UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 22 GASHYANTARE 2024

Mbifurije igitondo cyiza bana banjye, nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, mwakire imbaraga n’ububasha nabazaniye kandi mwakire gukomerera muri Uhoraho turi kumwe, mbateye ingabo mu bitugu kandi mbarangaje imbere muri uru rugendo, mu gikorwa muhamagarirwamo gukora umunsi ku wundi, mu murimo mwahawe kandi mu murimo mwahawe n’Uhoraho, ntabwo ari ikiraka ahubwo ni akazi mwahawe ; nimukomeze rero mukore mutikoresheje kuko Uhoraho Imana ari we wabangaje kandi akaba ari we wabahamagaye, akaba ari we mukorera kandi akaba ari we uzabahemba ; ntihazagire ikibakanga kandi ntihazagire ikibakangaranya, ibyavugwa byose kandi uko byakwidudunga kose, uko byagenda kose, muzirikane uwabangaje kandi muzirikane uwabatoye, uwabatoje kandi akaba akomeje kubatoza, uwururukirizamo imbaraga ze kandi ubahereza ibikoresho bihagije mugomba kwifashisha mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mu mirimo yanyu ya buri munsi kugira ngo ubutumwa bwanyu bukomeze kugenda neza kandi imikorere yanyu ikomeze kugirira Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane, uko bwije n’uko bukeye turifatikanya mu gushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi kandi mu kugenda bishyira byose ku murongo, mu ngiro mu buryo bukomeye kandi mu buryo budahangarwa kugira ngo dukomeze gushyigikira benshi mu Isi kandi dukomeze gukomeza ab’amavi adandabirana kuko hari benshi tugomba gutahura bajyanywe bunyago n’umwanzi, abo umwami yajimije tukabagarura, byanze bikunze rero turi kumwe muri iki gihe kandi dukomezanyije namwe urugendo, rwo kugira ngo turengere benshi mu Isi kandi dukomeze gutahura ibiremwa byinshi byajyanywe bunyago n’umwanzi.

Ndabakomeje ntore z’Uhoraho kandi nkomeje kubashyigikira kuko nifatikanyije namwe bana banjye, nimube mu rumuri rw’Uhoraho Imana Umugenga kandi umugaba wa byose, we wabatoye kandi akaba yarabatoranyije mu bandi kugira ngo abashyigikire kandi abakomeze mu rukundo rw’Imana, abasenderezemo ibikorwa bikomeye kandi abuzuzemo urumuri rwe, nimukomere rero turi kumwe kuko mbarangaje imbere muri uru rugendo ; ndabashyigikira uko bwije n’uko bukeye, nkabateza intambwe, nkabatoza icyiza, nkabururukirizamo ububasha bw’Uhoraho, nkabakomeza iteka mu rukundo rw’Imana.

Ndabashyigikira kandi nkababashisha, nkabururukirazamo imbaraga zikomeye kandi imbaraga zidahangarwa z’Uhoraho, nimukomeze rero muzibemo kandi muzishyigikirirwemo umunsi ku wundi kuko tubashyigikiye impande zombi kugira ngo umwanzi Sekibi adaturuka hariya akaba yahirika n’umwe, niyo mpamvu iteka ryose tubashyigikira kandi tukabakomeza mu rukundo rw’Imana, imivumba yaza izi ko irabahitana mugasigara muhagaze, inkubi y’umuyaga yaza izi ko irabatwara muri iyo serwakira mugasigara muhagaze, muri agati kateretswe n’Uhoraho, nta kizabahungabanya kandi nta kizabakangaranya ; twifatikanyije namwe mu bikorwa bikomeye kandi bikomeje muri uru rukari, kuko dukomeje kuza kwifatikanya namwe kugira ngo tugaragaze imirimo n’ibitangaza gy’Uhoraho, mu buryo budasubirwaho kandi mu buryo bw’agatangaza umunsi ku wundi.

Twabukereye kandi twambariye gutabara, twambariye kurengera benshi, twambariye kuzahura kandi twambariye kurohora, nimwambare ntore z’Uhoraho, naje kwambika buri wese muri mwebwe kandi naje kubahereza imbaraga zo kugira ngo murohore kandi mutabare ; nimwakire ingashya mugashye, bityo mwambutse benshi kugira ngo mwomotse benshi mubageze ku nkombe kuko natwe turimo tubambutsa kugira ngo tubomotse bityo mugere hakurya, bityo mukomeze namwe kurohora benshi kandi mukomeze kwambutsa benshi, kuko twabagize iteka ryose urumuri rugomba kumurikira abari mu mwijima bakazingikamuka bityo bagasingiza Uhoraho Imana, kuko twabagize ivomo rigari rigomba kuvomerera benshi mu Isi, bityo ibikorwa by’Uhoraho bikagenda bihembura benshi bumiranye, benshi bishwe n’umwuma bityo bagakomeza guhemburwa n’isoko nziza twafukuye muri mwebwe rwagati n’ubwo umwanzi iteka ahora akanuye amaso kandi ahora afite ibyondo bye kugira ngo ajugunyemo kandi ayitobange iyo soko nziza, ahora iteka arekereje gusiba iyo soko ariko nimube maso kandi mube intwari muzirikane kandi mumenye neza umunsi ku wundi ko Sekibi ahora ashaka iteka kubavutsa ibyiza kandi ashaka kubambura ubwiza Uhoraho Imana yabambitse, Sekibi iteka ahora ashaka gufunga iriba Uhoraho Imana yabafukuriye, Sekibi ahora iteka ashaka gutobanga amazi meza y’urubogobogo DATA Uhoraho Imana yafukuye muri mwebwe rwagati, mukaba rero mukomeje kugenda muvomerera ibiremwa byinshi hirya no hino mu Isi, ubwitange bwanyu bukaba bukomeje kugirira Kiremwa Muntu akamaro ndetse n’Isi muri rusange.

Turi kumwe rero muri icyo gikorwa n’ubwo Sekibi atabyishimira iteka agahora arekereje, turakomeje kwifatikanya namwe  kugira ngo dukomeze kumuhinda tumwigizayo kugira ngo kureba kwe akorwe n’isoni kandi amwaramwazwe kuko ububasha bw’Uhoraho bwururukiye kuza kumuhigika no kumwigizayo kugira ngo ibyo yibwira bimubane amanjwe kandi bimupfubane, imipangu ye yose tuyipangure kandi turakomeje koko kuyipangura, si ubwa mbere dupangura imipangu ya Sekibi, si ubwa mbere dusenyera Sekibi, ni igikorwa twiyemeje tugomba gukora kugeza ku ndunduro nk’uko DATA yabigennye kandi yabiteguye, kuko ububasha bwa Sekibi ntabwo burusha ububasha Ijuru kuko Ijuru ryose iyo ryururutse Sekibi turamutsemba kandi tukamutsiratsiza, iteka ryose ajya yiyemera ko ari umunyabubasha nyamara ububasha bw’Ijuru iyo buje, iteka ryose arahigama akigirayo bityo ibikorwa by’Ijuru bikigaragaza kandi bigasakazwa mu Isi yose.

Yagambiriye iteka ryose kubahirika no kubasenya no kubarandura abahereye mu mizi, abihigira igihe kirekire, nyamara kugeza aya magingo mukomejwe n’Uhoraho kandi muriho mu rukundo rw’Imana, kuko ibikorwa bikorerwa muri uru rukari biramushegesha cyane kandi ni ibikorwa bimusesereza cyane, iteka ryose agahora afite intimba n’umujinya n’agahinda kenshi ko kuba yashaka kubasenya, nyamara Uhoraho nawe agahora afite ubwira, ububasha n’umwete wo kugira ngo akomeze abashyigikire kandi abakomeze kandi ahora akereye kwigizayo no gupangura imigambi ya Sekibi, ari yo mpamvu yatwohereje nk’abatagatifu, nk’abarwanyi tubarwanirira urugamba umunsi ku wundi kugira ngo tubatsindire, tubakomeze kandi tubashyigikire muri byinshi kugira ngo ububasha bwa Sekibi mubutsembe kandi mubutsiratsize, ntore z’Imana kandi bana banjye, mwambikwa imbaraga umunsi ku wundi kandi mugasenderezwamo ububasha bwuzuye kandi bukomeye bwa DATA kugira ngo mukomeze kwifatikanya natwe mu mirimo ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi kugira ngo dukomeze kugenda dushyira byose mu ngiro no ku murongo mu buryo bunogeye umugambi w’Imana.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho, bana banjye, nimugire ibihe byiza kandi mugire kugubwa neza, nanjye nkomeje kububaka mu bumwe bw’abana b’Imana kandi nkomeje kubasenderezamo umugisha wa DATA kugira ngo ubakomeze kandi ubashyigikire iteka ryose n’ibihe byose ; kuri uyu munsi rero ndabakomeje kandi mbambitse imbaraga, kuko kuri uyu munsi dufite ibikorwa bidasanzwe kandi kuri uyu munsi twururukije imbaraga mu buryo budasanzwe, twaje gukorana namwe ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye tugomba gusendereza mu Isi mu buryo bunogeye umugambi w’Imana ; mbasesekajeho rero urumuri kandi mbururukirijeho umugisha wa DATA, nubakomeze kandi ubashyigikire mu buryo bw’agatangaza, muherekezwe n’imbaraga zikomeye za DATA, ububasha bwa DATA bukomeze kugenda bwigizayo ibinyabubasha byose byo mu Isi kandi bukomeze kugenda buritagura ibyo byose byigize intamenwa kandi byigize akari aha kajya he, bityo mukomere kandi ukomeze urugendo kuko twaje gutabara benshi no kurengera benshi no gushyira byose mu rumuri no mu bubasha bw’Uhoraho.

Nimukomere mukomeze urugendo turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo, mbafasha muri byinshi kandi mbafatiye runini, ndi ubatera ingabo mu bitugu uko bwije n’uko bukeye, ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, Imana iriho nibahe umugisha, Imana yahozeho ibahe umugisha kandi Imana ikomeza kubagirira neza, ikabagenda imbere n’inyuma, iyabahanze kandi ikabahangira uyu mugambi, ibakomeje mu rukundo rwayo nikomeze kubaha umugisha, mukomeze kubaho mu rukundo rw’Imana, mwuze akanya ku kandi ibyo Ijuru ribagezaho n’amatangazo y’Ijuru mwakira umunsi ku wundi, mukomeze kuyazirikana bizabambutsa inyanja kandi bizabatera kubaho iteka ryose mu rukundo rw’Imana, muri mu mugambi w’Uhoraho kandi mwishimye, munezerewe muri Uhoraho, bityo icyashaka kubavutsa ibyishimo n’amahoro n’ibyiza by’Ijuru kirusheho guca ukubiri namwe bityo namwe mwikomereze urugendo rwanyu n’Uhoraho kuko ari we ubashyigikira kandi ari we ubahamagara iteka umunsi ku wundi kugira ngo mukomezwe n’urukundo rwe n’ububasha bwe bwabahamagaye, bwabahanze, bubakomeje kugeza magingo aya ngaya, mukaba rero muriho muri Uhoraho.

MBAHAYE UMUGISHA W’IMANA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, KU IZINA RY’IMANA DATA NA MWANA NA ROHO MUTAGATIFU ; NIMUGIRE AMAHORO, UMUNSI MWIZA, IGITONDO CYIZA KURI BURI WESE, MBAHAYE UMUGISHA W’UHORAHO UBUZURE KANDI UBAHEREKEZE, UBASESEKAREHO ; IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA NTORE Z’UHORAHO, BANA BANJYE, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *