UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki 13/06/2023

Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye nshyingikiye kandi mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwa Jambo kuko ndi kumwe namwe nk’umubyeyi ubakunda kandi umubyeyi ubakikiye nkaba mbahetse ko mugongo wanjye kugira ngo mukomeze kwakira imbaraga kandi mukomeze kwiyumvamo ububasha bukomeye bw’Imana umuremyi wa byose. Nimwakire kugubwa neza kuko turi kumwe kandi mbashyigikiye mu bikorwa byacu bitavogerwa kandi mu rugamba rw’uyu munsi kugira ngo dukomeze gucukumbura ibikorwa byose by’umwanzi kandi dukomeze gutera hejuru imbaraga ze zose ntabara abana banjye kandi ntabara abo Jambo yampereye munsi y’umusaraba kugira ngo akomeze kubohorwa uburetwa bwose bw’umwanzi ndetse no gushyirwa mu rumuri rw’Imana ubuziraherezo. Ndabashyigikiye rero kuko turi kumwe kandi ko nifatikanyije namwe mu buryo bukomeye bw’imirimo y’uyu munsi kandi bw’imirimo dukoze muri iri sengesho kugira ngo dukomeze kubohora kandi dukomeze gucagagura ingoyi zose z’umwanzi kuko ibikorwa byacu bitazigera biburizwamo n’umwanzi kandi bitazigera bihagarara kuko Mwene Muntu yashatse guhagarika ibyacu ndetse no kwitambika ibikorwa byacu.

Ndabashyigikiye kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kuri uno munsi ndi Mariya Rosa Mystica kugira ngo mukomeze kugubwa neza kandi murusheho gukomeza gusobanukirwa ibikorwa byanjye mu buziranenge bwange bityo imbaraga z’Ubutatu Butagatifu zikomeze kubigaragariza kandi zikomeze kugaragara mu mibereho yanyu ya buri munsi. Ndabashyigikiye bana banjye kandi ndabakomeje amajya n’amaza kugira ngo ibikorwa dukorana kandi imirimo dukomeje gukora muri iki gihe kugira ngo irusheho kugera mu Isi yose kandi irusheho kubohora roho nyamwinshi bityo zibone ububasha bw’Imana n’ubudahangarwa bwayo bukomeye. Ni igihe turi gukomeza kwegeranya kandi turi gukusanya ibikorwa byacu kugira ngo tubihurize hamwe kandi twubake imbaraga zikomeye icyo twatangiye gikomeze kugerwaho kandi gishyirwe ku gasongero k’ububasha bw’Imana isumba byose.

Uyu munsi ni uwanjye mu mirimo ikomeye kandi ni umunsi wanjye wo kugaragaza ububasha bukomeye bwo kubohora abana banjye ndetse no gukomeza guhugura benshi mu bwenge bwabo aho umwanzi yagiye avangavanga ibikorwa byacu akabivanga n’ibye kugira ngo benshi turusheho kubasobanurira kandi turusheho kubereka urukundo rwacu ndetse n’imbaraga zacu zikomeye. Ni igihe rero dukomeje kurwana urugamba inkundura kandi igihe dukomeje gukora imirimo ikomeye by’umwihariko kuri uno munsi wanjye kuko hari byinshi twatangiye kandi hari byinshi byujujwe kuri uno munsi hakaba hari uruziga rukomeje kwifunga no mu masaha ari imbere kugira ngo dukomeze kunoza byose kandi dukomeze kurangiza byose kuko uno munsi ari umunsi w’intsinzi ikomeye kandi ari umunsi w’ibyishimo mu Ijuru ndetse no mu bacu twahaye kwakira ibikorwa byacu maze umwanzi akaba ari igihe cyo kumuribata kuri uno munsi kugira ngo akandagirwe kandi ahezwe burundu.

Bana banjye ndabashimiye ubwitange bwanyu kandi ndabashimiye iteka kudutega amatwi ndetse no kwakira icyo tubifuzaho kandi icyo tubashakira kugira ngo tugaragaze imbaraga zacu kandi tugaragaze ibikorwa byacu bikomeye kuko nta na rimwe dukora imirimo ku bw’imfabusa kuko hari byinshi twujuje mu buziranenge bwanjye kandi mu bikorwa by’umutima wanjye ukunda buri kiremwa cyose kugira ngo gikomeze kurohorwa kandi gikomeze kubona agakiza k’Imana. Ndabashyigikiye rero mu njyana yose kandi ndabashyigikiye mu bikorwa byose kuko mbashyize hamwe kandi mbahurije mu rukundo rwanjye kugira ngo dukomeze gusakaza imbaraga z’ikibatsi gitagatifu kandi dukomeze gusukura benshi no kubabibamo urukundo rukomeye kugira ngo Mwene Muntu yihambure ku mwanzi kandi tumuhambure ku bikorwa byose by’umwanzi maze yakire imbaraga zacu kandi yakire ibikorwa byacu.

Turi ku rugamba rero rukomeye kuko turi kwirukankana ibikorwa byose by’umwanzi kandi turi kubikura mu nzira kugira ngo abo bose yagiye ashyira mu nyenga kandi abo bose yagiye atsikamira kugira ngo barohorwe kandi batabarwe kuko turi mu gikorwa gikomeye kandi dukomeje gushyira hejuru abacu kugira ngo babone ubutabazi kandi biyumvemo imbaraga zacu bityo ibikorwa byose by’umwanzi bihezwe kandi biburirwe umwanya mu buzima bw’abo twatoye kandi twakunze tugasiga amavuta tukaba isezerano rikomeye. Nimwakire rero imbaraga zikomeye kuri uno munsi kandi mwumve ko ndi iruhande rwanyu kugira ngo nkomeze kubakikiza kandi nkomeze gukorana namwe imirimo ikomeye bityo ububasha bw’Imana ihoraho bukomeze kwigaragariza Isi yose kandi bukomeze kugaragarira Mwene Muntu.

Hari byinshi rero turi bwuzuze kuri uno munsi kandi hari amasezerano akomeye turi bugaragaze kuri uyu munsi kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze kumvikana kuko nta saha yacu n’imwe igomba kurenga kandi nta bikorwa byacu bigomba guhagarikwa kuko uno munsi ari umunsi w’akataraboneka kandi akaba ari umunsi udasanzwe w’ibikorwa byacu kugira ngo tugaragaze imirimo yacu ikomeye kandi tugaragaze ububasha bwacu bukomeye mu ntore twahaye imbaraga kandi twasize amavuta kugira ngo ubudacogora bwazo bubashe gukora byinshi mu Isi kandi bubashe guhindura byinshi.

Bana banjye ndabakunda kuko nabacundiye ingabirano kandi nkomeje kubacundira ingabirano kuko mbategurira mbere y’igihe kandi nkabahaza imbaraga bityo nkabaha guhumuka nkabuzuza amavuta kugira ngo igihe cyose muhorane amatabaza yaka kandi igihe cyose muhore ku rugamba muri maso mukeye kandi mukereye gutsemba umwanzi no kumurwanya. Nimukomeze rero kwiyumvamo imbaraga kandi mukomeze kumva ko muhamagarirwa urugamba igihe cyose igihe twagabye ibikomeye kandi igihe twabagabiye ibyiza mumenye ko mugomba kuba maso ndetse no gukabukira umwanzi kugira ngo mumusezerere kandi agende wenyine murwanira roho nyamwinshi kuko twabashyize ku gasongero kugira ngo uko tubabohoye kandi uko tubakijije mu rukundo rwacu namwe mubashe kubera benshi maso kandi mubashe guhagarara mu myanya uko bikwiriye kugira ngo benshi baronke amahoro kandi benshi babashe kubona agakiza ka ngombwa muri iki gihe kuko ari igihe cyo gutanga umukiro wacu kandi ari igihe cyo gukiza Mwene Muntu kugira ngo yumve ububasha bwacu bukomeye kandi yumve imbaraga zacu zitavogerwa.

Ndabashyigikiye rero mu rukundo kandi turabakomeje kugira ngo Kristu watsinze akomeze kubatsindira kandi akomeze kugaragaza imbaraga ze muri mwe bityo mukomeze kurumbuka imbuto nyinshi kandi mukomeze gutanga umusaruro mwinshi mu Isi yose kuko ari cyo tubahamagarira kandi ari cyo dukomeje kubahamagarira muri ibi bihe kugira ngo muzuzwe imbaraga kandi muhazwe ibyishimo n’umunezero bityo tubatandukanye n’ubwigunge bwose bw’umwanzi kandi tubatandukanye n’ikibi cye cyose.

Bana banjye nimugire amahoro kuko mbakunda kandi igihe cyose nzabarinda akaga kose k’umwanzi kandi nkabarinda ikibi cye cyose aho yashaka kubatera imijugujugu nzabarwanirira kuko ari isezerano mfitanye namwe kandi ari isezerano ngiranye namwe kugira ngo buri wese yumve icyo ahamagarirwa kandi buri wese yumve icyo tumutoza muri iki gihe bityo abe maso kuko ibikorwa turimo kandi ari ibikorwa byihuse ari ibikorwa bitari ibyo gukerenswa ahubwo ari ibikorwa byo kubera maso ndetse no kumva ko mugomba gufora nk’abasirikare kandi nk’abatojwe kuba koko indwanyi ku rugamba kugira ngo ububasha bwacu bwigaragaze kuko mbujuje imbaraga kandi mbasendereje ububasha bukomeye bw’ikibatsi gitagatifu kugira ngo urumuri rw’Uhoraho Imana rukomeze kubana namwe kandi rukomeze kubabungabunga mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Nimwakire kugubwa neza kuko turi kumwe kandi mwakire gukomera kuko urugamba nduriho kandi namwe mbambitse imbaraga kugira ngo buri wese akomeze kujya mu mutsindo kandi buri wese akomeze kuba ku rugamba ari maso bityo dutsinde umwanzi kandi buri wese akomeze kumva icyo ahamagarirwa.

Amahoro, amahoro! Ibuhe byiza kugubwa neza, ndabashyigikiye kandi mbasakajeho ibyishimo n’amahoro byanjye kugira ngo bikomeze kubana namwe bityo mukomeze kwambara imbaraga kandi mukomeze gukomera ku rugamba muhamagarirwa. Amahoro, amahoro! Ibihe byiza kugubwa neza, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ndi Umwamikazi w’urugamba kugira ngo dukomeze kuba ku rugamba kandi dukomeze gutsindira benshi kugira ngo biyumvemo imbaraga zacu kandi biyumvemo urukundo rwa Jambo we uhoraho igihe cyose kandi udahinduka mu bikorwa byo kwita kuri Mwene Muntu no kumurengera igihe cyose.

Amahoro, amahoro! Ibihe byiza kugubwa neza, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, ndi Mariya Nyina w’Imana kandi mbifuriza gukomeza kugubwa neza kugira ngo mwakire igeno nabageneye kuri uyu munsi kandi mwakire imbaraga zanjye zikomeye kugira ngo zikomeze buri wese kandi zishyigikire buri wese kuko mbarengeye kandi nkaba ndengeye n’abanyu kuri uno munsi mbagabiye ingabirano kugira ngo zibakomeze kandi abarushye n’abaremerewe barusheho kuruhuka kandi barusheho kwakira imbaraga zibakomeza zibaremera ubuzima bushya muri Uhoraho Imana.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA, UMUGISHA KURI BURI WESE! AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NTORE Z’IMANA, NDI MARIYA ROSA MYSTICA, AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA! AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *