UBUTUMWA BWA MT YOZEFU, TARIKI 20 UGUSHYINGO 2023

Mbifurije kugubwa neza ntore z’ Imana kandi mbifurije igitondo gihire, nimukomeze musagambe kandi mukomeze mugwire, mukomeze mutere imbere mu rukundo rw’ Imana, kuko kuri uyu munsi nje kubasendereza ibyiza by’ agatangaza kandi nkaba nje kubasendereza imbaraga mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo Uhoraho akomeze kubana namwe kandi akomeze kubasendereza ibyiza bye; mukomere kandi mukomeze urugendo, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbahuze n’ Ijuru ryose kandi nkomeze mbatazanurire amayira mukomeze gutambukana ishema n’ isheja, nta gihunga kandi nta mususu mu gukomeza gusanganira Uhoraho, kugira ngo akomeze ababere Umugenga mu bikorwa banyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nzakomeza rero kubiyegereza ubudahwema kandi ubutaretsa, mbakingurire mwinjire, kandi mbatasanurire amayira mutambuke, kandi mutambukane ishema n’ isheja, kuko Uhoraho Imana yashatse kubagabira, kandi yashatse kubagenera ubuntu bwe, kugira ngo mububemo kandi mubuturemo iminsi yose; ndabashyigikiye, ndi Mutagatifu Yozefu bana banjye, ntore z’ Uhoraho nkomeje kurinda no gucungira umutekano muri byose, nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza, nanjye mu kubasanga nkomeje kuza kandi nkomeje kubasanganira koko, kugira ngo mbatoze icyiza kandi mbateze intambwe nivuye inyuma kuko ibikorwa byanjye muri mwebwe bikomeje kuba ibikorwa by’ indashyikirwa, kuko umunsi ku wundi dukorana namwe ibikorwa bihanitse kandi bihambaye.

Erega hari benshi turohora kandi hari benshi tuzamura mu rumuri rw’ Imana tubakuye mu nyenga y’ umwijima, aho Sekibi aba yizeye y’ uko agiye kubayongobeza burundu, tukabarohora kandi tukabazamura, tukabashyira mu rumuri rw’ Imana isumba byose, ntabwo rero turi gukora ubusa muri ibi bihe kandi ntabwo turi kuruhira ubusa, kuko twifatikanyije mu kugira ngo dukomeze, dukomeze benshi kandi dukomeze dushyigikire benshi, turi gutoza benshi icyiza kandi turi guteza benshi imbaraga, kandi tukabateza umwete wo kugira ngo bave mu kibi bari bihambiriyeho kandi bari barazikamiyemo, bazikamuke, bityo binjire mu rumuri rw’ Imana kandi binjire mu buntu bw’ Imana isumba byose.

Ntabwo muri gukora ubusa rero kandi ntabwo muri kuruhira ubusa n’iyo mwabona hari ibikaze, mukabona hari ibyo umwanzi Sekibi ari gutangira gushaka gusakurisha, ntibikabakange kandi ntibikabatere ubwoba, nkomeje kuza mbasanganira kugira ngo mbahuze n’ Ijuru ryose kandi mbasabanishe naryo, nkomeze kubatoza icyiza kandi nkomeze kubateza intambwe nivuye inyuma, kandi nkomeze kubashyira rwagati mu rukundo rw’ Imana, kugira ngo namwe ubwanyu murwiyumvire, musabane narwo kandi musabagizwemo ibyo byiza by’agatangaza Uhoraho Imana ashaka gukomeza kubagabira no kubagenera.

Mbahaye rero kubaho mu rukundo rw’ Imana kandi mbahaye guhorana umugisha w’ Imana, mbahaye kubaho mu kuri kw’ Imana isumba byose, kugira ngo igihe cyose muhore muri intumwa, kandi muhore muri intore zisanganira Uhoraho nta bwoba kandi nta gihunga, kuko nkomeje kubakomeza, nkabashyigikira, nkabateza intambwe kandi nkabatoza icyiza, kandi nkaba nkomeje kwambika buri wese, kugira ngo mukomeze gushyigikirwa mu rukundo rw’ Imana isumba byose.

Bana nanjye, nimugire amahoro mu mutima kandi mwuzure urumuri rw’ Uhoraho, aho munyuze hose kandi aho muciye hose mumurikirwe mu ntambwe z’ ibirenge byanyu, nanjye nzakomeza mbarengere, kandi nzakomeza mbakomeze nivuye inyuma, kandi nkomeze kubashyigikira nivuye inyuma kugira ngo ibyiza by’ agatangaza by’ Uhoraho bihore muri mwe kandi bibane namwe iminsi yose.

Nje rero kubashyigikira kandi nje kubakomeza nivuye inyuma kugira ngo mbateze intambwe kandi nkomeze kubongerera imbaraga, umwete ndetse n’ ishyaka, muhore mukataje ku murimo kandi muhore muri intwari zihora iteka ryose zirangamiye Ijuru kugira ngo ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa.

Uyu munsi rero nabagendereye cyane kugira ngo nkomeze kubatagatifuza kandi mbambike gitwari, gisirikari, bityo tujyane ku rugamba, kuko kuri uyu munsi hari ibikorwa nshaka gukorana namwe, kuko nshaka kwambura umwanzi ijambo, kandi hari henshi Sekibi yari yaragize ingando kandi yari yaraciye icyuho kandi ingando koko.

Aho hose tukaba turi buhanyure tugenda dushyirwaho urukundo rw’ Imana kandi dusendereza ububasha bw’ Imana, bityo, ibyo Sekibi yari yaratanishije kandi ibyo Sekibi yari yaratambamishije byose tukaba turi bwifatikanye mu kubigorora; mu isengesho ryanyu rero ry’ uyu munsi iryariryo ryose ndaba nifatikanyije namwe mu kugira ngo nkomeze gushyira benshi mu rukundo rw’ Imana kandi nkomeze kuzahura benshi, nkomeza gushyigikira ibikorwa byanyu mu Isi kandi nkomeza kubiha kugira ireme kugira ngo ubuntu bw’ Imana bubuzure kandi bubasendere muri byose; naje rero kubashoboza kandi naje kubabashisha kuri uyu munsi mu buryo bw’ agatangaza, nimukomere kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere nanjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira nivuye inyuma, kugira ngo ubuntu bw’ Imana bube muri mwe kandi buhorane namwe iminsi yose.

Nimwakire kubaho rero kandi mwakire gukomera no gukomeza urugendo, bana banjye, ntore z’ Imana nkunda,  nshyigikiye muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, nkaba nkomeje kubatagatifuza nivuye inyuma, kugira ngo mbateteshe kandi mbatoneshe, mburize mu ntera kandi mbashyire ejuru, kugira ngo mukomeze igikorwa cyo kurangamira Uhoraho, kandi mukomeze urugendo ubudatezuka kandi ubudahagarara, kuko nanjye nkomeje kubarangaza imbere no kubashyigikira, mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ; erega mukomeje gushyirwa mu mwanya ukwiye kandi mu mwanya uboneye, ibikorwa byanyu nibibe ibishimwa n’ Imana iminsi yose kandi umunsi ku wundi, kuko murushijeho kuba abatoni mu maso ya DATA, kuko uko bwije n’ uko bukeye mumenyeshwa buri kimwe cyose kandi mukerekwa inzira mugomba gucamo, ubwiru bw’ Ijuru mukaba muri kugenda mubumenya kandi mukaba muri kugenda mwerekwa buri kimwe cyose, akaba nta na kimwe tujya tubahisha cyangwa ngo tubakinge,  buri kimwe cyose mu bijyanye n’ iby’ Ijuru muri uru rugendo rwanyu muzajya mugenda mucyerekwa,  mwerekwa inzira, mubwirwa buri kimwe cyose,  kuko tudashaka y’ uko mugenda nk’ impumyi, ahubwo dushaka y’ uko mugenda nk’abazi kandi nk’abamenya, nk’ aberekwa buri kimwe cyose kugira ngo murusheho gukataza kandi murusheho guhagarara kigabo, gitwari, mudatsindwa kandi mudatsikira, ahubwo igihe cyose mutsinda, kugira ngo aho duteye umwanzi dutahukane umutsindo, ibikorwa by’ Imana birusheho gusendera hose kandi birusheho gusakazwa muri bose.

Nje rero kubashyigikira no kubakomeza kuri uyu munsi mu buryo bw’ agatangaza, nkomeje kubateza intambwe kandi nkomeje kubavuburira urumuri rw’ Uhoraho kugira ngo rubane namwe kandi ruhore muri mwebwe iminsi yose; ibi bihe rero ni ibihe twifatikanyijemo namwe ntore z’ Imana, mwebwe mwatoranyijwe mu bandi kugira ngo mube koko intumwa nziza zisakaza amahoro, umugisha, urumuri mu Isi, kandi mukomeze kuba abarohozi kandi abarobyi kugira ngo mukomeze kuroba benshi bashaka kugarukira urukundo rw’ Uhoraho, mubambike ibyiza, abambaye incabari mubambure, bityo mubambike ububengerane n’ ikuzo by’ Ijuru, kugira ngo benshi bahora iteka ryose batana kandi bagatandukira kuri Uhoraho, harusheho kugarukira urukundo rw’ Imana.

Nanjye rero naje kubakomeza kandi naje kubagobotora mu nzara z’ umwanzi kugira ngo mbashyire aho Imana ibishimira kandi aho Imana ibifuza, nkomeze ibikorwa byanyu mu Isi; dore Sekibi ahora iteka ryose arekereje kugira ngo arebe y’ uko yabasubiza inyuma cyangwa ngo abacogoze, kuko ibikorwa byanyu mukomeje gukora mu gukomeza kwitanga, biramushegesha cyane kuko amasengesho mutura amanuka ameze nka bombe zikomeye, bityo akagenda agasenyagura ibikorwa byose by’ umwanzi, kandi akaza ameze nka bombe zirasa umwanzi mu cyico kandi ingabo ze zose zikarindimukira hasi, zose zikarambarara, bityo ibikorwa by’ Imana bigakomera kandi bigakomeza.

Ni muri ubwo buryo rero dukomeje kubambikamo imbaraga kandi dukomeje kubatoza kurasa umwanzi nta mususu kandi nta gihunga kandi tukaba turi kubigisha kuboneza koko kugira ngo igihe cyose murashe, hoye kugira na kimwe gica ku ruhande, ahubwo murase mu cyico ingabo z’ umwanzi ndetse na Sekibi, kandi ikibi cyose cy’ umwanzi kivanwa mu nzira kugira ngo ibikorwa by’ Imana isumba byose bigaragare hose kandi bitangazwe mu Isi yose, kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo tugaragaze ububasha bw’ Imana idasumbwa kandi tubugaragaze muri buri muntu wese uri mu Isi wizeye Uhoraho kandi ushaka kurangamira uruhanga rwe kandi ushaka kunyura Uhoraho Imana; iki ni igihe cyo kugira ngo abone imbaraga zacu zihanitse kandi zihambaye, ni igihe cyo kuvugurura byose kandi cyo gushyira byose ku murongo, kugira ngo twambike abambaye ubusa, kandi duhumure amaso ab’ impumyi, abazibye amatwi tuyazibure kugira ngo benshi bakurizeho kumenya kandi bakurizeho gusobanukirwa na buri kimwe cyose mu bijyanye n’ ubuhanga bw’ Ijuru.

Mbifurije rero ubuhanga kandi mbifurije kumenya koko no gusobanukirwa igihe cyose, ubuhanga bw’ Ijuru ndabubaragije ntore z’ Imana kugira ngo muhore muri abamenyi kandi muhore muri abahanga mu by’ Ijuru, mutayobywa n’ umwanzi kandi mutayobagurika ahubwo mushikamye, muhamye kucyo mwamenye kandi muhamye kuwo mwemeye, ariwe Yezu Kristu kandi ari Imana idasumbwa, ikomeje kubakomeza mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA KANDI MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, NANJYE NKOMEJE KUGENDANA NAMWE IMINSI YOSE, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBARANGAJE IMBERE MURI IKI GIKORWA, NKOMEJE KUBATERA INGABO MU BITUGU KANDI NKOMEJE KUGENDANA NAMWE IMINSI YOSE; AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA IBIHE BYOSE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO, UMUNSI MWIZA, TURI KUMWE, AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *