UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 14 GASHYANTARE 2024

Nimugire amahoro yanjye kandi mugire amahoro y’Imana bana banjye, mporana namwe kuko mbazaniye amahoro y’Uwiteka Imana kandi nkaba mbasendereje umugisha wa DATA Uhoraho kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire muri byinshi no muri byose; kuri uyu munsi rero naje kwihuza namwe, naje kubakomeza no kubashyigikira mu rukundo rw’Imana, kuko mbateza intambwe nkabatoza icyiza mu buryo bw’intangarugero, nkabashyigikira kandi nkabakomeza koko nkakomeza kubarangaza imbere.

Mbahaye gukomera kandi mbahaye kugubwa neza, mbahaye gutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mukomere kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi iteka ryose nkahora nifatikanyije namwe mu kubakomeza, mu kubashyigikira, mu kubateza intambwe no kubatoza icyiza kugira ngo urukundo n’urumuri rw’Imana ruhore iteka rumurikiye intambwe z’ibirenge byanyu.

Mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gutera intambwe mujya mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Uhoraho, nimukomeze mukomere kandi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza naje kubuzuza no kubasendereza mu buryo bw’agatangaza bana banjye, nimukomere kandi mukomeze kuba umwe, mukomeze gushyigikirana kandi mukomeze kugendera hamwe nk’abana b’Ijuru kandi nk’abana bayobotse Uhoraho kandi nk’abana bari gusanganira umubyeyi umwe.

Nimukomeze rero mwicare hamwe kandi mukomeze mushyigikirirwe mu rukundo rw’Imana, mwicare kandi mwisanzure kuko DATA Uhoraho Imana yabaharuriye imbuga mugomba kwicaraho, mugakoma yombi kandi mugashimira Imana Umugenga kandi mugahora iteka mumusingiriza ku mbuga yabaharuriye kugira ngo mwicareho muri uru rukari mu buryo bw’agatangaza, mwisange kandi mwisanzurire mu rukundo rw’Ijuru kandi muhore iteka mushimishwa n’ububasha Imana yururukirije muri mwebwe kugira ngo iteka muhore muzirikana urukundo rwayo ruhebuje kandi rutangaje iminsi yose.

Natwe rero abatagatifu biratunezeza kandi bikadushimisha kuko Uhoraho Imana yakinguye kandi yuguruye kugira ngo tuze kwifatikanya namwe, twaragarutse turi kumwe namwe, tubana namwe, tugendana namwe, dukorana namwe, turabashyigikira iteka ryose tukifatikanya namwe kandi tukagendana umunsi ku wundi, tugakomeza kubakomeza kandi tukarushaho kugenda tubashyigikirira mu rukundo rw’Imana; imikorere yacu iri muri mwebwe kandi ibikorwa byacu biraganje muri mwe, kuko umunsi ku wundi hari byinshi dukorana namwe mu buryo bw’agatangaza; erega ntore z’Uhoraho muri abantu badasanzwe n’ubwo iteka ryose benshi bashobora kubafata nk’abasanzwe ariko mu bubasha bw’Ijuru kandi mu rukundo rw’Ijuru muri abantu badasanzwe kuko hari byinshi mukorana n’Ijuru mu buryo bw’agatangaza, tukaba rero dukomezanyije namwe urugendo rwo kugira ngo dukomeze dushyigikire ibikorwa by’Imana mu Isi yose.

Mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi nifatikanyije namwe muri byose, nimukomeze mujye mbere kandi mukomeze mutere imbere mu cyiza, ntimugatere inyuma ahubwo nimutere imbere iminsi yose kandi ibihe byose, ndi kumwe namwe kugira ngo byose mbibafashemo kandi byose mbibashyigikiriremo mu rukundo rw’Imana, ukwemera kwanyu guhore kujya mbere kandi ukwemera kwanyu guhore kuzuye, iteka ryose nkora ibishoboka byose kandi nkakora uko nshoboye kugira ngo nkomeze kubaha ukwemera kuzuye kandi guhanitse, guhambaye kuko kenshi Sekibi muri iki gihe arashaka gucogoza benshi mu kwemera kandi arashaka gusubiza inyuma benshi mu byiyumviro no mu bitekerezo, benshi bari barayobotse ukuri k’Uhoraho kuko Sekibi ntabwo ashaka gufata abo afite n’ubundi arabafite, ahubwo akomeza gushakashaka abo abona bakataje kandi bari mu rugendo koko, ashakashaka guhirika abahagaze kandi ashakashaka gusubiza inyuma abo abona bakataje bari kwiruka kandi bizeye, biringiye Uhoraho Imana, ntabwo abo afite abirukaho ahubwo yiruka ku bo adafite kandi ku bo abona bakomeye kuri Uhoraho, ku bo Uhoraho Imana afitiye amasezerano akomeye cyane, ku bo Uhoraho Imana afitiye ibyiza by’agatangaza, abo ngabo nibo Sekibi ahiga hasi no hejuru, kuko uwo yifitiye  nyine aba amufite, ntacyo aba amushakaho, ahubwo aba ashaka uwo adafite kandi cyane cyane aba afitiye ishyari n’urwango ku bo aba abona Uhoraho Imana afitiye isezerano rikomeye kandi afitiye ibyiza by’agatangaza kugira ngo abacogoze kandi abasubize inyuma.

Nimube intwari kandi mube maso, mube inyaryenge nk’intumwa z’Ijuru, nk’intore z’Ijuru turi kumwe, naje kubakomeza kuri uyu munsi kandi naje kubashyigikira, naje kubateramo ikinyotera cyo kuzirikana urukundo rw’Imana yazanye muri mwebwe kugira ngo muhore iteka mushyigikiwe kandi mubumbatiwe mu rukundo rw’Uhoraho; nimukomeze rero muzirikane ibyiza by’agatangaza kandi mukomeze mugendane ubuntu bw’Imana, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire iteka ryose; nimukomeze kuzirikana ubuntu n’urukundo by’Uhoraho, nanjye ndi kumwe namwe iminsi yose kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire bana banjye, ndabizi, Isi mubamo ndayizi kandi urugendo mugendamo umunsi ku wundi ndaruzi, Isi ndayizi nayibayemo kandi n’ibihabera byose ndabizi ndabibona cyane, kuko Mwene Muntu uri mu rugendo Sekibi aba amuhiga hasi no hejuru kandi ibyo murwana nabyo bibarushya umunsi ku wundi ndabibona, ariko nimuhumure mukomere, nururukiye kuza kubafasha kurwana urugamba inkundura, izo ntambara z’urudaca mugenda muhura nazo, murwana umunsi ku wundi, naje kubafasha kuzitsinda no kuzisimbuka.

Nimugire amahoro kandi mugire gutsindira muri Uhoraho wabahaye gutsinda kandi ubambika imbaraga ze uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho kubasha gushobora no kunesha muri byinshi no muri byose kugira ngo amahoro ya DATA abuzure kandi abasendere kuri buri wese; nazanywe rero no kubakomeza no kubashyigikirira hamwe nk’abana banjye, bana banjye, nafunguye umutima wanjye mwese nabashyizemo kandi naguye, natazanuye kugira ngo mwese mwisanzure, DATA Uhoraho Imana yarabakinguriye nimwinjire, mwishyire mwisange kandi mwisanzure, ububasha bw’Imana bukomeze bubane namwe kandi bubashyigikire muri byinshi no muri byose; nazanywe no kubaha amahoro yuzuye kandi ahambaye ya DATA kugira ngo iteka ryose muhore muri amahoro kandi muhore muri umugisha mu biremwa byose; erega kandi muri umugisha kuko muvuburira umugisha benshi, benshi bakagira umugisha kandi bakagira ubuzima muri Kristu Nyagasani kuko mwahawe gukundwa kandi mwahawe gutorwa kandi mwahawe ubutore burenze ubw’abandi, kuba mwururukirwamo n’Ijuru umunsi ku wundi, rikabashyigikira kandi rikabakomeza kandi mukakira impano n’impanuro z’Ijuru uko bwije n’uko bukeye.

Nimujye mwakira rero muzirikane urwo rukundo, ibyo byiza by’agatangaza mugaburirwa kandi mwururukirizwamo umunsi ku wundi bibakomeze kandi bibashyigikire najye ndi kumwe namwe, byose rero naje kubibafashamo kandi mbibafashamo umunsi ku wundi, cyane cyane rero n’uyu munsi ndi kumwe namwe mu buryo bw’agatangaza, hari byinshi naje kubaka mu mitima yanyu kandi hari byinshi naje gukorana namwe, hari byinshi naje kubashyigikiramo; nimukomeze mube intwari kandi mukomeze mukatarize icyiza turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikirire mu rukundo rw’Uhoraho; nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba maso turi kumwe, ndabarinze kandi nkomeje kubacungira umutekano, ngendana namwe muri byinshi no muri byose kugira ngo mbahe amahoro kandi mbahe umugisha w’Imana isumba byose.

Mbahaye gukomera no kugubwa neza, umunsi mwiza biremwa by’Imana, umunsi mwiza ntore za DATA, bana b’Imana mushyigikiwe kandi mukunzwe mu rukundo kandi muri mu rumuri rw’Imana, nimukomeze mukataze kandi mukomeze mube mu rumuri rw’Uhoraho iminsi yose n’ibihe byose, nanjye turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire iteka ryose, ibihe byose; nimugire amahoro turi kumwe, ndabakunda, naje kubahumuriza no kubashyigikira, naje kubomora mu mitima yanyu  kugira ngo ibikomere birimo bisibangane, bityo mwakire ubuntu n’urukundo by’Uhoraho byaje kuzura mu mitima yanyu kandi byaje kubasendera, ibyasha ibyo ari byo byose naje kubikura ku mitima yanyu kugira ngo ibyiza nabazaniye mubyakire mukeye kandi musukuye mu mitima yanyu.

NIMUGIRE AMAHORO, UMUNSI MWIZA, AMAHORO Y’IMANA NAKOMEZE ABANE NAMWE KANDI URUKUNDO RW’IMANA RUBUZURE, NDI KUMWE NAMWE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO BANA BANJYE, UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU RUKUNDO RW’UHORAHO, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *