UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 02 GICURASI 2024
Ndabaramukije biremwa bya DATA, ndabaramukije bana b’Imana, nimugire amahoro kandi mwakire urukundo rukomoka kuri Uhoraho kandi mwakire kunezerwa kuko mbahaye kunezerwa, nimwishimire muri Uhoraho Imana, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka ndabarwanirira kandi bana banjye nkabacungira umutekano mu mirimo yanyu mu bikorwa byanyu mu migirire yanyu mu migenzereze yanyu nkakomeza kugendana namwe, kuko niyemeje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo mbashyire mu butabazi bw’Uhoraho.
Nimubeho rero mugire amahoro kandi mwakire umugisha w’Uhoraho kandi mukomeze guhorana ibyishimo muri Yezu Kristu, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere, iteka n’iteka mba nifatikanyije namwe mu gukomeza ibikorwa byacu muri mwe; bana banjye nje kubakomeza kandi nje kubashyigikira, nimwizihirwe muberwe kandi mukomeze kwambara umwambaro Ijuru ryabambitse kuko twabambitse tukaba tubaha kubengerana ubwiza bw’Ijuru umunsi ku wundi, n’ubwo Sekibi yifuza kubatera icyasha umunsi ku wundi, ariko natwe ntiduhwema kumwigizayo, kugira ngo dukomeze intambwe z’ibirenge byanyu, kugira ngo tubakomeze iteka mu rukundo rw’Uhoraho.
Nimugire amahoro rero mugire gukomera mugire kwiyumvamo imbaraga ihumure mu buryo budasanzwe, kuko mbishyigikiriye mbikomereje mbabereye maso mbabereye ku rugamba, iteka n’iteka ndabarwanirira, iteka n’iteka mbaba hafi kuko mbatsindira ikibi n’umwanzi kandi nkabafasha kurwana urugamba inkundura, kugira ngo mukomere kandi mwizihirwe muberwe, nimunogerwe no kubana n’Uhoraho mu buzima bwanyu mu bikorwa byanyu mu migenzereze yanyu mu migirire yanyu ya buri munsi mushimishwe no kwibera mu rukari rw’Uhoraho, kuko Uhoraho Imana yabyemeye kandi yabibashakiye yabibatoreye yabibatoranyirije, yabagize intangarugero kandi yashatse kubagira icyitegererezo cy’abandi mu Isi, ari yo mpamvu dukomezanyije namwe urugendo mu njyana yo gukomeza kugenda turokora kandi turohora kugira ngo dushyire byose mu ngiro.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye mbabereye maso mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe kugira ngo mbakomeze, kugira ngo mbashyigikire, mbashyigikirishirije ububasha bw’Uhoraho kandi mbakomejemo ubutwari, mbubatse mbakomeza kandi mbubatse mbashyigikira, nimukomere mugubwe neza mbahaye amahoro n’umugisha mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza mwakire gukatariza icyiza, ntimugasubire inyuma kandi ntimugasubike urugendo rwanyu kubera impamvu y’umubisha, iteka n’iteka mbarwanira ishyaka n’urugamba kugira ngo mbafashe gutsinda, nimutsindire mu rukundo rw’Uhoraho, mube intwari mube maso muhamye ibirindiro byanyu hamwe, umugisha w’Imana ubasanganire kandi natwe twiyemeje gukomeza kubabumbabumbira hamwe nk’abana b’Imana mugomba kwakira byose mu rukundo rw’Uhoraho, ntabwo tubasiga ahubwo umunsi ku wundi tubaba hafi tukagendana namwe, tugakomeza kwifatikanya namwe mu bikorwa byinshi byo kugira ngo dukomeze duhindure ibintu bundi bushya, kugira ngo dukomeze dushyire byose mu ngiro no ku murongo.
Bana bo mu Rukari rw’Uhoraho nabagendereye kuri uyu munsi kugira ngo mbuzuzemo imbaraga kandi mbatere umwete n’ishyaka ku murimo, kuko umukozi mwiza ku murimo arahembwa, nimukomeze mube abakozi beza kandi mukomeze munogere Imana Umusumbabyose kuko yabangaje akabaha akazi kandi yari abizi neza ko mubikwiriye kandi mubishoboye, ari yo mpamvu yabatoranyirije icyo mugomba gukora kandi mukwiriye munashoboye, ari yo mpamvu umunsi ku wundi abakomeza kandi akabashyigikira; aho rero imbaraga z’umwana w’umuntu zinaniriwe niho iz’Uhoraho Imana zururukira zigakora, ntimuzagire ubwoba cyangwa ngo mukangarane, Uhoraho Imana muri kumwe cyane kandi ari mu ruhande rwanyu cyane, ntaho yagiye nta n’aho yenda kujya nta n’aho azajya turi kumwe, iteka n’iteka tuza no kwifatikanya namwe nk’abatagatifu, umunsi ku wundi tugakomeza kugendana tubashyigikira kandi tubatera umwete n’ishyaka n’ubwira, kugira ngo mudatsindwa cyangwa mukaba mwatsikira, duharanira iteka kububaka kubakomeza no kubashyigikira, gukomeza kubarangaza imbere mu rukundo rw’Imana kugira ngo mwakire buri kimwe cyose.
Nimwakire kubasha kandi mwakire gushobora mwakire gutsindira mu rukundo rw’Imana, nimukomeze mutagatifuzwe kandi mukomeze mutagatifuze byinshi na benshi mu Isi turi kumwe, bana b’Imana nimukomeze mukore umurimo w’Uhoraho Imana turi kumwe mbarangaje imbere; erega ndabakunda kandi mbakungahazaho byinshi byiza by’agatangaza, umunsi ku wundi mbururukirizamo ingabire z’agatangaza, ndabakomeza kandi nkabashyigikira, erega nururukiye kubabumbabumba no kubahuriza hamwe, kugira ngo urukundo rw’Imana rukomeze kuganza kandi rukomeze kuba muri mwe; igihe nk’iki rero nimukomere kandi igihe nk’iki ngiki nimugubwe neza turi kumwe, ndabakomeje kandi mbarangaje imbere nimwakire gukomera no kugubwa neza kuko mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho.
Nimugire amahoro turi kumwe ndabakunda kuko mbasendereje kandi nkaba mbasesekajeho ibyiza by’agatangaza, mbahaye umugisha kandi mbururukirijemo urukundo rw’Uhoraho, nimugire umunsi mwiza mugire gukomera kandi mugire kugubwa neza turi kumwe, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kubatoza icyiza, kubaha guharanira kubaka kuri Uhoraho, gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbashyigikire; nimubeho nimugire amahoro nimugwirizwe umugisha mubeho mu rukundo rw’Imana; ndabakunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mbabereye maso kandi mbashyigikiriye mu bikari by’Uhoraho, kuko ibiganza by’Uhoraho bibafashe kandi ijisho ry’Uhoraho Imana Imana ribareba, ikiganza cy’Uhoraho kirabatwikiriye.
Nimukomere rero kandi mushyigikirwe, mubumbatirirwe hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana, muri uru rukari Uhoraho Imana yateguye kandi yaciye inzira kugira ngo mukomeze kuhaherebwa ibyiza by’agatangaza, mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu umunsi ku wundi, erega natwe nk’abatagatifu tunezezwa kandi dushimishwa no kuza kwiyungana namwe no kwihuza namwe mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze gukorana namwe imirimo ikomeye, tuba tubibona ko hari benshi hirya no hino bakeneye inkunga y’amasengesho; nimukomeze rero muheke benshi mu ngobyi y’amasengesho kandi mukomeze murandate benshi, kandi mukomeze muzamure benshi mu rumuri rw’Uhoraho mubakura ibuzimu mubashyira ibuntu; dukomezanyije namwe imirimo ikomeye kandi dufatanyije namwe ibikorwa bihambaye cyane byo kugira ngo tugaragaze ububasha bw’Imana n’umutsindo w’Imana udakuka, kugira ngo ugere hose no muri bose.
Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, nkomeje kwifatikanya namwe kuko mbakomeza kandi nkabasenderezamo ibyiza by’agatangaza, kugira ngo urukundo rw’Imana rutavogerwa rwigaragarize muri mwe; nimugire amahoro nimugire gukomera nimugire kugubwa neza ndabakunda, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbabereye maso mbabereye ku rugamba, kuko mbahaye umugisha w’Uhoraho kandi nkaba mbasenderejemo ibyiza bidakama kandi bidashira by’Uhoraho kugira ngo mukomeze kwakira buri kimwe cyose.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, MBIFURIJE GUKOMERA NO KUGUBWA NEZA, NIMWAKIRE KUBAHO KANDI MWAKIRE GUKOMERA NO GUKOMEZA URUGENDO, NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDABAKUNDA BANA B’IMANA, UMUNSI MWIZA WO GUKOMEZA KWIFATIKANYA NATWE, UMUNSI MWIZA WO KUBA MASO, UMUNSI MWIZA WO GUTEGA AMATWI, MBAHAYE GUHIRWA KANDI MBAHAYE KUBERWA, NIMUKOMERE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI MBARANGAJE IMBERE; UMUNSI MWIZA, NDI MUTAGATIFU YOZEFU UHORANA NAMWE, NKIFATIKANYA NAMWE ITEKA N’ITEKA KUGIRA NGO TURWANIRIRE BENSHI KANDI TURWANE URUGAMBA MUTAHUKANE UMUTSINDO; AMAHORO AMAHORO, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA BIREMWA BY’IMANA, AMAHORO AMAHORO!