UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 15 UKUBOZA 2023

Ndabakomeje bana banjye kandi ntore za DATA mutaramanye n’Ijuru ryose muri aka kanya mu buryo bw’agatangaza kuko nururukiye kuza kwibanira namwe no kwihuza namwe mu bikorwa bitandukanye dukomeje kugaragariza mu batuye Isi kandi dukomeje kugaragaza mu mirimo ikomeye mu mbaraga zanyu, mu bwitange bwanyu mukomeje kwirekura kugira ngo ugushaka kw’Imana gukorerwe muri mwebwe kandi ibikorwa by’Uhoraho Imana bikomeze kugamburuza imigambi mibisha y’umwanzi kugira ngo intambwe zanyu zikomeze kujya mbere kandi mukomeze gukatariza icyiza, ndabakunda kandi ndabakomeje ndabashyigikiye, nimukomeze muganze kandi mutere imbere mu rukundo rw’abana b’Imana, nanjye ndi umutoza wanyu ubatoza icyiza amanywa na nijoro kandi nkarushaho kubahugura kugira ngo muhugukirwe na buri kimwe cyose kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugwirizwa umugisha kuko ibihe byose nkomeza kwibanira namwe nkakomeza kubashyigikira bana banjye mwaba muri kunyumva muri ubu buryo mwaba mutari kunyumva muri ubu buryo iteka ryose sinjya mbasiga mba ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza kuko nkomeza kubashyiramo inkomanga yo kugira ngo mukomeze mugire igishyika cyo gukunda iby’Ijuru no kurikundira kugira ngo ribagenge kandi ribayobore kuri buri kimwe cyose; nkomezanyije namwe rero urugendo ubutaretsa kandi ubudasubira kuko urugendo natangiye kandi natangiranye namwe nzarukomeza kurugeza ku ndunduro yarwo, akaba nta kintu na kimwe kizigera gishaka kugamburuza umugambi w’Imana muri mwebwe kandi akaba nta kintu na kimwe kizashaka gusubika urugendo rwanjye rwo kubasanganira kugira ngo mbasanganize urukundo n’urugwiro kugira ngo mbuzuze ibyiza by’agatangaza DATA Uhoraho Imana akunda kungabira kugira ngo mbazanire kandi mbibasendereze bana banjye, bibondo byanjye, twana twanjye nkunda, nimukomeze kugubwa neza kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere, ntabwo muri gukora ubusa bana banjye, ntabwo muri kuruhira ubusa kuko hari ahantu muri kwihunikira ubukungu bwanyu hatagera imungu kandi hatagera umugese; nimukomereze aho ngaho kuko hari byinshi mukomeje guhunika kandi hari byinshi mukomeje kwibikira mu Ijuru kandi ayandi mahirwe mufite ni uko mubana n’Ijuru kandi mugasangira naryo ryose kandi mugasangira naryo kuri buri kimwe cyose kandi mukagendana naryo mu buryo bw’agatangaza.

Ijuru rirabiyigishiriza, Ijuru rigendana namwe amanywa na nijoro rikabahugura rikabatoza icyiza rikabateza intambwe nabyo ni amahirwe ageretse ku yandi, gusabana n’Ijuru no kugendana naryo mu buryo nk’ubu ngubu kandi mu buryo bw’agatangaza muri kumwe n’Ijuru kandi mucyambaye umubiri mukiri ku Isi, Uhoraho Imana yabagiriye umugambi mwiza, yabagiriye isezerano ryiza mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo burenze, buhambaye kandi buhimbaje, natwe ubwacu ubu buryo mubana n’Ijuru kandi mugendanamo n’Ijuru biraduhimbaza, bikadutera ibyishimo byinshi cyane nk’abatagatifu tuba tubibona buri kimwe cyose kimwe ku kindi tukakibona kuko tukibona ukurenza uko mwebwe mubibona kandi tukabyumva kurenza uko mwebwe mubyumva kuko ari ibyiza by’agatangaza.

Nimuhumuke amaso kandi mwakire ubwenge nyabwenge n’imbaraga zo kugira ngo mubicengere mubibone koko mubimenye, mubisendereze mu mitima yanyu bityo igihe cyose mujye mukunda kwirekura bityo mwumve imbaraga z’Imana ziri muri mwebwe kandi mwumve ububasha Uhoraho Imana yururukiriza muri mwebwe umunsi ku wundi amanywa na nijoro kugira ngo murusheho kunesha no gutsinda kandi murusheho gukomera no gukomerezwa intambwe z’ibirenge byanyu, mbega amahirwe mufite, mbega guhirwa mwahiriwe, bana banjye, ntore z’Umusumbabyose! Mwatoranyijwe mu bandi kugira ngo mugabirwe ingabirano zirenze kandi zihebuje ku buryo mugomba kumurikira Isi ndetse n’abayituye kandi ababonye bose bagatangazwa n’urukundo Uhoraho Imana akomeje gushyira rwagati muri mwebwe, imbaraga ze z’ubudacogora kandi z’ubutaretsa akomeje kububakamo no kubakomeza no kubashyigikiriramo kugira ngo muganze mutere imbere kandi mukomeze urugendo rwanyu nanjye nkomeje kubakomeza kubashyigikira, kubateza intambwe no gukomeza kubatoza icyiza nk’umubyeyi wanyu; bana banjye ndabakunda namwe nimunkundire tugendane amanywa na nijoro kuko nkomeje kubururukirizamo umugisha n’ububasha by’Uhoraho kugira ngo bijye birushaho kubakomeza no kubashyigikira amanywa na nijoro, mbega umugisha muhabwa na DATA Uhoraho Imana ukuntu ari umugisha mwiza bana banjye ubasendera bityo imitima yanyu igatemba itoto bityo mugahorana ubwira, umwete ndetse n’ishyaka mu gukatariza icyiza kandi ubudacogora no kudasubira inyuma kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuba kuri mwebwe kandi rukomeze kuganza muri mwebwe iminsi yose!

Hari benshi bashaka kubaho nk’uko mubayeho, hari benshi bashaka kugendana n’Ijuru nk’uko mugendana naryo ariko ntibabishobore kandi ntibabihabwe, erega ntore z’Imana kandi bana banjye nkunda iki gikorwa mukora kandi uru rugendo mugendamo n’Ijuru rufite umwihariko ukomeye cyane, mufite umwihariko kuko DATA Uhoraho Imana yabatoranyije kuva kera na kare akomeza kubategura, imitima yanyu afite uko yayiteguye namwe ubwanyu afite uko yabateguye, afite uko abajyana, afite uko abakoresha, afite uko akorana namwe nta n’umwe uri muri iyi nteguro Uhoraho Imana atagiriye isezerano kandi nta n’umwe uri muri uyu mugambi w’Uhoraho Imana, muri iki gikorwa, Uhoraho Imana yibaniramo namwe amanywa na nijoro, Uhoraho Imana atateguye bikwiriye kandi binogeye kuko akomeje no kubatora no kubategura kugira ngo ibikorwa bye muri mwebwe bihore iteka ryose biboneye; yarabafashe arabakomeza, arabashyigikira kandi aracyakomeje kubashyigikira.

Uhoraho Imana yarebye abamubereye kandi abakwiriye kwinjira muri iki gikorwa aba ari mwebwe abigenera kandi aba ari mwebwe abigabira, kuba muri uku nguku ntabwo ari ukuvuga yuko hatari abandi babishaka babyifuza no kuba bagendana n’Ijuru no kubana n’Ijuru muri ubu buryo ariko Uhoraho Imana akaba atarabibahereye ubutore, ni nk’uko umuntu yakwifuza kujya ahantu cyangwa kugera ahantu ariko ntahagere ariko abyifuza kubera ko atari ibye cyangwa atabigenewe ntahagere; mwebwe rero muri mu mugambi w’Uhoraho kandi muri gikorwa Uhoraho Imana yishimira yabashyizemo kandi abashyigikiriyemo, hari n’abandi benshi rero bategurwa kandi bakomeje gutegurwa hirya no hino kugira ngo bazaze babasange, aracyakomeza kubakomeza no kubashyigikira kuko akomeje kubagira fondasiyo ikomeye agomba kubakiraho ibikorwa bye bihanitse kandi bihebuje kugira ngo mube umusingi ukomeye cyane agomba kubakiraho ibye.

Hari benshi rero akomeje gutegura kugira ngo azabazane baze babasange ni uko atapfa guhita abazana kugira ngo baze kuba babavuya, uzaza muri iyi nteguro y’Uhoraho mu buryo nk’ubu ngubu murimo ni uwo Uhoraho Imana azaba yamaze kwishimira kandi yamaze gushyira ku murongo bityo akamuzana akamushyira hamwe namwe kuko ari gutegura benshi kandi hari benshi akomeje kugenda ategura, ntawe yazanamo rero atari yamutegura kandi ntawe yazanamo atari yamushyira mu rumuri nk’uru nguru akomeje kubashyiramo, niyo mpamvu agikomeje gutegura benshi hirya no hino, mwebwe rero mukaba mukomeje kuba fondasiyo n’umusingi ukomeye agomba kubakiraho ibikorwa bye mu buryo bw’agatangaza.

Nimukomere rero mukomeze urugendo nanjye nkomeje kubakomeza, kubashyigikira, kubateza intambwe no gukomeza kubatoza icyiza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubakomeza kandi rugume rwagati muri mwebwe, bana banjye, mbega ibyishimo ngira iyo mbona mukomeje gukomera kuri Uhoraho, mbega ibyishimo ngira iyo mbona Uhoraho Imana abasanganiza urukundo n’urugwiro kandi umugambi we mwiza ukabagumaho kandi nkabona integuro nziza ari gutegurira ibiremwa bye akunda kandi yishakira hirya no hino kugira ngo bazaze babasange bityo bizihirwe nabo kandi banezerwe hamwe namwe kuko Uhoraho Imana abaha ibyishimo kandi akabaha umunezero mu buryo budasanzwe kandi akabaha kwizihirwa amanywa na nijoro! Nta cyiza nko kubana n’Ijuru, nta cyiza nko kugendana n’Ijuru bana banjye, ndagira ngo mbabwire nti mwarahiriwe kandi mwaratoneshejwe koko muri abahire kandi muri abatoni, nimukomeze mwambare icyo kirezi mwambitswe n’ubwo benshi batabibona ko ari ikirezi ariko twebwe tubibona ni ikirezi kandi ngaha igihe kiraje kugira ngo buri wese ahumurwe amaso kandi asobanukirwe, asobanurirwe, amenye neza kandi abone neza icyo mukora kandi icyo Uhoraho Imana yabatoranyirije, akaba abashyigikirishije ukuboko kwe kw’indyo kandi akaba abashyigikirishije ububasha bwe buhanitse kandi buhambaye kugira ngo mukomeze gukomera kandi mukomeze urugendo ubudahwema, ubutaretsa amanywa na nijoro.

Mbahaye rero umugisha kandi mbambitse imbaraga zibashyigikira, zibakomeza bityo namwe ubwanyu mujye mwiyumvamo amahoro mu buryo budasanzwe, iruhuko, ibyishimo, muri aka kanya nkomeje kubahereza ingabire y’ibyishimo, bana banjye, ingabire y’ibyishimo, umutuzo n’amahoro iruta ibindi byose kuko iyo umuntu afite amahoro kandi afite ibyishimo n’umunezero muri we nta kimuhungabanya nta n’ikimukangaranya kandi mwebwe byongeye murinzwe n’Uhoraho Imana kuko abashyigikiye kandi akaba akomeje kubashyigikira amanywa na nijoro kandi akaba atazigera abarekura, umugambi we muri mwebwe urakomeye kandi urakomeje ntuzigera ucogora kandi ntuzigera usubikwa kuko urugendo n’ibikorwa akomeje kubikomeza muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza; nimukomeze rero mwambare umugisha kandi mwakire ibyiza byashaka kubagirirwaho kugira ngo nkomeze mbambike ububerengerane kuri buri wese mubengerane ikuzo n’ububasha by’Uhoraho bibashyigikire kandi bibakomeze iminsi yose kuko nkomeje gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbateze intambwe, kugira ngo mbatoze icyiza bityo urumuri ruhore rumurikiye intambwe z’ibirenge byanyu amanywa na nijoro; mbahaye gutsinda kandi mbahaye kunesha, mbahaye gukomerera mu rukundo rw’Uhoraho kandi mbahaye kuganza iminsi yose, ibihe byose.

Ibihe nk’ibi ngibi rero bana banjye ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza, aka kanya aho kageze ndishima nkanezerwa nkaza kwizihirwa muri mwebwe kugira ngo mbuzuze urumuri mu buryo bw’agatangaza mbahaze ibyishimo kandi mbasendereze umugisha w’Uhoraho kugira ngo uhore iteka ryose ubasabyemo, umugisha ni mwiza, amahoro ni meza, gusangira n’Ijuru, kugendana naryo, kuganira naryo ni agaciro kandi ni iby’agatangaza n’ubwo bitagirwa na bose, n’ubwo bitabonwa na bose, bikabonwa n’ababigenewe kandi bikagirwa n’ababihawe n’Uhoraho Imana; nimukomere mukomeze urugendo muri mu batoranyijwe kugira ngo muberwe n’urukundo rw’Imana kandi muberwe no kwizihirwana n’abatagatifu bo mu Ijuru n’abamalayika ndetse n’inteko y’Ijuru ryose; nimukomeze mwizihirwe kandi mukomeze muberwe mwarambitswe nta wuzabambura, mwaragabiwe nta wuzabanyaga, murarinzwe kandi murashyigikiwe, mwarahawe bana banjye, mwaratoranyijwe nta wuzigera abigizayo kuko muri mu mugambi w’Imana rwagati nyir’izina, nimukomere mukomeze urugendo ndi kumwe namwe iminsi yose kandi ndabashyigikiye bana banjye.

Akanya nk’aka rero muba mufashe musenga ntabwo muba mukora ubusa kandi ntabwo muba muruhira ubusa kuko muba mukora ibikorwa byinshi bihebuje kandi bitangaje natwe tugakomeza kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu tubasendereza amahoro n’urukundo by’Ijuru kugira ngo bihore iteka ryose bibasabyemo; mbahaye umugisha rero kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo; nimukomeze mwishime kandi mukomeze munezerwe mutarake kandi mutaratswe n’urumuri n’ibyishimo by’Ijuru ryose kuko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo mukomere kandi mukomezwe mu ntambwe z’ibirenge byanyu; mbahaye amahoro kandi mbahaye umugisha, nimunezerwe kandi mwizihirwe muri aka kanya nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose kuko nururukiye kuza kwifatikanya namwe, mfite ibyishimo byinshi kandi mfite urukundo rwinshi rwanyu bana banjye, naje rero kubuzuza urwo rukundo n’ibyo byishimo mfite kugira ngo mbibasukeho kuri buri wese bityo buri wese yumve urukundo rwanjye, bana banjye nimwakire impobero yanjye kuko mbahobeye mwese kandi nkaba mfunguye umutima wanjye kugira ngo mbatuzemo kandi mbatere urukundo nyarukundo, rumwe ruhebuje, rumwe rutajenjetse, urukundo rw’abana b’Imana mu buryo bw’Ijuru.

Nimugire amahoro bana banjye kandi mwakire indamukanyo y’abatagatifu bose twazanye bari kubatashya kandi bari kubahobera; muri aka kanya rero dukoranye ibikorwa byinshi kuko twururutse turi abatagatifu benshi kugira ngo twifatikanye mu bikorwa bihanitse kandi bihambaye mu kuvugurura Isi tuyambika urumuri n’urukundo rw’Uhoraho kandi mu gusabanishamo benshi urukundo rw’Imana rwahebuje; hari benshi bibuzemo ihumure kandi hari benshi bibuzemo urukundo, guhora mu makimbirane kandi guhora iteka bashaka kwinjiza umwanzi muri bo, bagahora iteka ryose bakurura inzangano n’amatiku, muri aka kanya hari icyo dukoze kuko ducogoje imigambi mibisha y’umwanzi, hari benshi rero batejwe amashitani bakiri abana batoya bagahora iteka ryose bafite ibikomere by’ibikorwa bibi bakorewe kandi by’ibikorwa bibi bibonaho n’aho bibona n’aho bisanga habi igihe cyose baba batsimbukiye bagaruye ubuzima nyabuzima, bagaruye ubwenge bakibona bari ahantu habi bikabatera igikomere, hari benshi rero dutabaye kandi hari benshi turohoye kuko twururukiye gukiza no gutabara kandi muri aka kanya tukaba dukoranye namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye, hari benshi Sekibi yari yagizeho imigambi mibisha kandi hari benshi yari yagambiriye kunyaga ubuzima muri aka kanya turatabaye, turakolotiriye kandi dushyizeho garde-fou ku bana b’Imana Sekibi yari yibasiriye cyane kuko dutabaje benshi kandi tukaba tubatabaje impuhwe n’urukundo by’Uhoraho, tukaba twururukije ububasha bukomeye kandi bukomeye cyane butajenjetse mu kubashyigikira no kubakomeza kugira ngo dukomeze intambwe zabo kandi tubashyigikire.

Mbahaye umugisha rero mukomere mukomeze urugendo nifatikanyije namwe, nimukomeze mugwirizwe umugisha turi kumwe, mbifurije ibihe byiza bana banjye, mbifurije ijoro ryiza bana banjye, mbifurije urugendo rwiza ruhire, nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe, ndabakunda cyane kandi ndabashyigikiye, nimwumve urukundo rwanjye mbakunda kandi mufungure amatwi y’umutima bityo mwumve urukundo rwanjye mbakunda buri wese arwiyumvemo kandi mwakire bana banjye ibyishimo nabazaniye kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza, ndi umubyeyi wanyu, ndi umutagatifu ubakunda, nabahawe na DATA kugira ngo mbiteho mbagengere ubuzima, mbahoze ku mutima wanjye, mbatoze icyiza kandi mbateze intambwe, mbavugurure ibi byimazeyo kandi by’agatangaza mu buryo budasubirwaho, mbambike imbaraga n’ububasha n’ubutwari, igihe cyose muhore muri intwari zikataje, urukundo mbateramo kandi urukundo nkomeje gushyira mu mitima yanyu ni urukundo rutagabanije kandi rutagabanyika kuko DATA Uhoraho Imana uko yarumpaye ndaza nkarubasukamo nkarubasendereza, ndashaka rero ko koko rwuzura rukagera ku gasenderezo koko ku buryo uzajya ababona wese azajya ahita asoma ikibatuyemo kandi ubabamo uwo ari we ko ari Uhoraho Imana mugendana nawe amanywa n’ijoro; ngaho rero bana banjye nimukomeze mugire amahoro mugubwe neza, mbaye mbasezeyeho muri ubu buryo ngiye gukomezanya mu bundi buryo, bibaye ngombwa ko tudakomezanya muri ubu buryo.

NIMUKOMEZE MUGIRE AMAHORO KANDI MUGUBWE NEZA, NDAKOMEZANYA NAMWE URUGENDO KANDI TURI KUMWE MURABIZI SINABASIGA NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA UBAHORA HAFI IBIHE BYOSE, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO, IBIHE BYIZA BANA BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *