UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 28 WERURWE 2024

Nimuhorane ubuzima n’urukundo by’abana b’Imana, mbifurije igitondo cyiza, umunsi mwiza mutagatifu muhire utagira uko usa kuri buri wese ndawubifurije kuri buri wese, bana banjye kandi bana b’Imana, ntore za DATA mwatoranyijwe mu rukundo rw’Imana kugira ngo musenderezwe ibyiza by’agatangaza mu buzima bwanyu mukiri ku Isi; nimutege ibiganza rero mwakire kuko Ijuru ryabahaye guhirwa no kuberwa kandi Ijuru ryabakinguriye kugira ngo mwinjire mwisange kandi mwisanzure mu byiza by’agatangaza, ryashatse kubereka kandi ryashatse kubagabira ku buntu bwaryo nta kiguzi.

Nkomezanyije namwe urugendo rwo kugira ngo mbakatarishe kandi mbageze ku cyiza no ku ntego Ijuru tubifuriza tubifuzaho umunsi ku wundi kuri buri wese, kuko duharanira iteka ikibubaka ikibasenya tugaharanira iteka kugihinda no kugihirika kugira ngo turusheho kugenda dutsemba kandi duhirika ibikorwa bibisha bya Sekibi byashaka kuvogera umugambi w’Imana muri mwebwe, umunsi ku wundi mbangukira kubaba hafi kubatabara kubarengera no kubakomeza kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho rw’intaganzwa muri mwe, kandi mukomeze iteka kwambarira urugamba, gutsinda kubasha no gushobora kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze mu Isi kandi rusendere mu biremwa, kuko twaje kwirukana ikibi icyo ari cyo cyose kandi twaje gutsemba kuribata no kujajanga kugira ngo urukundo rw’Imana rwumvikane mu Isi yose.

Ntiduhagaze kandi ntiducecetse ibikorwa byacu birakomeye kandi turabikomeje mu buryo bw’intangarugero, kugira ngo dusabanishe benshi kandi turusheho kumvikanisha ibikorwa by’Uhoraho mu Isi kandi mu biremwa byose; ntabwo twigeze duhagarika kandi ntitwigeze duhagarara kuko dukomeza iteka gukomeza abacu kubashyigikira kandi kubereka icy’ingenzi kiboneye kandi gikwiye, kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kuganza no gusagamba mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose mu Isi.

Mu buzima bwa Mwene Muntu kandi mu buzima bwa Kiremwa Muntu, duhora iteka dushaka kubahunda ihirwe ariko umwanzi umubisha iteka uhora iteka yasamiye gushaka kumira bunguri no kwigizayo benshi kugira ngo abakure mu buntu bw’Imana, iteka duharanira kumwigizayo kugira ngo dukomeze gusendereza ibyiza byacu mu Isi kuko iteka Sekibi aritambika, abari bagenewe umugisha kandi abari bagabiwe ibyiza, ntibabigereho kubera impamvu z’umwanzi; ni igihe rero twifatikanyije namwe mu bikorwa kandi mu gikorwa gikomeye, cyo kugira ngo dukure umwanzi mu nzira kandi dukomeze guhashya no guhanantura ibikorwa bibisha bya Sekibi, kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose.

Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye umunsi nk’uyu nguyu, nimugire amahoro kandi mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu mukomeze kugwirizwa umugisha w’Imana, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye umunsi nk’uyu nguyu kuko iteka mbahorera ku rugamba, nkabatsindira nkabashoboza kandi nkababashisha kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kuganza, kandi rurusheho kumvikanira muri mwebwe kuko urukundo rw’Imana kandi amahoro y’Imana aza abasanganira umunsi ku wundi kugira ngo mwakire mu biganza byanyu ibyiza by’agatangaza mutegurirwa amanywa na nijoro.

Ntabwo twigeze tureka kuza kwifatikanya namwe kandi ntitwigeze tujya kure yanyu, kuko umunsi ku wundi tubategurira kandi tukabateganyiriza icyiza, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuba intaganzwa muri mwe kandi rukomeze kumvikana hose; erega hari ibikorwa byinshi dukomeje kugenda dukorana namwe mu biremwa byinshi hirya no hino, kuko turi kugenda twambura umwanzi ijambo kandi tukagenda dukomeza ibikorwa byacu hirya no hino mu Isi, ari nako dukomeza kwambura umwanzi ijambo kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose, kuko Uhoraho Imana yakunze Mwene Muntu kandi akamukungahaza, akamugirira ubuntu bugeretse ku bundi bityo akohereza Yezu Kristu kugira ngo aze abe umutabazi n’umucunguzi, bityo rero Yezu Kristu akaza akitanga agatanga ubuzima bwe kugira ngo benshi bakire kandi barohoke, kandi agatanga ubuzima bwe ku bwa benshi; yemeye kwitanga kugira ngo Kiremwa Muntu atambuke kandi ababarirwe, amena amaraso ye y’agakiza kandi y’agaciro, kugira ngo Mwene Muntu agire ubuzima n’ubugingo kuko Sekibi icyo yari yashatse kuri Mwene Muntu kumwigarurira no kugira ngo arebe yuko yamugabiza ikibi, Yezu Kristu yaje gukuraho izo nzitizi.

Mwene Muntu rero afite ubwigenge kuko ari umwana w’Imana, Mwene Muntu afite kurohoka no gukira no gukizwa no gukiranuka, kuko Yezu Kristu yaje gutanga amaraso ye kugira ngo Mwene Muntu abashe kuronka umukiro n’agakiza; nyamara ibyo Sekibi yibwira byose ntabwo ari byo twibwira kuko duharanira iteka kubaka ibikorwa byacu gukomeza benshi no gushyigikira ibikorwa byacu mu Isi, kuko Yezu Kristu yatanze amaraso ye y’igitangaza kandi amaraso ye y’agaciro kugira ngo Mwene Muntu akire kandi arohoke akire, bityo icyo umwanzi Sekibi yari yateganyirije Mwene Muntu kiba kivanyweho, Yezu Kristu rero ni umukiza kandi ni umucunguzi, ni we rukundo mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntimugahweme kumurangamira kandi ntimugahweme gukingura kugira ngo mumuhereze imitima yanyu yinjiremo aturemo kandi aganzemo.

Namwe rero nimujye mukunda kwiturira mu mutima wa Nyagasani Yezu Kristu wabakunze kandi wabakungahaje, natwe iteka dutura mu rukundo rwe kandi turi mu buzima bwe, kuko umunsi ku wundi tubaho muri we kandi tukaganza muri we kandi tugakomeza gusendereza mu Isi urumuri rwe muri benshi kandi muri bose, kuko twambaye ubumana, kuko twavuye mu mubiri upfa kandi twavuye mu buzima buzima Mwene Muntu abamo, bityo rero tukaba twambaye ubumana kandi iteka ryose tukaba turebera hose icya rimwe kandi tukagerera hose icya rimwe, ibyo tutashoboraga kureba n’aho tutashoboraga kugera twambaye umubiri ubu turabibasha kandi tukabishobora kuko aho turi dushobora byose kandi tugashobozwa byose mu rukundo rwa Yezu wadukunze, akadukura mu buretwa bw’Isi kandi akadukura mu buretwa bwa Shitani, bityo akaducunguza amaraso ye bityo tukaba tubaho mu bumwe bw’abana b’Imana namwe mukaba mubaho mu bumwe bw’abana b’Imana, by’akarusho kandi by’agatangaza, Yezu Kristu akaba yaremeye ko tugaruka mu Isi kuza kwihuza namwe no kwifatikanya namwe, kugira ngo dukomeze kwibumbabumbira hamwe kandi akomeza kuduhuriza hamwe mu rukundo rwe, kugira ngo imigenzo yacu n’imikorere yacu ikomeze kwihuza n’iyanyu, bityo ibikorwa byacu bisabe kandi bisendere mu Isi kuko urukundo rwacu rukomeye, kandi ruhanitse ruhora iteka rusendereye mu Isi ndetse no mu biremwa byose.

Ndabikomereje rero kandi ndabishyigikiriye umunsi nk’uyu nguyu ibihe nk’ibi ngibi, kuko ntahagaze kandi ntacogoye nkomeje ibikorwa byacu n’imirimo yacu ikomeye kandi ikomeje, yo kugira ngo tugaragaze urukundo n’ububasha by’Imana muri bose ndetse no muri benshi, erega twifatikanya namwe kandi turi kumwe namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kandi amajwi yanyu mukomeje kugenda musendereza kandi mukomeje kugenda murekura, kugira ngo ibitangaza n’ibikorwa bikoreke mu Isi iteka kandi umunsi ku wundi twururukira kuyahuza n’ayacu ndetse n’ay’abamalayika bityo bikagira imbaraga zikomeye cyane bityo tukagenda turibata kandi tujajanga duhirika ibikorwa bibisha by’umwanzi imipangu ye yose tukayipangura bityo urukundo rw’Imana rukaganza mu Isi mu biremwa, kuko kenshi Sekibi ajya yasama kugira ngo amire Isi n’abayituye bunguri, kandi agacukurira benshi urwobo kugira ngo arebe ko abahambamo bakiri bazima, iteka rero mu masengesho yanyu no mu bwitange bwanyu bwa buri munsi kandi mu masengesho yacu n’ayanyu twifatikanyije umunsi ku wundi, kuko turi hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana kandi umunsi ku wundi twibumbira hamwe, erega kandi nta n’ubwo dutandukana kuko umunsi ku wundi akanya ku kandi tuba turi kumwe kandi tukanezezwa no gutaramana namwe no gusabana namwe, no kugendana namwe no kubuzuzamo urumuri n’imbaraga n’ububasha bya DATA kugira ngo mukomeze kubaho mu gitinyiro cy’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye nzakomeza kubashyigikirira mu rukundo rw’abana b’Imana.

Nimukomeze kubaho mugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu turi kumwe, ndabakunda kandi ndabakungahaza umunsi ku wundi kugira ngo ndusheho kubatonesha no kubatetesha mu rukundo rw’abana b’Imana Yezu Kristu wabakunze kugira ngo ahore iteka aganza muri mwe kandi muhore iteka muteguye imitima yanyu kugira ngo ahabone intaho; ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye, nimugire umunsi mwiza, nimugire ibihe byiza, nimugire amahoro y’Imana mukomeze kugubwa neza, umunsi mwiza mutagatifu muhire muzirikanaho neza urukundo rwa Yezu Kristu, buri wese yihe gucengera kandi buri wese yihe akanya, kugira ngo muzirikane koko urukundo rwa Yezu Kristu byimazeyo, bityo urukundo rwe rubasabemo kandi rubasendere, kugira ngo buri wese yezwe n’amaraso ya Yezu Kristu yabamenewe, kuri uyu munsi utagira uko usa kugira ngo mukomezanye na we urugendo, kandi mukomeze kwihererana na we, kugira ngo akomeze kubabera umucunguzi n’umutabazi mu buzima bwanyu, kandi uyu munsi utagira uko usa mukomeze gutegura imitima yanyu kugira ngo abasukure kandi abeze, kuko amaraso ye y’igiciro ari gukomeza kugenda asukura byinshi kandi akagenda akura ikibi cyose mu nzira kugira ngo urukundo rwe rusagambe kandi rugwire muri bose.

Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye nimugire ibihe byiza, umunsi mwiza w’agatangaza utagira uko usa, aho benshi bazirikana kandi bakakira urukundo rwa Yezu Kristu, aho benshi bakira kandi benshi bakabohoka, bityo Sekibi agashwarwa kandi akamwaramwara, Yezu Kristu afite imfunguzo zose, kuko ari we ukingurira bose kandi agakingirana umwanzi kugira ngo atinjira, nimuhumure twaratsinze, nimuhumure umwanzi Sekibi yaratsinzwe, kandi tuzakomeza kubatsindira iteka n’ibihe byose, mbifurije umunsi mwiza w’ikizirikano cyiza cyo gukomeza kuza kandi cyo gukomeza kuza koko urukundo rwa Yezu Kristu rukomeye, mu mitima yanyu nimugubwe neza kandi mu mitima yanyu haturemo Nyagasani Yezu Kristu, bityo ibikorwa bye bikomeze kwiyungikanya urudaca muri mwebwe, bityo mukomeze kuganza no gusakazwamo ibyiza by’agatangaza bikomotse mu Ijuru.

NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA, NDABAKUNDA BANA B’IMANA, NDABAKUNDA NKORAMUTIMA ZA NYAGASANI YEZU KRISTU, ABAKUNDWA BE B’IKIRENGA NIMUGIRE AMAHORO KANDI MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, IGITONDO CYIZA, IBIHE BYIZA BIHIRE KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *