UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 24 KANAMA 2023
Mbasakajeho umugisha wanjye bana banjye nkunda nimwakire kugubwa neza kandi mushyikirizwe urukundo nabazaniye kuri uyu munsi kuko naje kubambika ibyiza by’agatangaza kandi ibyiza bitagira ingano kugira ngo mbihereze buri umwe umwe wese muri mwebwe kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo rwanyu nta kibaca intege kandi nta kibashubije inyuma, muri aka kanya rero mbazaniye gukomera kandi mbazaniye ishya n’ihirwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nimurusheho rero gutera intambwe mutaguza musanganira Uhoraho Imana bana banjye mudasubira inyuma ahubwo mukomeze gutumbira imbere kandi mukomeze guhanga amaso Ijuru ryose kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mbiyegereze bana banjye kandi nkomeze mbakenure kuri buri kimwe cyose kandi mbahereze ikibatunga kandi ikibagirira umumaro umunsi ku wundi ndi kumwe namwe rero nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubakomeza muri byose, nimukomeze mukomere kandi mukomerere mu rukundo rwanjye rutajorwa kandi rutajya rurobanura iteka ryose rwiyegereza bose kandi rukareshya bose; nsabira Isi rero ndetse n’abayituye ngatabara kandi ngahumuriza bose bana banjye nkunda nkomeje kubereka icyerekezo nyacyo kandi nkomeje kubereka inzira nyayo kugira ngo mukomeze mutumbirire ikiri icyiza kandi mukomeze muhange amaso yanyu Ijuru natwe rero ntitujya dutererana kandi ntitujya dutenguha abatwiringiye bose nabo dukomeza kubereka yuko turi kumwe nabo tugakomeza kubereka yuko tubashyigikiye namwe rero muri mu ruhande rwacu kandi muhora iteka ryose mugabirwa imbaraga ndetse n’ububasha n’Ijuru ryose kuko tubitaho tukabarengera tukabamenyera buri kimwe cyose gituma mugira ubuzima kandi gituma mukatariza intambwe yanyu imbere kugira ngo mushyigikirwe kandi buri wese akomeze guhagarara mu kwemera, ndi kumwe namwe rero kandi ndabakunda cyane ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi cyane kandi nkabahora bugufi cyane nkaza kwifatikanya namwe mu rugendo kandi nkakomezanya namwe urugendo kugira ngo mbakomeze kandi mbahumurize mbambike imbaraga ndetse n’ububasha mu buryo budasanzwe bityo mbahangamurire ibishaka kwigira ibihangange ibyo ari byo byose kandi imbogamizi n’icyitwa inzitizi icyo ari cyo cyose ngende nkikubura nkigizayo bityo mubashe gutambukana ishema n’isheja kandi mutambuke mufite imbaraga, nimwambare umutsindo kandi mwambarire urugamba igihe cyose muhore muri intwari zihora iteka zikenyeye kandi zihore iteka ziri maso ku izamu igihe cyose rero nimube abanyezamu beza bityo igihe umwanzi Sekibi yibwiye yuko agiye gutera igitego asange koko murarinze bikwiye bityo we mumutsinde bityo we ibitego bihore byinjira kandi muhore mumutsinda uko bwije n’uko bukeye, nkomeje kwifatikanya namwe kandi nkomeje kugendana namwe kugira ngo mbashoboze ibyo byose bana banjye ndabizi hari ibyo mutakwishoboza kandi hari ibyo mutakwishoborera mwebwe ubwanyu ariko jyewe ndashoboza kandi ndanashoboboye, niyo mpamvu nzakomeza kubashoboza no kubashoborera buri kimwe cyose nkabateza intambwe nkaburiza intera nkabamenyera buri kimwe cyose cy’ingenzi nkarushaho kugenda mbiyegereza umunsi ku wundi kandi nkagenda nkumira umwanzi buri kimwe cyose cyashaka kubagiraho ijambo ndetse n’ububasha nkagenda ngihigika nkikizayo kugira ngo mukomeze mugire ubuzima mu by’Ijuru kandi muhagatirwe mu maboko y’Ijuru; muratuye kandi mutekaniye mu bubasha bw’Ijuru ryose kuko ari bwo bubabundikiye kandi akaba ari bwo bubabumbatiye nibwo bubaha kubaho kandi nibwo buhora iteka bubahora hafi nibwo buhora iteka bubasakariye nibwo buhora iteka bubakingira amanywa n’ijoro nimukomeze rero gukatariza ikiri icyiza ndi kumwe namwe bana banjye nkomeje kubereka buri kimwe cyose cy’ingenzi kandi nkomeje kubarangaza imbere ndi umubyeyi ubakunda umubyeyi ubahora hafi nkabasabira kandi nkabatakambira ku Mana kandi nkabasabira igikwiye kuko namwe muri abasabizi mu Isi kuko mugenda musabira ibiremwa byose kandi mugasabira Isi ndetse n’abayituye mukangarurira benshi mubazana mu mpuhwe zanjye za kibyeyi kuko hari benshi bagenda batandukira bakagenda batandukira kure y’urukundo rwanjye bakagenda bampunga kandi jye mbashakashaka amanywa n’ijoro kugira ngo baze bangarukire ariko aho kugira ngo bumve ibyo mbabwira bumve icyo mbatoza n’icyo mbereka mu Isi ahubwo bakarushaho kugenda bantera umugongo; abo ngabo rero nimubanzanire umunsi ku wundi kuko nta kiremwa na kimwe nzigera nta kandi nta kiremwa nzigera njugunya ahubwo nzakomeza gufata mu biganza kandi nkomeze kwigarurira benshi kandi nkomeze kubohora benshi kuko kuva kera Mwene Muntu agenda arushaho kugenda yigomeka ariko jyewe sinkora nk’uko Muntu akora ngo mpite njugunya cyangwa ngo mputireho, oya ntabwo ibyo bimbaho kandi ntibizigera binambaho ahubwo urukundo rwanjye runyampuhwe ruhora iteka ryose rureshya bose kandi rugahora ruhamagarira buri wese kugaruka kandi kuza kwicuza no kwisubiraho no kwisuzuma kugira ngo ahindukire kandi ahindukirire Ijuru ryose bityo yumve icyo mutoza, ntawe rero uhorwa yuko yacumuye ahubwo ahorwa yuko yanze kugaruka kugira ngo yisubireho, niyo mpamvu rero duhamagarira abacumura bose ndetse n’abanyabyaha kugira ngo baze binjire mu muryango w’impuhwe kuko iteka ryose umuryango uhora ukinguye kandi ugahora ukinguriye buri kiremwa cyose, niyo mpamvu mvuga nti rero buri wese agaruke kandi agarukire impuhwe zanjye n’iza Jambo bityo baze binjire umuryango w’impuhwe uracyakinguye ngahamagarira rero buri muntu wese utuye Isi kuza kwinjira mu mpuhwe kandi kuza kwinjira mu rukundo rw’impuhwe zanjye za kibyeyi kandi n’impuhwe z’umwana wanjye Jambo kuko twakinguye umuryango kugira ngo buri wese aze yinjire kandi buri wese aze yisanga mu rukundo rwacu.
Bana banjye nkunda rero ndagira ngo mbabwire nti Isi igeze ahabi kandi umwanzi Sekibi agenda arushaho kugenda afata benshi kandi ari kubona igihe kiri kumushirana akasama agira ngo arebe yuko bose yabamirira icyarimwe ariko natwe tukarushaho gutangatanga ndi kugira ngo rero mbabwire nti nimukomeze musabe musabire Isi ndetse n’abayituye kandi mukomeze gucogoza ubukana bw’umwanzi kandi mukomeze kugenda mumuca intege bityo ibyo yari yiteze byose mugende mubihanantura kandi imigambi ye mibisha murusheho kugenda muyiritagura umunsi ku wundi ndi kumwe namwe ndabashyigikiye bana banjye nkunda nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuba maso turi kumwe ndabashyigikiye mbahora hafi ndi umubyeyi wanyu uhora iteka ryose mbareberera kandi nkahora iteka mbakumirira umwanzi kandi nkahora iteka mbahigikira imigambi mibisha yose y’umwanzi, nimukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete mukomeze kwambarira urugamba kandi mukomeze kuba abadacogora kandi abadahagarara mu rugendo rwanyu muhore iteka ryose mukatarije ikiri icyiza mubohora benshi kandi mugarura benshi muhore iteka ryose mugabira benshi umugisha kuko umugisha nywubasesekazaho uko biri n’uko bikwiye kandi nkawuhereza buri wese muri mwebwe kugira ngo awusakaze hirya no hino kuko hari benshi cyane munyuraho bakagira ubuzima hari benshi bababona bakagira ubuzima kubera icyo dukomeje kubabibamo kandi kubera icyo dukomeje kubavomerera kandi icyo dukomeje kubahereza hari benshi cyane babumva kubumva byonyine hakagira byinshi bikemuka kandi hakagira byinshi bibohoka kandi hari na benshi dukorera ibyo byose kubera ko mwabasabiye kandi mwabazamuriye amasengesho tukazamura rero tugakiza kandi tukabohora kuko mu masengesho yanyu turaza tukifatikanya tukabohora kandi tugakiza tukagenda dushyira byinshi ku murongo ibigenda bigoramye byose tukagenda tubigorora twifatikanyije bana banjye nkunda; ndi umubyeyi rero ukomeje kugendana namwe kandi nkomeje kuba ku rugamba ku buryo bw’agatangaza kandi simpagarara na rimwe sinjya mpwema cyangwa ngo mvuge ngo reka mbe ndetse kiriya, oya, iteka ryose mpora nkora kandi nkakorana ubwira ndetse n’umwete kuko ntajya nanirwa kuko iteka ryose mpora ndi maso mbereye maso icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kandi mbereye Isi yose maso kugira ngo ndusheho kugenda ndohora kandi ndusheho kugenda ntabara Isi ndetse n’abayituye kuko mu Isi hari benshi cyane bakeneye impuhwe zanjye kandi bakeneye urukundo rwanjye, abo bose rero nimukomeze mubanzanire kandi mukomeze mubazane mu biganza byanjye nanjye nkomeze kubatagatifuza kandi nkomeze kuberereza.
Ndi kumwe namwe rero mu buryo bw’agatangaza muri ibi bihe kuko ndi kugenda nkorana namwe ibikorwa byinshi bitandukanye cyane cyane jye namwe muri uru rukari kuko dukiza byinshi kandi tugakoramo igikorwa kinini cyane ntabwo muruhira ubusa kandi ntabwo mukora ubusa igihe cyose muhuye muhurije ku cyiza muhurije ku isengesho ntabwo muba muri gukora amanjwe kandi ntabwo muba muri gukora ubusa ahubwo muba muri gukora ibintu by’ingirakamaro bikomeye cyane kuko byubaka benshi kandi bigasenyera umwanzi bityo iby’Ijuru bikarushaho gukuzwa kandi iby’Ijuru tukarushaho kubitezamo intambwe benshi nimukomereze aho ngaho rero bana banjye ntimuzigere mucika intege kandi ntimuzigere mucogora kuko igihe kitari iki ngiki muzabibona neza icyo mwakoze kandi buri wese ahabwe ingororano y’icyiza yagiye akora igihe kitari iki rero buri wese azabona icyo yakoreye kandi icyo yaruhiye, nibyo koko mu Isi muraruha kandi mukaruha koko mugahura n’amavunane umunaniro wa hato na hato mugahura n’ibigeragezo ibitotezo byinshi bibarushya kandi byinshi bibagora mu nzira zikagenda ari amagorane umunsi ku wundi mwaba mwacitse kiriya kiriya kikaza kuko Sekibi ahora iteka ashaka kureba ko yabaserereza ariko nanjye nkababa hafi nkakomeze kubakomeza muri ibyo byose aba yabateze akabona mubiciyemo gitwari kandi mukabicamo muhagaze mwemarariye mu bubasha bw’Imana isumba kandi mwemarariye mu bubasha bw’Ijuru ryose kuko twaje kubarwanyiriza umwanzi kandi twaje kumuhashya kugira ngo ibyo yibwira yuko yabateje mubicemo gitwari kandi muhagaze nta n’umwe uguye cyangwa ngo hagire n’umwe usubira inyuma.
Nimukomeze rero mugende mubigendemo gitwari bityo mujye muhora iteka ryose mwomoka inyanja ziba ziri imbere yanyu muzomoke kandi mukomeze kugashya maze muzambuke nta n’umwe urohamye bityo umwanzi icyo yari yiteze akorwe n’isoni kandi akorwe n’ikimwaro, twaje kumwaramwaza umwanzi twivuye inyuma kandi twaje kumukoza isoni mu buryo budasubirwaho, muri ibi bihe rero ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze ijambo ryanjye nkomeje kuvugana namwe kandi nkomeze icyiza nkomeje kubavugisha kandi nkomeje kubabwira, nimukomereze aho ngaho bana banjye ntimuzacike intege nimukomeze mwumve ibyo mbatoza kandi ibyo mbabwira umunsi ku wundi mwihatire gukora ikiri icyiza ikibi mwihatire kugenda mugisiga kandi mwihatire kukirekura burundu bityo icyiza mwihatire kugifata; icyo dukunda murakizi n’icyo twanga murakizi icyo dukunda nimugikunde bityo icyo twanga namwe mucyange turusheho kugendana namwe umunsi ku wundi kuko icyo tubashakaho ari ukugira ngo tubinjize mu butungane kandi mube abatagatifu mukiri ku Isi bityo igihe kitari iki ngiki amateka yanyu azandikwe mu Isi, niko twabigennye niko twabishatse mu nteguro yacu twagize turi kubigaho kugira ngo tubategurire uyu mugambi kandi tubategurire kuzabahuriza hamwe muri uru rukari; niko twabigennye rero kandi niko twabiteguye, nibikomeze bibeho kandi mukomeze mwere imbuto kandi namwe mukomeze mutwemerere kugira ngo tubageze ku cyo twabateguriye kandi ku cyo twabashatseho.
Nimukomeze mube ab’umugisha kandi mukomeze mube umugisha iteka ryose n’ibihe byose ndi kumwe namwe bana banjye nkunda nkomeje kubakomeza no kubahumuriza kuri buri kimwe cyose nimube amahoro kandi mugire ubuzima mbasesekajeho amahoro ndetse n’umugisha ibyishimo ndetse n’urugwiro nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza ndi kumwe ndabashyigikiye bana banjye nimugubwe neza muri uru rukari mwakire amahoro kandi mwakire umugisha mwakire kugubwa neza muhumure kuko mbahumurije nimuhumure ibyo mubona n’ibyo mubona bigenda bibagora ni igihe gitoya bikagenda biva mu nzira kandi bikagenda bikemuka kandi muzabisimbuka nta shiti ibyo byose mubona yuko ari amagorane nzagenda ngenda nigizayo kandi nkomeje kugenda mbihigika bityo mubisimbuke kandi mugende mubitsinda umunsi ku wundi kugira ngo muzatahukane intsinzi kandi mutahukane ishema n’isheja kandi buri wese azatahukane umutsindo muzima, nzakomeza kubarengera uko biri n’uko bikwiye mu rugendo rwanyu mu Isi kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze kubiyegereza buri wese mushyigikirishe urukundo rwanjye runyampuhwe kandi nkomeze kumubumbatira mu maboko yanjye nkomeze kubakindikizaho igishura cyanjye mbakomeze kugira ngo urugendo muzarurangize neza amahoro. Nimugire rero igicamunsi cyiza ndi kumwe namwe namwe bana banjye nkomeje kubakomeza no kubashyigikira kuri buri wese, nimugubwe neza mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi ntimugasubire inyuma kandi ntimugacogore ntimugasitare ntimukananirwe ntimugatinye cyangwa ngo mutinye imitego y’umwanzi ahubwo nimugende muyihangamura mugende mutikanga nk’abanyabwoba kuko muzi ko mushyigikiwe n’Ijuru ryose kandi Ijuru ryose tukaba dukomeje kwifatikanya namwe tubarangaza imbere mu buryo bw’agatangaza.
AMAHORO, AMAHORO IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE IBIHE BYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE NKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO, AMAHORO!