UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 02 MATA 2024
Mbifurije umunsi mwiza, ndabaramukije bana banjye, ndabaramukije bana b’Imana, bwoko bwa DATA dusenderejemo ibyishimo n’urukundo, kugira ngo mukomeze kwizihirwa no kunezerwa kuri uyu murimo DATA Uhoraho Imana yabahamagariye gukora kandi abahamagarira umunsi ku wundi, kugira ngo mwizihirwe kandi mukomeze kuba ingabo ku rugamba, murwanye ikibi ndetse n’umwanzi kandi muhore iteka muri maso, mwiteguye gukoma umwanzi mu nkokora kandi mwiteguye kurwanirira benshi kugira ngo abadashoboye kwirwanirira mubarwanirire; ni igihe rero dukomeje kubakomeza, ni igihe dukomeje kubasenderezamo ububasha bwacu bukomeye, kugira ngo ijambo ryacu rikomeze kuba ingiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kandi tubikomereze mu rukundo rw’Imana isumba byose; ndizihirwa nkanezerwa kandi bikanezeza umutima wanjye iyo ndi kumwe namwe mu kubataramisha, mu kubasabanisha, kugira ngo nkomeze kubaha kwizihirwa bityo namwe mwizihirwe munezerwe munogerwe, kuko umunsi ku wundi ngendana namwe mu kubakomeza, mu kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo urukundo rw’Imana rube ishingiro kandi rube ihame mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nzakomeza mbakomeze kandi nzakomeza mbashyigikire mu mugambi wacu utaganzwa kandi mu mugambi wacu utagereranywa, ndabikomereje kandi ndabashyigikiye bwoko bw’Imana, nimukomeze kubaho mugire umugisha n’ubugingo muri Yezu Kristu, ntimukagwe kandi ntimugatsikire ntimugatsitare, ntimukarambarare kubera impamvu y’umubisha.
Nimuhore iteka ryose mutegura imitima yanyu kugira ngo mukingure twinjire twizihirwe muri mwebwe, kandi dukomeze kubakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza, bityo urukundo rwacu rukomeze kuba ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndabakomeje nk’uko ndahwema kubakomeza, ndabashyigikiye kandi nzakomeza kubashyigikira kuko ndi ubakomeje kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo mbafashe mu bikorwa byanyu bya buri munsi ngira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kuganza muri mwe kandi rurusheho kubakomeza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ndi ubaha amahoro n’umugisha n’urukundo rw’Imana, ndi utabatenguha cyangwa ngo mbatererane kuko nifatikanya namwe mu kazi kandi mu mirimo ikomeye ikomeje ya buri munsi yo kugira ngo tugaragaze ububasha bw’Imana mu Isi kandi dukomeze kumvikanisha hose ibikorwa muri benshi kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuganza icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose bityo kirusheho kugenda kizimira kandi kirusheho kugenda kizimangatanywa.
Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye bwoko bw’Uhoraho Imana ndinze kandi mbereye umurinzi nkabera umucunguzi kandi nkabatazanurira amayira bityo rero nkakomeza kubatazanurira amayira nkabarengera muri byinshi, kuko naje kubabera umutabazi kugira ngo nkomeze kubagoboka muri byinshi, kugira ngo urumuri rw’Imana mwururukirijwemo, mwururukirijwemo umunsi ku wundi kugira ngo rukomeze kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, rutazimywa n’umwanzi kuko iteka ahora arekereje ashaka kubavutsa no kubambura ibyishimo muri Yezu Kristu; nimukomeze muganze rero kandi mukomeze kuba ab’ingenzi mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mukomeze kuba abatabazi ndetse n’abacunguzi murengera benshi kandi mutabara benshi mu buzima bwa benshi ku Isi badashoboye kwibera ku izamu kandi badashoboye kwihagararira aho bakagombye guhagarara, kuko umunsi ku wundi twururutsa ububasha bwacu bukomeye, kugira ngo dukomeze kugamburuza ikibi cyose cy’umwanzi, kandi dukomeze gushyira byose mu ngiro no ku murongo.
Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye kuko nzakomeza kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo nkomeze kubateza intambwe, kugira ngo urukundo rw’Imana twururukiriza muri mwebwe umunsi ku wundi kandi akanya ku kandi, rukomeze kugenda ruvugurura byinshi mu Isi kandi rukomeze kugenda ruvugurura ibitavuguruye, kugira ngo buri kimwe cyose gishyirwe aho kigomba gushyirwa kandi buri kimwe cyose gihagarare aho kigomba guhagarara; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kubitaho kubarengera mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo ikuzo ry’Imana rikomeze kuba ikuzo ribengeranira muri mwebwe kandi ububasha bw’Imana budatsindwa bukomeze kubarinda no kubarengera kandi buri wese akomeze guhagarara aho agomba guhagarara.
Ndabakomeje kandi nzakomeza mbakomeze murabizi ntore z’Imana, nimukomeze kubakana bityo urukundo rubarange, mukomeze kubaka urukundo mu Isi aho rugenda rujegajega kandi aho rugenda ruvanwamo bityo rukomeze kugenda rwiyungikanya rwisubizamo kugira ngo aho urukundo rwabuze rukomeze kugenda ruhongerwa kandi aho ibyishimo byabuze bikomeze kugenda bihongerwa, kuko ari igihe cyo kugira ngo tugarurire benshi umunezero n’ibyishimo muri Kristu, kugira ngo umwanzi Sekibi dukomeze kumutsinda no kumutsiratsiza, bityo ububasha bw’Imana butsinda byose butsinde kandi buganze, bityo benshi babura ibyishimo kandi babura amahoro n’iruhuko babashe kubibona.
Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye kuko mbabereye maso kandi nkahora iteka mbabereye ku rugamba, mu kubasha kurwanya umwanzi n’ikibi umunsi ku wundi, ibihe nk’ibi ngibi rero turi mu kazi kandi turi ku rugamba rukomeye, rwo guhashya kandi rwo guhangana n’imigambi mibisha ya Sekibi, kugira ngo tugaragaze urukundo n’ububasha by’Imana; ndabikomereje kandi nzakomeza kubikomereza, ndabishyigikiriye kandi nzakomeza kubishyigikirira, mbabereye ku rugamba kandi mbabereye maso, ntabwo nitandukanya namwe kandi sinjya njya kure yanyu, umunsi ku wundi mpora mbabereye umurinzi ku buryo bw’agatangaza, nk’uko namwe mubera benshi abarinzi umunsi ku wundi, mu nkunga y’amasengesho yanyu mukomeza kugenda musendereza mu biremwa, benshi bagakira kandi benshi bakarohoka, benshi bagahamburwa ku ngoyi z’umwanzi, benshi bagakurwa ibuzimu bagashyirwa ibuntu, muri abatabazi kandi muri abarengezi muri n’abacunguzi ba benshi, nimukomeze mwumve ko muri mu ruhande rukomeye rw’Uhoraho, kuko mukomeje kugaragaza ububasha kandi mukomeje kwishyira mu gushaka kw’Imana, kuko mukomeje gushaka gushakashaka Uhoraho kandi mukomeje gushaka guhagarara mu byiza by’Uhoraho yashatse kubahagarikamo ku buntu bwe nta kiguzi; umutekano muri mwebwe nimukomeze muwuhabwe n’Uhoraho Imana, bityo ibyishimo byanyu bibe muri Kristu umunsi ku wundi, nanjye nzakomeza kubasendereza ibyo byishimo n’ibyiza by’agatangaza ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kubigaragariza umunsi ku wundi.
Mbifurije rero umunsi mwiza kandi mbifurije gukomera no kugubwa neza, nimukomeze gutera intabwe mujya mbere kandi mukomeze gutora icyiza, turi kumwe ndabakunda kandi ndabakungahaza umunsi ku wundi, nkabashyigikirira mu buntu no mu rukundo rw’Imana, kugira ngo ndusheho kubasendereza ibyiza by’agatangaza; mbifurije umunsi mwiza, mbifurije gukomera no kugubwa neza, nimutere intambwe mujya mbere mu rukundo rw’Imana, abamalayika n’abatagatifu tubahora hafi, kugira ngo dukomeze guhuza amajwi yanyu n’ayacu, bityo birusheho kubyara umusaruro ukomeye cyane umunsi ku wundi, bityo dukomeze kugenda dushyira ibikorwa byacu muri benshi, bityo benshi bazikamishijwe n’ibikorwa bya Sekibi bazikamuke.
MBIFURIJE GUKOMERA KUGUBWA NEZA KURI UYU MUNSI, NIMUBE AMAHORO MUGUBWE NEZA NTORE Z’UHORAHO, MWEBWE MWATORANYIJWE KUGIRA NGO MUHABWE KANDI MUSENDEREZWE IBYIZA BY’IJURU UMUNSI KU WUNDI; NDABAKUNDA KANDI NDABAKOMEJE, NDABASHYIGIKIYE NDI MUTAGATIFU YOZEFU, UMUNSI MWIZA IGITONDO CYIZA KURI BURI WESE KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO!