UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 25 MATA 2024

Mbaramburiyeho ibiganza byanjye kugira ngo mbahe umugisha wanjye, mbaramburiyeho igishura cyanjye, mbahaye umugisha wanjye bana banjye, ndabahobereye mwese kandi mbakindikijeho urukundo, mbasendereje ibyiza by’Ijuru, nimugire amahoro mugire kugubwa neza, gukomera no gukomeza urugendo kuri buri wese turi kumwe, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubakomeza iteka kandi nkaba mbarangaje imbere muri uru rugendo; nimukomere bana banjye, mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbatoza icyiza mbateza intambwe, mbaha guharanira icyubaka kandi nkabakomezamo imbaraga ndetse n’ubutwari kugira ngo mbashyigikire iteka mwumve urukundo rw’Imana yabakunze kandi mukomeze munyungutire ibyiza tudahwema kubaha kandi tudahwema kubasendereza, tudahwema kubagabira; dufite byinshi byo kubagabira kandi dufite byinshi tubagabira umunsi ku wundi, hari ibyo tubaha kandi hari n’ibyo duteganya kubaha, buri kimwe cyose kirateguye kandi uko tugitegura Sekibi niko akirebuza, agakubita agatoki ku kandi kugira ngo arebe ko yabibavutsa, ariko nimwakire amahirwe n’ibyishimo byo kubyakira byose kugira ngo muhore iteka ryose muhabwa uwo mugisha uwo murage mwiza, n’uwo mugabane wo kwakira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, ndabakunda kuko mbakunguhazaho ibyiza by’agatangaza, kandi nkakomeza kubasenderezamo umugisha wa DATA Uhoraho Imana, kugira ngo mukomezanye nanjye urugendo bana banjye.

Ndabateruye rero kandi ndabahetse mbakindikijeho intwaro zikomeye, ntimugahangarwe n’umubisha kandi ntimukavogerwe n’umubisha turi kumwe mu rugendo, mu bikorwa byanyu bya buri munsi turi kumwe, kuko mpora iteka mbarangaje imbere kandi nkifatikanya namwe, kugira ngo mbafashe gutsinda ikibi kandi mbafashe gusimbuka imitego ya Sekibi, nimukomere kandi mukomeze gukomezanya no gushyigikirana turi kumwe, mbahaye amahoro n’urukundo n’umugisha by’Uhoraho Imana kugira ngo mukomere, kugira ngo mukomeze urugendo, kugira ngo mukomeze kugubwa neza kuko mbahaye amahoro n’umugisha n’urukundo by’Imana, kugira ngo mukomezegukomezanya no gushyigikirana kuko mbahaye amahoro, kuko mbahaye umugisha, kuko mbahaye gukomera, kuko mbahaye kugubwa neza.

Ntimukarambirwe kandi ntimugacike intege urugendo rurahari tugomba kugendanamo namwe, hari ibikorwa tugomba gukorana namwe umunsi ku wundi bana banjye nimuze tugende, mbafashe ukuboko kandi ndabahetse ku mugongo wanjye, muri indabo zanjye ngomba kuvomerera kandi mvomerera umunsi ku wundi kugira ngo muhore mutohagiriye mu rukundo rwanjye kandi muhore iteka bana banjye, munyuze umutima wanjye mutagatifu utagira inenge kandi muhore iteka muri abahuza b’umutima wanjye ndetse n’uwa Jambo, kugira ngo dukomezanye namwe ibikorwa byo kurohora no gukomeza gucungura Isi ndetse n’abayituye, kuko hari benshi bakeneye ubutabazi bukomeye, bakeneye kurohorwa n’urukundo rwacu rukomeye; narubabibyemo rero kandi narubasenderejemo, iteka ndarufungura kugira ngo muzane ibivomesho byanyu muruvome, bityo bana banjye murutware kandi murugeze no ku batarufite, kugira ngo benshi mu Isi, ibiremwa byose mu Isi byakire ugushaka kw’Imana kandi benshi bakire urukundo rw’Imana.

Ntabwo dukora ubusa kandi ntabwo turuhira ubusa, ibyo dukora ni ingenzi kandi ibyo dukora ni iby’ingirakamaro, ntiduteze rero gusubika ibikorwa byacu kandi nta gikorwa na kimwe cyacu giteze guhagarara, kuko buri kimwe cyose tugomba kugikora kandi buri kimwe cyose tugomba kucyuzuza, kugira ngo ububasha bwacu busendere kandi busagambe mu Isi yose; hari icyo twaje kwereka Kiremwa Muntu kandi hari icyo twaje kwereka Isi ndetse n’abayituye, imikorere yacu irahebuje kandi iratangaje, nta mwana w’umuntu kandi nta n’umuntu washaka gucengera kandi nta n’uwashaka kuvogera imikorere yacu, kuko ibikorwa byacu bihanitse kandi bikaba bihambaye, ntibivogerwa kandi ntibihangarwa, dufite uko tugenza, dufite uko tugenda, dufite uko dukora, kandi dufite uko tugenda dukora ibikorwa byacu umunsi ku wundi, buri kimwe cyose tukagishyira mu ngiro, niyo mpamvu tudahangarwa, niyo mpamvu tutavogerwa, buri kimwe cyose turagikora tukacyuzuza, kandi buri kimwe cyose tukagishyira mu ngiro no mu mwanya wacyo.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu rugendo, mu rugamba ntimuri mwenyine kuko mbahaye umugisha, amahoro n’urukundo n’ibyiza by’agatangaza, kugira ngo mukomeze kugubwa neza, kugira ngo mukomeze urugendo turi kumwe, ndabakomeje kandi ntabashyigikiye muri abana banjye nkunda, nimunkundire tugendane, twana twanjye kandi ntore za Jambo, ntore zanjye natoye kandi natoranyije, kugira ngo njye nifatikanya namwe mu bikorwa by’agatangaza, mu bikorwa bidasanzwe muri uru rukari Uhoraho Imana yiyubakiye kandi yashyizemo umugisha we kugira ngo namwe mujye muza muwuvomeho umunsi ku wundi; muri uru rukari rero nimujye muvoma ibyiza by’agatangaza mwagabiwe na DATA Uhoraho Imana, yateguye kandi akomeje kugenda abategurira, kugira ngo mu migirire yanyu mu mikorere yanyu ya buri munsi, mumenye byose muhabwe byose musenderezwe byose, mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mumenye gusobanukirwa na buri kimwe cyose, kugira ngo amahoro yacu n’urukundo rwacu rubabemo kandi rubasagambemo iminsi yose turi kumwe nzabakomeza kandi nzabashyigikira iteka ibihe n’imburabihe nzakomeza kwifatikanya namwe, aho rukomeye nzabagoboka mbatabare kandi aho mwibwira yuko mutari bushobore nzahagera bityo mbambike imbaraga mbashoboze, aho mwibwira ko mutari butambuke nzahabatambutsa mubyibonera n’amaso yanyu, kuko niyemeje gukorana namwe no kugendana namwe, kugira ngo bana banjye mbagaragarizemo ikuzo ryacu ry’agatangaza mu buryo budasubirwaho, kugira ngo ibiremwa byose bizakurizeho kandi bikurizeho kumenya ko imbaraga z’Uhoraho Imana Umusumbabyose Umuremyi w’ibiboneka n’ibitaboneka, zidakomwa mu nkokora kandi zidahangarwa, zihanitse kandi zihambaye.

Nimugume mu mwanya wo gusenga kandi buri wese akore icyo agomba gukora, kandi buri wese yumve icyo agomba kumva, buri wese aharanire kuba mu mwanya agomba kubamo, bityo ibindi byose byashaka kubatesha inzira n’umurongo mumenye ko bikomoka kuri Sekibi umwanzi Shitani, mumutere umugongo kandi mubicyahire kure yanyu turi kumwe, umunsi ku wundi nzajya nkomeza kubatera umwete n’akanyabugabo ko kugira ngo mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, mutsinda ikibi kandi mutsiratsiza imbaraga za Sekibi kugira ngo urukundo rw’Imana ruganze muri mwe rwagati kandi dukomeze kubikomereza nk’intumwa nk’intore zacu twatoye kugira ngo tubatoranyirize icyiza mwibereho mu rumuri rwacu, mu rukundo rwacu ruhanitse kandi ruhambaye.

Mbahaye rero umugisha kandi mbasesuyeho urukundo rw’Imana, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mbasenderejemo amahoro, mbahaye urukundo nimukandane kandi mbahaye ubwenge bwo kumenya byose mu by’Ijuru no gusobanukirwa na buri kimwe cyose, nimutege ibiganza mwakire kugira ngo Sekibi atazabarindagiza, dore iteka ahora iteka ari umushukanyi ari indyarya kandi ari umuhendanyi; nimumenye rero kwizibukira ibikorwa bye bibisha kandi mumenye guca ukubiri n’ibikorwa bye, bityo mukataze muze munsange tugendane ndahari kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, mbamenyere byose kandi mbamenyeshe byose kandi nkomeze gukomeza ibikorwa byacu muri mwe; ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye turi kumwe ndababumbatiye mu biganza byanjye, nimuze tugende mbakomereje intambwe kandi mbahaye umugisha kuri buri wese kugira ngo mukomeze kubakana gushyigikirana, kuko mbateza intambwe nkabatoza icyiza nkaba nkomeje kubarangaza imbere mu bikorwa no mu rugendo rwanyu  rwa buri munsi kugira ngo ndusheho kubateza intambwe no kubatoza icyiza, urukundo rw’Imana ruhanitse ruhambaye rudatsindwa rukomeze kwigaragariza muri mwe umunsi ku wundi.

Amahoro bana banjye, nimukomere bana banjye, nimugubwe neza bana banjye, ndabakunda ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, iteka nifatikanya namwe kugira ngo mbabere maso kandi mbabesheho uko twabigennye n’uko twabisezeranye, kugira ngo urukundo n’urumuri by’Imana bikomeze kwibera muri mwe kandi mukomeze gusabana natwe, iteka n’ibihe byose ndabakunda, ndabakunda bana banjye kandi ndabashyigikiye turi kumwe, nkomeje intambwe z’ibirenge byanyu, ntimukagwe ntimugatsikire kandi ntimugasitare, niyemeje kubamenyesha byose no kubamenyera buri kimwe cyose, kugira ngo urumuri n’urukundo by’Imana bikomeze kuba muri mwe kandi bikomeze kwigaragariza muri mwe.

Amahoro bana banjye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ntimugacogore nimukomere mukomeze umurava wo gukunda Ijuru no kurikundira kugira ngo tugendane, mbahaye umwete kandi mbahaye guhorana ishyaka, kuko mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nkaba mbahamagara kugira ngo muze tugendane umunsi ku wundi, ntimukagendere mu gahubi k’umwanzi kandi ntimukagendere mu bitotsi by’umwanzi, umwanzi ntakabatere gusinzira, umwanzi ntakabatere kuryama, umwanzi ntakabatere kwicara, umwanzi ntakabatere kurambarara, nimumenye ko muri intwari kandi muri ingabo ku rugamba mugomba kurwana urugamba umunsi ku wundi kandi mukarurwana inkundura mugatahukana umutsindo.

AMAHORO BANA BANJYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBAKOMEZA KANDI NKAHORA ITEKA NIFATIKANYIJE NAMWE MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI; NIMUBE AMAHORO, NIMUGIRE AMAHORO, NDAYABAHAYE KANDI NDAYABAGABIYE NDI UMUBYEYI UBAKUNDA, MBATEGEYE IRY’IBURYO KANDI MBAFASHE MU BIGANZA BYANJYE, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUBAKANA NO GUSHYIGIKIRANA, IKIRUTA IBINDI URUKUNDO RUBARANGE ITEKA NDABAKUNDA KUKO ARI RWO MBARAGA ITEKA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *