UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 25 MUTARAMA 2026

Ndabahobereye kandi nje mbasanga kuko nganje muri mwe, kandi nkaba mbahurije hamwe mu bubasha bwanjye bwa kibyeyi kugira ngo mbakoranyirize mu mutima wanjye utagira inenge, mbambike kandi mbasendereze imbaraga zibakomeza mu rugendo murimo ; nimukomeze mwakire ibyiza mwagenewe kandi mwateguriwe kuko nabahaye inkoni kandi nkabaha intwaro kugira ngo mujye ku rugamba, ububasha rero bwose mukaba mubwuzuye kandi urumuri rw’Imana rukaba rubagenda imbere ndetse n’inyuma kugira ngo rubagote, bityo umucyo wa DATA uture muri mwe kandi ibikorwa by’Ijuru bikomeze byigaragaze mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye kugira ngo nkomeze mbigishe kandi nkomeze kubatoza ikiri icyiza ndetse no kubamenyesha aho umuteguro w’ibikorwa byacu ugeze, kuko turi mu rugamba kandi urwo rugamba tukaba turi kurusoza, namwe rero akaba ari igihe cyo gukomeza kwitegura cyane cyane mumenya kandi mumenyesha bose iby’Ingoma y’Imana, kugira ngo aho mwashyizwe na DATA ndetse n’aho Uhoraho Imana yabatungiye urutoki, ari ho muguma kandi ari ho mukatariza iteka ryose munezezwe n’uko umutima wanyu ntacyo ubashinja ahubwo ukeye kandi usukuye.

Nimwirinde icyahumanya umutima wanyu kigatuma mutandukana n’urukundo rw’Imana, nimugume mu bubasha bw’Ijuru kugira ngo imirimo ya DATA ikomeze ibigaragarize kandi ikomeze ibaturemo ; mwashyizwe aheza kandi mubumbirwa hamwe mu mutima wanjye ndetse no mu mutima mutagatifu wa Nyagasani Yezu wabakunze kandi wabakoye, bityo abahaza ibyiza by’agatangaza abakomereza intambwe kugira ngo ibyiza bye biture muri mwe kandi imirimo ye ikomeze yigaragaze mu buzima bwanyu bwa buri munsi ; mwarahiriwe Ntore z’Imana, mwatoranyijwe mu mbaga itabarika, mu magana n’amagana kandi ntacyo murusha abandi, ahubwo urukundo rw’Imana rwarabakuruye muraza, namwe mwemera kwitaba, karame yanyu rero nimuyihe agaciro, mwirinde ko mwagamburuzwa n’umwanzi kandi mwirinde ko mwarambirwa mu rugendo ; iki ni igihe cyo gukomera kandi ni igihe cyo kunga ubumwe na DATA, ni igihe cyo gufata mugakomeza rwose icyo mwahawe, kuko urugamba mwarwanye turaruzi kandi turarubona, iyo rushyushye rero kandi iyo rugeze ahakomeye niho ruba rugiye kurangira ; namwe rero nimwizere kandi mwizere Izina ry’Imana kuko Uhoraho Imana aganje muri mwe kandi icyo yabasezeranyije akazagisohoza. Hari byinshi ari kugaragaza muri mwe kandi yatangiye gukora, nimurebe kandi mubone amatwi yanyu arusheho kumva ibyo abandi batumva, ndetse n’amaso yanyu arusheho kubona ibyo abandi batabona ; erega ni iby’agaciro gakomeye kuba tuza tukabasanga nk’ab’Ijuru, tukabahumuriza kandi tukabakomeza, nyamara benshi hirya no hino mu Isi bishwe n’agahinda n’intimba ntibafite ubahoza, ntibafite ubaba iruhande kuko batanzi kandi batamenye.

Mwebwe rero iyo murize ndaza nkabahumuriza kandi nkabahanagura, mwababara nkaza nkabahoza, mwakomereka nkaza nkabomora kuko nzi neza akamaro mumaze mu Isi ; ntimukiteshe agaciro rero kuko Uhoraho Imana yabageneye iby’agaciro gakomeye, kandi aho muri hose murangwane isuku y’umutima kandi murangwane urukundo, amahoro ndetse n’ibyishimo bikwirakwire hirya no hino, bityo bibafashe kubaho iteka ryose mu mahoro arambye ; Kristu Nyagasani Umwami w’amahoro yaje mu buzima bwanyu, aza yicishije bugufi kugira ngo namwe abamukurikiye kandi abamureberaho mumenye uko mwitwara ndetse n’uko mwitwararika ; nanjye naje mbasanga mu bwiyoroshye bwinshi nk’umubyeyi ubahetse ubateruye kandi ubonsa umunsi ku munsi, kugira ngo roho zanyu zihore zishishe kandi imitima yanyu ihore itekanye ; naberetse byose mbafata ikiganza mbereka inzira nanyuze kugira ngo namwe muyinyure, kandi igihe mugeze ahazamuka mumenye uko mugomba kwitwara ndetse n’uburyo mugomba kwitwararika, iki gihe rero benshi bari mu bunyerere bukomeye niyo mpamvu mbari bugufi cyane kugira ngo umwanzi atabanyaga, nimukomere kandi mukomeze mukataze kuko urugamba tururiho kandi tukaba turi kurusoza.

Ntimurebe hirya no hino cyangwa ngo mukerezwe n’ibidafite akamaro, ahubwo ni igihe cyo kuzibukira ibidafite umumaro mu buzima bwanyu kugira ngo mwakire ibyo mwateguriwe kandi ibyo mwateganyirijwe mu buryo buhoraho kandi mu buryo budasubirwaho ; erega mwagenewe umugabane mwiza nta wushobora kuwubanyaga, n’iyo haza abumva ko babafiteho ububasha cyangwa babarusha amaboko, nta wushobora kubahangara kuko Uganje muri mwe abo bose arabaruta, muhagarikiwe n’umugabo ukomeye niyo mpamvu mugomba kwiratira muri Kristu Yezu, bityo mukumva ko mufite intsinzi n’umutsindo ukomeye cyane kuko mwakiriye Ijambo rye, kandi rikabayobora rikabarinda kandi rikabarengera. Umusaraba wa Kristu Nyagasani nubafashe gutsinda iminsi yose, bityo muwusingirane ibyishimo, amahoro n’umunezero ; erega n’ubwo muri iki gihe muri mu bigoranye bamwe ku bandi, ariko kandi ikiruta ikindi kandi igitsinda byose ni uko muzi Kristu watsinze byose kandi agatsindira ku musaraba. Nimwambare imbaraga rero kandi nimwitere umukenyero mwahawe na DATA, kuko ari igihe cyo gukataza kandi koko tukaba dukomeje kubaha intwaro nshya, kugira ngo urugendo musigaje kandi urugamba musigaje mururangize neza mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika. Ndi kumwe namwe rero mu kubategura ari nayo mpamvu ngira nti : « Nimube maso kandi mukanguke abasinziriye, kandi mukangure n’abandi hirya no hino basinziriye kuko muzi neza ko muhagarariye benshi » ; erega ntimwibereyeho kuko iyi tubahaye muba mwakiriye imbaga itabarika, niyo mpamvu umunsi ku munsi tuza tubasanga kandi tukabahumuriza tukabategura kugira ngo mutazatungurwa. Nimuhorane ibyiza bya Nyagasani kuko mwabizigamiwe kandi mwabihawe, kandi mukaba mwarahawe no kubihaza abandi kuko mufite byinshi kandi namwe mukaba mugomba guhaza bose.

MBIFURIJE UMUNSI MUHIRE NTORE Z’IMANA, NSHUTI, NKORAMUTIMA ZA KRISTU NYAGASANI WATSINZE, NIMUGUBWE NEZA KANDI MUKOMEZE MWAKIRE IJAMBO RYE, RIBAHUMURIZE KANDI RIBAREME UMUTIMA KANDI RIBAREME BUNDI BUSHYA RIBAHINDURE UKUNDI, KUKO ARI IGIHE CYO KUGIRA NGO MUTURE MU MAHORO, MUTURE MU RUKUNDO RUDASANZWE KANDI RUKOMEZE RUSHORE IMIZI ; MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *