rukundo Uhoraho yampaye kandi Nyagasani Yezu Kristu yanyambitse. Nimukomeze mwambare bana banjye kandi mukomeze mugubwe neza iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe kandi nkomeje kubashyikiriza ibyo byiza by’Ijuru bitajorwa kandi bitagereranywa Mwene Muntu ashobora kwibwira yuko ashaka kujora ibyacu kandi ashaka kujora iby’Ijuru ariko ntiyabijoranya ngo abonemo injori ashobora kwibwira yuko ashaka kubonamo injori ariko nta njori azabonamo kandi tuzakomeza gucunga umutekano w’ibyacu kandi dukomeze kubirinda uko biri n’uko bikwiye kandi bizira ubuhemu kandi ibyacu byose bikazira uburyarya tuba dufite uko tubijyana kandi ibyacu byose bikaba ari ukuri kandi tukaba tuvuga amagambo y’ibyiza kuko tuvuga icyiza kandi tukavuga yuko buri muntu wese urangamiye Imana kandi buri muntu wese ukurikiye Imana agomba kurangwa n’ibikorwa byiza akiyambura ibikorwa bibi by’umwanzi bityo ibikorwa byiza akaba ari byo yiyambika igihe cyose; ibyo rero nibyo dukomeje kubambika ntore z’Imana kandi ibyo byose nibyo dukomeje kubatoza no kubahuguramo ari nabyo duhora iteka tuza kubambika kandi kubibutsa uko bwije n’uko bukeye kugira ngo muhore murangwa no kubikora twararebye twibuka yuko Mwene Muntu ajya yibagirwa vuba duhitamo kuza guhora iteka tubibutsa kandi duhora iteka tubateza intambwe kugira ngo muhore muzirikana icyiza cyo gukorera Imana kandi muzirikane gukorera Imana icyo bivuga kandi kwizera Imana uko bimeze kugira ngo tubibigishe bityo mubashe kubigeraho mubisingire mubifate mu biganza byanyu dore ko muri iki gihe dushaka kubinjiza mu gushaka kwa DATA bityo mukinjiramo wese wese nta kwiziga nta no kwizigama narabakunze rero bana banjye kandi twana twanjye kandi mpora mpora iteka mbategurira ifunguro rya buri munsi nkaza kuribagaburira ari ifunguro ribakwiriye kandi ribanogeye ndi bubahe rikabagirira umumaro kandi na DATA rikamuhesha ikuzo iryo niryo funguro mpora iteka mbategurira bana banjye nkaza kuribagaburira bityo nanjye nareba ifunguro nabagaburiye nabona muririye neza bana banjye nanjye nkanezerwa bityo nkongera nkabategurira irindi funguro kuko ibyo mba nabahaye mba nabonye yuko mwabiriye neza mwishimye kandi mwizihiwe nanjye nkarushaho kwizihirwa muri mwebwe. Nimukomeze mugubwe neza turi kumwe nkomeje kubaragiza Imana ihoraho Imana umusumbabyose nimuhore iteka muri mu biganza bya DATA bihore iteka bibabumbatiye kandi bihore iteka bibasigasiye iteka ryose n’ibihe byose.

Mbahaye umugisha utagabanyije ukomoka kuri Uhoraho Imana yampereje kuri uyu munsi kugira ngo nywubashyikirize bana banjye ube umugisha ugendana namwe ubagenda imbere n’inyuma impande n’impande kugira ngo murusheho gukwirakwiza ikiri icyiza kandi ibyiza by’Ijuru ryose birusheho kubamanukira. Ndagira ngo mbabwire ngo bana banjye ibikorwa byanyu bya buri munsi by’isengesho ritaretsa kandi ridakurwaho kandi igishyika ndetse n’urukundo n’umwete muba mufitiye isengesho ndabibona kandi bana banjye nkanabibashimira ngira nti nimukomereze aho ngaho ntimugateshuke kandi ntimugacike intege nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo mpore iteka mbibatoza kandi mpore iteka mburiza muri iyo ntera. Nimukomeze mugwirirweho n’uwo mugisha kandi iyo mvura y’ibyiza byinshi ikomeze ibamanukireho bityo namwe mukomeze kwemera koko ibamanukireho tubasukure kandi tubigishe uko bwije n’uko bukeye. Bana banjye rero nimuhore mu isengesho kuko mukiza benshi kandi mukarohora benshi muri aka kanya nkoranye namwe ibikorwa byinshi kuko tubohoye benshi kandi tukaba dushyize byinshi ku murongo kandi tukaba tuzahuye roho nyinshi zari zazikamye. Hari benshi Sekibi yari yategeye mu mpanuka ariko muri aka kanya mu nkunga y’amasengesho yanyu dufashe amasengesho yanyu tuyakoresha ibikorwa bikomeye cyane kuko dutambagiye mu Isi muri rusange kandi tukaba turohoye abo bose Sekibi yari yateje yuko bari bukore impanuka bityo rero agahita abatwara bityo akaba yari gutwara roho zabo zidasukuye ariko Uhoraho Imana yamaze kubafata kandi yamaze kubashyira mu rumuri ku buryo roho zabo zitagishengutse kandi zitagishengukiye mu nyenga y’umuriro ahubwo Uhoraho Imana akomeje kubamurikira natwe tukaba dukomeje kubereka inzira y’urumuri kugira ngo bahore iteka bakatarije muri iyo nzira kandi barangwe no kwisubiraho imitima yabo twamaze kuyitangatanga kugira ngo yigarurirwe n’Uhoraho Imana.

Muri aka kanya rero twongeye gukiza benshi bari bazahajwe na kanseri, hari benshi cyane kanseri yari igiye guhitana hari benshi yamaze gukurwaho kandi hari benshi bamaze gukira hari n’abandi tworohereje imisonga kandi hari n’abandi turi kugenda tworoshya kugira ngo ibyo byose bibashiremo kandi hari n’abandi Sekibi yari yadadiye mu mitima yabo yabateye gufungana bumva yuko ntacyo bakimaze ku Isi abo bose bari bamaze kwirambirwa kandi bari bamaze kwanga ubuzima muri iki gihe dore ko ari cyo Sekibi ari guhendesha abantu ubwenge cyane muri ubwo buryo rero dukomeje gutabara izo roho tuzirohora dukuramo umwanzi ushaka kugenda yigabiza iyo mitima kugira ngo arebe yuko yayigarurira kugira ngo arebe yuko yabambura ubwiza bw’Imana akabambika ububi bwe ibyo byose tubitesheje agaciro kandi izo roho mbi zose turazicyashye kandi izo roho mbi zose tuzitwikishije amasengesho yanyu kuko amasengesho yanyu y’aka kanya aje ameze nk’umuriro utwika kuko wari uri gutwika kandi ugakongora amashitani yose n’imbaraga zose z’umwanzi tukaba tuzitentebuye bityo rero izo ntore za DATA Sekibi yari akomeje gufungiza gufungana bakumva yuko biyanze akumva yuko yabateza kwiyahura ibyo byose tukaba tubitesheje agaciro muri aka kanya ntore z’Imana nimukomeze mubishimirirwe bityo mukomeze mukataze mu rugendo rwanyu turi kumwe nanjye nkomeje kubaragiza Uhoraho Imana kugira ngo nawe akomeze ababere umugenga kandi akomeze abururukirizemo ububasha bwe budahangarwa kandi budakumirwa bityo mukomeze mukore kandi mukomeze mucuruze neza talenta zanyu zikomeze zibyare urwunguko rwinshi kuko aho muri kwihunikira ari aheza mu Ijuru.

Twana twanjye bana banjye mbifurije ijoro ryiza nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza nanjye nkomeje kubakomeza muri byose kandi nkomeje kubiyegereza mu mutima wanjye. Nimugire amahoro bana banjye nimugire amahoro ntore z’Imana, nimugire kugubwa neza bana banjye nimuze nkomeze mbaterure ku bibero byanjye, nimuze nkomeze mbonse ibere ryanjye kuko rihora iteka rirese kugira ngo mbone amashereka yo kubonsa bana banjye kandi nkomeje kubamanuriramo ibyiza by’Ijuru kugira ngo bihore iteka ari uruhuri muri mwebwe nkomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete. Nimugire ubuzima nimuhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi nimugire ubugingo bana banjye mbifurije ijoro ryiza nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza, Yezu Kristu nababere umugenga w’ubuzima bwanyu bwa buri munsi bityo murarane na we kandi Yezu Kristu akomeze kubaraza mu gituza cye gitagatifu ho havubuka ibyiza byinshi kandi ho hatuye amahoro ndetse n’umutekano.

AMAHORO, AMAHORO NDABAKUNDA CYANE TWANA TWANJYE NIMUGIRE KUGUBWA NEZA KANDI BANA BANJYE MWAKIRE AMAHORO GUSA BANA BANJYE NTABWO BYARI BYO KUBASIGA ARIKO NA NONE NIBYO KUBASIGA KUGIRA NGO MUKOMEZE N’IZINDI GAHUNDA KUKO BYOSE BIRUZUZANYA. AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE NTABWO MBASIZE ARIKO NKOMEZANYIJE NAMWE TUZASUBIRA NIMUGIRE IBIHE BYIZA IJORO RYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE NKOMEZANYIJE NAMWE MU BUNDI BURYO NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *