UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU, TARIKI YA 05 KAMENA 2024

Mbifurije kugubwa neza bana banjye, mbahaye umugisha kandi mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho, nimugire kugubwa neza mu rukundo rw’Imana, kuko mbasenderejemo imbaraga z’Umuremyi, nimwakire gukomera gukomeza urugendo no kugubwa neza, kuko mbarangaje imbere, iteka n’iteka mbahamagarira kubaho mu gushaka kw’Imana kandi ngagora mbakenyeje urukundo rw’Imana, kugira ngo rurusheho kwigaragariza muri mwe, ineza y’Uhoraho Imana nikomeze ibasanganire kandi urukundo rw’Imana rubakomeze ubudahwema nanjye turi kumwe mbakomeje mu rugendo kandi mbarangaje imbere, mbifurije rero umunsi mwiza nimukomere mukomeze kugubwa neza, Uhoraho Imana ari namwe kandi akomezanyije namwe, abashyigikira muri byinshi kandi abakomezamo ubutwari kugira ngo akomeze gushyigikira ibikorwa bye muri mwe, kandi akomeze kubasenderezamo urukundo rwe rukomeye.

Mbifurije umugisha kandi mbifurije kugubwa neza nimukomere mugubwe neza, mutere intambwe mujya mbere kandi mukomeze gukatariza icyiza nanjye turi kumwe kuko mbarangaje imbere mu rugendo, mparanira iteka kubakomeza no kubashyigikira kuko mbasenderezamo urukundo ranjye kandi nkabasenderezamo urukundo rw’Ijuru ryose kugira ngo murusheho gutsinda umubisha kandi murusheho gushobora no gushobozwa muri byose, ntacyo muzaba kandi ntacyo muzabura Uhoraho Imana arahari arabarinze, kuko abamenyera byose kandi akabashoboza muri byinshi, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye nimukomere mugubwe neza, mube amahoro kuri buri wese kuko mbahaye umugisha w’Imana kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho kugira ngo mutere intambwe mujya mbere, ntimugasubike urugendo rwanyu kandi ntimugasubire inyuma turi kumwe mbarangaje imbere, mbahaye guhirwa kandi mbahaye kuvoma iteka, nimuhore iteka ryose muvoma kandi muhore iteka ryose muvomererwa nanjye turi kumwe mbasenderejemo urumuri n’urukundo rw’Imana.

Nimwakire uwo mugisha ukomeze ubasendere kandi ugere kuri buri wese turi kumwe, kuko mbihereye umugisha w’Imana kandi nkaba mbahaye gusenderezwa ibyiza by’agatangaza kugira ngo mukomeze gukomezanya natwe urugendo, kuko iteka n’iteka tubakomeza kandi tukabashyigikira, mbahaye umugisha bana b’Imana kandi biremwa bya DATA mwakunzwe mwatoranyijwe, umunsi nk’uyu nguyu naje mbasanga kugira ngo mbakomezemo ubutwari n’ukwemera kandi mbahe guhora iteka ryose muriho mu rukundo rw’Imana, nimusenderezwe rero ibyiza by’agatangaza kandi mukomeze inzira y’icyiza turi kumwe mbarangaje imbere kuko ntitandukanya namwe, nifatikanya namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye kugira ngo nkomeze kugaragaza urukundo rw’Imana muri mwe, kuko uwo Uhoraho Imana afashe kandi arinze, ahora iteka amurinze kandi agahora iteka amurindiye umutekano, ntacyo muzaba rero kuko Uhoraho Imana ari namwe kandi abacungira umutekano uko bwije n’uko bukeye, abakomezamo ubutwari kandi akabasendereza urukundo rwe, ntabwo abasiga ahubwo abakomeza iteka kandi akabashyigikira kuko urukundo rwe muri mwe ari indasumbwa, urukundo rwe muri mwe akaba ari indashyikirwa.

Nimwakire umugisha kandi mwakire gukomera no kugubwa neza, nanjye nkomezanyije namwe urugendo kandi nkomeje kubashyigikirira mu buntu no mu rukundo rw’Imana kugira ngo mukomeze kubona ineza y’Imana ikomeye, mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije kugubwa neza, naje mbasanga kuri uyu munsi kugira ngo mbashyigikirire mu rukundo rw’Imana kandi mbahumurize, ngira nti “Nimukomere mugubwe neza, mugire kubaho mu mahoro y’Imana kandi mwakire urukundo rw’Imana rukomeze intambwe ya buri wese, oya ntimugatsikire kandi ntimugasubire inyuma, Ijuru turahari kandi duhora iteka twifatikanyije namwe, kuko Uhoraho Imana ababereye maso kandi agahora iteka ababereye ku rugamba, nanjye niteguye gukomeza kubatsindira kandi niteguye gukomeza kubareberera muri byose”, mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera no kugubwa neza, ntimugacike intege kandi ntimukadandabirane turi kumwe, kuko mbahaye umugisha kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rw’Imana rukomeza intambwe ya buri wese kugira ngo mukomeze gukatariza icyiza kandi nkomeje kubambika ubudacogora, kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa n’urukundo rwacu muri mwe kuko icyo twaje gukora muri mwebwe no kugikora tuzagikora kuko tutagamburuzwa, icyo tugambiriye gukora muri mwe ni icyiza kandi icyo tugambiriye kugaragariza muri mwe ni urukundo rukomeye, ku buryo Kiremwa Muntu aho ava akagera mu Isi agomba kumenya urukundo rw’Imana kandi akamenya ibikorwa byacu by’indashyikirwa, mbahaye umugisha rero kandi mbahaye gukomera gukomeza urugendo kugubwa neza, kudasubika urugendo no kudacika intege kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa urukundo rw’Imana ikomeye.

Mbifurije rero umugisha w’Imana kandi mbasendereje urukundo rw’Imana nimukomere mugubwe neza, mukomeze gukatariza icyiza turi kumwe, igihe nk’iki ngiki ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo gukomeza urugendo kuri buri wese, ntabwo ari igihe cyo gucika intege ahubwo ni igihe cyo gukomera ku badandabirana, kugira ngo abumva ko badandabirana bumve ko bakomereye muri Yezu Kristu kuko uwo Yezu Kristu akomeje arakomera kandi akagubwa neza; nanjye rero mbifurije umunsi mwiza wo gukomeza urugendo, kuba intwari gutega amatwi no kumva, gusobanukirwa n’ibikorwa byacu muri mwe, kuko dukataje mu kubasanganira kandi mu kubagirira neza twivuye inyuma.

NDABAKUNDA NTORE Z’IMANA KANDI BIREMWA BYA DATA MWATOWE MWAKUNGAHAJWE; MBIFURIJE UMUNSI MWIZA WO KUBAHO MU RUKUNDO RW’IMANA KANDI WO GUKOMEZA KUGUBWA NEZA NDI MUTAGATIFU YOZEFU, NIMUGIRE AMAHORO KANDI MUGIRE KUGUBWA NEZA KUKO IGIHE NK’IKI NGIKI ARI IGIHE CYO GUKOMERA, KUKO IGIHE NK’IKI NGIKI ARI IGIHE CYO GUKOMEZA URUGENDO, IGIHE NK’IKI NGIKI RI IGIHE CYO KUBA MASO KU RUGAMBA KANDI MUKABA INTWARI MUKARUSHAHO GUTSINDIRA MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA UMUREMYI; AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA NIMUKOMERE KANDI MUGUBWE NEZA NDABAKUNDA, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *