UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 09 KANAMA 2023

Mbifurije kugubwa neza mwese ntore z’Imana ndabaramukije nimugire amahoro kandi muhorane Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi kuko nziyungikanya namwe kandi naje gufatanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo ndwanane namwe urugamba turwanya umwanzi kandi duhangamura ibikorwa bibisha by’umwanzi mu Isi yose tugenda turindimura kandi tugenda dukonoza ubumara bwe kandi tugenda dutentebura ibyo byose yagiye yubaka kandi ibyo yagiye yubaka byose tukarushaho kugenda tubihirika kuri uyu munsi  kuko naje kwifatikanya namwe kandi naje kugendana namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi ndi kumwe namwe rero ndabashyigikiye nkomeje kubatera ingabo mu bitugu kandi nkomeje kubamanuriramo ububasha bukomoka mu Ijuru ku Mana kugira ngo bukomeze kubashyigikira kandi bukomeze kubafasha mu ntambwe z’urugendo rwanyu kugira ngo icyo mukoze cyose kimanurirwemo ububasha bityo icyo musenye cyose cy’umwanzi gisenyuke kandi  umwanzi nababona akangarane kuko twaje kubuzuza kandi twaje kubamanuriramo imbaraga mu buryo budasanzwe kandi twaje kubambika kugira ngo mwambarire urugamba mwese buri wese akindikize intwaro kandi buri wese ahananture umwanzi kandi buri wese atsembe umwanzi.

Nimugire rero kugubwa neza ndabashyigikiye ntore z’Imana nimukomeze urugendo kandi muhagarare gitwari kuko turi kumwe kandi inteko y’Ijuru twururukiye kuza kubana namwe kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe mu rugendo rwanyu kandi mu bikorwa byanyu kuri uyu munsi tukaba twaje kuribata ibikorwa bibisha by’umwanzi kandi tukaba twaje gukura mu nzira iby’umwanzi kugira ngo ibya DATA kandi iby’Ijuru ryose biganze. Twaje kwimika urumuri kandi twaje guhigika umwijima twaje gukoura imbogamizi zose kandi inzitizi zose ziri mu nzira zikunda kuzitira abana ba DATA bityo rero ntibabone uko bagenda tukaba twaje gutazanura amayira kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe mu buryo budasanzwe kandi tukaba twaje kubuzuza imbaraga urumuri ndetse n’ububasha mu buryo budasanzwe kuko twaje gukorana namwe mu mbaraga nyinshi kandi mu rumuri rwinshi kugira ngo umwanzi turusheho kumuhindanya. Nimugire rero gutera intambwe mudasubira inyuma kandi mugire kugenda mutikanga nk’abanyababwoba kuko ubwoba bwose twaje kububamara kandi tukaba dukomeje kubambika imbaraga zikomoka kuri DATA bityo rero mukaba mugomba kurwana urugamba inkundura bityo umwanzi mukamutsiratsiza kandi ibikorwa bye byose bikabasha gutenteburwa. Nimugire umunsi mwiza wo gukomera no gukomeza kurwana urugamba umunsi mwiza wo kudasubira inyuma ahubwo umunsi mwiza wo kujya mbere muhore iteka mukora igishimisha DATA kandi muhore iteka mukora mutikoresheje bityo igihe cyose muhore mwubakira ku rukundo kandi igihe cyose muhore mwubakira kuri Uhoraho Imana kuko ari we rutare rukomeye kandi akaba ari we bwubakiro buzima. Nimukomeze kwizirika kuri Kristu Nyagasani kugira ngo ababere umugenga mu buzima bwanyu bwa buri munsi bityo igihe cyose natwe turusheho kwihuza namwe kandi turusheho kwiyuzuza namwe. Ubu ngubu abatagatifu twese twaramanutse kugira ngo tuze kugendana namwe mu buryo budasanzwe tuze kubakumirira umwanzi kuko tuzi ko mu nzira habamo imbogamizi nyinshi ndetse n’imitego myinshi tukaba twarurukiye kubatabara kandi tukaba twarabangukiye kubatabara kuko iteka ryose Uhoraho Imana yatwemereye yuko tuza kugendana namwe kugira ngo tubahe gutsinda kandi tubambike umutsindo bityo twifatikanye namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi twifatikanye kugira ngo mubashe gutsinda amagorwa bityo ibigeragezo ndetse n’ibitotezo imitego yose y’umwanzi mubashe kuyitsinda muyihangamure kuko twaje kubareberera aho mudashoboye kwirebera kandi ibyo mudashoboye kwishoborera tukaba twaraje kubikura mu nzira byose kugira ngo tubateze intambwe kandi tuburize intera uko bwije n’uko bukeye tugenda tubateza intambwe Sekibi yabibona gutyo akagira umujinya niyo mpamvu atajya abavirira agahora iteka ashaka kubasubiza inyuma ariko natwe tugaharanira kubashyira imbere kandi tugaharanira kubateza intambwe icyo gihe cyose yashaka kubasubiza inyuma agasanga turahari kandi turahagaze turabarwanirira kandi dukomeje kubakomeza kandi dukomeje kubateza intambwe.

Nimuhumure rero ntimugakangarane kuko umwanzi yatsinzwe n’ubwo bwose ahuma araziritse kandi n’ubwo bwose atontoma araziritse ntimugakangwe n’umutontomo we kandi ntimugakangwe n’urwasaya rwe rubasamiye kuko kurufunganya kwacu ni umunota umwe kuko mu bubasha bw’Ijuru turihagije turakora kandi tukajajanga iby’umwanzi tukabijajangura tukabyigizayo bityo intore za DATA kandi abana ba DATA bagatambuka. Muri iki gihe rero Sekibi ahagurukiye intore za DATA aho ziva zikagera abari mu nzira kandi abagenzi bose bari mu rugendo Sekibi arabahagurukiye cyane niyo mpamvu natwe twamanutse mu buryo budasanzwe kandi mu bubasha buhanitse bwa DATA yatwambitse kugira ngo tuze kurwanirira intore za DATA kandi ubwoko bwa DATA buri mu rugendo kugira ngo abagenzi benshi bananirirwaga mu nzira kandi abagenzi basubikaga urugendo rwabo batarurangije kubera umwanzi Sekibi yabaga yabasubije inyuma cyangwa gutinya ibikangisho by’umwanzi twaje kubakomeza muri ibi bihe kandi twaje kubahumuriza kubakomeza kugira ngo bakomere mu ntambwe z’urugendo rwanyu tubafate ukuboko kandi tubafate ikiganza tubatsindire ibibatsinda kandi ibyabananizaga byose tubyigizeyo bityo babashe gutsinda. Muri iki gihe rero twaje kurwanirira intore za DATA kandi abagenzi bose bari mu rugendo baharanira gukora icyiza kandi baharanira gusanganira Uhoraho Imana.

Ndagira nti rero ntore za DATA nimukomeze mukore kandi mukore byinshi mukore mutikoresheje turi kumwe kuko tuza kubahumura amaso kandi tukaza kubabwiriza no kubigisha umunsi ku wundi kugira ngo turusheho kubamenyesha byinshi byiza by’Ijuru kugira ngo uko bukeye n’uko bwije murusheho kumenya no gusobanukirwa iby’Ijuru kuko tuza kubateza intambwe kugira ngo mumenye kandi mube abahanga ndetse n’abamenyi mu by’Ijuru musobanukirwe na byose bityo mugende muzi kandi mugende muri abahanga n’abamenyi mu by’Ijuru kuko dushaka kubasobanurira byose kandi dushaka kubigisha umunsi ku wundi mukajya mugenda mwiga kandi mukajya mugenda mukura mu kwemera kandi uko mugenda mukura kandi uko mugenda mutera intambwe mu by’Ijuru mukarushaho kumenya byose kandi mukarushaho gusobanukirwa na byose nanjye rero muri ibi bihe naje gukomeza kwifatikanya namwe kandi naje gukomeza kugendana namwe ndi Mutagatifu Yozefu ubareberera bana banjye kandi nkabakingira nkabakingira ikibaba kandi nkabahigikira umwanzi kandi nkaza kugendana namwe mu rugendo rwanyu mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkifatikanya namwe kandi nkabaha gutsinda.

Nimufate rero umutsindo mu ntoki kandi muwufate muwukomeze kugira ngo Sekibi atawubanyaga, nimufate ibyiza byanyu mu ntoki mukomeze mubigundire Sekibi ntakabashuke ngo mube mwananirwa ngo murekure cyangwa ngo mujugunye ahubwo nimukomeze mufate icyiza mwafashe icyiza mwafashe ntimukakirekure kuko twifuza yuko mwakomeza kugifata bityo inzira mwatangiye tukazayibasohoreza kandi tukifuza kubakomeza kugira ngo muzayirangize neza amahoro kandi buri wese agire urugendo rwiza mu rugendo mwatangiye kandi mwatangijwe n’Uhoraho Imana kuko ari we wabahuje muri ubu buryo kugira ngo mukomeze mukomeze urugendo muri uru rukari Uhoraho Imana akaba ari we ubabereye inkingi ibakingira kandi akaba ari we ubabera inkingi ibakomeza uko bwije n’uko bukeye rero akaba aharanira kubagabira amahoro ndetse n’umutekano akabaha kwishima kandi akabaha kunezerwa akabagabira ubuzima uko bwije n’uko bukeye Sekibi we ibyo yari yiteze kubateza kandi icyo yari yiteze kubasubizamo inyuma kandi akaba yiteguye kuba azi ko yabacukuriye urwobo bityo twebwe tukaza tugaca akanzu bityo mugatambuka kandi tugashyiraho garde-fou ku buzima bwanyu bityo mugakomeza kubaho kandi mugakomeza kugira ubuzima buzima. Sekibi ni byinshi abateza kandi Sekibi ni byinshi abategamo imitego ariko natwe tukabangukira kuza kubatabara kugira ngo tugaragaze ikuzo ryacu kandi tugaragarize ikuzo ry’Imana DATA muri mwebwe kuko Uhoraho Imana wabatoye atabibeshyeho ari we wabatangije uyu mugambi kandi akabashyira muri uyu murimo kugira ngo muwukore neza mutiganda n’ahandi muwukore neza mutikoresheje bityo igihe cyose natwe duharanire kuza kuzuriza ibikorwa byanyu kandi tuze kwifatikanya namwe dukomeze tubereke ugukora kwacu muri mwebwe kandi dukomeze tubakomeze tubahumurize kandi tugende tubaha kwihanganira buri kimwe cyose bityo mukomere kandi mukomeze urugendo nta kibasubije inyuma ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda. Muri ibi bihe rero ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubahumuriza no kubaba hafi mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasanzwe kuko igihe nk’iki ngiki  ndi kumwe namwe kandi nkaba ndi kugendana namwe nkaba ndi kubahumuriza kandi nkaba nkomeje komora ibikomere byose kandi nkaba nkomeje kugenda nkuraho ibisitaza byose nkaba nkomeje kubaha imbaraga zigenda zikoma mu nkokora imbogamizi zose ziza kwitambika mu rugendo rwanyu kugira ngo zirebe yuko mwasubira inyuma umwanzi Sekibi ashinyitse amenyo kandi akanuye amaso arasamye cyane ariko tumanukiye kuza kumucecekesha kandi tuje kubumba umunwa tuje kumuhuma amaso kugira ngo mutambuke kuko n’ubundi dukomeje kumuhuma amaso nk’uko twakomeje kumuhuma amaso kuko hari byinshi yakomeje kubafatiramo ariko amagingo aya ngaya mukaba mugihagaze kubera ko twakomeje kumucubya n’ubu ngubu rero ibyo twakoze kuva kera kugeza ubu ngubu ntibyatunaniye n’ubundi turashoboye kuko turi abashobozi b’ibyananiranye byose n’ubundi dukomeza kumucubya kandi tuzakomeza kumucubya kugira ngo dukomeze kumwigizayo dukomeze tumuhigikishe imbaraga zacu z’ububasha zitavogerwa kandi zitigizwayo bityo mukomeze gutera intambwe kandi mukomeze gutaguza musanganira Uhoraho Imana umuremyi wa byose we ubashyigikiye. Nimukomeze mwubake kuri Uhoraho Imana kuko ari we bwihisho buzima kandi akaba ari we bwikingo buzima ibindi byose mwumve yuko ari amanjwe kandi ari imfabusa kandi ibindi byose mwumve yuko ari iterabwoba kandi ibindi byose mwumva yuko byaza kubakura mu rugendo rwanyu byaza kubasubiza inyuma mwumve yuko Uhoraho Imana afite ububasha bwo kubihigika kandi akabyigizayo bityo mugakomeza mugatambuka. Buri wese narebe kandi buri wese yitegereze kandi abone buri wese abone ububasha bwa DATA bumukingira kandi bumuhagaze iruhande bityo mugende mutikanga nk’abanyabwoba bityo murusheho guhagarara kandi muhagarire mu bubasha bw’Imana isumba byose igitinyiro cya DATA gikomeze kubagenda imbere n’inyuma nanjye nkomeje kubaba hafi nk’umurinzi wanyu kandi nk’umubyeyi wanyu ubahora hafi nkakomeza kubareberera mbarinze nk’uko narinze umwana Yezu igihe namureraga ari ku Isi kandi nkamurinda nzi ko ari umwana wanjye ariko ntayobewe ko ari n’Imana yanjye niko rero mbarinda kandi nkabacungira umutekano nkakomeza kubabungabunga mbashakashaka kugira ngo mbahurize hamwe nkomeze mbarundarundire mu rukundo rwa DATA kandi nkomeze mbuzuze urukundo kandi nkomeze mbahe ububasha.

Nimukomeze mutahirize umugozi umwe kandi mukomeze mube umugozi umwe w’inyabutatu udashobora gutandukana kandi mukomeze kugirana urukundo mwubakane kandi mukomezanye murandatane umwe ku wundi kugira ngo nanjye nkomeze mbashyigikire bityo mukomeze guhuriza hamwe, uko muri kose turabazi  kandi uko muri kose turabasanga kandi uko twabahuje gutya turabazi wese kandi dukomeje no kubahuza muri ubu buryo kuko nta n’umwe twibeshyeho tujya kumutora kandi Ijuru ryose nta n’umwe ryigeze ryibeshyaho kuko mu bitekerezo bya DATA kandi no mu migambi ya DATA buri wese yari arimo yuko iki gihe kizabaho kandi bikazaba bimeze gutya ari yo mpamvu mukomeje gukomerezwa mu bubasha bwa DATA kandi mu mbaraga za DATA kugira ngo zikomeze zibarengere kandi zikomeze zibacungire umutekano w’ubuzima bwanyu. Nimukomeze rero mugubwe neza ntihazagire uwipfobya cyangwa ngo mwibaze iki ni iki kuko Uhoraho Imana ari we ubigena kandi akaba ari we ubigena bikaba bitya, nimukomeze rero mubeho mu bubasha bwa DATA kandi mukomeze murengerwe nabwo mu buzima bwanyu bwa buri munsi turi kumwe kugira ngo dukomeze tubibafashemo kuko tutabatererana cyangwa ngo tubareke turabizi neza amagorwa Mwene Muntu ahurira nayo mu rugendo kandi mu buzima Mwene Muntu ibyo agenda ahura nabyo turabizi niyo mpamvu rero tutabareka ngo urugamba mururwane mwenyine kuko tuzi ko hari aho mwagera mugatsindwa ari yo mpamvu rero tuza kwifatikanya namwe kugira ngo tubafashe kurwanya umwanzi kandi tubafashe kumuhirika kuko igihe cyose tuje kwifatikanya namwe murarwana mugatsinda ariko kandi nimukomeze kwiyubakamo icyizere kizima kandi mukomeze kwizirika kuri Uhoraho Imana kuko atsinda kandi akarwanirira abe. Azakomeza kubarwanirira nk’uko yarwaniriye Abisiraheli agasohoza ijambo rye yari yarivugiye muri bo namwe azakomeza kubarwanirira kandi ahagarare ku ijambo rye yivugiye muri mwebwe bityo arisohoze kandi arigeze ku ndunduro y’ubuzima bwanyu nk’uko yabisezeranye kandi nk’uko yabiteguye mu mugambi we ajya kubatora kandi ajya gutangiza iki gikorwa muri mwebwe nk’uko yabigennye kandi nk’uko yabisezeranye akaba azanabisezeranya kandi akaba azanakomeza kubihagararaho kugeza abishyize mu byuzuzo kandi akageza abishyize ku rugero yabishyizemo kandi kugeza abyujuje byose kandi akabishyira ku murongo nyawo nk’uko yabisezeranyije kandi nk’uko yabyivugiye; icyo yivugiye rero agihagararaho kandi akakirinda ibihe n’ibihe natwe agakomeza kuduha imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo tuze kwifatikanya namwe kandi tubakomeze tubahumurize muri byose kandi tubereke yuko twaje kwifatikanya namwe kandi akaba yaradukinguriye amarembo akatwemerera kuza gusabana namwe no kwifatikanya namwe no guturana namwe mukiri mu Isi natwe twarageze mu Ijuru; twebwe ho rero n’ubwo twatsinze amagorwa yo ku Isi tukabona turusimbutse tukagera mu Ijuru ahaganje ibyiza ndetse n’amahoro ntabwo twiyibagiza mwebwe mwasigaye ku Isi y’amakuba ndetse n’ibigeragezo aho umwanzi Sekibi ahora abahiga kandi akabakubitira agatoki akanya ku kandi kubera aba abona intambwe mugenda mutera kandi intambwe mugenda mutezwa umunsi ku wundi akifuza kuba yabasubiza inyuma, natwe rero Uhoraho Imana yaradufunguriye kugira ngo tuze kwifatikanya namwe tubakomeze kandi tubahumurize ntore z’Imana kugira ngo namwe muzatsinde kandi mujye mutsinda uwo mwanzi. Ni kenshi yashatse kubahirika kandi ni kenshi yashatse kubamira bunguri asanga turahari turabarwanira kandi tubabereye maso bityo rero igihe cyose aje aje kubamira bityo agasanga turabarwaniriye bityo urwasaya rwe tukarubumba bityo agatahukana ikimwaro; tuzakomeza rero kumukoza isoni bityo bana ba DATA kandi ntore z’Imana mukomeze kugaragarizwamo ikuzo n’ububasha by’Imana isumba byose kuko icyo ashaka ari ukugaragariza ikuzo muri mwebwe ndetse n’ububasha bwe akaba ashaka kwereka Isi yose ko ari we wikorera kandi akaba ari we wivugira muri mwebwe kandi akaba ari we ukomeje gukomezanya namwe urugendo imirimo rero y’amaboko ye irakomeje muri mwebwe ntabwo ihagaze ari yo mpamvu muri ibi bihe muri kugabirwa imbaraga ndetse n’ububasha mu buryo budasanzwe kugira ngo mukomeze mukore kandi mukomeze muzikoreshe kuko ibyo mumaze gutentebura bya Sekibi ni binini cyane igikorwa mumaze gukora ni kinini cyane Sekibi akaba ari kureba akabona hari benshi muri kugenda mumunyaga kandi hari benshi muri kugenda mumwambura bityo ibikorwa bye yari yapangapanze yajya kureba agasanga byose mwabirindimuriye hasi kandi ibyo yari yiteze byose agasanga mwabijanjaguye mwabihinduye umuyonga bityo rero rya shyari rye rikavumbuka kandi wa mujinya ukabyuka bityo akihutira kuza kubarwanya no kubaribata agateza kiriya na kiriya agateza imvururu za hato na hato kandi agateza ibigeragezo ibikuba ndetse n’ibikubarara bya hato na hato byinshi kugira ngo arebe yuko yabavutsa urugendo rwanyu kugira ngo arebe yuko hari icyo yabakomeretsaho kugira ngo arebe yuko hari icyo yabatenteburaho mu rugendo rwanyu ariko n’ubundi agasanga dukomeje kwifatikanya namwe tubakomeza kandi tubereka cyose buri kimwe cyose kugira ngo mukimenye. Ibyinshi rero turaza tukabibatangariza Sekibi atarabibagezamo kugira ngo mubashe kumenya uko mwitwara kandi mubashe kumenya inyifato nyayo bityo nibibageraho mubashe kumenya uko mubihinda kandi mubashe kumenya uko mutsemba umwanzi. Dukomeje kubabwira byinshi kandi dukomeje kubereka amayeri ya Sekibi kugira ngo mubashe kumenya uko mumurwanya.

Muri ibi bihe rero nimukindikize intwaro zanyu mwese mube abasirikare nyabo ku rugamba kandi mube intwari nyazo zirwanya umwanzi zikamutsinda, buri wese niyambarire urugamba buri wese akindikize intwaro ze kuko twaje kurwanya umwanzi kandi muri ibi bihe akaba atabishimiye akaba abahagurukiye kugira ngo arebe yuko yabamira bunguri namwe nimube maso kandi mube intwari turi kumwe nkomeje kubafasha kandi nkomeje kubarwanirira kuko mbamenyesha byose kandi igihe cyose yarubiye nkabibamenyesha kugira ngo mubashe gukaza masengesho kandi mubashe gukaza umurego bityo namwe mukindikize intwaro zanyu bityo igihe cyose aje kubatera asange muri maso bityo mwabanguye inkota zanyu bityo buri wese aharanire kumurasa mu cyico bityo buri wese amurambararishe.

Nimugire kugubwa neza bana banjye kandi ntore z’Imana turi kumwe sinzigera mbatererana kandi sinzabajya kure nzakomeza kubaba hafi kandi nkomeze kubarengera mu rugendo rwanyu kugira ngo muzatsinde urugamba kandi muzatsinde umwanzi buri wese rero mwifurije urugendo rwiza rwo kuzatsinda amagorwa y’iyi Si kuko mbahereje umutsindo muri aka kanya kandi muri aka kanya nkaba mbahaye imbaraga zibafasha gukomera no gukomeza urugendo. Mbahaye umugisha ubakomeza kandi ukabagenda imbere n’inyuma kugira ngo uwo mugisha uhore iteka ubakingiye bityo muhore iteka muturanye n’umugisha kandi mutuye mu mugisha bityo ikibi cyose nikiza gisange muri amahoro kandi muri umugisha bityo kibure aho cyinjirira ngo kibe cyajya muri mwebwe kibavuyange. Nimukomeze kuvuyanga icyo kibi cyose kandi mukomeze kukivuya ari mwebwe ntikizigere kibagiraho ijambo kandi umwanzi ntazigere abagiraho ijambo, ijambo nimukomeze kurigirwaho na Jambo nyir’ijambo we wabahaye ijambo kandi ubaha gutsinda kandi mugatsindira muri we. Nimukomeze mugire ubuzima muri Yezu Kristu kandi mukomeze muture muri we kuko ari we rutare ruzima kandi akaba ari we nkingi ikomeye mugomba guhora iteka mufasheho kandi akaba ari we rutare ruzima rutanyeganyega kandi uwikinze muri we akaba atanyagirwa kandi umwubatseho wese akaba adatembanwa n’amazi. Nimukomeze mugume kuri Yezu Kristu we wabatoye kandi we ubatoza umunsi ku wundi akabaha ubuhungiro n’ubwihisho muri we. Nanjye rero nk’umurinzi wanyu kandi nk’umubyeyi wanyu ubareberera umunsi ku wundi mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe bana banjye kandi ntore z’Imana bwoko bwa DATA mukomeze kugira urugendo rwiza mbifurije ibihe byiza kandi mukomeze kugira umunsi mwiza turi kumwe turakomeza kurwanana urugamba dutsinda umwanzi kandi dutsiratsiza ikibi cye tugenda  dukonoza kandi tugenda turindimura kuko muri iki gihe turi tugenda dutentebura duhigika umwijima urumuri rukarushaho kuganza ari yo mpamvu Sekibi abafitiye urwango kandi abafitiye ishyari kugira ngo arebe yuko yabacogoza ariko ntimugacogore kuko nanjye nkomeje kuza kubagabira imbaraga kandi tukaba tuza muri mwebwe turi abatagatifu benshi kugira ngo tubagabire ndetse n’abamalayika kandi inteko y’Ijuru yose tukaba tuganje muri mwebwe kugira ngo tubakomeze kandi dukomeze intambwe z’ibirenge byanyu. Umunsi mwiza turi kumwe bana banjye kandi ntore za DATA nkoramutima za Yezu Kristu mukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye bana banjye.

AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UGENDANA NAMWE NKABAKUMIRIRA UMWANZI KANDI NKABATOZA NKABIGISHA BURI KIMWE CYOSE KUGIRA NGO MUBE INTWARI KU RUGAMBA KANDI MUKOMEZE MUKATAZANYE MU RUGENDO RWANYU KANDI MUKOMEZANYE MWUBAKANE KANDI MUKOMEZE KUBAKA URUKUNDO BITYO URUKUNDO RUGANZE IBINDI BYOSE. AMAHORO, AMAHORO, TURI KUMWE, UMUNSI MWIZA BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *