UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 27 MATA 2024

Mbifurije gukomeza kubaho mu rukundo rw’Imana, mbifurije gukomeza kwakira urukundo rw’Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, turi kumwe mbarangaje imbere mu rugendo, iteka nifatikanya namwe, ndabahumuriza nkabashyigikira, mbasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo nkomeze mbarinde gutsikira no gutsitara, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kwigaragariza muri mwe; mbega ibyiza Uhoraho Imana yabateguriye kandi mbega umugabane n’umurage mwiza Uhoraho Imana yabahaye! Biremwa bya DATA kandi bana banjye nkunda, nimukomeze mwizihirwe kandi mwishimire urukundo Uhoraho Imana yabagiriye n’ineza yabasendereje; nta cyiza nko kubana natwe kandi nta cyiza nko kugendana natwe ariko kandi natwe biratunezeza bikadushimisha kuba twaragarutse mu Isi kuza kwihuza namwe, kugira ngo dukomeze tubuzuzemo urukundo tubururukirizamo urumuri rw’Ijuru, tubarinda gutsikira no gutsitara kugira ngo amahoro y’Imana y’igisagirane agaragarire muri mwe kandi urukundo rw’Imana rwumvikane muri mwe.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbabereye maso, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye ku rugamba, kuko ntitandukanya namwe, mpora iteka mbabereye maso nkababera ku rugamba, nifatikanya namwe iteka n’iteka kugira ngo nkomeze mbatsindire kandi nkomeze mbarwanire ishyaka n’urugamba bityo mukomeze gutahukana umutsindo, kuko Uhoraho Imana yabagiriye icyiza kandi yabagiriye ibyiza mugumamo kandi mugomba kwakira umunsi ku wundi kugira ngo urukundo rwe rukomeze kubururukiraho, kandi ibyiza bye by’agatangaza bye guca ukubiri namwe ahubwo bikomeze kuza bibasanga, bityo mwumve munezerewe kandi mwizihiwe kuko Uhoraho Imana yabagiriye urukundo, kandi yabagiriye ibyiza by’agatangaza n’ubwo bitabonwa na benshi cyangwa ngo bibonwe na Kiremwa Muntu aho ava akagera mu Isi, ariko mwebwe mwabihawe nimubibemo, mukomeze mutege ibiganza mubyakire, ni ko Uhoraho Imana yabigennye kandi ni ko yabiteguye, bigomba kubaho nk’uko Uhoraho Imana abishaka n’uko yabigennye, kuko nta muntu n’umwe uburizamo umugambi w’Uhoraho Imana.

Yarabatoye rero arabatoranya kandi mu kubatora mwebwe ubwanyu ntiyabagishije inama kandi nta n’ikiremwa yagishije inama, yarabatoye arabahanga abahangira uyu mugambi, abateganyiriza igikorwa cyiza kandi abagenera umugabane mwiza wo kubana na we, nimukomeze rero mwicare kuko Uhoraho Imana yabateguriye intebe mugomba kwicaraho, mutege ibiganza mwakire kandi muhemburwe n’urukundo rwe rukomeye, kuko Uhoraho Imana yabahaye guhemburwa narwo, bityo umunsi ku wundi mukomeze kwizihirwa kandi mukomeze kuberwa kuko Uhoraho Imana ni we ubagena, ni we ubagabira kandi ni we ubasendereza ibyiza bye by’agatangaza.

Nimukomeze kwakira urwo rukundo rw’Imana turi kumwe natwe abatagatifu tunezezwa kandi twishimira kubana namwe, twishimira gutaramana namwe kandi twishimira kugendana namwe, kugira ngo imbaraga z’Uhoraho Imana Umuremyi zikomeze kwigaragariza muri mwe, nimwakire urukundo rw’Imana rukomeye kandi mwakire ububasha bw’Uhoraho, bubashyigikire kandi bubakomeze bubarengere mu buzima bwanyu bwa buri munsi turi kumwe.

Erega mbabera maso kandi mbabereye ku rugamba bana ba DATA kandi bana b’Imana bana banjye nkunda, kuko iteka nifatikanya namwe mu gukomeza kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kumvikanira muri mwe, nanjye rero nkomeje kubasanganiza urukundo n’urugwiro n’ibyishimo byo muri Yezu Kristu, iteka mpora nuzuye kugira ngo namwe mbibazanire mbibuzuze kandi mbibasendereze, muri intumwa muri intore kandi muri ibiremwa mu buryo budasanzwe Uhoraho Imana yatoranyije kugira ngo abashyiremo ibikorwa bye n’umugambi we mu buryo budasanzwe kandi abasenderezemo ibyiza bye bikomeye; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso mbabera ku rugamba, iteka nifatikanya namwe mu kurwanya umwanzi kandi mu gukura ikibi cyose mu nzira, imitego umwanzi Sekibi abatega umunsi ku wundi nihutira kuyitegura, kugira ngo nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu kandi mbasenderezemo urukundo rw’Imana, kuko ntebuka bityo nkifatikanya namwe nkabasenderezamo ibyiza by’agatangaza, kugira ngo rukundo rw’Imana rukomeze kumvikanira muri mwe; ntacyo muzaburira mu biganza by’Uhoraho kuko mu biganza by’Uhoraho hari byose kandi mu rukundo rw’Imana muhabonera byose, nimukomeze rero mwakire kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza turi kumwe mbarangaje imbere ku rugamba, mu rugendo ntimuri mwenyine kuko iteka nifatikanya namwe mu gukomeza kubasendereza no kubasesekazaho ibyiza by’agatangaza.

Muri ingabo z’Ijuru kandi mwatoranyijwe mu buryo budasanzwe, nimukomeze mubeho mu rukundo rw’Imana kandi musenderezwe urwo rukundo nanjye turi kumwe, kandi abatagatifu twifatikanya namwe umunsi ku wundi dukomeza kubabera maso kandi dukomeza kugendana namwe kuko tudashaka kwitandukanya namwe, namwe ntimuzigere mushaka kwitandukanya natwe, dukomeje kubabumbabumba no kubabumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana mu rukundo rw’Imana, kuko iteka tuza kubatoza icyiza tukaza kubateza intambwe tugaharanira ikibubaka n’ikibahesha ishema imbere y’amaso y’Imana, kugira ngo mukomeze mube ibyiza by’Imana kandi mukomeze mube intore z’Uhoraho, mu buzima bwa buri munsi tugakomeza kumurikira intambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo dukomeze tubahuze tubarinde guhuzagurika.

Mbahaye umugisha n’urukundo bana b’Imana, nimubeho mukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, nimukomeze mubeho mu mugambi w’Imana kandi mwakire urukundo rw’Imana iteka ubuziraherezo turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, erega mbarangaje imbere kuko nifatikanya namwe, umunsi ku wundi nkakomeza kubasenderezamo urukundo rw’Imana rukomeye kugira ngo nkomeze kubakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu; nkomeje rero kubateza intambwe no kubatoza icyiza, mparanira ikibubaka n’ikibahesha ikuzo n’ishema imbere y’urukundo rw’Imana kugira ngo mukomeze kubaho mu butabazi bw’Imana bukomeye kandi mukomeze kurengerwa n’ububasha bwa DATA bwururukiye kubarengera, kubahagararaho no kubashyigikira kugira ngo mukomeze kuvoma ibyiza by’agatangaza bidakama kandi bitazigera bikama, bikomoka muri Uhoraho Imana kuko ibiganza bye bitagatifu bihora iteka biteguye kubahereza no kubasendereza no kubashyikiriza ibyo byiza by’agatangaza bikomoka mu Ijuru.

Erega natwe turabibona tukizihirwa kandi tukanogerwa, kuko Uhoraho Imana tubona ibyiza yabagiriye ari agatangaza, kuko ibyo tubona Uhoraho Imana abagirira umunsi ku wundi ni agahebuzo kandi ni agatangaza, abaha umugisha we kandi akabaha urukundo rwe, akabarinda kandi akabacungira umutekano, ababera maso umunsi ku wundi, akomeza kubategurira inzira kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rwe, kandi umunsi ku wundi mukomeze gutazanurirwa amayira kugira ngo mwakire ibyiza bye by’agatangaza; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko iteka nifatikanya namwe, nkakomeza kubasenderezamo urukundo rw’Imana; ibi byiza by’agatangaza mujye mubyishimira kandi mubishimire, kuko Uhoraho Imana yabiteguye kandi yabibafukuriye kugira ngo muhore iteka muvoma kuri iryo riba ry’ibyiza by’iwe, yabagabiye kandi akomeje kubagabira no kubasendereza umunsi ku wundi, kugira ngo mwishime munogerwe kandi munezerezwe no kwibera mu rukundo rwe rukomeye kandi rutagatifu umunsi ku wundi.

Mbifurije amahoro y’Imana kandi mbifurije kwizihirwa, kunogerwa no kunezerwa, kuko iteka ngendana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira, turi kumwe rero mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nimukomeze kwakira buri kimwe cyose turi kumwe mbabereye maso, mbahaye umugisha nk’abana b’Imana mu rukundo rw’Imana, kuko ndi umutagatifu ubakunda nkabahorera ku rugamba kandi nkababera maso umunsi ku wundi.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA RERO, NIMUKOMEZE KUBA MASO, GUTEGA AMATWI NO GUHUGUKIRWA KURI BURI KIMWE CYOSE KUGIRA NGO MUKOMEZE GUTAZANURIRWA AMAYIRA N’UHORAHO IMANA, NANJYE TURI KUMWE MBARANGAJE IMBERE MU RUGENDO NDI MUTAGATIFU YOZEFU, WIFATIKANYA NAMWE UMUNSI KU WUNDI KUGIRA NGO NKOMEZE KUBASENDEREZAMO AMAHORO N’URUKUNDO, MU BYISHIMO BY’ABANA B’IMANA; NDABAKUNDA BIREMWA BYA DATA, AMAHORO, UMUNSI MWIZA, MBIFURIJE AMAHORO Y’IMANA, AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI MBASENDEREJEMO URUKUNDO RW’IMANA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *