UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 21 MATA 2024

Mbasendereje urukundo rwanjye ntore za DATA ndi Mutagatifu Yozefu, nimugire igitondo cyiza kandi mugire gukomeza kwizihirirwa mu bikorwa by’Uhoraho Imana, kuko nanjye nkomeje kubibashyigikiramo kandi nkaba nkomeje kubibakomereza, cyane cyane mu ntambwe yanyu ya buri munsi mukomeje gutera kandi mukomeje kutugaragariza nk’ab’Ijuru, cyane cyane mu gukomeza kutugaragariza ishyaka ndetse n’ubutwari mudufitiye kandi mufitiye Ingoma ya DATA; ngaho rero nimukomeze gushikama mu rukundo rwa DATA kandi mukomeze gushikama mu murimo mwatorewe kandi mwahamagariwe n’Ijuru ryose, kuko nanjye nkomeje kubafungura amaso kugira ngo mukomeze kuba bashya muri Roho Mutagatifu kandi mukomeze kuvugururwa muri Roho Mutagatifu, iteka ryose rero nimuhore mwakira imbaraga zacu nk’ab’Ijuru kandi muhore mwakira ububasha bwanjye na DATA kuko nkomeje kubavugurura kandi nkaba nkomeje kubasenderezaho ibyiza by’Ijuru.

Kuri uyu munsi rero naje kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba kandi naje kwizihizanya namwe uyu munsi muhire kandi uyu munsi mutagatifu mu buzima bw’ikiremwa muntu, kuko hari byinshi dukorana n’Isi yose kandi tugakorana n’ikiremwa muntu, bityo tukaba rero dukomeje kugenderera benshi mu Isi kandi tukaba dukomeje kugenderera benshi mu kiremwa muntu aho kiva kikagera; imirimo yacu rero irahambaye kandi ibikorwa byacu biratangaje, kuko nta na kimwe kidusoba cyangwa se ngo kitwikinge, ahubwo byose tuba twabishyize ku murongo kandi buri kimwe cyose tukakimenyera umwanya wacyo; niyo mpamvu ibikorwa byacu bitajya bisibira cyangwa ngo bihagarare, ahubwo iteka ryose duhora dufite integuro yacu mu buryo budasanzwe, kandi tugahora dufite byinshi byo kugeza ku kiremwa muntu.

Dukomeje rero kugenderera buri wese mu Isi kandi dukomeje kugenderera buri kiremwa cyose aho kiva kikagera, kuko dukomeje gushyigikirana benshi mu buryo budasanzwe kandi tukaba dukomeje kwambika benshi imbaraga zacu mu buryo budasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi w’agatangaza dukomeje gusendereza imbaraga ndetse n’ububasha mu Isi ndetse no mu kiremwa muntu, kandi tukaba dukomeje kugaragaza intsinzi yacu kandi umutsindo wa DATA ukaba ukomeje kumvikanira hirya no hino mu Isi.

Nimukomeze rero injyana y’urugamba kuri uyu munsi kuko mbateguye kandi nkaba mbahaye umugisha wanjye kugira ngo ukomeze kubashyigikira kandi ukomeze kubakomeza, muri buri kimwe cyose rero  nimukomeze kukibamo intaganzwa, ikiruta ibindi mukomeze gukatariza mu nzira y’icyiza DATA akomeje kubifuzamo kandi dukomeje kubifuzaho nk’abatagatifu babanjirije, kuko twaje kubatoza inzira y’urukundo kandi tukaba twaraje kubatoza inzira y’ukwemera ndetse n’ukwizera, kugira ngo koko murusheho kuba abamenyi ba byose kandi mube abamenyi b’ibyiza by’Ijuru; erega twarabakunze kandi twarabakungahaje, niyo mpamvu iteka ryose tuza kwifatikanya namwe kandi tukaza kubana namwe muri ubu buryo tubataramishije kandi dutaramanye namwe, kugira ngo koko dukomeze kubahaza ibyiza by’Ijuru kandi dukomeze kubahaza ibyiza by’agatangaza dukomora muri DATA; erega hari byinshi cyane tubapfunyikira uko bwije n’uko bukeye kandi hari byinshi cyane dukomeza kubasendereza mu buryo bw’agatangaza, kuko hari imbaraga dukomeje kuvomerera muri buri wese kandi hakaba hari urukundo rudasanzwe dukomeje kwenyegeza muri buri kiremwa cyose, bityo rero tukaba dukomeje kugenda tuvuyanga ikibi aho kiva kikagera kandi tukaba dukomeje kugenda duhinda ikiri umwijima cyose, dutesha agaciro imitego ya Nyakibi kandi ububasha bwe tukaba dukomeje kuburibatisha imbaraga zacu; namwe nimukomeze kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo DATA yababibyemo kandi adahwema kubasendereza, bityo mukomeze kugaragaza ibikorwa bye mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi mukomeze kwitandukanya n’icyitwa ikibi cyose aho kiva kikagera kuko dukomeje kubambika ubutorwe ndetse n’ubutoneshwe, kugira ngo iteka ryose muhore muhagaze aheza twabatoreye kandi Uhoraho Imana yabashyize; erega murarinzwe kandi murashyigikiwe ntore za DATA, kuko imirimo yacu idasanzwe ikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byacu bidasanzwe bikaba bikomeje kubaka amateka hirya no hino mu Isi, bityo tukaba dukomeje kuvuguruzanya byinshi kandi tukaba dukomeje kuvugurura benshi, tubigirishije izina rya DATA yashyize muri mwe kandi ububasha bwe budahangarwa akomeje gushyira mu buzima bwanyu bwa buri munsi bukaba bukomeje gukora byinshi mu Isi ndetse no mu kiremwa muntu.

Muri mu nteguro idasanzwe rero kandi turi mu nteguro idasanzwe mu kiremwa muntu ndetse no ku Isi hose muri rusange kuko twaje guhindura byose bishya, kandi tukaba twaraje guhindura amateka mu kiremwa muntu, bityo rero tukaba dukomezanyije injyana yacu y’urugamba kandi tukaba dukomeje gushyigikirana benshi cyane cyane muri iki gihe kugira ngo dukomeze gukura mu nzira ikiri imbogambizi, bityo icyo cyose gikomeje kubangamira urukundo rwa DATA dukomeze kugihungira kure kandi dukomeze kukiburizamo mu mbaraga zacu ndetse no mu bubasha bwacu butavogerwa.

Nifatikanyije namwe rero muri byose kuri uyu munsi udasanzwe dukomeje kugendanamo, kandi kuri uyu munsi w’urugamba rudasanzwe twaje gukomeza kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo mu kiremwa muntu, ari nako nkomeza gutambagiza urukundo rwanjye mu Isi ndetse no mu bayituye, nkomeza gusakaza ikibatsi cy’urukundo rwanjye mu kiremwa muntu, kugira ngo cyose kibashe guhindurwa gishya kandi kibashe kuvugururwa muri byose, bityo rero tukaba dukomeje gusukura Isi ndetse n’abayituye kandi tukaba dukomeje gusukura buri kimwe cyose, kuko umwanzi akomeje guhindanya byinshi kandi akaba akomeje guhindanya benshi, bityo rero natwe tukaba twarurukiye gutabara kandi tukaba twarurukiye kugaragaza imbaraga ndetse n’ububasha bwacu hakoreshejwe ikibatsi cyanjye gitagatifu; nimukomere rero kugira ngo mubashe gukomeza guhagarara mu cyiza kandi mubashe gukomeza guhagarara mu cyiza twabatoreye bityo mucyigishe kandi mukimenyeshe abatakizi kandi abadasobanukiwe imikorere yacu kugira ngo babashe kubaboneraho urugero rwiza kandi babashe kubasoromaho imbuto ziryohereye, kuko twabatoje kandi tukabasobanurira buri kimwe cyose; nifuza rero ko buri wese muri mwe yahagarara mu mwanya ukwiriye kandi mu mwanya tumwifuzaho bityo agahamya izina rya DATA kandi akaryogeza ijoro ndetse n’umunsi, bityo ibyiza byose tubagenera kandi ibyiza byose tudahwema kubasesekazaho, namwe mukaberaho kubisakaza mu bari hirya no hino, kuko hari benshi badufitiye inyota kandi hakaba hari benshi bafitiye Ingoma ya DATA inyota mu buryo budasubirwaho, nimukomeze rero kwenyegeza urwo rukundo kandi mukomeze kurusendereza, mukomeze kurusakaza hirya no hino mu barushaka kandi mu barukeneye kuko nanjye nkomeje kubayobora kandi nkaba nkomeje kubarinda, nkaba nkomeje kubereka igikwiriye kandi igitunganye, kugira ngo iteka ryose muhore mukigenderamo kandi muhore mwubatse muri Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubarinda, nkaba nkomeje kubacungira umutekano, ubuzima bwanyu bwa buri munsi nimurusheho kuburundurira muri Uhoraho Imana kandi icyo yabateguriye kandi icyo yabatoreye gikomeze kuba ingiro muri mwe, kuko nkomeje nanjye kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kubakomeza muri iyo nzira, ndushaho kubatoza ubutungane nyabwo kandi ndushaho kububagezaho uko bwije n’uko bukeye, kugira ngo muri buri wese icyo DATA yashyize muri we kandi icyo yateguye muri we kibashe kugerwaho kandi kibashe gushyirwa mu ngiro nyakuri.

Mbifurije umunsi mwiza kandi gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye ndi Mutagatifu Yozefu, amahoro amahoro ibihe byiza ntore za DATA, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, ndabataramishije kandi nifatikanyije namwe ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kuko nza kubatiza imbaraga kandi nkaza kuzibasendereza kuri buri wese, ngaho nimutege ibiganza kugira ngo mukomeze kwakira buri kimwe cyose tubazanira kandi twabazaniye kuri uyu munsi, uko hari imigisha idasanzwe dusendereje muri mwe kandi hakaba hari imbaraga zidasanzwe dusendereje muri mwe cyane cyane kuri uyu munsi twaje gukomeza gutengeneza imirimo ya DATA muri mwe, kandi twaje gukomeza kubasendereza imbaraga ibyishimo ndetse n’urukundo bikomoka muri DATA, kugira ngo iteka ryose namwe muhore mwubatswe kandi muhore mwubakiwe muri Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Mbafashe ikiganza rero kandi ndabashyigikiye, ndabarandase nimukomere ntore za DATA, kuko mbarinze nk’uko narinze Umwana Yezu; namwe rero ntimugakangarane kandi ntimukumve ko muri mwenyine ku rugamba, ahubwo iteka ryose nimuhore mwumva ko turi kumwe mbashyigikiye kandi mbafashe ikiganza kuri kuri buri wese, ntimugatentebuke rero ku cyiza mwamenyeshejwe n’Uhoraho Imana kandi ntimugatentebuke ku cyiza mwamenyeshejwe n’Ijuru ryose kuko duhari kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire mu rugendo rwanyu, bityo intambwe yanyu akaba ari yo yacu kandi tukaba tubashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nimukomere rero kandi mukomere mu rukundo rwa DATA kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbakomeje, ntore za DATA kandi bana banjye, mbafashe ikiganza kandi ndabashyigikiye, ndabarengeye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nimukomere mwumve ko turi kumwe kandi ndi byose mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Amahoro amahoro, nimugire ibihe byiza kandi umunsi mwiza kuri buri wese, ngira nti icyumweru gihire, Nyagasani Yezu nakomeze kubakomeza kandi nakomeze kubashyigikira mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, bityo namwe murusheho kumwirundumuriramo kandi murusheho kumwiyegurira wese, nta kibaziga kandi nta kibakangaranyije kuko muri mu ruhande rwe mu buryo budasubirwaho kandi imbaraga ze zikaba zikomeza kubasesurwaho igihe cyose, kandi ububasha bw’ab’Ijuru bukaba bukomeje kubashyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nanjye rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye igitondo nkiki ngiki mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo ukomeze kubakomeza kandi ukomeze kubavugurura muri byose; nimwakire rero urukundo rwanjye kandi nimwakire ingabire ndetse n’ingabirano nabazaniye kuri uyu munsi, cyane cyane kuko ari izikomeza kubafasha kwitegura ndetse no gukomeza gutengeneza amayira y’Uhoraho mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo iteka ryose muhore mwakira ibyiza by’agatangaza abategurira kandi abagenera kuri buri wese.

AMAHORO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU, AMAHORO AMAHORO NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *