UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 28 UKWAKIRA 2023
Mbasendereje imbaraga ububasha bwanjye kandi mbakomereje intambwe ntore z’Imana dutaramanye kuri uyu munsi kuko naje gukorana namwe iby’urugendo rushya kugira ngo tuvugurure ubuzima bw’ikiremwa muntu kandi dutange imbaraga tugabe ubuzima nyabuzima hose kandi dutwikurure byose kugira ngo ibigomba kujya ahagaragara bigaragare kandi ibikorwa by’Uhoraho Imana isumba byose byigaragaze mu ntore n’intumwa zayo kuko iki gihe ari igihe cyo kugwiriza bose imbaraga kugira ngo ibyo Mwene Muntu yibwira kandi ibyo Mwene Muntu yiyumvamo agaragarizwe ko hejuru ye hari imbaraga z’Imana kandi hejuru ye hari ububasha bw’Imana kuko buje guhindura byose ukundi kandi guhindura byose bundi bushya mukaba rero mushyigikiwe mwebwe mwese muteze amatwi ijwi ry’Imana kandi ijambo ry’Imana, nimukomere rero kandi mukomeze mubibwemo amahoro n’ibyishimo kandi musakazwemo imbaraga zibafasha gutsinda urugamba kugira ngo mururwane inkundura, murarinzwe rero kandi murashyigikiwe mu bihe nk’ibi nimukomere kandi mukomeze mwakire agakiza n’umukiro w’Uhoraho kugira ngo ibikorwa by’Imana nzima byigaragaze muri mwebwe kuko ari igihe cyo kubasakazamo imbaraga zikomeye kandi kubasesekazamo urukundo rw’Imana, mukaba rero mutegeye ibiganza benshi kugira ngo musabe musabira abari mu Isi, nimukomere rero kandi mugume ku rufatiro kandi mugume ku mazamu yanyu kugira ngo mwegeranye ababizi n’abatabizi mubasakazemo ububasha n’imbaraga kuko mwagizwe ibigega byakira ububasha bw’Imana kugira ngo namwe mubusendereze kandi mubusakaze mu Isi hose, Uhoraho Imana yabahaye byose kandi yabageneye byose abaha byose ku buntu nta kiguzi ku bw’urukundo abafitiye kandi ku bw’umugambi yabagiriye kandi yabateguriye kuva kera na kare kuko mwahozeho mu mugambi we kandi mukaba mukungahajwe imbaraga ububasha bwe n’ubushobozi kugira ngo bukwirakwire muri mwe kandi bwiyongeranye mu buzima bwanyu kuko ari igihe cyo kubaba bugufi kandi kubasendereza urukundo rw’ireme, ndabakunda kandi ndabazirikana nimukomere kandi mukomeze kugwirizwa imbaraga n’ububasha kugira ngo icyo Uhoraho Imana yagennye kandi yateguye muri ibi bihe kibashe kugerwaho kandi kigende neza uko abyifuza kandi abishaka, ndi kumwe namwe rero kugira ngo dushyire hamwe kandi dutahirize umugozi umwe n’abari mu Isi ndetse n’abo mu Ijuru kuko ari igihe cyo guhuza ab’Isi n’ab’Ijuru kugira ngo ibikorwa by’Imana byururuke bigaragare mu Isi kandi byigaragaze mu ntore n’intumwa z’Uhoraho.
Ndabakunda kandi ndabazirikana kuko naje muri mwe kugira ngo nifatikanye namwe kugira ngo muhindurirwe ubuzima kandi muhabwe imbaraga mu buryo bushya kuko ari igihe cyo kugendana namwe mu mbaraga z’umuvuduko kugira ngo mwakire uwo mukiro n’agakiza k’Uhoraho Imana isumba byose kuko Uhoraho Imana yabegereye kandi akaba akomeje kubasanganiza ububasha n’imbaraga ze kugira ngo mugwirizwe inema ze kandi musakazweho imbaraga n’ubuntu bugeretse ku bundi, ngaho rero nimukomere kandi mukomeze kwakira agakiza ke kandi mwakire ibyiza bye by’agatangaza kuko mushyigikiwe kandi mubumbatiwe mu mbaraga zikomeye akaba rero nta gishobora kubakangaranya cyangwa kubakoma imbere, ngaho rero nimutambuke gitore kandi mugende nk’ingabo zihamye ku rugamba kugira ngo mugamburuze imigambi yose y’umubisha kuko mwifatikanyije n’ab’Ijuru ryose mu gikorwa nk’iki kugira ngo musakaze urumuri n’ububasha mu Isi bityo mugorore ibyo umwanzi yagoretse kandi mutazanure amayira umwanzi yasibye kuko ari igihe cyo kugaragaza ububasha bukomeye bw’Imana nzima, ndabakunda kandi ndabazirikana twunze ubumwe mu bikorwa nk’ibi kuko mbashyigikiye kandi nkomeje gutambagira Isi yose kandi gukomeza gukwirakwiza urumuri rw’ikibatsi gitagatifu mu bemera bose kugira ngo bahabwe imbaraga mu buryo bushya kandi bavugururwe kandi bagirwe indashyikirwa mu bikorwa byiza by’Ijuru kuko ari igihe cyo gukwirakwiza urumuri ku Isi kandi gukwirakwiza imbaraga n’ububasha mu bari ku Isi abemera n’abatemera kugira ngo bose ububasha bw’Imana bubururukire kandi bubagaragarire kugira ngo ijambo ry’Uhoraho rishyigikirwe kandi rihabwe umwanya mu buzima bwa buri kiremwa kiri ku Isi aho kiva kikagera.
Twunze ubumwe rero mu bikorwa bidasanzwe kandi mu bikorwa bikomeye kuko ari igihe cyo kubashyigikira mu mbaraga n’umuvuduko kugira ngo icyo Uhoraho Imana yagennye kandi yateguye kigererweho igihe mu nteguro n’iyi rero kandi mu njyana y’ibikorwa nk’ibi akaba ari ibikorwa bidateze gusubira inyuma kuko turi kugenda dutazanura amayira kandi dushyira mu murongo ibigomba kujya ku murongo kugira ngo dukingurire amarembo abagomba kwinjira binjire kandi abagomba kugaragaza ibikorwa byabo nabo babigaragaze kuko umukiro w’Uhoraho kandi agakiza k’Uhoraho kururutse mu Isi kugira ngo gashyigikire abemera bose kandi buri wese uri mu Isi wemera kugendera ku Ijambo ry’Imana ahabwe ubuzima bushya kandi ahabwe imbaraga mu buryo bushya, nimukungahazwe rero imbaraga kuko twabakinguriye umuryango kandi tukaba dukomeje kubavomerera ububasha bukomeye kugira ngo busakare mu Isi hose kugera ku mpera z’Isi buri kiremwa cyose gitahwe n’urumuri rw’Uhoraho kandi ububasha bw’Imana bwururukire gutsemba no guhirika buri kimwe cyose aho kiva kikagera kitambika mu mugambi w’Imana kugira ngo icyo cyose kibangamye kandi kibangamiye umugambi w’Imana gikurwe mu mayira.
Murarinzwe ntore z’Imana kandi murashyigikiwe kuko murinzwe n’ingabo zitagira umubare mushyigikiwe nazo kugira ngo mwifatikanye kurwana urugamba inkundura kandi mugeze ku musozo ibikorwa mwatorewe kandi mwahamagariwe kuko iki gihe atari igihe cyo gutinda mu makoni cyangwa se gutinda mu mayira ahubwo murindiriwe kandi mutegerejweho kugira ngo mwuzuze umurimo mwatorewe kandi mwahamagariwe ibihe nk’ibi rero mukaba mukungahaye ku mbaraga n’ububasha bw’Ijuru, Isi izabajegajeza ariko izabanyeganyeza ariko ntizabatura hasi kuko muri abatavumika kandi mukaba mushyigikiwe mu mbaraga zikomeye n’ububasha bw’Imana bwabuganijwe muri mwebwe bukaba bukomeje gushyigikira intambwe zanyu kugira ngo mukomere kandi mukomeze mugwize urugwiro mukomora kuri Uhoraho kandi musakaze amahoro musakaze ibyiza by’intabarika mwagenewe kandi mwagabiwe kugira ngo bisenderere mu Isi hose, mtimwibereyeho ubwanyu mubereyeho Isi yose niyo mpamvu rero mu mugambi w’Uhoraho utajya upfubywa n’ibitekerezo bya Mwene Muntu kandi umugambi w’Uhoraho utajya uburizwamo n’imigambi ya Mwene Muntu nimukomere mube intwari ku rugamba kandi mushyigikirwe mu bubasha bukomeye budakumirwa.
Ndabakunda kandi mbashyigikiye mu rukundo rwanjye kugira ngo nkomeze kubarinda kandi mbacungire umutekano aho muri hose kuko mporana namwe kandi nkahora mpihihibikanira mwese kandi mpihihibikanira ikiremwa cyose kiri mu Isi cyane by’umwihariko mwebwe mwamenyeshejwe amabanga y’ibyiza by’ingoma y’Ijuru mukitegura kandi mukaba maso mukarinda mukarindira kugera kuri iyi saha mukaba murinze amazamu yanyu ubutanyeganyega kandi ubutajegajega nkaba ngira nti nimukomere kandi mukomeze uwo murava kuko ibihe bije kandi byegereje mu bihe bikomeye kugira ngo mujye kwinjiramo muri ibyo bihe bikomeye kugira ngo muhabwe imbaraga zibafasha kugenda muri ibyo bihe kandi zibafasha gushyigikirwa muri ibyo bihe, nimukomere rero kandi mukataze mube intwari ku rugamba kandi mukomeze mushyigikirwe n’ububasha bukomeye imbaraga zikomeye zitajorwa kandi zidapfobywa zitanyeganyezwa na Mwene Muntu.
Umunsi mwiza ndabakunda kandi nkoramutima za Nyagasani Yezu Kristu nimukomere mube intwari ku rugamba kuko turi kumwe kandi tukaba tugendana intambwe ku ntambwe, mbifurije gukomera no kugubwa neza kuri uyu munsi kugira ngo mukomere kandi mukomeze kwakira ibyiza by’intabarika muhabwa n’Imana Umuremyi wa byose wabaremye kandi wabahanze akaba afite byose mu biganza kugira ngo abibasendereze kandi abibasesekazeho mu bubasha bwe budakumirwa kandi mu mbaraga ze zitagibwaho impaka akaba akomeje kubatera inkunga kandi akaba akomeje kubambutsa kugira ngo abatsindire mu buryo benshi badakeka kuko Uhoraho Imana yiteguye kubarwanirira mubizi mutanabizi kandi agakora imirimo ye mu buryo bw’agatangaza kugira ngo abagaragarize ko ari mu ruhande rwanyu, nimugatinye rero kandi ntimugatinde mu makoni kandi ntimukibaze byinshi kuko igihe kije kandi cyegereje kugira ngo umukiro n’agakiza k’Uhoraho Imana gasesekare mu Isi binyujijwe muri mwe.
Ni igihe rero cyo kubategura kandi ni igihe cyo kubambika kubashyigikira kuko mukikijwe n’ububasha bukomeye kandi mukaba mufite ababari impande babacungiye umutekano kandi bifatikanyije namwe mu bikorwa kuko mutarwanirirwa n’imbaraga za Mwene Muntu ahubwo murwanirirwa n’ububasha buvuye mu Ijuru, ntimugatinye kabone n’ubwo mwaba bakeya kandi ntimugatinye ntimukigaye ubukeya kuko Uhoraho Imana abizeye kandi akomeje kubashyigikira kugira ngo mukomere ku murimo we kandi mukataze ku rugamba, ndabakunda mbifurije umunsi mwiza kandi ndabakomeje ndabashyigikiye ntore z’Imana nimukomere kandi mutere imbere mu murimo w’uwabatoye kandi wabahamagaye kuko atabeshya kandi yiteguye gukorana namwe imirimo ikomeye kandi ibikorwa bikomeye mu buryo budasubira inyuma.
Mbifurije amahoro y’Imana kandi mbifurije gukomeza injyana y’ubutungane kugira ngo mwiringire Imana Umuremyi wa byose kandi mumwizirikeho ntihagire icyo mumubangikanya ntihagire icyo mwizera kuruta uko mwizeye Uhoraho kuko ari we ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwanyu kandi akaba yiteguye kubagirira neza kubahaza imbaraga n’ububasha bwe kugira ngo mutsinde byose kandi murandure byose muhirike byose kuko ari igihe cyo kubakomeza kandi kubatagatifuza mu buryo bukomeye kugira ngo mushyirwe mu burinzi nyabwo Uhoraho Imana yabageneye kandi yabateguriye bityo ababajegajeza kandi ababatera amabuye bagaragarizwe ugutsindwa kwabo kandi imirimo y’Uhoraho ikomeze muri mwebwe kuko nta kizavuguruza umugambi w’Uhoraho yatangije muri mwebwe, mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane ntore z’Ijuru nimukomere mukomeze kuba intumwa zitumwa zigatumika kandi ziri mu ruhande rw’Uhoraho Imana isumba byose mube intwari ku rugamba ubutadohoka kandi ubutagamburura iminsi yose muhore iteka muzirikana ko mukunzwe murinzwe n’Ijuru ryose.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye kandi nkomeje kubakira mu rukundo rwanjye kugira ngo mukataze mu murimo wanyu kandi mu murimo mwahamagariwe n’Uhoraho kuko afite byose mu biganza kandi akaba yiteguye kubaha ibihembo yabageneye kandi yabateguriye mu bihe nk’ibi rero kugira ngo mukomere kandi mukomeze mujye mbere mushyigikirwe kandi mwambikwe imbaraga n’ububasha bukomeye buvubutse mu biganza by’Uhoraho kandi urumuri rw’Imana rudatsindwa rukomeze rubatwikire kandi rubabumbatire kugira ngo rubashe kubatsindira icyitwa ikibi n’igisa nacyo kugira ngo mutsinde icuraburindi aho riva rikagera ry’umwanzi kuko muri mu mahema y’Uhoraho nta gishobora kubahungabanya.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKOMEJE NDABASHYIGIKIYE NIMUKOMERE MUBE INTWARI KU RUGAMBA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO Y’IMANA ABANE NAMWE NTORE Z’IJURU, AMAHORO AMAHORO!
