UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 15 GICURASI 2025

Mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Urukundo ruhoraho, nje gutaramana namwe kandi nje kugendana namwe mu buryo budasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi, kuko naje kubasesekazaho imbaraga zidasanzwe bana banjye kandi nkaba naje kubaha maso mashya kugira ngo mubashe kureba kandi mubone kandi mubashe gutega amatwi kandi mubashe kumva icy’ingenzi kandi icyo DATA abifuzaho kandi icyo mbatoza buri munsi mubashe kukigenderaho nta nkomyi; ndi kumwe namwe rero nimukomere mu rugendo turi kumwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba rwa buri munsi, kugira ngo mbahe gutsinda kandi mbahe umutsindo wanjye n’uwa DATA bityo iteka ryose uhore wigaragariza muri mwe kandi uhore wigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera.

Naje gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza kandi naje gushyirana namwe byinshi ku murongo kugira ngo buri kimwe cyose kibashe kujya mu mwanya wacyo kandi buri kimwe cyose kibashe kuzuzwa imbaraga kuko zidukomokaho, ni yo mpamvu buri wese aho ava akagera dukomeje kumwuzuza imbaraga ndetse n’ububasha budukomokaho, kugira ngo koko ikibi ndetse n’igisa nacyo cyugarije Mwene Muntu kandi gikomeje kwinjirira Mwene Muntu runono kirusheho gukurwaho kandi kirusheho kwimwa ijambo mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje kurinda kandi tukaba twaraje kurindimura ibikorwa bya Nyakibi byose aho biva bikagera, kugira ngo umucyo w’urumuri  urusheho kwisesurira ku batwemera ndetse n’abadutinya bose aho bari hirya no hino, bityo abo bose bakomeje kuduhunga ndetse no kuduhigika mu buzima bwabo bwa buri munsi, tubereke ububasha bwacu kandi tuberekezeho ububasha bwacu butsinda kandi bugatsiratsiza byose; haragowe rero abo bose bagikomeje kwibeshyeshya ububasha bwabo bakibwira ko bishoboye kandi bibashisha byose nyamara byose nitwe babikesha kandi ni twe tubaha gutsinda, ariko kandi kubera umwanzi akomeza kubahuma amaso muri bimwe na bimwe, ntibabasha kubona ububasha bwacu kandi  ntibabasha kubona imbaraga nyazo koko tubagabira uko bwije n’uko bukeye, ahubwo bakomeza kugendera mu byiyumviro ndetse n’injyana y’umwanzi ibagendagendaho uko bwije n’uko bukeye, ariko kandi tuje guhindura byose kandi tuje gushyira byose mu mwanya wabyo, kuko twiyemeje kurwana urugamba kandi tukarwanirira ababizi ndetse n’abatabizi, bityo tugashyira byose kandi tugashyira bose mu mutsindo wacu ndetse n’uwa DATA.

Nimukomere rero ku rugamba ndabakomeje kuko naje kurwanana namwe urugamba cyane cyane kuri uyu munsi, kandi nkaba naje kubaha imbaraga bana banjye kugira ngo koko murusheho gushishikarira umurimo mwatorewe na DATA, bityo iteka ryose nimuhore muri intwari kandi muhore muri maso ku murimo mwatorewe kandi mbahamagarira uko bwije n’uko bujeye, kugira ngo murusheho kurwanirira roho nyamwinshi z’abari mu Isi, bityo muzishyigikire kandi murusheho kuzisigasira mu rugendo rwazo rwa buri munsi, nanjye turi kumwe muri iyo mirimo itoroshye kandi turi kumwe muri urwo rugamba, kuko koko naje kubaronsa imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nkaba naraje kubaha ububasha bwanjye butavogerwa, kugira ngo buture kandi busenderere koko mu mibiri yanyu.

Nkomeje kubatagatifuza mu buryo bw’agaciro gakomeye kandi nkomeje kubaha urukundo rwanjye rukomeye, kugira ngo rwuzure kandi rusenderere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo namwe mubashe kurugaba mu batarugira kandi mubashe kurutuza mu batarutuyemo koko kuko naje kubaha byose kandi nkaba naraje kubavugurura mu kwemera ndetse no mu kwizera kugira ngo namwe aho muri mube koko urwitegererezo rwa benshi; oya ntimukabure icyo musanganiza abaza babasanga, iteka ryose nimurangwe n’ineza kandi urukundo rwanjye ruhore rujya mbere muri mwe, bityo abaza babagana mubasanganize iyo neza kandi mubasanganize ayo mahoro n’umugisha binkomokaho, kuko ntahwema kubibagabira nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’abana mpoza mu gituza cyanjye mbagabira ibyiza kandi mbaha gukomera, namwe muririnde guhinda abaza babagana ahubwo nimubahe urukundo kandi mubagaragarize ineza n’amahoro bibatuyemo kuko ntahwema kubibatuzamo cyane cyane mu mutima wanjye kuko nywubafungurira iteka n’iteka, kandi nkabaha kuwisanzuriramo kandi nkabaha kuwuturamo ubuziraherezo; ngaho rero nimukomeze kuvomererwa ibyo byiza aho biva bikagera, nanjye nkomeje kuganza muri mwe kandi nkomeje kubayobora mu gukora icyiza uko bwije n’uko bukeye, namwe koko nimukomeze kumbera inkoramutima aho muri hose bityo mukomeze gusabana n’Ijuru ryose, kandi mukomeze gusabana nanjye mu isengesho ryanyu rya buri munsi.

Ndabashyigikiye bana banjye kandi mbafashe ikiganza nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe turataramanye, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Urukundo ruhoraho, ubataramishije kandi uhora mbahundagazaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo koko ubakomeze kandi ubabere impamba ibakingira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; nimugire amahoro mbifurije umunsi mwiza, gukomera ndetse no gukataza turi kumwe ndabakunda bana banjye, nimugire amahoro kandi umugisha w’Uhoraho nusenderere muri mwe kandi ububasha bwe butavogerwa bukomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA BANA BANJYE, NIMUKOMERE KU MURIMO KANDI MUKOMEZE URUGENDO UBUDATSIMBURWA KANDI UBUDASUBIRA INYUMA KUKO MBAFASHE IKIGANZA KANDI NKABA MBAMBAKOMEREJE INTAMBWE MURI BURI KIMWE CYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *