UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 16 UKUBOZA 2023

Ndabahobereye mwese bana banjye, ntore z’Uhoraho, nimugire amahoro kandi mwakire umugisha w’Imana ukomeze kubuzura no kubasendera kugira ngo mukomeze muzamurwe ejuru mu ntera, mukomeze guhabwa ububasha bw’Uhoraho kandi mukomeze guhabwa urumuri rw’Uhoraho, mukomeze urugendo rwanyu kuko igihe cyose turi kumwe nta kizabakangaranya kandi nta kizashyira umupaka imbere yanyu ngo mubure gutambukana ishema n’isheja kuko muri mu burinzi kandi mukaba mukomeje kugoteshwa amaboko y’Uhoraho akomeye kugira ngo akomeze kubacungira umutekano kandi tubarinde kuri buri kimwe cyose kuko twaje kwigizayo imbaraga z’umwanzi n’ibikorwa bibisha byose by’umwanzi mu Isi yose kugira ngo tugaragaze urukundo n’ububasha by’Uhoraho mu buryo budasubirwaho; iki gihe rero dukomezanyije namwe urugendo ubudahwema, ubutaretsa ari nako dukomeza gukorera imirimo n’ibitangaza muri mwebwe kugira ngo Uhoraho Imana akomeze kwihesha ikuzo n’icyubahiro muri mwebwe rwagati kandi dukomeze kubaramburiraho ibiganza byacu nk’abatagatifu tubahora hafi, mutsinde  kandi muneshe ibihe byose.

Nimwambarire kunesha kandi mwambarire gutsinda ibihe byose kandi iminsi yose nanjye naje kubakomeza kandi kubateza intambwe no gukomeza kubatoza icyiza kugira ngo nkomeze mvugurure urukundo rw’Imana muri mwebwe rwagati bityo rukure rukwire mu Isi yose bityo ababuze urukundo kandi abibuzemo igitinyiro no gukunda Uhoraho no kumukundira babashe kubyiyumvamo kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Uhoraho Imana yigaragarize muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza kandi mu buryo budasubirwaho, mu mbaraga ze zihanitse kandi zihambaye, zisendereye muri Kiremwa Muntu; mbahaye rero umugisha kandi mbahaye gukomera no gukomeza urugendo, mbahaye gukomeza kwifatikanya n’Ijuru ryose kugira ngo mutere intambwe mujya mbere kuko nkomeje kubatsindira no kubaneshereza, kubabashisha iminsi yose n’ibihe byose kugira ngo mukomeze gutera intambwe mujya mbere; mukomeze rero kuzirikana urukundo rw’Imana rwagati muri mwebwe kandi mukomeze kwakira imbaraga n’urukundo n’ububasha bya DATA byururukiye muri mwebwe rwagati kugira ngo mukomeze gutsinda no kunesha, gushobora no kubasha iminsi yose kuko mufite amaboko akomeye y’Uhoraho abashoboza kandi akabakomeza uko biri n’uko bikwiye, uko bwije n’uko bukeye bana banjye nkunda, bana banjye nakunze kandi nshimira DATA Uhoraho Imana kuko yabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi bityo rero namwe mumbere abana, ndabakunda cyane ndabashyigikiye, iki gikorwa kandi uru rugendo ndubashyigikiyemo cyane kuko ndi umubyeyi urubarangajemo imbere kandi nkaba ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe nkaba nkomeje ibikorwa byanjye n’urugendo rwanjye ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo nkomeze kubururukirizamo imbaraga n’umugisha n’ububasha by’Uhoraho uko bwije n’uko bukeye kandi uko biri n’uko bikwiye.

Nimwakire amahoro y’Uhoraho kandi mwakire umugisha w’Imana ubasabemo kandi ubuzure iminsi yose ibihe byose turi kumwe kuko ntaramana namwe nkizihirwa kandi nkanezerwa uko bwije n’uko bukeye, uko biri n’uko bikwiye, nkakomeza kubahaza urukundo rw’Imana kandi nkabasendereza ububasha bw’Uhoraho, ngakomeza kubaneshereza no kubatsindira; naje rero kugamburuza imbaraga z’umwanzi kandi naje kwigizayo ibikorwa bibisha by’umwanzi kugira ngo nkomeze kubaneshereza no kubatsindira, mbarwanire ishyaka ry’icyiza bityo muhore iteka ryose mutera imbere mu gukora neza kandi mu gukoresha imbaraga n’ububasha bukomoka kuri Uhoraho; nimwakire gukomeza urugendo nta kibatega kandi nta kibasubiza inyuma, mwakire kwambarira urugamba nk’intwari zatoranyijwe n’Ijuru kugira ngo mutsinde kandi muneshe ibihe byose kandi iminsi yose.

Nifatikanyije namwe bana banjye, nimukomeze kuzura urukundo kandi mukomeze kuba amahoro, mukomeze kwakira umugisha wanjye wa kibyeyi kuko mbakunda cyane, nkaba mbahetse ku mugongo wanjye, nkabaterura ku bibero byanjye, nkaza kubasukura kandi nkaza kubahumuriza kandi nkaza kubihoreza bana banjye, iteka ryose nkaza kubatoza icyiza kandi nkarangwa iteka ryose n’ibyishimo; iyo mbasanze nza nuzuye igikundiro n’ibyishimo bana banjye kandi nza nuzuye urukundo kugira ngo ibyo byose mbibasendereze, mbibasesekazeho kuko icyo mfite cyose kandi icyo nagabiwe na DATA, ubutunzi mfite mu by’ububasha bw’Ijuru, buri kimwe cyose nifuza kukibahereza kandi uko nje muri mwebwe ntabwo nza amara masa bana banjye, ntabwo nahinguka imbere yanyu ndi imbokoboko ahubwo mba mfite icyo nabazaniye kuri buri wese, nimujye mutega ibiganza buri gihe mwakire ingabire n’ingabirano zanyu kandi mwakire ibyiza by’agatangaza nkomora kuri DATA mba nakuye kuri DATA mbazanira kugira ngo mbibasendereze kugira ngo mbibuzuze bityo mukomeze kuzura urukundo n’urumuri n’ububasha by’Uhoraho.

Mbahaye amahoro n’umugisha kandi mbasendereje ibyiza by’agatangaza, nibikomeze bibe muri mwebwe kandi bikomeze bibane namwe iminsi yose; nanjye rero ibikorwa byanjye ndabikomeje muri mwebwe kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu gukomeza kuvugurura Isi ndetse n’abayituye, nkaba rero nkomeje gukora imirimo ikomeye cyane mu kugamburuza umwanzi kandi mu kwambura umwanzi ijambo kugira ngo urukundo rw’Uhoraho n’ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza mu Isi yose muri rusange bityo benshi bakurizeho kumenya ubuntu n’urukundo by’Uhoraho byahebuje bityo abataramenya impuhwe n’urukundo by’Uhoraho babashe kugaruka kandi babashe guhindukirira kuko iki ari igihe cyo kugira ngo Mwene Muntu tumuhagurutse ku bubata bw’umwanzi kandi tumubohore aho umwanzi Sekibi yamuboheye.

Hari benshi rero baboheshejwe iminyururu y’umwanzi bityo rero kwinyeganyeza kugira ngo binyeganyeze bityo basige ikibi basanganire icyiza bo ubwabo bikabananira kuko Mwene Muntu ajya akunda gushaka gushobora gukora icyiza ariko kubibasha, kubigeraho ntabigereho kubera intege nkeya za Mwene Muntu; nifatikanyije rero namwe bana banjye muri icyo gikorwa, muri ako kazi, muri uwo murimo ukomeye wo kugira ngo tugamburuze umwanzi kandi ducecekeshe amajwi y’umwanzi Sekibi bityo mu Isi yose kandi mu biremwa byose humvikane ijwi rya DATA kandi hagaragare ibikorwa bya DATA ushobora byose kugira ngo akomeze guhabwa ijambo mu biremwa bye kandi akomeze guhabwa icyubahiro n’ikuzo.

Mbasendereje rero urumuri n’ububasha by’Uhoraho, nimukomeze mube amahoro kandi mukomeze mugwirizwe umugisha, ibihe byose iminsi yose turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye kuko ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe, nkaba nkomeje kubateza intambwe, nkaba nkomeje kubatoza icyiza kugira ngo nkomeze kuvugurura urukundo rw’Imana muri mwebwe uko bwije n’uko bukeye rujye ruhora rwisukiranya kugeza rubuzuye rubasendereye kugira ngo namwe mukomeze kurusendereza Isi ndetse n’abayituye kuko ibi ari ibihe byo kugira ngo duhishure byose kandi dukingurire bose amarembo binjire kandi binjire mu rugo rwa DATA kandi baze bisange bisanzure kuko buri wese muri iki gihe akenewe kandi akaba akenewe kugira ngo aze yisange kandi yisanzure kuko buri wese ahamagarirwa kuza kwisanga mu rukundo rw’Imana n’ubwo benshi batabyumva, bakaba bakomeje kuvunira ibiti mu matwi, twabatoza icyiza bo bagashaka kwirukanka inyuma y’umuyaga kandi bagashaka gusanganira ikibi; iki ni igihe Mwene Muntu tutagishaka yuko yigiraho ubwigenge tuje kumushikamura ku ngoyi umwanzi Sekibi yamushimikarishijeho kuko Mwene Muntu ubwinangizi kandi ukwikomeraho no kwihagararaho akunda kugira ari ibyo umwanzi Sekibi amuteza.

Mwene Muntu rero hari igihe ashaka gukora icyiza ikibi kikanga kikamutanga imbere, bana banjye, ntore z’Uhoraho, ntumwa z’Uhoraho, biremwa bya DATA, mwakunzwe mukomeje gutozwa icyiza, mwebwe mwatoranyijwe mu bandi kugira ngo mujye mugenda mu Isi yose mubagarira icyiza, ikibi mukirandura, mwuhirira kandi muvomerera, mukomeza gusukura imitima myinshi, mukomeza gutazanurira benshi amayira kugira ngo baze binjire mu rukundo rw’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimuze tugende amanywa na nijoro tujyane mu kazi kandi tujyane ku rugamba rwo kunesha umwanzi, rwo gutsinda ikibi n’igisa nacyo kugira ngo dukomeze gutsindana namwe mu rukundo rw’Uhoraho kuko intsinzi muyifite mu biganza byanyu gutsinda ni uk’Uhoraho Imana muri mwebwe, umutsindo ni uw’Uhoraho Imana muri mwebwe, kunesha ni uk’Uhoraho Imana muri mwebwe, nimukomeze rero mugubwe neza kandi mukomeze mube amahoro mugwirizwe umugisha amanywa na nijoro, turi kumwe cyane ndabakunda cyane, ndabashyigikiye cyane, nimukomeze mwambarire urugamba, gutsinda no kunesha, ibihe byose kandi iminsi yose turi kumwe ndabakunda cyane kandi ndabashyigikiye ntumwa kandi ntore z’Uhoraho, mukomeje kwerekwa inzira kandi mukomeje kwerekwa icyiza n’abamalayika n’abatagatifu bose ndetse n’inteko y’Ijuru ryose kuko twururukiye kuza kwibanira namwe; erega ntore z’Uhoraho uko mubona kubana n’Ijuru ntako bisa natwe kuba twaragarutse kuza kwisabanisha namwe no kwihuza namwe kugira ngo dukomeze twishimire muri mwebwe kandi dukomeze tubahaze urukundo rw’Imana biratunezeza natwe tubona ntako bisa kuba Uhoraho Imana yarongeye kudukingurira amarembo tukaza tukisanga muri mwebwe kandi tukisanzura muri mwebwe biratunezeza kandi biradushimisha cyane; jyewe rero by’agahebuzo mumbereye abana nanjye mbabereye umubyeyi, biranezeza cyane kandi bikantera ishema amanywa na nijoro ngahora nshimira DATA Uhoraho Imana ko yabampaye kugira ngo mbabere umubyeyi bityo rero namwe mumbere abana, sinjya nteshuka sinjya ndangara, iteka ryose mpora mbabereye maso bana banjye kugira ngo mpigike imigambi mibisha yose y’umwanzi yashaka kubagirirwaho kugira ngo urukundo rw’Imana nkomeze kurusendereza no kurwuzuza muri mwebwe rwagati, nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu, mbarinde gutsikira no gusitara; ese bana banjye mubona mwaba iki murinzwe n’amaboko akomeye y’Uhoraho ari yo abashyigikiye ari yo abakomeje amanywa na nijoro kandi tukaba dukomeje kubareberera uko biri n’uko bikwiye, uko bwije n’uko bukeye tukaba dukomeje kubasendereza urumuri n’ububasha by’Uhoraho kugira ngo mukomeze muvugurure benshi  kandi mukomeze musendereze ububasha hose ndetse no muri benshi? Iki rero ni igihe cyo kugira ngo Uhoraho Imana akomeze kuba udasumbwa muri mwebwe kandi ibikorwa bye by’agatangaza bihebuje bikomeze kwigaragariza muri mwebwe bifite agaciro kandi bikomeye kugira ngo dukomezanye namwe urugendo ubudahwema kandi ubutaretsa.

Kuri uyu munsi rero bana banjye nururukiye kubakomeza kandi nururukiye kubashyigikira kugira ngo mbabashishe kandi mbashoboze kuri buri kimwe cyose; hari ibyo mwebwe ubwanyu mureba mukabona mutabyishoboza, hari aho mureba mukabona mutahigeza, nimwiyumvemo ihumure kandi mwigiremo ukwemera, mwikomezemo ukwemera, ubutwari bukomeze bubarange iminsi yose, nta kizabananiza kandi nta n’ikizabananira turi kumwe kuko niteguye kubashoboza byose kandi kubashoborera buri kimwe cyose kugira ngo mbatsindire, mbaneshereze kandi mbageze ku cyo buri wese yifuza; intambwe mwifuza kugeraho bana banjye nanjye nifuza ko muyigeraho kandi aho DATA yifuza ko mugera nanjye niho nifuza ko mugera, niyo mpamvu uko bwije n’uko bukeye nkorana umwete, ubwira n’ishyaka kugira ngo mbageze ku cyiza kandi nkomeze kubateza intambwe, nkomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbarinde gutsikira no gutsitara ahari ubunyereri mpumutse kandi aho mbona ko habagoye kunyura mpabatambutse kuko ndi umubyeyi ubahetse, ndabateruye bana banjye kandi nkaza kubashyigikira no kubakomeza, nkaza kubahereza ihumure ribafasha gukomera no gukomeza urugendo mu buryo bw’agatangaza, ubudahwema kandi ubudahagarara.

Nkomezanyije namwe urugendo ubutaretsa kandi ubudahwema mu gukomeza kugaragariza bose imirimo n’ibitangaza kuko aka kanya tuba dufashe tuje kwifatikanya namwe muba mwemeye kwirekura kugira ngo ugushaka kwa DATA gukorerwe muri mwebwe kandi imirimo n’ibitangaza bikorerwe mu Isi yose bibyara umusaruro kandi bikagirira inyungu nyinshi abatuye Isi kuko muri aka kanya tubohoye benshi kandi tukaba tugamburuje imigambi mibisha yose y’umwanzi, tukaba benshi tubambitse urumuri rw’Uhoraho kandi benshi tukaba tubakuye mu bubata bw’umwanzi, tukaba tubashyize mu rumuri rw’Ijuru.

Hari benshi rero Sekibi yari yagambiriye yuko arabatwara muri iri joro, yabapangiye imigambi mibi, abandi yari yatangiye gushaka kubateza ubusembwa bwa hato na hato, abandi rero yari yatangiye kubategurira imitego myinshi yo kugira ngo abateze ibyasha kuri bo bityo nabo nibajya bireba biyange, muri aka kanya dushyizeho garde-fou kandi ducogoje iyo migambi mibisha yose y’umwanzi kandi twigijeyo ikibi icyo ari cyo cyose kuko dushyize benshi mu rukundo rw’Uhoraho kandi tukaba dutabaranye ingoga kuri benshi batabazaga impuhwe z’Imana; hari benshi rero bari bugarijwe n’amagorwa n’ibibazo nabo babonye bibagwirira batabigizemo uruhare bakaba bari bamaze igihe kirekire cyane batakambira DATA Uhoraho Imana kugira ngo abakize, ababashishe, abarengere kandi abashoboze, muri aka kanya turatabaye kandi turengeye benshi kuko hari benshi DATA yumvaga gusenga kwabo, muri aka kanya rero isengesho ryanyu ribagiriye akamaro kuko twururukiye kubakiza, kubabohora no kubatabara kuko batabazaga bityo namwe mukaba mubatabarije kandi mukaba mubakijije, muri ubu bwitange bwanyu mugaragaje muri aka kanya, mu kubasabira kandi mu gucogoza imigambi mibisha y’umwanzi.

Mbahaye umugisha kandi mbambitse imbaraga nimukomeze kandi mukomereze aho ngaho kuko urugendo rwanyu ari urugendo rwiza rukomeje kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro n’ubwo Mwene Muntu yabyumva cyangwa akareka kubyumva, nta kizabuza umugambi w’Imana muri mwebwe gukora cyangwa gukomeza cyangwa Uhoraho Imana ngo akomeze akomeze akore imirimo ye ihanitse kandi ihambaye mu buryo bw’agatangaza kandi rwagati muri mwebwe kuko mwatoranyijwe kuva kera na kare, muri mwebwe nta n’umwe Uhoraho Imana yigeze yibeshyaho, nta n’umwe utari mu mugambi w’Imana, nta n’umwe wigeze yibeshywaho ahubwo buri wese yari ari mu bitekerezo no mu mugambi wa DATA; iki rero ni igihe cyo kugira ngo Uhoraho Imana abakoreshe kandi abakoreremo imirimo ye ikomeye nk’uko yabigennye, nk’uko yabiteguye, ni Utavuguruzwa kandi ni Utagamburuzwa, ibikorwa bye birakomeje muri mwebwe kandi birakomeye kuko akomeje kugenda abubaka uko bwije n’uko bukeye kugira ngo ibikorwa bye bikomeze kwigaragariza muri mwebwe mu buryo bw’agatangaza; nimugire amahoro ndabakunda, ijoro ryiza, ibihe byiza kuri buri wese, mbahaye umugisha w’Uhoraho kandi mbambitse ubutwari n’urukundo, nimukomeze kugubwa neza.

MBIFURIJE AMAHORO BANA BANJYE, NIMUGUBWE NEZA KANDI MWAKIRE UMUGISHA W’UHORAHO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, MBAHAYE RERO URUMURI N’URUKUNDO BY’UHORAHO, NIBIKOMEZE BIBUZURE KANDI BIBASENDERE IMINSI YOSE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BANA BANJYE, MBAYE RERO MBASEZEYEHO MURI UBU BURYO, NGIYE GUKOMEZANYA NAMWE MU BUNDI BURYO, NIMUKOMEZE MUGUBWE NEZA TURI KUMWE, MURABIZI NDABAKUNDA SINABASIGA CYANGWA NGO MBATENGUHE CYANGWA NGO MBATERERANE, TURI KUMWE IMINSI YOSE KANDI IBIHE BYOSE N’ABATAGATIFU TWAZANYE BOSE BARABATASHYA KANDI BARABARAMUTSA CYANE, NIMWAKIRE INDAMUKANYO YABO Y’URUKUNDO KUKO BARABISHIMIYE CYANE, AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *