UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 14 KAMENA 2024

Mbahaye umugisha bana banjye kandi ndabakomeje kuko nifatikanyije namwe, naje kugendana namwe kubakomeza no kubashyigikira kuko mbabereye Umubyeyi-Kiramiro kandi nkaba mbabereye Umubyeyi-Gihozo; ndi kumwe namwe rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimwakire urumuri rumurikira intambwe z’ibirenge byanyu kandi mwakire umugisha ukomeze buri wese, nimwakire gukomerera mu rukundo rw’Imana kandi mwakire kuganza iteka, kubasha no gushobora, kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa n’ibikorwa byacu.

Amagambo yacu ni intagorama, urukundo rwacu rurahebuje kandi ruratangaje, nimukomeze kubakwa na rwo, bana banjye nururutse nje kubaha umugisha kandi nururutse nje gukomeza buri wese, mparanira iteka kuburiza mu ntera, mparanira iteka kubaha urukundo n’umugisha, kandi gukomeza kuvugurura ibitavuguruye, gukomeza kubahereza buri kimwe cyose, kugira ngo intambwe z’ibirenge byanyu zikomeze kujya mbere.

Mbahaye rero umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbahaye gukomera gukatariza icyiza, kudacika intege kandi kutadandabirana kubera impamvu z’umubisha, ahubwo gukomeza kubaho mu rukundo rw’Imana kugira ngo mukomeze kubona ineza yayo ikomeye; bana banjye rero ndi ubabereye umubyeyi kandi ndi ubabereye ikiramiro, igihozo umunsi ku wundi, mbabereye maso kandi mbabereye ku rugamba, kuko ntabwo nitandukanya namwe ahubwo nihuza namwe umunsi ku wundi kugira ngo ndusheho kubasakazaho no kubasenderezaho urukundo rw’Imana.

Bana banjye mbavuburira umugisha uko bwije n’uko bukeye kandi mbasenderezamo urukundo rw’Imana, naje nje gukomeza intambwe za buri wese kandi naje nje kubaha umugisha, hari aho nshaka kubageza kandi hari ibyo nshaka gukorana namwe byanze bikunze aho nshaka kugerana namwe nzahagerana namwe, kandi ibyo nshaka gukorana namwe nzabikorana namwe kuko byanze bikunze ngomba kubakomeza kandi ngomba kubashyigikira, kugira ngo murusheho kubona kandi murusheho gusobanukirwa n’ineza n’urukundo byacu bikomeye.

Mbahaye umugisha kandi mbururukirijemo urukundo rw’Imana nimukomere mukomeze urugendo mugubwe neza, kuko iteka n’iteka mbaha guharanira kubaho mu gushaka kw’Imana kuko ntabwo nitandukanya namwe, kandi nkomeza kubamenyesha bana banjye amatangazo n’amakuru y’iby’Ijuru kugira ngo murusheho kunogerwa kandi murusheho gusobanukirwa n’ibikorwa byacu bitagatifu muri mwe umunsi ku wundi; hari icyo twaje gukorana namwe mu buzima bwa Kiremwa Muntu ku Isi, kandi hari byinshi twaje guhindura no guhindukiza, kuko umubisha umwanzi akomeje kugenda ashaka kwigarurira imitima ya benshi, ni yo mpamvu natwe twururutse kugira ngo twigarurire benshi kandi dukomeze kugenda dukura benshi mu nyenga y’ikibi, kuko Sekibi ntiyifuza ko Mwene Muntu yagera ku cyiza, ahubwo ahora ashakashaka umunsi ku wundi ko yavutsa Mwene Muntu amahirwe n’ibyishimo, yakwambura Mwene Muntu urukundo rw’Imana, bityo rero akamusiga iheruheru; dukomeje rero gukomeza Mwene Muntu kandi dukomeje kugenderera Mwene Muntu kugira ngo tumukomeze kandi tumushyigikire, tumwambike imbaraga kandi dukomeze kumusenderezamo urukundo rwacu rukomeye.

Bana banjye nimukomere kandi nimugubwe neza turi kumwe, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, kandi mbasakajemo imbaraga zibakomeza zibashyigikira, kugira ngo mukomeze kubakika kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’Uhoraho Imana; mbahaye umugisha kuko nifatikanyije namwe, mbasenderejemo urukundo rw’Uhoraho, nimukomeze urugendo kandi mukomeze umurava, intego y’icyiza nanjye turi kumwe iteka n’ibihe byose, kugira ngo nkomeze bana banjye mbavugurure kandi nkomeze kubasenderezamo urukundo rw’Imana; naje nje kubaha umugisha kubakomeza no kubashyigikira, kubereka buri kimwe cyose, kubahembuza Ijambo ryacu ab’Ijuru kugira ngo murusheho guhemburwa na ryo, kandi murusheho gukomeza urugendo, ndi kumwe namwe rero mu rugendo kandi nifatikanyije namwe muri byose, kuko mbasenderejemo umugisha kandi nkaba mbakomejemo ubutwari; nimugire ineza n’amahoro bya DATA Uhoraho Imana kandi mugire ineza n’amahoro bya Yezu Kristu, bityo mukomeze nanjye kwakira urukundo rwanjye kuko naje kubagenderera ndi Umubyeyi ubakunda kandi nkaba mbahakirwa kuri DATA, kuko umunsi  ku wundi mbasabira icy’ingenzi igikwiye ikiboneye n’igitunganye; ntabwo nakwirengagiza bana banjye nonsa kandi mpetse nkomeje umujishi, ntabwo nakwihekura kandi ntabwo nakwijishura abana banjye njishe kandi abana banjye mpetse mu mugongo wanjye, mwese mbahekesheje igishura cyanjye gitagatifu kandi mbakomejemo ubutwari n’ukwemera, nimukomeze guharanira kubaho mu rukundo rwanjye kandi mukomeze kwambara imbaraga, musenderezwe umugisha wanjye ndabakunda, ndabakomeje bana banjye kuko mbahaye kuberwa no kwizihirwa, kugira ngo mukomeze mugendane nanjye kandi mukomeze kwizihirwa muberwe kandi munogerwe iminsi yose.

Iminsi y’ubuzima bwanyu rero turi kumwe, naje kubakomeza no kubashyigikira mbaha guharanira kubaho mu gushaka kw’Imana, kuko sinitandukanya namwe ndabakomeza uko bwije n’uko bukeye nkabashyigikira, mbaha kuberwa no kubengerana kandi umunsi ku wundi mbakomeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu; erega bana banjye hari aho nshaka kubakura kandi hari aho nshaka kubashyira, nashatse kubatandukanya n’Isi kandi muri mu Isi, nashatse kubatandukanya n’ab’Isi kandi muri mu Isi, kugira ngo mwere imbuto nziza bityo mwerere Isi ndetse n’abayituye imbuto kandi muhindure Mwene Muntu muhindukize benshi kubera ibikorwa byacu muri mwe dukomeje kugenda tugaragariza benshi n’ubwo benshi babibona ntibabisobanukirwe; hari benshi tugenda tugaragarizamo imirimo ndetse n’ibitangaza bikomeye cyane umunsi ku wundi, ariko benshi bakabibona bagatangara kandi bagatangazwa nabyo, ariko batazi aho bikomotse batazi aho bivuye, ariko ni mwebwe nkomeje kwifatikanya namwe bana banjye, ubwitange bwanyu bukomeye kandi bukomeje mugikomeje kugenda mugaragariza benshi mu Isi, kugira ngo Mwene Muntu arusheho kugenda abona urukundo rw’Imana kandi Mwene Muntu arusheho kugenda abona ubutabazi bwayo butagatifu; ndabishyigikiriye rero kandi ndabikomereje mbahaye umugisha igihe nk’iki ngiki, kandi kuri uyu munsi nururutse kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo nkomeze mbakomeze, kugira ngo nkomeze mbashyigikire.

Nimugire rero amahoro kandi mugire umugisha wanjye wa kibyeyi, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbahaye kwizihirwa kunogerwa no kuberwa, nimukomere kandi mukomeze gukatariza mu cyiza, mukomeze kwizihirwa muberwe kandi munogerwe nanjye igihe nk’iki ngiki ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba ndushaho kugenda mbagenderera umunsi ku wundi, kugira ngo nkomeze intambwe za buri wese kandi mbasenderezemo umugisha wanjye wa kibyeyi; bana banjye nimuhumure mukomere ndabakunda kandi mpora iteka mbasendereza mbahundagazaho umugisha wanjye, kuko murabizi sinakwitandukanya namwe kandi sinabasiga bana banjye, kuko ngomba kubagabira kandi ngomba kubasenderezamo umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo buri wese muri mwe akomeze kugenda abona urukundo rwanjye rukomeye; naje gukomeza intambwe za buri wese, ntimugakangarane ntimugahungabane ntimukagire ubwoba ndahari ndi kumwe namwe, kuko umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabashyigikira; mbabereye Umubyeyi-Gihozo, mbabereye Umubeyi-Kiramiro, iteka n’iteka mbaha umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbuzuzamo urukundo rukomeye, kugira ngo nkomeze buri wese kandi nkomeze kubarangaza imbere; nimugubwe neza bana banjye mugire umugisha n’amahoro, turi kumwe mu rugendo kuko umunsi ku munsi mbakomeza kandi nkabashyigikira; ibihe nk’ibi rero nimwakire umugisha wanjye kandi igicamunsi nk’iki ngiki mukomeze kubaho mu rukundo rwanjye mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubahamagarira kubaho mu rukundo rw’Imana.

Nta cyiza nko kwizera Uhoraho Imana, nta cyiza nko kwiringira Uhoraho Imana, nta cyiza nko gutegura imitima yanyu kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza by’Uhoraho, ibyo yabwiye rero mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye kugira ngo mukomeze kumenya kandi mukomeze gusobanukirwa n’ibyiza  byacu muri mwe; mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera gukomeza urugendo kugubwa neza, kudacika intege kandi kutadandabirana kubera impamvu z’umubisha, ahubwo gukomeza kwakira urukundo rw’Imana muri mwe kandi gukomeza gusenderezwa urumuri rukomeye kugira ngo rukomeze gukomeza intambwe z’ibirenge byanyu, kandi gukomeza kubakomezamo ukwemera n’ubutwari kugira ngo mukomeze guharanira kubaho mu gushaka kwacu gutagatifu.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA BANA BANJYE NDABAKUNDA NDABAKOMEJE KANDI MBABEREYE MASO, MBABEREYE KU RUGAMBA MURI BYINSHI MURI BYOSE, MBAHA AMAHORO N’UMUGISHA BYANJYE BYA KIBYEYI, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MURI IBI BIKARI BITAGATIFU MWAHAMAGARIWEMO NGIRA NGO MUKOMEZE GUSENDEREZWA IBYIZA BYACU BY’AGATANGAZA; NDABAKUNDA BANA BANJYE NIMUGIRE AMAHORO, NIMUGIRE KUGUBWA NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *