UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 03 UKWAKIRA 2023
Mbujuje amahoro n’umugisha bikomoka ku Mana Umuremyi Umusumbabyose wahanze byose ibiboneka ndetse n’ibitaboneka kuri uyu munsi bana banjye bana b’Imana kandi nshuti zacu ab’Ijuru, nimugubwe neza kandi mushyigikirwe mu rukundo rw’Imana nimutekane mutere ikirenge mu cya Yezu Kristu kandi mukomeze kumukurikira nta nkomyi kandi nta shiti kuko uwo mwizeye kandi mwayobotse mukurikiye ni imvugakuri ni intwari namwe azakomeza kubambika ubutwari bityo mukomeze gutwaranira icyiza kandi mukomeze gutwara icyiza mutware urumuri kandi mutware ibyiza by’ingoma y’Ijuru mu bikorwa byanyu bya buri munsi nanjye ndi kumwe namwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye cyane kugira ngo mbuzuze ububasha bw’Imana isumba byose bubasakazweho bityo murusheho kurizwa intera kandi mugaburirwe umugisha uko bwije n’uko bukeye kandi murusheho kugaburirwa ibyiza by’agatangaza by’ingoma y’Ijuru mubeho kandi mushishe muganze mutere imbere kandi koko mwororoke mu buryo bwa roho kuko aho mugenda mwogeza inkuru nziza muyisakaza mu biremwa ari hanini cyane kandi mu Isi yose benshi bakaba batangiye kujya babona ibishashi by’urumuri rw’Imana abatari bazi Imana abenshi na benshi bakaba bagenda bazahurwa umunsi ku wundi kubera amasengesho yanyu y’ingirakamaro afatiye Isi runini kandi agiriye Isi umumaro umunsi ku wundi mukomeje kurohora kandi mukomeje kubohora benshi mukabaha kubaho kandi batari abo kubaho bityo mugakomeza kubasabira umugisha ku Mana kandi mugakomeza kubasabira igikwiriye.
Muri ab’ingenzi kandi muri ab’ingirakamaro mu bikorwa byanyu bya buri munsi mu mugisha mwururukirizwamo kandi mu bubasha muhabwa na DATA Uhoraho Imana namwe ntimubumbe ibiganza byanyu ngo mubyimane ibyo muba mwagabiwe namwe mukabisakaza mu bandi, muri ab’agaciro kandi muri ab’igikundiro kandi mukomeje koko gusakaza mu Isi yose amahoro umucyo gukomeza kwereka bose urukundo rw’Imana muhereza buri wese umugisha w’Imana usumba byose, nimukomeze mutezwe intambwe mukomeze mwurizwe intera nanjye ndi kumwe namwe cyane ndi Mutagatifu Yozefu ubabereye umucunzi w’umutekano w’ibyiza by’ingoma y’Ijuru mugabirwa umunsi ku wundi nkaba mbacungiye izamu uko bwije n’uko bukeye kugira ngo Sekibi atinjiza igitego kuko iteka ryose ahora arekereje kandi agahora akanuye amaso, namwe rero nimukomeze kuba maso kandi mukomeze kwitegereza koko mujye mumenya amayeri ye mumenye uburyarya bwe mubutahure kandi mumwereke yuko mwamaze kumumenya kandi mwamaze kumutahura mumwereke yuko nta ruvugiro kandi nta n’ijambo nta n’ububasha abafiteho, nimukomere rero kandi mukomeze gukatariza icyiza ndi kumwe namwe cyane mu bihe byose n’igihe cyose kugira ngo mburize intera mbateze intambwe mburize hejuru ku gasongero mube icyitegererezo cy’abandi kandi mube urumuri rw’amahanga yose, nabahishuriye byose nzakomeza kubahishurira byose kuko nta na kimwe nzabakinga mu byiza by’ingoma y’Ijuru kuko nabigezemo nkaba mbizi uko biri n’uko bimeze niyo mpamvu nzakomeza kubereka no kubamenyesha buri kimwe cyose kugira ngo namwe mumenye kandi musobanukirwe n’ibyiza by’ingoma y’Ijuru bityo mukurizeho kubikatarizamo kandi mukurizemo kubikurikirana bityo iteka ryose dukomeze kugendana namwe no kwifatikanya namwe kugira ngo ibyiza by’Ijuru bikomeze kubahuza n’urukundo rw’Ijuru kandi ibyiza by’Ijuru bikomeze kubagaburirwa iteka ryose muhore mushishe kandi muhore iteka ryose musabagizwamo n’urumuri rw’ibyiza by’ingoma y’Ijuru.
Kuri uyu munsi rero nabururukiye nabazaniye ububasha nabazaniye umugisha nabazaniye umugati mu buryo bw’Ijuru bana banjye nimwegere ameza murye kandi munywe kandi mushire inzara n’inyota bityo muhumure impumeko nziza kandi mugendere mu bubasha n’uburinzi bw’Imana isumba byose kuko mwatowe mwakungahajwe ubukungu bw’Ijuru, nimukomeze muhabwe byose kandi mukomeze mugaburirwe byose kandi dukomeje kubagura kuko muri ibigega bibitswemo ibyiza by’Ijuru kandi muhunikwamo ibyiza by’Ijuru umunsi ku wundi, nabagendereye kuri uyu munsi kandi nabasanganiye ndi kubakindikizaho imbaraga ndetse n’ububasha kugira ngo mukomeze kuba intwari tuzabageza aho mwebwe mwibwira yuko mutagera kandi tuzabageza ku byo mutekereza yuko mutageraho kuko ibyo mutatekereza kandi n’ibyo mutakekaga byose tuzabibagezaho bityo namwe mujye mukurizaho gusingiza Uwiteka Imana Umuremyi wabahanze kandi akabahangira uyu mugambi we ukora ibikomeye kandi agakora ibirenze n’ibiyoberanye kandi byose akabishobora kandi agakora ibyo Mwene Muntu atatekerezaga kandi agakora ibirenze ubwenge bw’abantu kuko akora byose kandi akaba afite byose mu bubasha bwe buhanitse kandi buhambaye agahora iteka agaragaza ikuzo rye n’ububasha bwe kugira ngo akomeze kumanurira Mwene Muntu urumuri ndetse n’ububasha kandi akomeze gusakazaho Mwene Muntu amahoro ye, niyo mpamvu rero akomeza gutanga umwuka wo guhumeka ku babi no ku beza ku bamwemera n’abatamwemera ku bamuzi ndetse no kubatamuzi iteka ryose akamanura umugisha we kandi akawusesekaza kuri bose atarobanuye kubera urukundo rwe za mpuhwe ze kuko ari we wihangiye Kiremwa Muntu, niyo mpamvu rero ahorana impuhwe ndetse n’urukundo ni uko Kiremwa Muntu ari we wamwihangiye mu bubasha bwe kandi mu mvugo ye mu ijambo rimwe rye gusa, yavuga rimwe ibiri ku Isi byose bikarambarara kandi byose bigahagarara ariko si ko abishaka kandi si ko yabishatse Mwene Muntu amucumuraho akamwihorera uwisubiyeho akagaruka araza akamwakira ariko iteka ryose agahora afite ibihembo mu biganza bye ahemba abamwizera abamukorera n’abamwizigira bagahora iteka ryose bamukurikiye n’umutima utariganya n’umutima utaryarya, namwe rero nimukomeze mumwizere mumukurikire kuko ibihembo byanyu birahari birategurwa amanywa na nijoro, ntore z’Imana muzabihabwa kandi muzabishyikirizwa bityo mubone icyo mukora kandi mubone icyo mwakoze yuko mutaruhira ubusa ahubwo ibyo mukora ko mukorera ukuri.
Nimukomeze rero mugabirwe umugisha mukomeze mwurizwe intera mukomeze mugaburirwe buri kimwe cyose muhazwe ibyiza by’agatangaza by’ingoma y’Ijuru, nkomeje kubaragira no kubaherekeza muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo kugira ngo mbasesekazeho umugisha w’Imana mbuzuzeho ubuntu bw’Imana mbakindikizeho ububasha bw’Imana isumba byose bubuzure kandi bubasakazweho muri byose, mbahaye rero gukomera kandi mbahaye gukomeza urugendo nkomeje kwifatikanya namwe mu gikorwa kandi ku murimo kugira ngo tubohore ibiboshye dushyire byose ku murongo dutazanurire amayira abashaka gutambuka, erega ntore z’Imana hari benshi bashaka mu Isi ariko intege zabo nkeya za Mwene Muntu zigatuma batagera ku rukundo rw’Imana ngo batere intambwe bayigereho uko babishaka kubera ko bahura n’imbogamizi, ari yo ya mitego ya hato na hato y’umwanzi bategwa kanya ku kandi kandi umunsi ku wundi nkaba nururukiye kuza kwifatikanya namwe mu bikorwa byanyu mu rugamba rw’uyu munsi kugira ngo nabo tubagereho tubatabare kandi dukomeze kubabohora tubacagagurira ingoyi z’umwanzi zibaboha umunsi ku wundi tukaba twaje kubuzuza ububasha urumuri rw’Ijuru kugira ngo bahore burizwa intera kandi bahore bagaburirwa umugisha w’Imana isumba byose, mbahaye kubaho mbahaye kuganza mbahaye gutera imbere kandi mbahaye kuba maso iteka ryose n’ibihe byose, nkomeje kubuzuza ingabire ndetse n’ingabirano bana banjye nkunda nkoramutima za Jambo, nimukomeze munogerwe n’ibyiza by’ijuru, mukomeze mube mu mugambi w’Imana kandi mukomeze mugendere mu rukundo rw’Imana iteka ryose rubashyigikire rubaherekeze rubiyambike, oya ntihazagere ubavuma kuko nta wuvuma uw’Imana itavumye, twebwe twarabavumuye nta wuzabavuma ngo imivumo ibafate dore ko kenshi Isi ishaka gukurura ishaka kubasubiza inyuma, ishaka kugira ngo irebe yuko mwareba inyuma ariko ndagira nti ntumuzigere mureba inyuma ibikorwa byanyu urugendo rwanyu nirukomeze rube urugendo rwiza kandi ruhire kuko dukomeje kubashyigikira kugendana namwe amanywa na nijoro kugira ngo tubateze intambwe tuburize intera ibikorwa byanyu birusheho kuba ibikorwa bihanitse kandi bihambaye kandi ibikorwa by’umugisha bya buri munsi, mbujuje rero imbaraga kandi mbujuje umugisha kugira ngo mukomeze gukatariza icyiza kandi mukomeze gusakaza ibyiza by’ingoma y’Ijuru mu Isi kuko mwabigabiwe kandi mubigabirwa umunsi ku wundi.
Nimwakire kubaho mwakire gukomera mwakire gukomeza urugendo mwakire kwifatikanya n’Ijuru ryose mu rugendo kandi mu gikorwa mwatangijwe n’Ijuru kandi mushyigikiwemo n’Ijuru ryose, nanjye kuri uyu munsi nabukereye kugira ngo nze kwifatikanya namwe mu rugamba rw’uyu munsi nkaba rero ndi bukorane namwe imirimo ikomeye kandi ibikorwa bihambaye mu Isi nkaba ndi bugire byinshi mvugurura nkaba ndi bugire byinshi nshyira ku murongo hakaba hari benshi ndi bukomeze gutazanurira amayira, mbahaye kubaho mbahaye kuganza kuzuzwa ububasha n’urumuri rw’Imana isumba byose gukomeza kwifatikanya natwe mu mbaraga z’Ijuru kandi mu gukomeza gukatariza icyiza twifatikanyije, nimwakire kubaho mwakire kuganza mwakire gutera imbere kandi mwakire kujya mbere igihe cyose bana banjye nkunda nkoramutima za Jambo, abatoni b’Imana mwebwe mwatowe nayo mukaba mukomeje kurindwa no gucungirwa umutekano uko bwije n’uko bukeye kugira ngo ibikorwa byanyu birusheho kuba ibikorwa by’agaciro kandi ibikorwa by’impangare mwigizayo imigambi mibisha y’umwanzi mutazanurira amayira benshi, nimukomeze rero mube mu mugambi w’Imana nanjye nkomeje kubaragiza umugisha w’Imana kandi Uwiteka Imana ahorane namwe, mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ndabakunda kandi ndabashyigikiye.
Mbifurije umunsi mwiza mbifurije ibihe byiza mbifurije gutera imbere no kuganza mu rukundo rw’Imana kudateshuka ku murimo kudasubizwa inyuma n’imigambi mibisha y’umwanzi, nimuyihashye nimuyihananture nimwakire gukomera kuri uyu munsi, mwakire imbaraga z’Imana iriho, mwakire imbaraga z’Imana Umusumbabyose waremye byose ibiboneka ndetse n’ibitaboneka, mwakire gukomerera mu ruhande rwayo kugira ngo iteka ryose muhore mwumva muguwe neza mu bubasha bw’Imana isumba byose, nimugire amahoro nimugire umunsi mwiza, nimwakire gukomera nimwakire umugisha nimwakire imbaraga zibafasha kurwanya umwanzi mwakire imbaraga zibafasha guhangana n’imigambi mibisha y’umwanzi kuri uyu munsi.
AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE NTORE Z’IMANA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE CYANE, IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA, AMAHORO!
