UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 03 KANAMA 2023

Mbifurije umunsi muhire ntore z’Imana kandi nje gusabana namwe muri aka kanya kugira ngo nkomeze mbagwirize umugisha kandi nkomeze mbururukirizemo ibyiza by’Imana ihoraho idahwema kuboherereza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo mukomere kandi mukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mu rugendo rwanyu muhore iteka mwambariye urugamba kandi muhore iteka mutsinda umwanzi kandi mutsiratsiza ikibi cyose turi kumwe rero kugira ngo dukomeze kwifatikanya mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ntore z’Imana nkomeze kubahuza urugwiro mu by’Ijuru kugira ngo mukomeze mwishimane n’Ijuru ryose kandi mukomeze musangire byose mu by’Ijuru kuko tuza kubahuza tukabategurira kugira ngo musangirire hamwe kandi tubahere hamwe iby’Ijuru bityo mwubakane kandi mukomezanye umunsi ku wundi kandi mugendane intambwe ku yindi ntimugasigane nimurandatane umunsi ku wundi nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbuzuze imbaraga nk’umureberezi wanyu kandi nk’umukumirizi wanyu ubigirizayo imitego yose y’umwanzi kandi ngakumira ikibi cyose cyashaka kubagiraho ububasha kandi ikibi cyose cyashaka kubagiraho ijambo nkakigizayo bityo bana b’Imana mugakomera kandi mugakomera mu rugendo rwanyu kandi mugakomeza umurego n’intego yo gukora ikiri cyiza kuko intego yanyu n’umwete wanyu tubibona cyane bityo natwe tukaza kubarengera mu rugendo rwanyu kuko Sekibi na we ntabwo aba aboroheye ahubwo ahora iteka ashinyitse amenyo kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma mu kwemera kwanyu natwe rero tukarushaho kuza kubambika ukwemera kugira ngo guhore iteka ari ukwemera guhamye kandi muhore iteka mukwambaye kubasesuyeho kandi mukwambaye kubakwiriye.

Turaje rero gukomeza kubakomeza muri uko kwemera kugira ngo umwanzi Sekibi atigera akubambura kuko afite ishyari ryinshi kandi akaba abafitiye umujinya mwinshi kubera urugendo murimo kandi gukataza kwanyu akaba abireba umujinya ukamwica akifuza kuba yapanga ibintu yaza kubahirikaho bityo natwe tukaba twabibonye nk’abarwanirizi banyu kandi nk’abatagatifu tubahora hafi tugahita tuza kubarwanirira kandi imitego y’umwanzi yose tukayibasimbutsa. Nimukomeze kuba intwari muri byose kandi mukomeze kuba maso ntore z’Imana namwe murusheho kujya mutahura amayeri ya Sekibi kuko tubururukirizamo ubumenyi kandi ubuhanga bw’Ijuru bwo kugira ngo mujye mumenya gusobanukirwa kandi mumenye gutahura amabanga ya Sekibi bityo mubashe kuyasuka hanze kandi muyamenagure muyashyire ahagaragara Sekibi ntazigere abagiraho ijambo nimukomeze kumwambura ijambo kandi mukomeze kujajanga ibye byose kandi mukomeze kubishyira ku kabarore bityo umwanzi ye kugira aho abona urwihisho kandi ye kugira aho abona ijambo ndaje kugira ngo dukomeze twifatikanye muri ibyo bikorwa ndi umurinzi wanyu kandi ndi umukumirizi wanyu uhora iteka mbahigikira iby’umwanzi kandi nkigizayo imigambi mibisha ya Nyakibi nimukomere mukomezanye mu rugendo rwanyu kuko Uhoraho Imana yabarebeye ikibakwiriye kandi yarebye akabona bikwiye kandi bitunganye koko akababumbabumbira hamwe muri uru rukari akabuzuza ibyiza bye kandi agahora iteka abategurira ku meza amwe kugira ngo ayabagaburireho bityo muhore iteka muhazwa n’ibyo Uhoraho Imana abategurira umunsi ku wundi kugira ngo mubirye mushishe kandi munyurwe nabyo ibyo Uhoraho Imana abategurira ni ingirakamaro kandi aba abibona neza ko bikwiye kandi bitunganye birabagirira umumaro kandi bikabahesha ishema kandi bikabahesha ikuzo kugira ngo mukomeze guhagarara mu rugendo rwanyu n’ubwo Sekibi we aba yifuza yuko yabakoza isoni umunsi ku wundi ariko nimuhumure mukomere ntore z’Imana Ijuru twaratsinze kandi DATA yaratsinze kuko imbaraga ze zitagamburuzwa kandi imbaraga ze zitegezwaho nimukomere kandi mukomeze kuba maso iteka ryose n’ibihe byose nanjye mu rugendo rwanyu nkomeje kuza kwihuza namwe no kwiyunga namwe kugira ngo nkomeze mbashoboze kandi nkomeze mbashoborere ntacyo muzakena mufite Ijuru kandi nta n’icyo muzifuza mufite Ijuru kuko tubamenyera byose kandi tukaba tubafitiye byose mu Ijuru dufite ubukungu bwose kandi dufite byose ari yo mpamvu mutazagira icyo mubura cyangwa mugire icyo mwaburana Ijuru ryose kuko dufite byose kandi ubukungu bwose tukaba tubufite tukaba rero tubutanga kandi tukaba tububagabira kugira ngo mutunge byose mu buryo bw’Ijuru tukaba tubamenyesha buri kimwe cyose kandi tukaba tubambika buri kimwe cyose tukabahumura amaso kandi tukabaha kumenya ubwenge tukabigisha umunsi ku wundi. Tuza rero kubigisha kandi tukaza kubacyamura none ndagira nti bana banjye kandi ntore z’Imana nimurusheho namwe kuba intumwa nziza z’amahoro mu Isi natwe turusheho kuza kubigisha bityo mube abanyeshuri beza twigisha bagafata natwe dukomeje kubabera abarimu beza tutazigera duhagarara cyangwa ngo duhweme kubigisha kumenya ibyiza by’Ijuru kandi tubibamenyesha kugira ngo namwe mukurizeho kumenya iby’Ijuru kandi uko mubimenya namwe ari ko mubitangariza abandi muri ubwo buryo bwo gukomeza gusabira Isi ndetse n’abayituye muhurira hamwe muri ubu buryo mutakamba kandi musaba kuko igihe cyose muhurije hamwe kandi muhuriye hamwe muhujwe n’icyiza natwe nk’ab’Ijuru turaza tukururuka tukabana namwe tukifatikanya bityo tugafatanya gusenyera umwanzi kandi tugafatanya gukekagura imigozi y’umwanzi igiye iboshye intore za DATA zigiye ziri hirya no hino mu Isi ziboshywe n’umwanzi kandi benshi bashaka kugarukira Uhoraho Imana bakaba babura urwinyagamburiro kugira ngo tubibafashemo twifatikanyije ntore z’Imana. Erega umurimo murimo kandi akazi mwahawe n’Uhoraho Imana ni akazi keza cyane kuko gatabara benshi kandi kakarohora benshi kagakiza benshi mukaba rero mugomba koko gukomeza kurohora kandi mukomeje kuroba benshi mubashyira mu rumuri mubakura mu mwijima mubashyira mu rumuri kandi mutabara benshi mubakuraho ingoyi zari zibaboshye bityo mukababohora bityo nabo bakabona ubwisanzure bwo kugenda babona uko binyeganyeza kandi uko binyagambura basanganira Uhoraho Imana kuko Sekibi yabubarayeho akababuza amahirwe ndetse n’uburenganzira bwo kuba basabana n’Imana ihoraho ariko hari benshi cyane mubohora bakishima kandi bakanezerwa bityo nabo bakabona ubwisanzure kandi bakabona urugendo n’icyerekezo banyuramo.

Ariko kandi hari na benshi cyane bagikomeje gukerensa iby’Ijuru kandi bagikomeje kuvuga ngo Ijuru turavuga ntidukore ariko kandi twareba tugasanga Mwene Muntu uri kubivuga ntiyari yisukura kandi ntiyari yanisubiraho nta n’aho yari yagera mbere yuko avuga ngo Ijuru ryatinze kuza gushyira mu bikorwa ibyo ryavuze. Oya ntabwo dukora nk’abantu kuko n’igihe tuba twavuze tuba tumenyesha Mwene Muntu kugira ngo yitegure kuko igihe cyose umuntu wese amenyeshejwe yuko afite umushyitsi yitegura kandi yisukura kandi agashyira ibintu byose kuri gahunda ni nako tumenyesha Mwene Muntu mu Isi kugira ngo yitegure kandi yisukure kugira ngo Ijuru ritazaza kandi tutazaza guhemba ndetse no guhana bityo tugasanga Mwene Muntu twateguje ntiyari yisubiraho kandi ntiyari yisukura ntiyari yitegura Mwene Muntu rero akomeje kunangira umutima muri ubwo buryo akomeza kwibwira yuko dukomeje gutinda nyamara twareba tugasanga hari bensho batari bisubiraho kandi tugasanga hari benshi batari bitegura tukabona abantu benshi baracyarangaye tukongera tugashyiraho guhwitura kandi tukamenyesha abantu benshi kugira ngo bihwiture kandi bisubireho babashe gukora igikorwa nyacyo kandi babashe gukora igikorwa cyo kwisubiraho no gukora igikorwa cyo kugarukira Uhoraho Imana ariko aho kugira ngo babyumve bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Ndagira ngo mbabwire ntore z’Imana mwebwe mugikomeye kandi mwebwe mugikomeje gufata ukwemera mu biganza byanyu nimukomeze mugukomeze ntimukakurekure ari nako mukomeza gusabira abo bose bagenda bata ukwemera kandi abo bose bagenda barushaho guhumwa amaso n’umwanzi kandi abo bose Sekibi akomeje kunangiza imitima yabo bakumva yuko gukomeza kwihagararaho ari byo bibahesheje ikuzo n’ishema mubasabire kugira ngo babashe gucururuka kandi babashe kureka ubwinangizi bwabo bityo babashe kuyoboka Imana ihoraho nanjye ndaje mbibafashemo kugira ngo kuri uyu munsi dukorane icyo gikorwa cyo kubohora mwene iyo mitima kandi cyo kuyizahura kuko Sekibi ari kugenda ahafatira abantu benshi kandi ari kugenda yigarurira benshi muri ubwo buryo. Turaje rero kugira ngo dukomeze tujajange uwo mwanzi kandi dukomeze tumwirukane tumubuze amahwemo bityo abo yigaruriye abashe kubarekura abo yateje ubwinangizi muri ubwo buryo abashe kubarekura bityo natwe tubafate tubinjize mu rumuri rw’Imana bityo babashe kugarukira Imana ihoraho kandi babashe gusukurwa n’ububasha bwa DATA. Mbahaye rero imbaraga zo kugira ngo dukorane akazi kuri uyu munsi kandi mbahaye imbaraga zo kugira ngo uwo murimo tuwukorane ntore z’Imana mufite ishyaka ndetse n’umwete wo gukomeza kubohora kandi wo gukomeza kurohora kuko hari benshi cyane babaye mu Isi kandi hari benshi cyane batakamba hari benshi bashyira amajwi yabo hejuru batakambira Uhoraho Imana ngo abarengere.

Nimukomeze rero mutange inkunga yanyu y’amasengesho kuko uko mutanze inkunga yanyu y’amasengesho mu Isi akagirira benshi akamaro imbere y’amazina yanyu mu Ijuru handikwa icyiza kandi hakandikwa koko imfashanyo mwatanze bityo mukabikubirwa mu Ijuru igihe muzaba mwageze mu Ijuru kwa DATA buri wese azahabwa igeno rye kandi buri wese azahabwa ingororano ye ntore z’Imana ngira nti nimukomeze rero mukomereze aho ngaho mukomeze kuba maso ntimukarangare kandi umwanzi ntakabarangaze umwanzi ntakabafate bana banjye ndabakunda kandi narabakunze cyane uburyo naje kubiyegerezamo kugira ngo mpore mbigisha byose kandi mpore mbamenyesha byose kandi nkomeze kubabera umurinzi ku buryo bwose bukomeye ndi umutagatifu rero wababanjirije mu Ijuru kubera ko nkomeje kubabera aho mutabashije kwibera kandi nabagereye aho mutari mwagera nzakomeza kubategurira umwanya kandi nzakomeza kubategurira amayira yanyu nsiza udusozi ndetse n’utununga ibimeze nk’amabuye ndetse n’imikokwe imbere yanyu byose mbiringanize mubashe gutambuka bana banjye nkunda kugira ngo muzabashe kugera mu Ijuru. Ijuru rero dukomeje kubategurira ibyiza imbere yanyu kandi dukomeje kubagenera igeno ryanyu hari ibyo mugenda mubona kandi hari n’ibyo mumenyeshwa ariko ibikiri mu bubiko bitari byajya ahagaragara nibyo byinshi cyane ari byo Sekibi arunguruka agahengereza yabibona akibaza ukuntu muzabihabwa kubera rya shyari rye agakomeza kubagirira ishyari ryinshi n’umujinya mwinshi niko gukomeza kureba ingabo nyinshi zo kuza kubarwanya ariko agasanga n’ubundi turahari dufite ubwinshi bw’ingabo ziruta ize kandi dufite imbaraga nyinshi cyane zo kurindimura ingabo ze kandi na we dukomeza kumwigizayo kandi dukomeza kumuhanantura tumuca intege mu bikorwa bye bityo tugakomeza kubarwanirira bwoko bw’Imana kugira ngo mukomeze urugendo rwanyu ubudasubira inyuma kandi ubudacika intege kandi dukomeza no kurinda ibiri ibyanyu Uhoraho Imana agifite mu bubiko kandi dukomeje kubabikira no kubazigamira kugira ngo dukomeze kubibahereza.

Nimuhumure buri wese azabihabwa kandi buri wese azabigenerwa ariko ndagira nti namwe nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kuba intwari kandi mwirinde kwirara bya hato na hato kuko umwanzi mu kwirara ahafatira abantu benshi ndagira ngo mbabwire ngo nimumenye ubwenge kandi mumenye urugamba murwana narwo kandi mumenye umwanzi murwana na we ko ari umwanzi uhora iteka arekereje kurwanya intore z’Imana kandi muzirikane yuko igihe cyose atajya yishimira abagenzi bari muri uru rugendo bityo mukurizeho kumenya ubwenge kandi mubashe kumenya inyifato yo kwifata muri uru rugendo bityo mubashe kujya mugenda mwigengesereye kuri buri kimwe cyose kugira ngo umwanzi atazabayobya kugira ngo umwanzi atazabasubiza inyuma kuko apanga ibintu byinshi byo kugira ngo arebe aho yabafatira aburira kuri kiriya akajya kuri kiriya kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma ariko nimukomeze kwizera Uhoraho Imana kandi mukomeze kumurangamira mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi murusheho guhangamura ibyo byose byigize ibihangange kandi ibyo byose byihanitse murusheho kubihangamura bityo ibikorwa bibisha by’umwanzi byose mubiribate bityo imigenzo myiza n’ibikorwa byiza muhore iteka mubyambaye kandi mubyiteye kandi muhore mwisiga amahoro y’Imana urukundo ruganze ibindi muri byose ntore z’Imana.

Nimukomeze kugubwa neza bana banjye ndabakunda ndaza nkabigisha kandi nkababurira umunsi ku wundi kugira ngo ndusheho kubateza agatambwe uko bwije n’uko bukeye mugende mukura mu by’ukwemera kandi mugende mutera intambwe mu by’Ijuru kugeza mugeze ku gasongero aho mugomba kubera koko icyitegererezo cy’abandi benshi bakabareba bakabibonamo indorerwamo y’icyo bagomba gukora kandi babareba bagakurizaho kwihitura bakamenya icyo gukora kandi bakibwiriza icyo bakora bitewe n’icyiza bababonyeho kandi bitewe n’ibyo bababonyeho bityo nabo bakabivoma bakabigira amazi abatunga kandi bakabigira igaburo ribatunga kuko natwe tuza kubibagaburira tugira ngo bibashishishe kandi nimumara gushisha n’abandi nabo mubafungurireho mubagaburire nabo bashishe muri Uhoraho Imana kuko twabarundarunze muri ubu buryo kugira ngo duhore iteka tubahuriza mu cyiza kandi duhore iteka duhura namwe tuza kubasabanisha n’Ijuru kandi tuza kubakomeza mu rugendo rwanyu ngira nti ntimugahungabane kandi ntimugacike intege nimukomeze mwiringire Uhoraho Imana mu rugendo rwanyu kuko ari we mugenga w’ibihe byose kandi akaba ari we ubagengera ubuzima nta wuzashaka rero kubanyaga ubuzima bwanyu kandi Uhoraho Imana abaha kubaho nta wuzashaka kubasubiza inyuma mu rugendo rwanyu Uhoraho Imana ari we ubafashe ikiganza ngo mukomeze mugende kandi akaba akomeje kubahisha munsi y’amoya ye aho ngaho akaba ari ho mukingiwe kandi akaba ari ho muhishwe kandi akaba ari naho mukomeje kubona ubwugamo. Nimukomeze mugirire ubuzima muri Uhoraho Imana kandi muri Nyagasani Yezu Kristu umukiza ndetse n’umucunguzi ukomeza kubitaho iteka ryose n’ibihe byose. Nimukomeze kugira ibihe byiza kandi ikibatsi gitagatifu gikomeze gutambagira kuri buri wese kibasukura kandi gishaka kubambika imbaraga ndetse n’ubutwari kuri buri wese nanjye nkomeje kubakomeza no kubahumuriza muri byose ntore z’Imana nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza mbifurije umunsi mwiza ndirirwana namwe kandi ndakomeza kugendana namwe mu bikorwa byo gukomeza gupfobya ibitero bibisha by’umwanzi mu kubitesha agaciro kandi mu gukomeza gusenyagura iby’umwanzi ashaka kubaka ngo abe yabahirikaho tubihirikange kandi tubimuhirikeho kandi ibyo byose bimusubireho bityo bimuhirimeho ari we. Nimugire rero umunsi mwiza bana banjye turi kumwe mbifurije urugendo ruhire kuri buri wese nimwakire imbaraga nabazaniye kuri uyu munsi mwakire umugisha ukomeza kubaherekeza kuri uyu munsi wose kugira ngo mukomeze musabane n’Ijuru ryose kandi munezerwe mu by’Ijuru.

AMAHORO, AMAHORO, TURI KUMWE BANA BANJYE, NDABAKUNDA CYANE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU WASABANYE NAMWE KANDI UZA GUSABANA NAMWE IGIHE CYOSE UZA KUBINJIZA MU RUMURI RW’IMANA KANDI NKAZA KUBATOZA GUKORA IKIRI ICYIZA. AMAHORO, AMAHORO NTORE Z’IMANA, NDABAKUNDA CYANE, NIMUGIRE IBIHE BYIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *