UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 27 UGUSHYINGO 2023

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ntore z’ Imana, nshuti bavandimwe, mbifutije umugoroba mwiza kandi mbifurije ibihe byiza mwese; nimukomere mu rukundo rw’ Uhoraho Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu mbaraga zikomeye, kuko nkomeje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo dukomeze dusakaze imbaraga z’ urukundo mu Isi yose, kandi dukomeze dusakaze amahoro asendereye mu Isi yose, bityo mwene muntu akomeze kubona ububasha bw’ Imana kandi akomeze kubona urukundo rukomeye rw’ Uhoraho Imana; mbifurije kugubwa neza muri Uhoraho, gukomeza kwizihirwa muri Uhoraho, kuko dukomezanyije namwe ibikorwa bidasanzwe, kandi tukaba dukomezanyije namwe imirimo ikomeye mu Isi yose, kugira ngo dukomeze kugaragaza umukiro kuri Mwene Muntu, kandi dukomeze kugarura Mwene Muntu mu murongo agomba kugenderamo, kuko ari igihe turi gukoresha ububasha bukomeye kandi akaba ari igihe turi kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu Isi yose.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu buhanga buhanitse bw’ ibikorwa bya DATA, bigomba kugaragarira Isi yose kandi bigomba kwigaragariza bose mu mbaraga zikomeye, kuko twaje kurimbura kandi twaje guhagarika ikibi cyose mu Isi, kugira ngo tugaragaze imbaraga zikomeye, zidahangarwa kandi zitavogerwa, kuko DATA yaje kwigaragariza buri wese, guhindura imikorere ya mwene muntu, kugira ngo buri wese uri mu bukubaganyi bw’ ikibi kandi buri wese wihambiriye ku kibi, ni igihe cyo kugira ngo abaturwe n’ ububasha bukomeye bwa DATA, kandi ni igihe cyo kugira ngo buri wese ahindukire, agaruke mu murongo kandi agaruke mu nzira agomba kugenderamo, kuko dukomeje gutazanura kandi dukomeje gutengeneza ibikorwa by’ Uhoraho Imana, kugira ngo bikomeze byigaragarize Isi yose kandi bikomeze byigaragarize bose.

Ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ndi kumwe namwe muri byose, kuko nkomeje kubongerera imbaraga, kandi nkaba nkomeje kubavomerera mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo ubuhanga buhanitse bw’ ibikorwa bya DATA bitangaje kandi binejeje, dukomeze kubinyuza mu bwitange bwanyu kandi mu mbaraga zanyu mukomeje kugaragariza Isi umunsi ku wundi; muri mu mirimo ikomeye kandi muri mu bikorwa bikomeye bigomba kugaragarira Isi yose kandi bigomba kwigaragariza bose mu buryo bw’ agatangaza.

Dukomeje gucisha bugufi abikuza mu bubasha bw’ Imana, tugakuza intameny ekana, kuko ari igihe cyo kugaragaza ibikorwa bikomeye bya DATA mu nsuzugurwa hirya no hino mu Isi, bose bahawe akato, kugira ngo tubagaragarize urukundo rukomeye rwa DATA; nihuje namwe mu mbaraga zikomeye kandi ndabashyigikiye mu rukundo rukomeye rwa DATA, kugira ngo ibikorwa bitangaje kandi bihebuje bya DATA bikomeze byigaragaze muri mwe, kuko ndi kugendana namwe mu bubasha bukomeye kandi nkaba ndi kugendana namwe mu mbaraga zidasanzwe, kugira ngo ugushaka kwa DATA gukomeze gushimangirwe muri buri kiremwa cyose, kandi gushimangirwe mu Isi yose ku buryo bw’ agatangaza.

Ntawe uzavuguruza ibikorwa by’ Uhoraho kandi ntawe uzahagarika umugambi w’ Uhoraho, kuko yiyemeje kurohora no gutabara Mwene Muntu, akaba ari igihe cyo kuzuza ibikorwa bye byose mu Isi, byose kuko bigomba kuzura kandi bigomba kuzurizwa mu kiremwa Muntu, kuko ari igihe cyo guhindura Mwene Muntu no kumuhindukiza tukamuhindura ukundi, kugira ngo yinjizwe mu gushaka kwa DATA bikomeye kandi bidasubirwaho.

Ni igihe rero cyo kujyengwa urukundo rw’ Imana, kandi ni igihe cyo kugengwa n’ ububasha bw’ Imana, kuko tuje kugaragaza imirimo ikomeye kandi tuje kugaragaza ibikorwa bikomeye; nkomeje kunga ubumwe namwe muri byose kugira ngo tugendane mu rukundo rukomeye, mu bwitange budasanzwe, kuko mugomba kuba ibitambo byitambira bose, mu rukundo amahoro n’ ibyishimo kugira ngo musendereze ububasha bukomeye mu Isi yose.

Dukomeje kubanyuzamo byinshi kandi dukomeje kubasenderezamo byinshi, bigomba kugirira Isi yose akamaro kandi bigomba kugirira bose akamaro; nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo, kugira ngo ibyo mukora byose mubikorane urukundo kandi mubikorane amahoro n’ ituze, kuko Uhoraho yabahaye byose kandi yabeguriye byose, kugira ngo mutambukane ishema kandi mutambukane ibyishimo mutikanga mudakangarana, kuko muri kumwe n’ Uhoraho kandi mukaba muri kumwe n’ Ingabo zose zo mu Ijuru.

Kuri uyu munsi dukoze imirimo ikomeye kandi dukoze ibikorwa bikomeye mu guhagarika imigambi yose y’ umwanzi, mu gusenya kandi mu kujanjagura ikibi cyose cy’ umwanzi, kuko ari igihe cyo kwigizayo kandi ari igihe cyo guhigika ikibi cyose mu bubasha bwa DATA, mu gutwika no gukongora imbaraga zose z’ umwanzi mu kiremwa muntu; umwanzi nta buhungiro afite mu Isi, niyo mpamvu akomeje kwidegembya ku bemera, kuko ari kugenda ashimashima buri wese kugira ngo arebe ko hari uwamuha intaho, ko hari uwamuha icumbi mu mutima we, bityo akabona aho yicara.

Nimukomeze mumuhinde kandi mumwamagane, murangurure ijwi ahirengereye mu bubasha bukoemeye bwa DATA, kugira ngo mutsembe ibikorwa by’ umwanzi kandi mutsembe imbaraga zose z’umwanzi aho ziva zikagera, kuko ari igihe cyo kurandura ibikorwa bye muhereye mu mizi, kugira ngo mukonoze imisemburo mibi ye yose, kandi muhagarike umwuka mubi wose, musakaze Umwuka Muziranenge wa DATA; ndabashyigikiye kandi Abatagatifu twese twaramanutse kugira ngo tubane namwe, twifatikanye mamwe muri uyu murimo kandi muri iki gikorwa mu kunoza umugambi wa DATA, kugira ngo buri wese abeho mu rumuri rubengerana kandi buri wese abeho mu mahoro yuzuye.

Mbifurije ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomeze mushyigikirane intambwe ku ntambwe kandi mukomeze mwunge ubumwe muri DATA, kuko muhujwe n’ Umusaraba wa Yezu Kristu, kugira ngo mutwaze kandi mutwarane muri byose, bityo mukomeze gutazanurira benshi amayira mubazana mu rukundo rukomeye rw’ Uhoraho.

Mbifurije gukomeza urugendo kuri buri wese ntawe udandabiranye nta n’ usubiye inyuma, kuko ibihe twinjiyemo ni ibihe bikomeye kandi bidasanzwe, tugomba kugaragaza ububasha bukomeye kandi tugomba kugaragaza imbaraga zikomeye, kuko ingoma zahinduye imirishyo mu buryo bw’ agatangaza, akaba ari igihe cyo kugaragaza ibikorwa, kuko twakoze byinshi kandi twatengeneje byinshi bigomba kwigaragariza Isi yose, kandi bigomba kugaragarira bose mu buryo bw’ agatangaza.

Ntawe rero ugomba guseta ibirenge mu rugendo kandi ntawe ugomba gutsikira, kuko mwaharuriwe amayira kandi mukinjizwa mu bikorwa by’ Uhoraho bikomeye, kugira ngo namwe muzane imbaga y’ abatuye Isi, kandi murembuze benshi mu bwitange bwanyu bwa buri munsi; ndabashimiye ubwitange bwanyu kandi ndabashimiye ubushyigikirane n’ ubufatikanye bwanyu, nkaba ngira nti nimukomere kandi mukomereze aho ngaho, mukomeze kwibumbira hamwe, kuko ari igihe cyo gusohoza ibikorwa bya DATA, ibyavuzwe byose si amagambo kandi si inkuru, twiteguye kubisohoza kandi twiteguye kubigaragaza mu bubasha bukomeye, kuko ari igihe cyo kuzimya ibicagate  uko bihindutse mu mbaraga zikomeye, Ubwami bwa DATA bukaba busagambye mu Isi mu buryo bw’ agatangaza; nimukomeze rero mushyigikirane mu bikorwa bikomeye kandi mu mbaraga zikomeye, kugira ngo dukomeze tugaragaze ibikorwa bikomeye mu Isi yose kandi dukomeze tugaragaze imbaraga zidasanzwe, kuko DATA yiyiziye mu mbaraga ze n’ ububasha bwe kugira ngo atangaze kandi agaragaze byose; mbifurije umugoroba mwiza mwese kandi mbifurije ibihe byiza, ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu rukundo, kuko nifatikanyje namwe, kugira ngo mukomerere mu gushaka kwa DATA kandi mukomerere mu bikorwa bya DATA bidasanzwe.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, NTORE Z’ IMANA, NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, AMAHORO Y’ IMANA ABANE NAMWE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *