UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Yezu Kristu yafashe inzira y’umusaraba, kandi azamuka Kaluvariyo, atwaye imibabaro kandi atwaye icyaha cya Mwene Muntu mu Isi, kuko ari cyo cyari cyamuzanye mu Isi, kugira ngo amurokore kandi amukize urupfu rwa burundu; amutandukanye n’ingoyi zose z’umwanzi, kandi amwereke urukundo Imana Umuremyi akunda Mwene Muntu, kandi urukundo Imana Umuremyi ifitiye ikiremwa muntu; ariko urukundo yazaniye Isi ntiyabasha kurwakira kandi ntiyabasha kurubamo uko yagombaga kurubamo; bityo inyiturano iba agashinyaguro, kandi inyiturano iba kumushinja ndetse no kumushimuta mu buryo bukomeye bwo kemera kumuhekesha umusaraba, kandi kumufata nk’igisambo; kandi yari Imana nzima, yaragiriye bose neza, kandi akita ku muryango w’Imana, awugirira neza, awereka urukundo, awugaragariza inzira y’agakiza.

Ntabwo rero Yezu Kristu yigeze yinubira ubwo bubabare, kandi ntabwo yigeze yinubira uwo mubabaro; kuko yemeye kwishyira mu maboko y’abishi be, kandi yemera gushyikira byose kugeza ku gitonyanga cya nyuma ; ko atigeze yanga umusaraba Mwene Muntu yamuhekesheje, kuko yari yaje gukiza Isi abigiriye urukundo, kandi yaje gufata byose mu isi; kugira ngo Mwene Muntu abohorwe, kandi Mwene Muntu akurwe ku ngoyi y’icyaha, yemeye gutwara icyaha cya Mwene Muntu, kandi agitwara abigiriye urukundo; ntawe asiganyije, kandi atajuriye cyangwa ngo yijujute; kuko urukundo rwamushoboje byose, kandi urukundo rukamuha gutwara umusaraba yagombaga gutwara no kuzamuka Kaluvariyo, kuko yagombaga kuyizamuka agira ngo akize Mwene Muntu, kandi inyiturano y’icyiza yazaniye Mwene Muntu yabaye iy’umusaraba ndetse n’urwango rukomeye; agaragariza Mwene Muntu urukundo ko atigeze agabanya urwo yari yazaniye Mwene Muntu; bityo kurinda agera ku musozi wa Kaluvariyo akigaragaza urwo rukundo, kandi arugaragariza Isi yose; yemeye rero gutwara umusaraba kandi awutwara arangamiye Se, umutegetsi kandi umubyeyi; bityo Data amushoboza byose, kandi amwereka ko bari kumwe kugeza ku rupfu rwe rwa nyuma; kuko atigeze amutererana, kandi atigeze amuta mu nzira.

Yabaye hafi rero kandi abana n’abemeye kugendana na we kandi baramusobanukiwe bakamukunda, bakamukorera; bityo bagendena mu rugendo rukomeye kandi bagendana inzira y’ububabare; kuko tutahwemye kugendana na we kandi tutahwemye kumuba hafi mu buryo twagombaga kumuba hafi ndetse n’uburyo twagombaga kumushyigikira; kuko ndi umuhamya w’ububare bwe, kandi nkaba umuhamiriza w’ibikorwa bikomeye yahuriye nabyo  mu nzira y’umusaraba, kuko ntigeze mwitaza cyangwa ngo mujye kure; kuva ku ntangiriro y’ububabare kandi kuva ku ntangiriro y’urupfu rwe; nkaba nari mpibereye kandi byose mbirebesha amaso yanjye, mbishyingura ku mutima, kandi mbitura Data wamumpaye; kuko nari nzi urugendo agomba kugenda, kandi byose byagendaga binyigaragariza, mu ngiro y’ububabare yahuye nabwo bukomeye, ajya gupfira Mwene Muntu, ku musozi wa Kaluvariyo.

Yagenze rero urugendo rutoroshye kandi ahura n’umubabaro ukomeye Isi idashobora kumva, kandi Mwene Muntu adashobora gushyikira; kuko byose yabyuhagije amaraso ye y’urukundo, kandi byose akabitwara ku mutima mu rukundo; kugira ngo Mwene Muntu arebe iyo nzira, kandi Mwene Muntu  agire icyo yiga n’ishusho nyakuri asigarana mu mibereho ye, yo guhagarika ubugizi bwa nabi, kandi yo kutagomera intungane, ndetse n’abana b’Imana.

Isi rero ntiyashatse kwiga uko yagombaga kwiga, kandi ntiyashatse kwakira iyo nzira ikomeye Yezu Kristu yanyuzemo, bityo bamwe baterera iyo, kandi abana bamukunda, kandi inkoramutima ze, zose zihitamo kuzirikana kandi no kwakira iyo nzira y’umusaraba nk’inzira ya buri wese mu Isi ukunda Imana kandi uyoboka Imana.

Mu bubabare rero bwari bukomeye utari bworoheye uwaburebaga kandi bitari byoroheye nkanjye umubyeyi mu buryo twagombaga kumuba hafi ndetse n’uburyo twagombaga kumushyigikira, kuko ndi umuhamya w’ububabare bwe, kandi nkaba umuhamiriza w’ibikorwa bikomeye yahuriye nabyo mu nzira y’umusaraba, kuko ntigeze mwitaza cyangwa ngo mujye kure; kuva ku ntangiriro y’ububabare kandi kuva ntangiriro y’urupfu rwe, nkaba nari mpibereye, kandi byose mbirebesha amaso yanjye, mbishyingura ku mutima, kandi mbitura Data wamumpaye, kuko nari nzi urugendo agomba kugenda, kandi byose byagendaga binyigaragariza, mu ngiro y’ububabare yahuye nabwo bukomeye, ajya gupfira Mwene Muntu, ku musozi wa Kaluvariyo.

Yagenze rero urugendo rutoroshye kandi ahura n’umubabaro ukomeye Isi idashobora kumva, kandi Mwene Muntu adashobora gushyikira, kuko byose yabyuhagije amaraso y’urukundo, kandi byose akabitwara ku mutima mu rukundo; kugira ngo Mwene Muntu arebe iyo nzira kandi Mwene Muntu agire icyo yiga n’ishusho nyakuri asigarana mu mibereho ye, yo guhagarika ubugizi bwa nabi, kandi yo kutagomera intungane, ndetse n’abana b’Imana.

Isi rero ntiyashatse kwiga uko yagombaga kwiga, kandi ntiyashatse kwakira iyo nzira ikomeye Yezu Kristu yanyuzemo, bityo bamwe baterera iyo, kandi abana bamukunda, kandi inkoramutima ze, zose zihitamo kuzirikana kandi no kwakira iyo nzira y’umusaraba nk’inzira ya buri wese mu Isi ukunda Imana kandi uyoboka Imana.

Mu bubabare rero bwari bukomeye kandi butari bworoheye uwaburebaga kandi bitari byoroheye nkanjye umubyeyi we kuko byari ibihe bikomeye kandi byari ibihe Isi yamutereranye, yose yamukuyeho amaboko, bityo nkemera gusigasira icyiza cyanjye, kandi nkemera gusigasira urukundo rwanjye n’ubura bwanjye, muba hafi nk’umubyeyi  nk’uko umubyeyi wese ufite urukundo, arugiririra umwana we, kandi akarumugaragariza.

Yezu Kristu rero yarababaye bikomeye, kandi ababazwa n’icyaha cya Mwene Muntu, kuko ariyo mpamvu umubiri we washengutse, kandi umubiri we ugashinyagurirwa mu buryo bwose; bityo abemera Imana, kandi abafite icyiza n’icy’ukuri, iteka mu Isi bakaba bazira icyo cyiza cyabo, kandi iteka bakaba bazira urwo rukundo ruba ruri muri bo.

Hari benshi rero bemera kwihanganira byose kubera umubabaro wa Yezu Krsistu, kandi bakemera kunyura muri byose bamurebeyeho, kuko yabaye inzira y’abemera kubabara kandi akaba inzira y’abemera Imana, bakemera kuyitoterezwa; kuko yaberetse byose kandi akabagaragariza byose kugira ngo hatazagira unanirwa, kandi hatazagira usubira inyuma.

Yari yaje rero gukingurira amarembo buri wese y’ubugingo, kandi kwereka buri wese inzira y’ukuri igana kuri Data; ko ari uguca mu mibabaro, kandi ko ari uguca mu mifatangwe ndetse n’inzitane, kugira ngo umuntu agere ku ntsinzi, kandi umuntu agaragaze intsinzi y’urukundo nyakuri muri we.

Yababaye byose rero, kandi ababarira byose, yihanganira byose, kandi yakira byose muri we kugira ngo Mwene Muntu nawe agire icyo yiga, kandi agire icyo atora. Yakoze rero urugendo rutoroshye, arukorera Mwene Muntu, mu ntimba n’agahinda yari afite y’ikiremwa muntu, kandi mu ndoro y’urukundo n’impuhwe yari afitiye Mwene Muntu kugira ngo agire icyo yiga kandi agire icyo asigarana muri we, bityo ubuhemu bwe, kandi ikibi cye abashe cyose kugisiga hasi ndetse no kukirekura; ariko kurenda agera ku musaraba Isi ntiyananiwe kumujora ndetse no gukomeza kumukoreraho ubufindo bukomeye; ariko byose byari ngombwa kugira ngo bibeho kandi amaraso ye abe koko ishusho nyakuri y’urukundo rw’Imana, kandi abe amaraso benshi bemeye ko abahama kugira ngo icyaha cyabo kidakurwaho kandi icyaha cyabo kidakurwa mu buzima bwabo kuko benshi bihamije icyaha, bityo icyaha gikomeza kuba koko uruhererekane mu bantu; ariko iyo neza y’urukundo ntibura kubabarira kandi ntibura kwegera abaje bayigana, bityo Yezu Kristu akabuhagiza amaraso matagatifu, kandi agasukura uje amugana abigiriye urukundo; akarokorwa kandi akabona koko agakiza gakwiriye.

Ni igihe rero cyo kuzirikana iyo neza ikomeye kandi urwo rukundo rwa Yezu Kristu muri bino bihe , mu cyumweru gitagatifu , bityo abamwemera kandi abamuyoboka bakemera inzira yanyuze, akaba ari igihe cyo kwifatikanya nawe, kandi akaba ari igihe cyo kugendana natwe muri iyo nzira itari yoroshye, kandi iyo nzira yari ikomeye, igoranye, irimo imikokwe kandi irimo inzitane zikomeye, bose batuvuyeho kandi bose badukwena, baduha urw’amenyo; ariko nemera kuba hafi y’ikinege cyanjye kandi hafi y’umwana w’Imana, kugira ngo nuzuze umurimo nagombaga kuzuza.

Ari yo mpamvu nsaba abana banjye bose gukomera ku murimo bahamagariwe, kandi kurangiza neza inshingano zabo, yaba mu bikomeye ndetse n’ibyoroheje, ntihakabeho kunanirwa kuko Yezu Kristu yaba bereye byose, kandi akababera inzira; kandi akababera intambwe ikomeye kugira ngo buri wese ayigenderemo, bityo nanjye ukwihangana kwanjye nkaba naraguhaye abana banjye kugira ngo bakomere; bityo ntibakagamburuzwe, ku cyiza bamenye kandi ku cyiza babonye, kugira ngo iteka bahore bakomereye mu rukundo rwanjye, kandi mu rukundo rwa Yezu Kristu; bityo mubashishwe byose kandi mugezwe ku ntsinzi ya buri kimwe cyose.

Niyo mpamvu rero muri iki cyumweru gitagatifu buri wese kandi wemera, agomba kuzirikana kandi akemera kugenda aciye bugufi muri iyo nzira, kugira ngo abashe kwibohora no kubohora abandi ku ngoyi y’icyaha, kandi ku ngoyi yo kugomera Imana muri ibihe mu buryo bukomey; ndetse no kudohoka ku kwemera, buri wese akanyura inzira ye, akaba ari igihe cyo kugira ngo muzirikane iyo nzira imwe rukumbi Yezu Kristu yemeye kunyura mu mubabaro ukomeye, kandi akemera kuvanwaho umubiri we, akemera guhara byose, bityo abari inshuti ze, kandi abo yagiriye neza, bose bakamwegukaho, bakamushiraho, ariko urukundo rwanjye rwa kibyeyi ntirwigeze runanirwa kumuba hafi kugeza ku ndunduro y’umusaraba.

Namwe rero bana banjye, nimuze kuko nababereye ahakomeye, kandi mwemere kuba ba Yohani kugira ngo tubane muri byose, kandi tuzagerane no mu izuka rigenewe buri wese, mu rukundo rw’Imana kugira ngo amahoro yanyu akomeze kubaho kandi akomeze kugwira mu rukundo rw’Imana.

Nimuze rero tugende muri iyo nzira y’ubucunguzi kandi muri iyo yo gucungura Mwene Muntu, binyuze mu bubabare bwa Yezu Kristu, kandi binyuze mu musaraba yikoreye agana Kaluvariyo, kugira ngo ntihagire n’umwe urambirwa, kandi ntihagire n’umwe usubiza amaso inyuma, ngo ananirwe kuzamuka Kaluvariyo, kuko ari igihe turi kubategura, kandi ari igihe cyo kugira ngo murangize kandi mugere ku ndunduro ya byose, ku ndunduro y’ububabare, bityo muzabone ibyishimo by’izuka, kandi muzabone ibyishimo nyakuri by’ubusendere bw’Uhoraho Imana, muririmba indirimbo z’abatsinze.

Nimukomere rero kuko turi kumwe, inzira y’umubabaro kandi intango y’umubabaro, habaho n’iherezo ryayo, ry’ibyishimo bisendereye, kandi ibyishimo bihoraho, bya Ntama w’Imana watsinze.

Nimuze rero dufatikanye muri byose, kandi nanjye ndahari ngo mbashyigikire kuko imibabaro yanyu ntabatererana, kuko nzi kubabara icyo ari cyo, kandi nkaba nzi n’umubabaro wa Mwene Muntu uburemere bwawo, kuko nabanye na Yezu Kristu, kandi tukagendana yambaye umubiri wagombaga kubabara, ushushanya ubuzima kandi ushushanya umubiri wa buri wese uri mu isi; ko nta mubabaro n’umwe Mwene Muntu adakwiriye kwihanganira kandi adakwiriye kunyuramo, kugira ngo agere ku ntsinzi nyakuri kandi akomeze kuba muri Roho idapfa, ko Mwene Muntu adashobora kuyisingira kandi adashobora kuyimaramo ubuziranenge, ndetse n’ibitangaza bikorerwa muri yo.

Namwe rero muze tugende kandi mbafashe ikiganza kugira ngo mbakomeze, dutererane Kaluvariyo kandi dutererane umusozi w’ibisubizo, kugira ngo mugere ku bisubizo nyakuri by’ijuru, ku ndunduro y’ubuzima bwa buri wese mu bubabare bwe, kandi mu mibabaro ahura nayo mu Isi, ko duhari kugira ngo tubasendereze ibyishimo kandi tubageze ku gasongero k’urukundo, ibyishimo n’amahoro.

Mbifurije rero kugubwa neza, kuko ndi kumwe namwe, kandi nkaba mbashyigikiye kugira ngo tugendane muri urwo rugendo, kandi muri iyi mibabaro ikomeye Yezu Kristu yanyuzemo, kuri buri kimwe cyose kuko nta n’umubabaro n’umwe yigeze acaho atawufasheho, kandi atawusingiriye, kugira ngo yisanishe na buri wese uri mu Isi,

Nawe rero mwana wanjye, nta mubabaro wawe n’umwe Yezu Kristu atakiriye mu mubiri we, kandi nta gikomere na kimwe atakiriye mu buzima bwe, agira ngo akwakire kandi agira ngo akuruhure, utazananirirwa mu nzira, kandi utazahura n’imvune zikomeye, bityo yemera kwakira byose kugira ngo nawe wisange  muri we, kandi akuruhure byose.

Ni we Karuhura rero, kuko akwiteguye kandi akaba agutegereje muri urwo rukundo, kugira ngo muzamukane, bityo umubere Veronika, abandi mube ba Yohani w’i Sireni, kandi koko mube koko ba Simoni b’i Sireni, kugira ngo mugendane na Yezu Kristu, kandi mukorane imirimo n’ibitangaza mu gukiza abantu.

Mbifurije kugubwa neza, kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba mbashyigikiye, kugira ngo dukomeze kugendana muri urwo rukundo, kandi dukomeze kugendana muri ibyo byishimo bikomeye, byo kwakira kandi byo kuzabyina koko intsinzi y’izuka, dutangariza Isi yose amahoro, ko tubashyigikiye muri urwo rugendo kandi tukaba tubashyigikiye muri iyo nzira.

Turi kumwe namwe kugira ngo imibabaro yanyu yose irangirizwe ku gasongero k’umusozi wa Kaluvariyo.

Amahoro, amahoro ! Ibihe byiza, kugubwa neza!

NI MARIYA, NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UBUBABARE BURINDWI. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, NDI KUMWE NAMWE, MURI IYI MINSI IKOMEYE KANDI MURI IYI MINSI Y’ICYUMWERU GITAGATIFU. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *