UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU PETERO INTUMWA, TARIKI 20 KANAMA 2023

Mbifurije amahoro y’Imana nshuti bavandimwe dutaramanye kuri uyu munsi mbifurije umunsi muhire kandi umunsi wo kuronka imbaraga n’umugisha biva ku Mana Umubyeyi kandi Umuremyi wa byose we dukesha kubaho kandi we dukesha ibyiza by’agatangaza adahwema kugaragaza mu buzima bw’ikiremwa muntu murarinzwe kandi muraragiwe n’Usumba byose kuko Kristu n’Umushumba Mwiza aganje rwagati yanyu mu buryo bwo kubagabira amahoro kandi kubatera icyuhagiro kugira ngo muhorane isuku y’umutima kandi muhorane ibyishimo bisendereye Uhoraho Imana yarabigombye kugira ngo mugume mu rwuri rwe kandi mukomeze umurimo yabahamagariye yabatoreye nimubimenye rero kandi mukomeze kugendera mu nzira ze muharanire igitunganiye Imana mu bantu ntore z’Imana biremwa mwese mutuye Isi ni igihe cyo guhindukirira Imana Umuremyi wa byose kandi Imana Umugenga wa byose uwabaremye arabashaka kandi arabategereje kugira ngo mumukorere kandi mumuhindukirire kuko ubwigomeke bwa Mwene Muntu bukomeje gukabiriza ariko kandi Uhoraho Imana akaba yiteguye gutabara abe.

Ni igihe cyo gukanguka kandi kugaruka mu murongo inzira zikigendwa dore amakuba ategereje Isi araje kandi ategereje buri muntu wese uri mu cyaha araje nimwitegure rero kandi muhunge uburakari bw’Uhoraho Imana kuko yiteguye gutambagira mu be kandi yiteguye gutambagira mu Isi kugira ngo asenye kandi aribate ibintu bibi byose biyirimo ni igihe rero aje kwisukurira kandi aje gutazanura amayira kugira ngo abamukorera bahagarare bemye ku murimo kandi ashyigikire ijambo rye ryapfobejwe kuva kera na kare. Yohereje intumwa n’abahanuzi ku Isi kugira ngo bamamaze ibigwi bye kandi bavuge ijambo rye bashize amanga Isi irabarwanya kandi ab’Isi barabarwanya igihe kirageze rero kugira ngo humvikane ijambo ry’Imana kuri buri wese n’utabasha kuryumva ubu kugira ngo abashe kuryumva kuko ijambo ry’Imana rigiye guhagarika byose kandi rigiye gutsinda byose kugira ngo rihagarike akavuyo mu bantu kandi rihagarike ibibi byose biri kurwanira mu mitima ya benshi kugira ngo ijambo ry’Imana rireme Muntu bundi bushya kandi ritange icyizere muri Mwene Muntu yavukijwe n’umwanzi nimukomere rero kandi mukomeze kwitegura umunsi w’Uhoraho erega icyo Uhoraho Imana yavuze kandi yagambiriye azagikora kandi ijambo ry’Imana riratinda ntirihera mubimenye.

Uhoraho Imana yiteguye kugenderera abe kandi yiteguye kugenderera Isi n’abayituye kugira ngo abari mu mwanya utari uwabo awubakuremo maze umwanya awuharire abawubereye kandi abagomba gukora umurimo we uko bikwiye buri wese niyitegure aho Uhoraho Imana azamusanga Uhoraho Imana aje kwimura kandi aje kwimika kandi aje guhindura byose bundi bushya kuko atavugirwamo kandi atavogerwa abafite amatwi yo kumva nimwumve kandi muhinduke muhindutse ijambo ry’Imana rigiye kugaragara kandi rigiye kugaragarira mu bikomeye abaripfobeje kandi abarisuzuguye bakumva yuko ari bo bafite ijambo kurusha irivuye ku Mana igihe kiraje kugira ngo mubimenye kandi mubimenyeshwe ko Uhoraho Imana ari hejuru yanyu ntavuguruzwa ntavugirwamo kuko yakomeje kwitegereza imigambi ya Mwene Muntu ibikorwa bya Mwene Muntu uko bigenda bipfobya ibikorwa by’Ijuru mu migambi ya Mwene Muntu akagamburuza icyo Imana yashyizeho yavuze Uhoraho Imana yarabyitegereje kandi aratuza ararindira guhindukira kwa Mwene Muntu, Mwene Muntu arushaho gupfa amatwi kandi kuyoba ubwenge yibwira yuko ashobora kugenda hejuru y’iby’Imana bigakunda igihe kiraje rero kandi kiregereje kugira ngo Mwene Muntu agaragarizwe ko bitagishobotse kandi bitagikunze kwihenura ku Mana ye kandi gusuzugura Imana ye igihe kiraje kugira ngo Uhoraho Imana agaragaze intsinzi ye kandi ibikorwa bye agaragaze ko ari we wahanze Isi n’Ijuru kandi yahanze Kiremwa Muntu amufiteho umugambi kandi amufiteho ububasha aje guhindura byose bundi bushya kandi aje guhigika abagome kugira ngo atange ibihembo kubamukoreye kandi kubamuyobotse n’umutima utaryarya ni igihe cyo kuva mu cyaha kandi kurekura icyaha icyo ari cyo cyose buri wese akazirikana ko Uhoraho Imana amubona kandi arebera hose icya rimwe ntaho ahezwa kandi ntaho ahishwa.

Nkaba rero naje kubaburira mu mburo ikomeye ngira nti biremwa mwese muri ku Isi nimwitegure murarye muri menge muzirikane ko Uhoraho Imana aje gukora ibikorwa bye kandi aje gushyira byose ku murongo kuko ibyo yavuze kuva kera na kare kandi ibyo yatangaje kuva kera na kare ijambo yavuze rishyigikiwe kandi ririnzwe kandi ryiteguye kugaragarizwa mu batuye Isi kandi mu biremwa byose biri mu Isi Uhoraho Imana ntajorwa ntanegurizwa izuru ntabwo avugirwamo icyo yatangaje kandi icyo yagambiriye aje kugikora kandi azagikorera igihe yagennye kandi yateguye abo Uhoraho yambitse kandi yagaragarije ubuntu n’impuhwe ze nimukomere kandi mwambare imbaraga kandi mukindikize ububasha bwe ntimuzibe amatwi kuko igihe nk’iki ari igihe cyo kuzibuka kugira ngo mwakire ijambo ry’Imana ribahindure kandi ribubake bundi bushya nimwakire imbaraga kandi mwakire umukiro uturuka ku Mana kuko naje kwifatikanya namwe kugira ngo mbatize imbaraga kandi mbateze imbere mu by’ingoma y’Ijuru muhorane ishyaka kandi muhorane umwete mu by’ingoma y’Ijuru ubutadohoka kandi ubudasubira inyuma ni igihe rero cyo kugaragaza abemera Imana by’Ukuri kandi abayishikamyeho n’abayikomeyeho kuko Uhoraho Imana aje kugaragaza intsinzi ye  ku buryo bufatika kandi bufite ireme Uhoraho Imana yarateguye kandi integuro ye igeze kure murabe maso rero mutazatungurwa n’ibihe kandi mwarabwiwe mwaraburiwe mudahwema kubwirwa ijambo ry’Imana kugira ngo ribakebure kandi ribagarure ku isoko y’urukundo, amahoro n’ibyishimo.

Murahirwa rero mwebwe mwese mufite umutima ukunda kandi wiyoroshya imbere y’Imana mukamenya icyaha cyanyu mukamenya kugisabira imbabazi imbere y’Uhoraho Imana isumba byose, Uhoraho Imana isumba byose arabarindiriye kandi arabategereje mwebwe mwese muri ku Isi kuko buri wese uri mu nzira igoramye kandi igoretse azabigaragarizwa ku manywa y’ihangu kandi agaragarizwe amafuti ye n’amakosa ye mu buryo bufatika kandi bugaragara ntabwo Uhoraho Imana azaza gusigana n’ikiremwa azaza mu mirimo ye kandi azayigaragaza mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba benshi bazahindishwa umushyitsi n’ibyo bumva kandi babona ariko kandi igihe ni iki kugira ngo buri wese yisuzume kandi yisubireho umukiro w’Uhoraho wabuganijwe mu batuye Isi urumuri rw’Uhoraho rwururukira gusenya no kuribata umwijima w’umwanzi n’ibibi bya Sekibi abamukomeyeho rero akaba abakomereje umugambi w’icyiza kugira ngo bakomeze bahabwe imbaraga kandi basusuruke bakire agasusuruko k’ibyiza by’ingoma y’Ijuru bahabwe imbaraga kugira ngo bamurikire Isi abakomeye rero ku bikorwa bibi by’umwijima bakomeje kugendera muri uwo mwijima ndetse bari gukora vuba byihuse kandi bari kurushanwa mu kibi igihe kiraje rero kugira ngo buri wese asemwe n’ikibi cye kandi kimugarukire mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje.

Murabe maso bana b’Ijuru kandi bana b’ingoma kandi mugire ubwenge mumenye gushishoza gutekereza icy’ingenzi muzirikane ko ntacyo mushobora gukora kitarimo urukundo ikitarimo urukundo cyose mukibone nk’aho ari umwanda kandi gishobora kubabyarira ibyago n’ingaruka ahubwo muharanire amahoro n’urukundo mu mitima yanyu buri wese aharanire gukunda mugenzi we n’uko yikunda dore Uhoraho Imana araje kuryoza buri wese amafuti ye n’amakosa ye nimuhunge rero uburakari bw’Uhoraho Imana hakiri kare mwebwe mwese mwamenyeshejwe mwakiriye inkuru nziza y’ijambo ry’Imana kandi mukakira inkuru nziza ya Yezu Kristu kugira ngo mumenye icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi abashakaho ntimuterere agati mu ryinyo ngo mwicecekere ahubwo nimukore kuko igihe cyo gukora ari iki mutabaze kandi mwambaze musenge nta buryarya mwicuze kandi mwihane kugira ngo imigambi y’Uhoraho kandi umugambi Uhoraho yateguye kandi yagennye azasange mukeye kandi mwishimye musukuye kandi mukeye maze imirimo yanyu ya buri munsi ibe imirimo ibahesha ishema n’amanota imbere y’uwabatumye kandi uwabahanze dore yabahamagariye umurimo we udasanzwe nimukomere kandi mwitegure mukomeze kugendana na we mumwige ingendo kandi mumwige imvugo n’ibikorwa kuko Uhoraho Imana atishimira umugizi wa nabi kandi atishimira abagiranabi ahubwo ashima buri munyacyaha wese wanze icyaha cye akihana kandi akicuza agahinduka akagaruka mu nzira nziza y’abana b’Imana nimukomere mube intwari ku rugamba mwebwe mwamenye ikibi cyanyu mukagaruka mu murongo mwirinde icyabasubiza inyuma kandi icyatuma mutentebuka.

Igihe nk’iki rero nimumenye uwo muhanganye nawe ko ari umwanzi Sekibi Sekinyoma n’ibinyoma bye mubisezerere maze mube mu mahoro no mu rukundo kuko Uhoraho Imana yiteguye kugororera abe kandi yiteguye gutanga ibihano n’ibihembo ku bemera bose kandi ku bari maso ku bateze amatwi ijambo ry’Imana bari kugendera mu nzira nziza bakazahabwa ibihembo abakomeje kunangira umutima bakazahabwa ibihano ndabakunda kandi ndabazirikana ku rugamba muriho ndaruzi kandi urugendo mugenda intambara murwana za buri munsi z’ukwemera ndazizi mbahagazeho kandi ndabazirikana ngira nti mukomere mukataze mu murimo mwahamagariwe mwatorewe kuko Isi yose iri mu biganza by’Uhoraho Imana Umubyeyi n’Umuremyi wa byose.

Namwe rero nimukomeze gukotanira ubutungane kandi mukomeze kuba maso iminsi yose y’ubuzima bwanyu mushyigikirwe n’imbaraga n’ububasha bwo mu Ijuru kandi mukomeze mukumirirwe buri kibi icyo ari cyo cyose kibarwanya kandi kibarwaniramo kugira ngo ububasha bw’Imana kandi ikuzo ry’Imana ribashe kwigaragaza ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere mujye mbere mu rukundo rw’Imana isumba byose kandi muharanire igitunganiye Imana mu bantu muharanire kwimakaza amahoro n’urukundo kuko ari cyi mwaremewe kandi mwahamagariwe ntore z’Imana nshuti bavandimwe banjye dutaramanye kuri uyu munsi amizero yanyu nagume muri Nyagasani Yezu Kristu kuko yabahanze kandi akaba yarabacunguje amaraso ye matagatifu kugira ngo muhore munezerewe kandi muhore mugendana na we mu rugendo yabatangije kandi mu kubitangira kandi mu kugaragaza urukundo rwe rw’agahebuzo mutabona ahandi mukomeze kugaragaza namwe urwo mumufitiye muri bagenzi banyu. Ngaho rero nimukunde nk’uko Nyagasani Yezu Kristu yadukunze kandi urukundo rwe rudatuba rudacogora kandi rudahagarara rukomeze kwigaragaraza mu buzima bwanyu ndabakunda kandi ndabazirikana ndabashyigikiye nimukomere mukotanire ubutungane kandi mumenye ko ubukirisitu nyabwo busaba kwihara no kwiyibagirwa kugira ngo mubashe kunezereza uwabaremye kandi uwabahamagaye ngicyo igihe kiraje rero kugira ngo buri wese wakoze icyiza ahabwe ingororano z’icyiza yakoze bityo uwakoze ikibi ahabwe ibihano by’ikibi yakoze nimwitegure mwebwe mwese abatuye Isi kandi abari mu mugambi w’Uhoraho nimwivugurure kandi mwambare imbaraga ukwemera ukwizera n’urukundo mubyitere kandi mubyambare ndabashyigikiye nimukomere mube intwari ku rugamba mwamamaze Nyagasani Yezu Kristu mu bikorwa byanyu bityo imvugo yanyu igendane n’ingiro mwarahiriwe nimukomere kandi mutwaze mu cyiza Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu kandi yiteguye kubagirira neza nimukomere mube intwari ku rugamba kandi mukomeze gususurutswa n’ububasha bwe kuko yururukiye gutanga imbaraga zo kubakomeza kandi guhindura byose bundi bushya nkomeje rero intambwe ya buri wese kandi mbashyigikiye mu mbaraga n’ububasha bukomeye kugira ngo mukomere mube intwari ku rugamba kandi mushyigikirwe n’ububasha bwo mu Ijuru abahawe byose rero kandi abagabiwe byinshi mumenye rero kubikoresha neza kandi mubibyaze urwunguko mumenye gucuruza talenta mwahawe mu buryo bukwiye kandi mu buryo bwa nyabwo kuko uwabagabiye talenta kandi uwayibahaye agiye kuza kureba uko mwayicuruje n’uko mwayitwaye baragowe rero abatabitse kandi abasuzuguye umugabane bahawe bakawugaya kandi bakawunenga bityo bawugeramo bakawukoresha ibyo bashaka kandi bagahagarara mu mwanya bahagaritswemo n’Ijuru bakumva yuko ari uwabo ni igihe rero cyo kumwaramwaza ab’indyarya n’inkozi z’ibibi ni igihe cyo kugarura benshi ku isoko y’impuhwe z’Imana kugira ngo abitaruye urukundo rw’Imana bakaruhigika bakajya ku ruhande mu bibi kugira ngo bagarurwe mu nzira kandi basubizwe aho bagomba kuba uko bikwiye n’uko bigomba kugenda harahirwa rero abitarura bakiyamururaho ikibi hakiri kare bakitandukanya nacyo abazagomba gukurwa aho bari bakomeje gutsimbarara bamenye neza ko bazahakurwa ku minyafu ikomeye kandi ku bihano bikomeye ndababuriye rero ngo mukataze mu cyiza muzinukwe kandi muzibukire imigambi mibi iyo ari yo yose mwihingemo urukundo amahoro n’ibyishimo kugira ngo mugaragaze icyo Uhoraho Imana akorera mu buzima bwanyu ko ari igitunganye kandi igisukuye mporana namwe rero mbashyigikira kandi ndwana urugamba kugira ngo ingoma ya Kristu ikomeze itsinde kandi abemera kumwamamaza kandi abemera kuzira izina rye kugira ngo mbashyigikire kuko Kristu atajya atsindwa kandi atajya ananirwa gutabara.

Twebwe rero twamukurikiye dushize amanga kandi twirekurira mu rukundo rwe nta nkomyi kandi tugendana nawe mu byoroshye n’ibikomeye adutera imbaraga kandi adutera inkunga zo guhamya ukwemera kandi zo gukurikiza ugushaka kwe kugira ngo icyo yadutoreye kandi yaduhamagariye tukibemo intaganzwa ahubwo duhore tugamburuza imigambi yose y’umwanzi kugira ngo ibikorwa by’Ijuru kandi imigambi y’Ijuru ibashe kugenda neza namwe rero nimube intwari ku rugamba mwebwe mwese ntore z’Ijuru kandi mwahamagawe Uhoraho Imana yarabagendereye kandi yarabasuye Ijuru ryose rirabagenderera icyo ryababwiye kandi ryabamenyesheje ni amagambo y’inyakuri kandi icyo mwamenyeshejwe n’Ijuru mugifate kandi mugihe ireme kuko Ijuru ryose ryiteguye gukorana namwe ibikorwa bikomeye.

Erega turatambagira hirya no hino mu ntore z’Ijuru tuburira buri wese kandi dukebura buri wese tugira tuti iki gihe si igihe cyo kunanirwa kuko umwanzi ari kugenda atera ubukayuke muri benshi kugira ngo bananirwe barambirwe barambike maze igihe cy’urugamba kandi igihe cyo kugaragaza intsinzi benshi bazatungurwe nyamara barabwiwe kandi bari biteguye ni igihe rero cyo guhinduka no guhindukirira ibikorwa by’Uhoraho Imana isumba byose kugira ngo abataye umurongo mugaruke abagiye kure y’Imana mumenye kugarukira Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose. Ndabakunda kandi ndabashyigikiye nimukomere mukataze ku rugamba ntimuri mwenyine Ijuru ryabatoye rirabashyigikiye kandi riri kumwe namwe nimukomere rero kandi mukomeze ubwitange ishyaka n’ubutwari kugira ngo musabire bose mu Isi kandi mubohore abo umwanzi yaboshye kuko ari igihe cyo gukwirakwiza imbaraga n’ububasha kuri bose kugira ngo bakire impuhwe z’Imana, ni igihe rero cyo kubohora kandi kuramira roho nyamwinshi z’abari mu Isi kugira ngo dukomeze kugaragaza ikuzo n’ububasha bw’Imana mu Isi hose muri rusange. Mwarahiriwe rero icyiza mwagabiwe ntikikabe imfabusa kandi ntikigate agaciro kubera impamvu iyi n’iyi ntabwo rero ibikorwa by’Ijuru kandi umugambi w’Ijuru wibeshywaho kandi ntabwo Uhoraho Imana yabahamagaye akina yabatoreye umurimo we kugira ngo mukore mu muzabibu we kandi yiteguye kubagabira no kubagororera ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere mube intwari ku rugamba mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi murinzwe n’Ijuru ryose nimukomeze muhagatirwe kandi murindwe mukomeje rero gucungirwa umutekano n’Ijuru ryose ryabatoye kandi ryabahamagaye kugira ngo ibikorwa byaryo bigenda neza mu bo ryatoye kandi mu bo ryahamagaye nkaba rero mbahamagaye mu rukundo rw’Imana nzima kandi mu butorwe n’ubutumwa nahawe nkaba nkomeje kugenderera intore n’intumwa zose mu Isi nzifasha gutsinda kandi nzishyigikira mu buryo bwo kuyobora kandi mu buryo bwo guhagarara mu rugendo mwatangiye ngira nti ntimugacike intege kandi ntimugakangarane ntimugacike intege ahubwo iteka ryose mujye mutakamba kandi mutabaza kugira ngo muhabwe imbaraga zibafashe gutsinda kandi zibafashe kugera ku ntera n’intego muharanira kugeraho kandi Uhoraho icyo yabasezeranyije mukomere kandi muhumure muzakigeraho amizero yanyu rero ntakadohoke muri Uhoraho iteka ryose muhore mwishimye kandi munezerewe ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere mube intwari ku rugamba mukomeze injyana y’ubutungane kandi mukomeze guharanira amahoro n’ibyishimo.

Ndabakunda ntore z’Imana ndabashyigikiye nimukomere mukataze kandi mujye mbere mu rukundo rw’Imana isumba byose uwabaremye kandi uwabahanze ari kumwe namwe kandi yiteguye kubageza ku mutsindo kandi yiteguye kubagororera ibyiza by’agatangaza kugira ngo muzishimane na we mu bwami bw’Ijuru nimukomere turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mukomeze mushinge ibirindiro byanyu muri Nyagasani Yezu Kristu we rutare mwegamiye rutare rudasenywa n’imiyaga kandi rutare rudakangaranywa n’ibihita kuko yiteguye gukorana namwe imirimo n’ibitangaza ndabakunda cyane ntore z’Imana nimukataze ku rugamba mumenye ko ijambo ry’Imana rigomba kugira abaryitangira kugira ngo rigere hose mu buryo bwo kugamburuza imigambi Sekibi afite ku kiremwa muntu mwitangire abandi kugira ngo roho nyamwinshi zirohoke ku mpamvu yanyu namwe ibihembo byanyu mubiteguriwe iruhande rw’Imana isumba byose nk’uko natwe twakoze ubutaretsa kandi tukamamaza ingoma ya Kristu dushize amanga tukabona ibihembo bishimishije iruhande rw’Imana yacu, muzahura na benshi bibavuna kandi bibananiza ariko ntimukagamburure kandi ntimukadohoke muzirikane ko mukunzwe kandi muragiwe Uhoraho Imana yiteguye kubagororera kandi kubagabira ibyiza bye kugira ngo mwifatikanye na we gucungura no gukiza Isi yose muri rusange ndabakunda kandi ndabazirikana mu ntambara murwana y’ukwemera kandi mbifurije gukomera no gukataza ngira nti nimukomere kandi mutere imbere Uhoraho Imana ari mu ruhande rwanyu kandi yiteguye kugendana namwe mu byoroshye n’ibikomeye mwumve ko abaramiza impuhwe n’urukundo rwe.

Amahoro, amahoro, mbifurije ibihe byiza mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Imana nzima kandi mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo rubasenderere kandi rubasakareho mbifuriza ibyishimo kandi mbifuriza gukomera no gukomeza intambwe mu rugendo mwatangiye Uhoraho Imana ari kumwe namwe ntimukadohoke kandi ntimugacike intege natwe turabasabira kandi turabazirikana mu butumwa bwanyu bwa buri munsi. Mbifurije umunsi muhire kandi mbifurije umunsi wo gukomeza kuronka ibyiza byo mu Ijuru kuko Ijuru ryabafunguriwe kandi rikabagabira byose kugira ngo murusheho kunezerwa kandi murusheho gutaramana n’Ijuru ryabatoye.

AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE NDI MUTAGATIFU PETERO INTUMWA UBIFURIZA GUKOMERA NO GUKATAZA MU RUGENDO MWATANGIYE NIMUGIRE UBUZIMA KANDI MUGIRE KUBAHO MURI NYAGASANI YEZU KRISTU UBABEREYE IKIRAMIRO IMINSI YOSE Y’UBUZIMA BWANYU. AMAHORO, AMAHORO, NTORE Z’IMANA NIMUGIRE KUGUBWA NEZA MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA NZIMA, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *