UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 27 GASHYANTARE 2024

Mbifurije igitondo cyiza ntore z’Imana Umuremyi wa byose, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho, kuko mbasesekajeho umugisha n’urukundo n’ububasha bya DATA, kugira ngo bibuzure kandi bibasendere kuri uyu munsi mu buryo bw’agatangaza kuko naje gutaramana namwe no gusabana namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mu rukundo rw’Uhoraho ; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije igitondo cyiza gihire, umunsi w’umugisha kuri buri wese, mwakire imbaraga zibakomeza kandi zibashyigikira mu kwifatikanya natwe mu bikorwa by’uyu munsi, mu gushyigikira ibikorwa by’Imana mu Isi kuri uyu munsi, mu kugamburuza no gucecekesha amajwi y’umwanzi, mu gukomeza intambwe za buri wese muri mwebwe, mu kubateza intambwe mbatoza icyiza, mbashyigikirira hamwe kandi mbarundarundira hamwe nk’abana ba DATA mukomeje gushyigikirirwa mu rukundo rw’Imana kandi mutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana ; naje rero kugendana namwe kuri uyu munsi kandi naje kubafasha mu bikorwa byinshi byo kugira ngo mbagaragarizemo ikuzo n’ububasha bya DATA, nkomeze kubasenderezamo imbaraga za Nyagasani bityo zihore muri mwe kandi zihorane namwe, kuko imbaraga n’ububasha by’Ijuru byururutse kuri uyu munsi kugira ngo bibakomeze kandi bibashyigikire, dukomeze kwifatikanya namwe mu butumwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo imirimo yanyu kandi ibikorwa byanyu bya buri munsi, bikomeze kujya mbere nta kugamburura kandi nta guhagarara kugira ngo uburinzi bwa DATA buhore muri mwe kandi Isi ndetse n’abayituye bakomeze kugenda barohorwa, barohoka umunsi ku wundi kuko iki ari igihe cyo kurengera benshi, kugoboka benshi no kubagobotora mu nzara z’umwanzi.

Naje gukomeza kubasenderezamo urumuri rw’Imana kandi naje gukomeza kubuzuzamo ububasha bwa DATA kugira ngo mukomezanye natwe urugendo kandi mukomeze kwambarira imbaraga muri Kristu kandi mukomeze kuganza, kunesha no gutsindira muri Kristu ; ntore z’Uhoraho kandi bana banjye nkunda, nifatikanyije namwe mu rugamba rwa buri munsi kugira ngo tugere ku cyiza kandi mbageze ku ntego y’icyiza DATA Uhoraho Imana yashatse kubagaragariza kandi Uhoraho Imana yashatse kubashyiramo rwagati muri mwebwe, kugira ngo mwambare muberwe kandi mwizihirwe umunsi wose mutaramane n’Ijuru musabane naryo umunsi ku wundi ; nimukomeze mugaburirwe n’Ijuru kandi mujye muryoherwa uko bwije n’uko bukeye murusheho kwakira urukundo rw’Imana muri mwebwe, mufungure umutima wanyu kandi buri wese afungure umutima we kugira ngo yakire ibyiza Nyagasani Uhoraho Imana yabazaniye kandi yaje kubasenderezamo mu buryo bw’agatangaza ; Uhoraho Imana yabagiriye isezerano kandi yabagabiye ibyiza by’agatangaza, ndakurwaho kandi bitazigera bikurwaho kuko umugisha we uhorana namwe umunsi ku wundi tukabururukirizamo urumuri rw’Imana kugira ngo mukomeze kumurikirwa mu ntambwe z’ibirenge byanyu.

Ni kenshi Sekibi ashaka kwitambika kugira ngo abavutse amahirwe n’ibyishimo muri Kristu, bityo iteka tugatabarana ingoga kandi tukifatikanya namwe kugira ngo turusheho gutsemba, guhinda no guhirika ibikorwa bya Sekibi, bityo urukundo rw’Imana ruganze kandi ruture muri mwebwe, kuko iki gikorwa kandi uyu mugambi DATA Uhoraho Imana yawuteguye kuva kera na kare kugeza magingo aya ngaya akiwutegura, kandi awurinda kandi awucungira umutekano kuko umugambi w’Uhoraho ari ndakurwaho kandi akaba ari indahinyuka kandi ijambo rye akaba arikomeza muri mwebwe umunsi ku wundi nk’uko yabigennye, nk’uko yabivuze, nk’uko abitegura bihoraho mu nteguro ye umunsi ku wundi ; nimukomeze rero mugwirizwe umugisha kuko umugisha mugabirwa n’Uhoraho kandi mukomeze mugendane natwe ab’Ijuru kandi mukomeze kwakira umugisha w’ab’Ijuru, kuko iteka duhorana namwe kugira ngo tuwubasendereze kandi dukomeze kururukiriza muri mwebwe kugira ngo dutsinde amajwi y’umwanzi, tuyatsembe kandi tuyatsiratsize bityo ijwi ry’Uhoraho ari ryo ryumvikana mu Isi yose kandi ibikorwa by’Uhoraho bigaragarire bose kandi binyuze muri mwebwe kuko hari benshi bagomba kurohoka kandi hari benshi dugomba gutabara ; byanze bikunze rero twariyiziye kugira ngo byose tubishyire mu ngiro kandi icyo Uhoraho Imana yashatse ko gikorwa, buri kimwe cyose kizakorwa kuko nta na kimwe kizaburizwamo mu byo Uhoraho Imana yashatse gutegura kandi yashatse kugaragariza mu Isi yose.

Namwe rero abahire mwahiriwe mu buzima bwanyu, mu rugendo rwanyu mu Isi mukiri ku Isi, nimukomeze mwakire ibyo byiza by’agatangaza Ijuru ryashatse kubasabanishamo kandi Ijuru ryashatse kubagabira no kubavuburira mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza, mwifatikanya natwe kandi mukomeza kugendana natwe, urumuri rw’Imana nirukomeze rube muri mwe kandi amahoro ya DATA akomeze kubuzura no kubasendera turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo nkomeze kwifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bitandukanye byo gucecekesha amajwi y’umwanzi kandi byo kugamburuza imigambi ya Sekibi kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikirire hamwe mu rukundo rw’Imana.

Umunsi ku wundi rero simpwema kandi sinshogora kuaza kwifatikanya namwe, kuko mbuzuzamo imbaraga zikomeye n’ububasha bukomeye bwa DATA kugira ngo mukomeze urugendo rwanyu mwifatikanya natwe kandi mukomeze gutera intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana ; ntimugacogozwe n’ibigeragezo kandi ntimugasubikishwe urugendo rwanyu no gutsikira, Sekibi ntakababone urwaho kandi Sekibi ntakasubize inyuma mu bikorwa no mu rugendo rwa buri munsi, ahubwo nimwambare imbaraga mukomere mukataze, buri wese ahagarare kigabo, ahagarare gitwari umunsi ku wundi, muhore mukindikije intwaro z’urumuri, zibafashe kunesha kandi zibafashe gutsinda umwanzi umunsi ku wundi, nanjye ndi kumwe namwe kugira ngo byose mbibafashemo kandi mbibashoboze, mbibashobore kuko ndi umurwanyi udatsindwa, iteka ryose iyo nateranye namwe dutahukana umutsindo kandi umunsi ku wundi mbagaragarizamo imbaraga n’ububasha bya DATA bityo mugahorana ubwitange n’umurava mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi.

Muri ku murimo kandi muri ku kazi gakomeye cyane ko kugira ngo murohore benshi kandi koko kugira ngo musendereze urumuri rw’Imana mu Isi yose ; ntabwo mukora ubusa kandi ntabwo muruhira ubusa n’ubwo Sekibi aba ashaka kubera yuko mukora ubusa cyangwa mukaba mwaruhira ubusa, kuko iteka ryose aba ashaka icyabaca intege cyangwa ngo murekere aho, kuko umunsi ku wundi mumucecekesha kandi umunsi ku wundi mumugamburuza kandi mukagarura benshi mubatabara kandi mubagobotora mu nzara ze, abo yateze mukaba mukomeje kugenda mubatabara mu masengesho yanyu y’ubutaretsa kandi mu masengesho yanyu y’ubutabazi bugoboka benshi kandi bugobotora benshi, Sekibi bimutera ishyari kandi bikamutera urwango rwinshi cyane, agashakisha buryo ki yabaca intege cyangwa ngo abasubize inyuma kugira ngo murekere aho ngaho kumwangiza kandi murekere aho ngaho kumushegesha, ariko ndagira nti ntimugacogore, nimukomeze mumushegeshe uko bwije n’uko bukeye kandi uko biri n’uko bikwiye, bityo urukundo rw’Imana rurusheho kururukira muri mwebwe kandi ububasha bw’Imana bukomeze kugenda butsemba imigambi ye mu Isi, binyuze muri mwebwe DATA Uhoraho Imana yashatse gusenderezamo ububasha bwe.

Ntore z’Uhoraho dukorera muri mwe kandi turabakoresha umunsi ku wundi kuko buri wese muri mwebwe tuza kumugira kandi buri wese tuza kumukomeza no kumushyigikira, kuko buri wese muri mwebwe ntabwo yigize ahubwo ni twebwe tubagira umunsi ku wundi kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire, tubageze ku ntego y’icyiza kandi tubageze mu rumuri rw’Imana nyirizina bityo umunsi ku wundi tubakomeze kandi tubashyigikire ; imikorere yacu rero iraganje muri mwebwe kandi tubakoreramo, tukabakoresha umunsi ku wundi, ntabwo mwebwe mukibereyeho ubwanyu ahubwo muriho mu rumuri rw’Imana kandi muriho mu gushaka kwa DATA, nimukomeze rero mwirekure bityo urukundo rw’Imana kandi ububasha bw’Imana bukomeze buganze kandi busakare muri mwebwe turi kumwe, ndabakunda kandi ndabashyigikiye kandi mujye mushimira cyane Uhoraho Imana washatse kubagaragarizamo ikuzo rye n’ububasha bwe, wabatoye kandi wabatoranyije kugira ngo abahembuze ukuri kw’ijambo rye kandi abashyigikirire mu rukundo rwe ruganje kandi rusakazwa mu Isi yose rutagatifu, rusendereye Isi kandi impuhwe ze z’agatangaza zigahora iteka zururukira muri mwebwe bityo namwe umunsi ku wundi mu kwirekura kugira ngo ugushaka kw’Imana kubakoreremo mu kurushaho gusendereza mu Isi umugisha, hari benshi bagira umugisha kandi hari benshi bagira ubugingo muri Kristu Nyagasani binyuze muri mwebwe, kuko Uhoraho Imana aboherereza umugisha bityo benshi na benshi hirya no hino mu Isi bakakira kuri uwo mugisha wanyu kandi bakagira ubuzima n’ubugingo.

Hari byinshi Uhoraho Imana yururukiriza muri mwebwe bityo hirya no hino mu Isi benshi bakakira kandi nabo bagakiriramo binyuze muri mwebwe Uhoraho Imana yashatse kugirira neza bityo rero benshi bakavomeraho kandi benshi bakaboneraho kuri uwo mugisha wanyu muba mwagabiwe ; hari byinshi Uhoraho Imana yururuka aje gukorera muri mwebwe bityo na benshi hirya no hino mu Isi bakabikorerwa, ariko babigiriye mwebwe kandi bakabyakira kubera mwebwe, Uhoraho Imana aba yashatse kubururukirizamo ibikorwa bye kandi ibyiza bye by’agatangaza kugira ngo bihore muri mwebwe.

Naje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’uyu munsi kandi naje kugendana namwe, kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire mukomeze kuba ab’ingenzi, mukomeze kuba ab’agaciro mu buzima bwanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi DATA Uhoraho Imana akomeze guhabwa ikuzo n’icyubahiro muri mwebwe umunsi ku wundi ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ; nimuze tugende rero kandi nkomeje kubarangaza imbere no kwifatikanya namwe umunsi ku wundi, kugira ngo mbateze intambwe, mbatoze icyiza mbururukizemo urukundo n’umugisha n’ububasha bya DATA, bikomeze kwigaragariza muri mwebwe umunsi ku wundi.

Ntore z’Uhoraho nimuze tugende, bana banjye nimuze tugende, nimukure amaboko mu mufuka muze tugende, mukomeze mukore murikoresheje kuko akazi mukora ntabo kabemerera kuba mwahagarika cyangwa ngo musubike urugendo kuko umwanzi murwana nawe iteka ryose ahora arekereje, muramutse rero mutannye mugatandukirana gatoya yahita ababona urwaho kuko ni indyarya kandi ni umushukanyi, agira amayeri menshi cyane, ntore z’Uhoraho nimumumenye bityo mumenye amayeri ye n’uburyarya bwe, bityo umunsi ku wundi mukomeze gutahura uburyarya bwe n’amayeri ye bityo ntazagire n’umwe yinjirira kandi ntazagire n’umwe ayobya mu bitekerezo mu kwemera, ahubwo iteka ryose nimuhore muhagaze mu kwemera, mugume mu kuri k’Uhoraho kuko ari ho hari ubuhungiro nyabwo, hakaba hari uburinzi nyabwo, murindwa kandi mugacungirwa umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mukarindwa rero kandi umunsi wose, mukagabirwa urumuri, mugakomeza kumurikirwa kandi mugakomeza gusakazwaho urumuri rw’Imana kandi mugasenderezwaho ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze kubana n’Uhoraho kandi mukomeze gusabana n’ab’Ijuru umunsi ku wundi.

Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza kugubwa neza, umunsi mwiza w’ububasha bw’Uhoraho bwururukiye muri mwebwe, buri wese niyakire kandi umunsi mwiza wo kwakira imbaraga z’Uhoraho muri mwebwe, umunsi mwiza wo kwakira ukwemera muri mwebwe, umunsi mwiza wo kwakira urumuri rw’Uhoraho, wo kugira ngo dukomezanye namwe urugendo kugira ngo dusendereze ububasha mu Isi yose.

Amahoro, amahoro, ntore z’Uhoraho, ntihazagire n’umwe utsikira cyangwa ngo acogore, ahubwo nimukomeze mukomere kuri Uhoraho, mumwubakeho kuko ari we wubakwaho, agakomeza benshi kandi agahora iteka ashyigikiye ibikorwa bye mu Isi yose.

AMAHORO, UMUNSI MWIZA, NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UTARAMANYE NAMWE, UTARAMANA NAMWE, NKAGENDANA NAMWE, NKIFATIKANYA NAMWE MU BIKORWA BYA BURI MUNSI NO MU BIKORWA BY’UYU MUNSI BYOSE TURI KUMWE MBARANGAJE IMBERE, MBATEYE INGABO MU BITUGU KUGIRA NGO MBASHYIGIKIRE TUGERE KURI BYINSHI BYIZA BY’AGATANGAZA, DUKOMEZA KURURUKIRIZA URUMURI RW’IMANA MU ISI YOSE KANDI DUTSEMBA KANDI TUJAJANGA, DUHIRIKA UMWIJIMA WA SEKIBI KUGIRA NGO URUMURI RW’IMANA RUKWIRE MURI BOSE. AMAHORO, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA TURI KUMWE BANA BANJYE, NTORE Z’UHORAHO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *