UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI 01 UKUBOZA 2023

Mbasendereje umugisha n’ urukundo rw’ Uhoraho, ntore z’ Imana, bana banjye nkunda cyane iminsi yose nkakomeza kubashyira mu rumuri rw’ Ijuru; nimukomere kandi nimugubwe neza kuko nifatikanyije namwe, nkaba nkomeje kubateza intambwe, kandi nkaba nkomeje gushyira imitima yanyu hamwe kugira ngo mugire ituze ryuzuye, rihebuje, risakare kuri bose.

Mbahaye amahoro y’ Uhoraho, mbahaye umugisha w’ Uhoraho, nimugubwe neza, nimukomeze mube abanyamahoro, kandi mukomeze kuba abanyamugisha n’ abanyamahirwe, kuko ibikorwa byanyu dukomeje kubigira ibikorwa bihebuje kandi bitangaje, dushaka y’uko biba ibikorwa bigaragarira Isi ndetse n’ abayituye; mbahaye amahoro n’ umugisha by’ Uhoraho, ndi umurinzi wanyu, ndi Mutagatifu Yozefu, ngendana namwe amanywa na nijoro, nkategura imitego yabatezwe, nkigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubahangara no kubavogera kuko muri mu budahangarwa bw’ Uhoraho, mukaba mukomeje gutegurwa kugira ngo mutegure inzira kandi mwigizeyo ikibi icyo ari cyo cyose, ukuri kw’ Imana isumba byose gukomeze kwigaragarize muri mwebwe, ibyiyita ibigirwamana ibyo aribyo byose bivanwe mu nzira, imbaraga z’ Imana isumba byose zikomeze kugaragara zitsinze kuko iki ari igihe cyo kugira ngo tugende dukonoza ubumara bw’ umwanzi, kandi ikibi cyose tucyamagane tukivane mu nzira, akarengane akariko kose tugakubure tukigizayo, ibikorwa by’ Uhoraho bisakare mu Isi yose; ntore z’ Imana, bana banjye nkunda, nifatikanyije namwe mu kazi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa, umurimo ntabwo muwurimo mwenyine, nifatikanyije namwe mu murimo kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bihanitse kandi bihambaye, kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu kwambura umwanzi ijambo, mu gutsemba no gutsiratsiza ikibi cyose cy’ umwanzi, kugira ngo amahoro y’ Uhoraho akomeze kubasakaraho kandi akomeze kubagaragarira kandi agaragarire n’ Isi ndetse n’ abayituye, kuko icyo dushaka kubaka muri mwebwe ari igikorwa cy’ intangarugero kizagaragarira Isi ndetse n’ amahanga yose kuko dushaka gucana urumuri rwagati muri mwebwe, rukabonwa na buri wese uri mu Isi kandi bikamenywa na buri muntu wese ufite amatwi yo kumva, bityo buri wese agakurizaho gusingiza no kumenya ububasha bw’ Imana isumba byose.

Ibikorwa turi kumwemo namwe muri ibi bihe ntabwo ari amahamba kandi ntabwo ari imvugo gusa, ahubwo byose tuje kubishyira mu bikorwa no kuringaniza byose no kurangiza byose kugira ngo ububasha bwacu dukomeze kubusendereza Isi ndetse n’ abayituye kugira ngo umwanzi aho afite ijambo turimwambure kandi ibyo yibeshya byose tumwereke y’uko yibwira ubusa kandi  tumwereke ko yikoza ibitari byo, tumwambure ijambo aho yaryihaye kandi dukomeze kumupfobya, kumutsemba no kumusubiza inyuma no kumwambika ubusa  twivuye inyuma kugira ngo ibikorwa by’ Uhoraho tubibagarire bikure bisagambe bisakare mu Isi yose, kuko iki gihe ari igihe tugiye kugaragazamo imbaraga, ububasha bwacu buhanitse kandi buhambaye bikamenywa na buri muntu wese uri mu Isi, cyane cyane abizeye, abiringiye Uhoraho, kuko bagiye kubona ikiganza cy’ Uwiteka Imana kigobotora kandi kigoboka, ikiganza cy’ Uwiteka Imana gitabara kandi kigatabarira igihe.

Naje rero kubaha amahoro n’ umugisha, naje kubuzuza urumuri n’ ibyishimo, naje gukomeza kubasendereza ihirwe no kubatera amahirwe, kugira ngo mukomeze koko mube abanyamugisha kandi mukomeze mube abanyabikorwa by’ Uhoraho yahisemo kandi yatoranyije mu bandi kugira ngo abashyire mu mwanya ukwiriye kandi uboneye, mukomeze kwizihirwa kandi munezerwe, munezezwe n’ uko muri Intore kandi mukaba muri Intumwa zatoranyijwe mu bandi, kugira ngo ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa;  nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza, nimwakire urukundo n’ umugisha by’ Uhoraho, nimwakire gukomerera muri Uhoraho, mwakire kuganza, gutera imbere, gusakaza ibyiza by’ agatangaza mu Isi, abatazi Uhoraho bakurizeho kumumenya binyuze muri mwebwe, imbaraga z’ Uhoraho zikomeze kugaragarira muri mwebwe zitsinze kandi zitangaje, zihebuje.

Nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze mwuzure urumuri n’ ububasha by’ Uhoraho, kuko nabagendereye kuri uyu munsi mu buryo bw’ agatangaza kugira ngo mbuzuze ibikorwa by’ Uhoraho kandi nkomeze mbasendereze urumuri rw’ Uhoraho n’ ububasha bw’ Uhoraho buhebuje byose kandi busumba byose. Mugire amahoro, mugire kugubwa neza, mwakire urukundo rw’ Uhoraho rukomeze rubuzure, ntore z’ Imana, bana banjye nkunda, nkomeje gutera ihirwe kandi nkomeje gutera icyuhagiro, kugira ngo mukomeze munogerwe, kugira ngo mukomeze munezerwe, ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’ indashyikirwa kuko umunsi ku wundi dukorana namwe ibikorwa bitangaje, aribyo Sekibi areba umujinya ukamwica ishyari rye rikavumbuka, kugira ngo arebe y’uko yabasubiza inyuma mu bikorwa byanyu ariko aho tumaze kugera ntiduteze gusubira inyuma kandi ibikorwa byanyu ntibiteze gusubira inyuma kuko tudakomwa mu nkokora, namwe tukaba dukomeje kubaha ububasha bwo kugira ngo ntimuzakomwe mu nkokora n’ umwanzi, ahubwo mumukome mu nkokora ari we, ibikorwa bye bibisha mukomeze kubirambararisha hasi mumuribate kandi mumujajange bityo akomeze gupfobywa kandi akomeze gucibwa intege n’ ibikorwa byanyu kandi n’ amasengesho yanyu adahwema yo gukomeza kugaragaza ubwitange mu buryo bw’ indashyikirwa kuko Sekibi akomeze kuhatsiratsirizwa kandi agakomeza kuhaganzirizwa bityo akabura ubwegura umutwe kandi akabura ubwinyagambura kuko mukomeje kumwigizayo urumuri mukomeje gucana rukaba rukomeje kumuhuma amaso, kuko iteka ryose Sekibi  ntakorana n’ urumuri kuko akunda umwijima aba ashaka ahantu yihishahisha akagenda yububa.

Ibyo byose rero nimukomeze mubyigizeyo kandi mukomeze mubirindimure mubyirukana mu Isi, mukomeza kugaragaza urumuri rw’ Imana mu buryo bw’ indashyikirwa; nifatikanyije namwe, nimukomere mukomeze kugubwa neza, ndi kumwe namwe amanywa na nijoro, kugira ngo nkomeze mbashyire ihumure, urukundo, ibyishimo n’ umugisha mu mitima yanyu, mwumve ko muguwe neza kandi mwumve ko muri abantu b’ indashyikirwa, batavogerwa uko biboneye, kuko ububasha n’ urukundo by’ Uhoraho byururukiye kubashyigikira, kubakomeza muri byose. 

Nimukomeze mube intwari, nimukomeze mube amahoro, nimukomeze mugubwe neza, nanjye mbahaye urukundo rw’ Uhoraho, kandi mbashyize mu mwanya uboneye kandi ukwiriye, aho mukomeje gukomeza kwitabwaho n’ Ijuru ryose kugira ngo mukomeze mutezwe intambwe kandi mukomeze mwurizwe intera, kandi mukomeze kugaragarwaho imbaraga zidasanzwe z’indahyikirwa kuko ibikorwa byanyu dukomeje kubiha umugisha, amanywa na nijoro.

Nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ntore z’ Imana nkunda cyane, nshyigikiye, mwebwe nkomeje kurangaza imbere, ibikorwa byanyu nkaba nkomeje kubiha umugisha amanywa na nijoro; nimuhumure turi kumwe, nimukomere ndabakomeje, nimwambare imbaraga kuko nzibambitse, nimwakire urumuri kuko ndubahereje, nimugire ijambo kuko mwarihawe na Jambo, ndetse  na  DATA Uhoraho Imana Umusumbabyose, Umutegeka w’ ibiriho byose, we ugenga ibiboneka ndetse n’ ibitaboneka, ibyo Muntu azi n’ ibyo atazi, ibyo byose akaba ari Uhoraho ubigenga, akaba ari nawe rero ukomeje kubatazanurira amayira kugira ngo mutambuke, ibikorwa byanyu akaba akomeje kubiha umugisha kugira ngo mube intangarugero mu bandi, kandi mukomeze koko mubere itara ryiza abandi, mukomeze mube ivomo n’ iruhuko kuko rwagati muri mwebwe muri uru rukari dukomeje kuhafukura iriba rikomeye cyane, ry’ amazi afutse y’ urubogobogo agomba guhembura ibiremwa byose bituye mu Isi, kandi rwagati muri mwebwe muri uru rukari tukaba dukomeje kuhacana itara rinini cyane rigari rigomba gukongezwaho na buri muntu wese uri mu Isi, akakira urumuri kandi akakira urumuri rugomba kumumurikira mu ntambwe z’ ibirenge bye.

Byanga bikunda, kandi mwene Muntu yabyemera atabyemera, yabyumva atabyumva, nguru urumuri ruraje, ruje kumurikira Isi ndetse n’ abayituye, kandi dukomeje kurucana koko rwagati muri mwebwe, aho rugiye gukomeza kumurika kugira ngo buri wese akomeze akongezeho, abari mu mwijima bakazikamuka bityo bakaza gukongeza ku rumuri, nabo bakajya mu rumuri rw’ Uhoraho.

Nimukomere turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nimukomeze mube mu mwanya wo gusenga, kandi mukomeze mushyire imitima yanyu hamwe, mutahirize umugozi umwe, mushyigikirane, mwunge ubumwe nk’ abana b’ Imana, nanjye nzakomeza mbarinde, nanjye nzakomeza mbarengere, nk’ uko Uhoraho Imana yabishatse, yabiteguye, muri uyu mugambi kandi muri iki gikorwa, gukomeza kwifatikanya namwe mu buryo bw’ agatangaza.

Nimugire amahoro, mugire ibihe byiza, ibihe byiza kandi mukomeze kugubwa neza mu mitima yanyu, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, iminsi yose turi kumwe, ni Mutagatifu Yozefu ubahora hafi amanywa na nijoro, kandi nkaba nkomeje kubarwanira ishyaka igihe cyose; amahoro, amahoro, ibihe byiza, turi kumwe, ndabakunda, kandi ndabashyigikiye, ntore z’ Imana turi kumwe, dutaramanye iminsi yose.

AMAHORO, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE, KU RUGAMBA RW’ UYU MUNSI TURI KUMWE, NIFATIKANYIJE NAMWE MU KURWANYA UMWANZI N’ IKIBI CYOSE, AMAHORO, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UBAKUNDA CYANE, UMUNSI MWIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *