UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 17 MUTARAMA 2024

Mbahaye amahoro bana banjye, nyabujujemo kandi nyabasendereje kuri buri wese, mugire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza, kuko mbahaye umugisha, urukundo, ibyishimo, kubaho mu kuri; bana banjye, ndi umubyei wanyu ubafatiye iry’ iburyo kandi ubaherekeje cyane muri uru rugendo, nkaba mpora iteka ryose mbabereye ku rugamba kandi ngahora mbabereye maso bana banjye, nimugire amahoro, muhorane urukundo kandi muhore mwambariye gutsinda no kunesha; nimwakire urumuri, rukomeze kubamurikira mu ntambwe z’ ibirenge byanyu kuko iteka ryose mbahora hafi, kugira ngo nkomeze kubamenyesha buri kimwe cyose kandi nkomeze kubamenyera byose; nimugire amahoro, turi kumwe bana banjye ndabakunda, ntacyo mubaye kandi nta n’ icyo muzaba, kuko nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkaba nkomeje kubarangaza imbere, kandi nkaba ndi inkingi y’ urumuri rubamurikiye, iteka ryose kandi nkaba nkomezanya namwe urugendo iteka ryose; ndi umubyeyi utagira inenge, iteka ryose rero nimukomeze mumboneho iruhuko kandi mumboneho koko iteka ryose nk’ ikiramiro cyanyu, ndi igihozo cyanyu, ndi ibyishimo byanyu, ndi urumuri rwanyu kandi ndi amahoro yanyu kuko byose nza kubibuzuza no kubibagabira, kugira ngo nkomeze kubahigikira no kubakomeza kandi nkaba mbaherekeje mu ntambwe z’ ibirenge byanyu.

Ntimukagire ubwoba kandi ntimugakangarane, kuko nkomeje kubatazanurira amayira, kugira ngo mukomeze kubaho mu kuri kwacu kudatsindwa kandi mu kuri kwacu kudahigikwa, kutajya kwigizwayo,  nkaba nkomeje kubakomeza mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, ibikorwa byanjye nkaba nkomeje kubikomeza no kubishyigikira muri mwebwe, kugira ngo mbuzuze amahoro yuzuye kandi mbasendereze koko ibyishimo bidashira mu mitima yanyu, bityo nanjye nkomezanye namwe urugendo, mwishimye kandi munogewe no kugendana nanjye kandi mwishimye munogewe no kubana n’ Ijuru, gusabana naryo no gutaramana naryo ibihe byose kandi iminsi yose.

Nimwakire amahoro kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe namwe, mpora iteka ryose ndi kumwe namwe kandi mpora iteka ryose mbarangaje imbere, kugira ngo nkomeze kubakingira kandi nkomeze kubana namwe muri byinshi ndetse no muri byose; nimwakire urukundo kandi mwakire kugubwa neza, muhorane nanjye kandi muhorane n’ Ijuru ryose kuko iteka ryose tubangukira kuza kubana namwe.  Bana banjye rero, twana twanjye nitoreye kandi twana twanjye mpoza ku mutima, bibondo byanjye nimugubwe neza kuko iteka ryose mpora mbategeye iry’ iburyo kandi nkabaterura ku bibero byanjye.

Ndi umugongo mugari uhetse Isi ndetse n’abayituye, nkakomeza guhamagarira Mwene Muntu kwisuzuma no kwisubiraho kandi guhinduka no guhindukira, ariyo mpamvu iteka ryose mbagenderera kandi nkabasanganira bana banjye, kugira ngo mukomeze kwifatikanya nanjye mu mirimo ikomeje, kandi mu mirimo yanjye ikomeye nkomeje kugaragariza Isi, kuko urukundo rwanjye rutanyemerera kuba nareka Kiremwa Muntu ngo mutererane, ahubwo urukundo rwanjye runyemerera kujya kuzahura bose kandi guhamagara bose, kubarohora no kubasayura ntarebye uriya cyangwa uriya, ahubwo mpereye ruhande rumwe kuko urukundo rwanjye rutarobanura, nkiza ababi n’ abeza, abanyemera n’ abatanyemera, abankunda n’ abatankunda, kugira ngo nereke Mwene Muntu y’ uko njyewe ntakora nk’ abantu kandi ntagenza nk’ abantu kuko urukundo rwanjye rukiza bose kandi rukabohora bose.

Muri ibyo bikorwa rero bana banjye mbyifatikanyijemo namwe, kuko ariyo mpamvu  mbatoza urukundo kandi nkabateza intambwe yo kugana  icyiza kandi kubaho mu kuri kw’ Ijuru kuko ibikorwa byacu bidahangarwa, ibikorwa byacu bidakumirwa, bikomeje kugaragarizwa Isi ndetse n’ abayituye; nkaba rero nkomeje kubakomeza kandi nkaba nkomeje kubashyigikira mu rukundo rwanjye, nimukomeze mwizihirwe kandi muberwe, nanjye ndi kumwe namwe iminsi yose, kugira ngo nkomeze kubana namwe kandi nkomeze kubashyigikira koko by’ intangarugero.

Nimugire amahoro turi kumwe kandi ndabashyigikiye cyane, nimukomeze kuba amahoro kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana banjye; ndi Mariya Nyina w’ Imana, Umwmikazi w’ Ijuru n’ Isi, mbarangaje imbere kandi bana banjye mbabereye ku rugamba, ndi umunyamahoro kandi ntanga amahoro ndayabagabiye, mbujuje amahoro kandi nkomeje kuabasendereza koko, nimukomere mukomeze kugubwa neza, nanjye iteka ryose kandi ibihe byose nkomeje kwifatikanya namwe, kugira ngo nkomeze kubashyira mu rukundo rwanjye ibihe byose.

Nimukomeze rero kugubwa neza, nanjye iteka ryose mbahora hafi, kugira ngo nkomeze kubakingira kandi nkomeze kubahoza ku mutima wanjye, mbereke byose kandi mbamenyeshe byose, bityo ukuri kw’ Ijuru  mukomeze kukwizirikaho kuko twabatoranyije kugira ngo tukubamenyeshe, kandi tubamenyeshe koko ibikorwa byacu bihanitse kandi bihambaye, n’ubwo bitamenywa na bose, n’ ubwo bitagirwa na bose, ariko mwebwe twatoye kandi twabitoranyije, nimubyakire nk’ uko twabibahaye, niko twabigennye kandi niko twabishatse, kugira ngo twifatikanye namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo ubudahwema kandi ubudatuza, kuko twaje kubuzuza urumuri ndetse amahoro yacu kugirango abuzure kandi abasabemo, abasendere kuri buri wese.

Ibikorwa byacu rero bikomeye birakomeje, birarimbanyije kugira ngo dukomeze kubisesekaza mu Isi kandi dukomeze kubigaragariza abatuye Isi, kuko iki gihe ari igihe cyo guhangamurwa cy’ umwanzi kandi akaba ari igihe cyo gukurwa mu nzira cy’ ibikorwa bibisha by’ umwanzi, kuko twaje tuje gusenya kandi twaje tuje gusenyera umwanzi koko no kumurimbura, kugira ngo twubake ibikorwa by’ Ijuru mu buryo budasubirwaho, kuko Mwene Muntu yahereye kuva kera na kare agenda akumirwa ,kandi agenda ageragezwa, ayongobezwa n’ umwanzi bityo ibyiza yatekerezaga kugeraho kandi yifuzaga kugeraho umwanzi akakiyongobeza bityo kigaca  mu myanya y’ intoki.

Ibyo rero ntabwo aribyo dushaka muri ibi bihe, niyo mpamvu twaje kubohora no kurohora, kugira ngo amahirwe benshi bagenerwa bakayavutswa n’ umwanzi dukomeze koko tuyabagenere ajye abageraho no kubageraho, bityo umwanzi wakundaga kwitambika kugira ngo Mwene Muntu atabona icyiza yagabiwe kandi yagenewe dukomeze kumwigizayo kandi dukomeze kwigizayo uwo mubisha ukomeza kigenderera benshi, bityo akabateza ibinyoma bye kandi akabashyiramo uburyarya, dukomeze kumutsemba no kumurindimura no kumwigizayo, bityo ibikorwa byacu tubikomeze kandi dukomeze kubishyigikira.

Mbahaye rero gukomera bana banjye, kwifatikanya nanjye muri urwo rugamba kandi muri urwo rugendo kugira ngo nkomeze kubatsindira, kubarwanirira, kwigizayo ikibi icyaricyo cyose kugira ngo mbatsindire kandi mbaneshereze muri byose nivuye inyuma; mbahaye rero gukomera, kandi mbahaye kugubwa neza, nimukomeze mutsinde kandi mwambarire urugamba; iteka ryose mpora nifatikanyije namwe kugira ngo mbabere ku izamu, ntacyo muzaba kandi ntacyo muzabura kuko mwifatikanyije nanjye, kugira ngo nkomeze mbatsindire, kugira ngo nkomeze mbarangaze imbere, mbereke ibikorwa byanjye bihanitse kandi bihambaye, bisendereye, kuko nshaka kugaragariza amahoro yanjye Isi ndetse n’ abayituye mu gukomeza kwambura umwanzi ijambo kandi mu gukomeza gutsemba icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose kugira ngo ngaragaze urukundo rwanjye n’ ububasha bwanjye, icyanzanye mu isi ni ukugira ngo ndohore, ni ukugira ngo mbohore, nahereye ruhande rero kugira ngo nkomeze nterure Isi yose kandi nkomeze mbohore Isi yose nivuye inyuma, kuko urukundo rwanjye n’ ibikorwa byanjye nkomeje kubisendereza mu Isi yose.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye cyane, nimukomeze mwizihirwe muberwe, nanjye nkomeje kubana namwe, kubuzuza imbaraga, urukundo ndetse n’ ububasha, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire; ngendana namwe amanywa na nijoro bana banjye, murabizi sinabatenguha kandi sinabatererana kuko mbahora hafi kugira ngo mbabere ku rugamba kandi mbabere ku izamu; nkomeje gutsinda umwanzi kandi nkomeje kugenda ndambika ikibi icyaricyo cyose hasi kugira ngo kuribatwe kandi kijajangwe, bityo kive mu bazima kandi kive koko mu Isi y’ abazima, kugira ngo abari ku Isi bakomeze kwakira ibyiza twabageneye kandi twabateguriye, n’ ubwo umwanzi arimo gukora uko bwabaga kugira ngo arebe ko yavutsa benshi amahirwe kandi yabavutsa ibyishimo bagabirwa kandi bagenewe; ndahari ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire koko, bityo ibyiza mwateguriwe kandi mugenerwa amanywa na nijoro mukomeze kubyakira kandi mukomeze kubigezwaho, bityo umubisha ibyo yibeshya kandi ibyo yibeshyamo byose dukomeze kubyigizayo, bityo urukundo rwacu kandi ukuri kwacu kubakize kandi koko gukomeze kuba muri mwebwe, bityo mubonereho gukiza benshi kandi mukomeze gutabara benshi, mube mu kuri kwacu kandi mubane natwe igihe cyose; nanjye nkomezanyije namwe urugendo bana banjye, mu kwifatikanya nanjye muri ibyo bikorwa bihanitse kandi bihambaye, mbikomeje bya buri munsi kuko ntazigera ncogora kubohora Kiremwa Muntu, kumutabara no kumurengera.

IGIHE NI IKI NGIKI CYO KUGIRA NGO NKOMEZE MBOHORE BENSHI KANDI NKOMEZE NGARUZE BENSHI URUKUNDO KANDI NKOMEZE NIYEGEREZE BOSE MU RUKUNDO RWANJYE NIFATIKANYIJE NAMWE BANA BANJYE, UBWITANGE BWANYU BWA BURI MUNSI NDABUBONA, IMIRIMO YANYU YA BURI MUNSI IKOMEYE KANDI IKOMEJE NDAYIBONA, NIMUHUMURE TURI KUMWE NTABWO MURI MWENYINE, KANDI IBYO BYOSE MBIBAHERA UMUGISHA, NKABAKOMEZA MU RUKUNDO RWANJYE NO MU BUBASHA BWANJYE NKABASHYIRA MU GISHURA CYANJYE MWESE HAMWE, KUGIRA NGO DUKOMEZE KUBAKANA BYINSHI BANA BANJYE, NIFATIKANYIJE NAMWE MURI URU RUKARI UBUTARETSA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’ IJURU N’ ISI, NDI INYENYERI IBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO; AMAHORO BANA BANJYE, IBIHE BYIZA, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *