UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 01 NZERI 2023

Rubyaro rwanjye kandi mbahaye kugubwa neza bana banjye mpora iteka ryose nsesekazaho umugisha nkahora iteka mbaha ibyiza by’agatangaza kandi nkabazanira ibyishimo urukundo kandi nkaza kubambika ubwiza bw’Ijuru nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuko ndi kumwe namwe mu buzima bwanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi nkarushaho kuza kwihuza namwe nkabuzuza imbaraga nkabuzuza urukundo rwanjye kuko urukundo rwanjye ruruzuye kandi rurasendereye, ni igisagirane niyo mpamvu bana banjye nza kurubambika nkarubakindikizaho umunsi ku wundi nkaza kubagabira amahoro ndetse n’ibyishimo bana banjye nkunda, muba ku mutima wanjye kandi mutuye mu mutima wanjye mpora iteka ryose mbashyira mu mutima wanjye nkabagwiriza ubuntu n’ibyiza bitagira ingano kandi nkabasabira ku Mana igikwiriye icyo mba mbona ndabaha kikabagirira umumaro kandi na DATA kikamuhesha ikuzo icyo icyo ari cyo cyose ndakibazanira nkakibasesekazaho bana banjye ntimuzigere rero murambirwa urukundo rwanjye kuko ndubafitiye kandi nkaba nararubazaniye naje kurubashyiramo kugira ngo ndubaterekemo nyirizina bityo muhore mutuye mu rukundo rw’ab’Ijuru, nimugubwe neza rero kuko nkomeje kubagwiriza imigisha kandi nkomeje kubahereza ingabire ndetse n’ingabirano zibafasha gukomera no gukomeza urugendo rwanyu.

Naje kubatazanurira amayira kandi naje kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi urukundo Uhoraho Imana yangiriye akankunda akantora bityo rero akampa gutsinda amagorwa y’Isi kandi ntari mbikwiriye akankiza kandi akantabara akanshyira mu buntu bwe, urukundo yangiriye ndarumushimira kandi ndarumusingiriza nkongera nkamusingiriza ko yampaye kujya nza kwifatikanya namwe no kuganira namwe muri ubu buryo bana banjye, narabakunze kandi nashimiye Uhoraho Imana wabampaye kugira ngo njye ngendana namwe kandi njye mporana namwe, niyo mpamvu rero nkomeza kuza kwihuza namwe nkakorana namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi muri iki gihe amagingo aya ngaya aho tumaze kugera ni ibikorwa bikomeye cyane kandi bihambaye kuko umunsi ku wundi dukiza tukabohora kandi tukazahura tugashyira byose ku murongo kandi tugashyira byinshi ku murongo twifatikanyije bana banjye nkunda; ndagira nti rero ntimuzacogore kandi ntimuzigere mucogozwa n’umwanzi, nimukomeze mwambikwe imbaraga kandi mukomeze muhabwe urumuri ndabakunda cyane ndi Mutagatifu Mariya Madalena wagiriwe ubuntu na Yezu Kristu ntancire urubanza urukundo rwe rukandeshya ubuntu bwe bukangirirwaho bana banjye namwe niko mwagenjerejwe kuko ubuntu bwa Yezu Kristu bwabajemo kandi urukundo rwe rukaba rubareshya umunsi ku wundi muri iyo njyana rero bana banjye nkomezanyije namwe kandi nkatazanyije namwe kugira ngo nkomeze mbambike imbaraga kugira ngo nkomeze mbatere ubutwari mpore iteka ryose mbambika imbaraga nkahora iteka ryose mbateza intambwe nkahora iteka ryose mburiza intera nkirinda yuko hari icyabasubiza inyuma nkirinda yuko hari icyatuma mucogora mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimube amahoro kandi nimugubwe neza bana banjye mu mitima yanyu nimugire gutekana nimwuzure ibyishimo kandi nimwuzure urukundo naje kubahaza ibyiza by’Ijuru mu buryo bw’agatangaza naje kugendana namwe muri iki gihe kandi muri uku kwezi naje kugendana namwe naje kukugendanamo namwe kuko niteguye gukoranamo namwe imirimo ndetse n’ibitangaza, mwebwe rero mukiri ku Isi mugomba gukiza benshi kandi mugomba kubohora benshi imbaraga z’Ijuru ziraza zikururuka zikisabanisha namwe bityo rero ibikorwa by’amaboko yanyu kandi ibikorwa tuza kubakoresha tukaza kubibakoresha mucyambaye umubiri mugakiza mukarohora kandi mugatabara; muri iki gihe rero turi gukomeza kwifatikanya namwe mu buryo bwo kubifashisha kugira ngo dukize Isi kandi turohore abayituye, muri intore z’Imana kandi muri ibiremwa by’Imana mwaratowe muratoranywa kuko mwateguwe bihagije kugira ngo Uhoraho Imana abakoreshe kandi abakoreremo imirimo ndetse n’ibitangaza, nimujye mwitegereza mubone ukuntu Uhoraho Imana yabagiriye ubuntu bw’agatangaza kandi yabagiriye ibintu byinshi by’agatangaza akaba abahereza ingabire ndetse n’ingabirano akaba abashyira mu bubasha bwe mu mbaraga ze akabaha kubaho bugacya bukira mukongera kubaho bana banjye iyo mwaramutse neza mwese nkabona muri amahoro kandi muguwe neza njya gushimira Uhoraho Imana wabahaye kuramuka kuko muri abana banjye mpoza ku mutima mukirirwa nkamushimira ko yabahaye kwirirwa bugacya bukira bigahora gutyo kandi bihore bigenda gutyo kandi bikomeze bibe bityo nanjye njye nkomeza gushimira Uhoraho Imana ukomeje kubacungira umutekano kandi ukomeje kubitaho mu buzima bwanyu nanjye rero bana banjye ndi mu buzima bwanyu ndatuye kandi ndaganje, n’ubwo bwose mutambonesha amaso yanyu y’umubiri ariko nturana namwe kandi nturanye namwe mbana namwe cyane mu buryo buhambaye cyane kandi igihe cyose mba ndi kumwe namwe kuko ubuzima kandi aho nageze ubuzima ndimo kandi ubuzima nambaye bunyemerera kuba hose kandi nkahabera icyarimwe, niyo mpamvu rero muri buri umwe umwe muri mwebwe mba ndi kumwe namwe kandi igihe cyose nkaba ndi kumwe namwe nkagendana na buri umwe umwe kandi nkabana namwe icya rimwe niyo mpamvu nkomeza kubarundarunda nkabashyira mu rukundo rwanjye nkabururukirizaho ingabire ndetse n’ingabirano nkabahereza umugisha w’Imana utagabanyije kuko iteka ryose iyo nje muri mwebwe mbanza gusaba DATA akampereza icyo mbazanira bana banjye, nta na rimwe njya nza imbokoboko ahubwo iteka ryose nza mbazaniye ikiri icy’ingenzi kibafasha kibafasha gukomera no gukomeza urugendo rwanyu, nimukomeze mube intwari nimukomeze mukatarize icyiza kandi mukomeze muhabwe umugisha mu rugendo rwanyu mukomeze mwerekwe buri kimwe cyose gituma mukataza mu bikorwa byanyu gituma mudasubira inyuma gituma mutadandabirana bana banjye nkunda, nimwumve urukundo mbakunda nimurutekerezeho murwumve kandi mwumve urukundo Ijuru ribakunda ibinezaneza nibitembatembe mu mitima yanyu bityo ubwiza bw’Ijuru bubuzure kandi bubasakareho kandi twaje kubasabanisha n’urukundo rw’Ijuru kuri buri wese.

Bana banjye nkunda narabakunze cyane kandi narabigaruriye kuko naje kubashyira mu biganza byanjye wese wese iteka ryose mpora mbabumbatiye nkaza kubashyira mu rukundo rwanjye kuko urukundo mbakunda ari rurerure cyane kandi akaba ari rurerure cyane ntirugira itangiriro ntirugira n’iherezo kuko narabakunze wese wese, niyo mpamvu rero naje kubana namwe kugira ngo nkomeze mbane namwe iteka  ryose kuzagea ku ndunduro y’ubuzima bwanyu mbagejeje ku cyo buri wese yifuza ahora ahihibikanira amanywa n’ijoro; icyo buri wese rero yifuza muri mwebwe ni ukugira ngo azabone ubugingo buhoraho iteka, gusa bana banjye ubugingo kubugeraho no kuburonka ni byiza niyo mpamvu iteka ryose mbasabira kandi nkabifuriza kuzabugeraho no kuzabushyikira kuri buri wese, nimukomeze rero mukomezanye namwe ubwanyu kandi mukomeze murandatane umunsi ku wundi bana banjye rero nimukundane nk’uko Yezu Kristu yabakunze mukundane nk’uko mbakunda namwe ubwanyu mujye mwiyumvamo urukundo mu buryo budasanzwe kuko nza kurubabibamo kandi nkaza kurubateramo, nirukomeze rukure rube igiti cy’inganzamarumbo gisumba byose bityo urukundo rujye ruhora ari ikidendezi muri mwebwe mucyogemo kandi mucyisige mucyambare kandi mugikindikize iteka ryose muhore muri urukundo muhore muri impumeko y’urukundo muhore muri impumeko y’amahoro; icyo ni cyo mbifurije, icyo ni cyo mbashakaho bana banjye, nimugire umugisha kandi muhorane Imana mu bikorwa byanyu mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mukomeze gukatariza icyiza bana banjye nkunda kuko icyo ari cyo mbatoza kandi akaba ari cyo mbifuriza akaba ari nacyo mbifuzaho bana banjye.

Uhoraho Imana yararebye abona bikwiye kandi bitunganye koko yemera kubahereza umugisha we yemera kubashyira mu rukundo rwe yemera kubaha imbaraga n’ububasha bye kugira ngo bihore iteka bibakindikijweho kugira ngo bihore iteka ryose bigendana namwe bihorana namwe kuko mwabiherewe ubutore kandi mukaba mwarabihawe, nta muntu n’umwe uzigera abibambura, nta muntu n’umwe uzigera ubibavutsa, nimukomeze kubaho kandi mukomeze mugwirizwe umugisha w’Imana uhorane namwe kandi ugendane namwe iteka ryose n’ibihe byose nanjye naje kubasendereza ibyiza by’agatangaza naje kubambika ubwiza busesuye kugira ngo buri wese abe impumeko nziza y’Imana kandi abe urukundo rwiza rw’Imana. Kuri uyu munsi rero bana banjye nataramanye namwe mu byishimo byinshi mu munezero mwinshi kandi ndizihiwe cyane namwe nimwizihirwe kandi munezerwe kuko igihe cyose ngendana namwe kandi nkaza kubigirizayo imbogamizi izo ari zo zose Sekibi ateza amakuba ya hato na hato kandi agashaka guteza imvururu kandi agashaka kubashotora no kubiyenzaho kugira ngo arebe yuko hari n’umwe wakwijujuta kugira ngo arebe yuko hari n’umwe wakwijima mu mutima we kugira ngo arebe yuko hari uwavuga ngo kiriya ni iki cyangwa kuki kiriya cyagenze gutya cyangwa kuki kiriya cyagenda kuriya; ibyo byose ni byo Sekibi aba agira ngo abateze arebe yuko hari n’umwe wasubira inyuma, arebe yuko hari n’umwe wasubiza amaso inyuma kugira ngo arebe yuko hari uwarangarira kuri kiriya na kiriya, ariko ndagira nti rero bana banjye nimukomere mwikomereze urugendo rwanyu mukomeze kuba intwari kandi mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe ndabashyigikiye nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye bana banjye, nimukomere rero kandi mukomeze kugubwa neza kandi mukomeze kuba amahoro kuko nanjye nkomeje kubagabira amahoro ibyishimo kandi nkaba nkomeje kubashyira mu rukundo no mu byishimo by’Ijuru.

Amagorwa y’Isi, ibigeragezo, ibitotezo, imitego myinshi Sekibi ahagurutsa kubateza twiteguye kuyibacishamo kandi twiteguye kubarwanirira mu rugamba inkundura kandi twiteguye kubarwanyiriza uwo mubisha uhora iteka abakanuriye amaso abashinyikiye amenyo kugira ngo arebe yuko yabamira bunguri ntimugatsindwe kandi ntazigere abagiraho ijambo, mbahaye ububasha bwo kugira ngo mumutsinde kandi mbambitse ubudahangarwa kuri uyu munsi, ntimugahangarwe n’ikibi kandi ntimugahangarwe n’umwanzi bana banjye ndabibagabiye kandi ndabibifurije kuri uyu munsi nimubyakire kuri buri wese nimutsinde umwanzi kandi nimuneshe igihe cyose nimube intwari kandi mwambarire gutsinda umutsindo nimuwukenyere kandi muwufate mu biganza byanyu igihe cyose muhorane intsinzi igihe cyose muhore muri umutsindo kandi umwanzi Sekibi ntazigere abavogera ahubwo iteka ryose nimumutere mumuvogere kandi ibye byose mubivogagire kandi mumuribatishe imbaraga ndetse n’ububasha tubururukirizaho kandi tukabahereza amanywa na nijoro, nimugire kubaho kandi mugubwe neza bana abanjye nkunda, mbifurije ibihe byiza.

Muri aka kanya rero nkoranye namwe ibikorwa byinshi bitandukanye mu Isi kuko twifatikanyije namwe mu kurohora mutangira isengesho nahise nza n’abatagatifu benshi twari twazanye mu kuza kwifatikanya namwe muri iri sengesho dutangira rero gutangirana namwe kuko twatangiye dukora imirimo ndetse n’ibitangaza uko mwasohoraga amajwi musaba niko natwe twafataga amajwi yanyu tukayakoresha ibikorwa bityo tugakwirakwira mu Isi yose dukiza kandi tubohora twambura imbaraga z’umwanzi benshi bityo tukabambika imbaraga mu buryo bw’Ijuru, hari benshi cyane twambuye ubushwambagara, hari benshi cyane twakuye mu hantu Sekibi yari yarabashyize muri Gihenomu tukaba twaba twabashyize mu buntu bundi buzima, twambitse benshi ubumuntu bundi bushya abari bambaye ibintu Sekibi yari yarabambitse abo bose twabambuye ubwo bushambagara twabambitse umwambaro w’ubwiza bw’Imana, hari benshi Sekibi yari yateje imitima ihagaze inangiye hari benshi Sekibi yari yasabirije kugira ngo arebe yuko bari bukore impanuka bakari buze guhitanwa nazo kugira ngo arebe yuko yatwara roho zabo, ibyo byose turabipfobeje kandi tubitesheje agaciro; hari benshi Sekibi yari yiteguye kuroha mu nyanja muri benshi bari bugendere mu bwato, ibyo byose turabihagaritse kandi turabipfobeje, hari abana benshi bari buvuke muri iri joro Sekibi yari yasabirije kugira ngo baze kuvuka ari ibisenzegeri kandi baze kuvuka abenshi bapfuye, ibyo byose turabihagaritse kandi tubikuyeho muri iyi nkunga y’amasengesho yanyu, hari benshi cyane b’intore za DATA bakorera Uhoraho Imana by’ukuri bamwizera kandi bamwemera cyane Sekibi yari yapanze yuko ari bubateze imvururu benshi akabakoresha impanuka abandi akabasubiza inyuma abandi akabateza guta ukwemera ibyo byose bikuweho muri aka kanya ku nkunga y’amasengesho yanyu kuko twari twururukiye gutsinda gutabara no kurengera ibiremwa byinshi.

Si ibyo gusa dukoze kuko dukoze byinshi cyane kuko tuvuguruye byose kandi tukaba dushyize byinshi ku murongo, hari benshi dukuye mu mwijima kandi hari benshi duhaye kumva ibyo batumvaga kandi hari imitima inangiye turi kugera dukoraho turi kugenda tuyoroshya iyari ikomeye kandi dukomeje gukomeza benshi bagendaga badandabirana benshi bahagararaga aho gushinga ahubwo bakagwa, abo bose rero twamanukiye kubakomeza kandi twururukiye gukomeza intambwe z’ibirenge byabo, benshi rero bashakaga kumva ijwi ry’Uhoraho ariko baryumva ntibaryumve ahubwo bakarangwa no kurijora no kurinnyega, abo ngabo tubahaye ukwemera kandi tubahaye kugira ngo bajye bumva ijwi ry’Imana bumve icyo tubashakaho n’icyo tubabwira amanywa na nijoro.

Nimugire rero umugisha kandi muhorane amahoro y’Imana bana banjye nkunda mukomere kandi mukomeze urugendo kuko turi kumwe ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi; bana banjye nimwumve urukundo rwanjye, bana banjye nimwumve urukundo mbakunda bityo iteka ryose muhore mwuzuye urukundo kandi iteka ryose muhore muri urukundo rusa rusa; ndabakunda rero nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuri buri wese mbahaye umugisha bana banjye mbifurije ijoro ryiza kandi mbifurije ibihe byiza, nimukomezanye intambwe ku yindi kandi mukomeze mugendane amanywa na nijoro ntimuzigere rero musigana bana banjye mbaraze urukundo kandi mbashyize mu rukundo rwanjye, nimujye mureba nimba nta wuri gusiga undi bityo murindane mukomezanye kuko aho muri kujya ni hamwe bana banjye nimukomezanye kandi mukomeze murandatane n’ubwo mwese mutagenda mu nzira zimeze kimwe ubuzima mubayeho akaba atari bumwe kandi aho mugenda akaba atari hamwe, ariko icyo mbaraze ni urukundo rwo kugira ngo mujye murindana bityo mugendane intambwe ku yindi umunsi ku wundi mukomezanye kandi muhumurizanye bana banjye mukomezanye kandi mukomeze kugirirana urukundo ndabakunda cyane, naje rero kubambika urukundo kandi naje kubambika ubwiza bw’Ijuru nimube amahoro kandi mukomeze kugubwa neza mbashyize mu rukundo rwanjye kandi mbashyize mu burinzi bw’Ijuru ryose kandi nkomeje kubashinganisha mu burinzi bw’Ijuru nkomeje kubashyira mu mbaraga no mu mutima wa Yezu Kristu kugira ngo aho ngaho ari ho muturiza kandi ari ho mubonera amahoro bana banjye, amahoro Isi idatanga twebwe turayatanga amahoro Isi idatanga Yezu Kristu arayatanga ngaho rero bana banjye nimukomeze mubonere amahoro muri Yezu Kristu, Mwene Muntu ashobora kumva yuko abaciye kandi abahigitse abigijeyo ariko ntaho yabashyira kandi ntiyabigizayo kuko Isi murimo ni iy’Imana kandi Isi mugendamo umunsi ku wundi Yezu Kristu ni we uyicungira umutekano kuko ahora iteka ryose acunga umutekano mu biremwa bye mu ntama ze amanywa na nijoro nta wabahigika rero kandi nta n’uwabigizayo kuko muri intama ze agomba kwitaho kandi akabaragira mu rwuri rutoshye; Mwene Muntu ashobora kwibwira yuko ari kubahigika abigiza hariya Yezu Kristu akamanuka kubashyira hariya kandi akabacungira umutekano kandi akabashyira mu rwuri rutoshye mukabaho kandi mugashisha mukaganza kandi mugatera imbere muri byose kuko mushyigikiwe n’imbaraga zidahangarwa kandi zitavogerwa, nimugire umugisha kandi muhorane Imana bana banjye ntacyo muzaba kandi ntacyo mubaye murarinzwe murashyigikiwe. Amahoro amahoro ibihe byiza kugubwa neza bana banjye mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya namwe mu bundi buryo, nimugire amahoro bana bana banjye ndakunda cyane, ndi Mutagatifu Mariya Madalena ugendana namwe iteka ryose nkabazanira urumuri kandi nkaza kubuzuza umugisha n’urukundo rw’Imana, nimubeho, nimugire umugisha ndabakunda cyane bana banjye.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA MBAYE MBASEZEYEHO BANA BANJYE NKOMEZANYIJE NAMWE MU BUNDI BURYO, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA TWANA TWANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *