UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 01 GASHYANTARE 2024

Ndabaramukije bana banjye nkunda kandi nshyigikiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko nje kubatera inkunga kandi nkaba nje kubakomereza intambwe; ngaho rero nimutere intambwe mugana imbere kandi murusheho gusabagizwa n’ ibyishimo bikomoka muri Uhoraho Imana kuko dukomeje kubibasendereza kandi tukaba dukomeje kubibasesekazaho, kugira ngo iteka ryose muhore mugendera mu rukundo rw’ Uhoraho Imana isumba byose; erega twabashyize iruhande rwacu kugira ngo mukomeze kuhahererwa ibyiza by’ agatangaza, kandi mukomeze kuhahererwa amata meza y’ ikivuguto nkomeza kubategurira kandi nkomeza kubabuganirizamo uko bwije n’ uko bukeye; ngaho rero nimwakire ijambo rya Jambo kugira ngo ribagenge ibihe byose kandi rirusheho kubashyigikira mu ntambwe yanyu ya buri munsi, kuko nkomeje kubashyigikira kandi nkaba nkomeje kugendana namwe mu mirimo yanyu ya gitumwa, kugira ngo turusheho gukorana byinshi mu Isi kandi turusheho kugendana muri byose, kuko nkomezanyije namwe urugendo muri byose kandi nkaba nkomeje kubashyigikira; ngaho rero nimwakire urukundo rwanjye kandi mwakire urumuri runkomokamo, kugira ngo rukomeze kubayobora, kandi rukomeze kubaboneshereza cyane cyane mu bikorwa dukomeje kugendanamo, kandi mu bikorwa dukomeje kugaragarizamo umwanzi ko yatsinzwe kandi ko ari nta jambo afite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje gutatanya imigambi ye mibisha kandi tukaba dukomeje kwigizayo imbaraga ze mu buryo bukomeye, kuko dukomeje gusunika ikibi cye cyose kandi tukaba dukomeje guhinda imbaraga ze mu buryo bukomeye; tukaba dukomeje gutatanya imigambi ye mibisha kandi tukaba dukomeje gukuraho ikibi mu buryo bwo kurushaho kumugaragariza igisuzuguriro gikomeye kuko ari nta jambo afite ku bacu kandi akaba ari nta jambo afite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; akaba ariyo mpamvu dukomeje kwitanga kandi akaba ariyo mpamvu dukomeje gutanga urukundo rwacu cyane cyane mu batuye iyi Si, kugira ngo rwogere hose kandi rurusheho kumvikana, kuko dukomeje kugenda turwambika benshi mu buryo bwo gukomeza kugaragariza umwanzi ko yatsinzwe kandi ko ari nta jambo afite,  bityo tukaba dukomeje gusakaza amahoro ndetse n’ ibyishimo, ari nako dukomeza gusendereza ibikorwa byacu mu buryo butandukanye, kuko dukomeje kugendana namwe bana banjye kandi ntore z’ Umusumbabyose, cyane cyane mu bikorwa bitandukanye twakoranye kuri uyu munsi, kuko dukomeje gutsinsura ibitero by’ umwanzi kandi tukaba dukomeje kumuhonyora mu buryo budasubirwaho kandi mu mbaraga zitavogerwa, bityo ikibi cye cyose tukaba dukomeje kugihinda kandi tukaba dukomeje kucyigizayo.

Abo bose rero biyita inyaryenge kandi biyita indyarya tukaba tuje kuburizamo uburyarya bwabo ndetse n’ ubwenge bwabo bubashuka, tukaba tuje kubuhindura umuyonga kandi tukaba tuje kubutesha agaciro mu buryo bukomeye, kuko twaje mu buhanga bwacu buhanitse nk’ ab’ Ijuru, kandi tukaba twaje mu mbaraga zacu zikomeye, kugira ngo turusheho kugaragariza umwanzi ko yatsinzwe kandi turusheho kumugaragariza igisuzuguriro gikomeye; nimukomeze rero kwenyegeza ikibatsi cy’ urukundo, iteka ryose gihore kibahihibikanya kandi gihore gisukura Isi yose ndetse n’ ikiremwa muntu kuko dukomeje gukorera ibikorwa rwagati yanyu, kandi tukaba dukomeje gukorera ibikorwa bikomeye mu rukari rw’ Uhoraho, kuko hari imirimo ikomeye dukomeje kugenda dukorana namwe kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugenda dukura mu nzira, kuko hari iminyururu y’ umwanzi dukomeje kugenda tugutagura kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugenda dutesha agaciro, dupfobya kandi twambura ijambo umwanzi mu buryo bukomeye, bityo rero ibyo byose akaba ari ibikorwa bikomeje kudushimisha kandi akaba ari ibikorwa bikomeje gushimisha DATA mu buryo bukomeye, nimukomeze kwenyegeza urukundo rugere hose kandi mukomeze kwenyegeza ikibatsi cy’ urukundo kugira ngo umwanzi arusheho gukurwa mu nzira kandi arusheho gukurwa mu Kiremwa Muntu ndetse no mu Isi hose muri rusange, kuko dukomeje kubaha imbaraga, ububasha ndetse n’ ubushobozi bwo kugira ngo murusheho gucyaha umwanzi kandi murusheho kumuhonyora mu mbaraga zacu zikomeye kandi mu bubasha bwa DATA adahwema kubasesekazaho uko bwije n’ uko bukeye.

Mbasendereje rero imbaraga zanjye kandi mbasendereje urukundo rwanjye kugira ngo ruhore rubashyigikiye, bityo iteka ryose muhore mutera intambwe mujya mbere, kandi murusheho gukatariza mu bikorwa Uhoraho Imana akomeje kwifuza rwagati yanyu kandi akomeje gusesekaza rwagati yanyu kuko hari ibikorwa bikomeye akomeje gukorana namwe kandi hakaba hari imirimo itangaje akomeje gukorera rwagati yanyu; ngaho rero nimukomeze kwishimira umutsindo we ukomeje kugaragarira muri mwe kandi mukomeze kwishimira ineza ye adahwema kubagaragariza, kandi urukundo rwe adahwema kubereka iteka ryose muhore muruzirikana; oya ntimukarupfobye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ahubwo nimurusheho kumusanga kandi murusheho kumwubakaho, kuko ariwe buye ry’ ifatizo rikomeje kubakomeza kandi rikaba rikomeje kubashyigikira kugira ngo murusheho gutera intambwe kandi murusheho gukataza cyane cyane mu bikorwa abifuzamo kandi mu bikorwa abahamagariramo.

Erega murakunzwe kuko mwakungahajwe n’ Ijuru ryose kandi Ijuru ryose tukaba twarabagiriye icyizere, bityo mukaba muhagaze muri iki gihe mu mwanya wa benshi kandi mukaba mukomeje gufatira benshi iry’ iburyo, cyane cyane mu gukomeza kubarwanirira ndetse no gukomeza kubarwanaho, cyane cyane mu kugumya kugaragaza ikibi cy’ umwanzi cyose aho giherereye kuko igihe musenga ntabwo muba muruhira ubusa, kuko ibikorwa byanyu tuje kubishyira ku mugaragaro kandi imirimo yanyu itangaje akaba ari igihe cyo kuyisakaza hirya no hino kugira ngo hakomeze gufashwa benshi mu buryo bugiye butandukanye; bityo icyo twabatoreye kandi icyo twabahamagariye tukaba tuje kugishyira mu ngiro kandi tukaba tuje kugishyira mu bikorwa kuko tugeze mu bihe cyo gushyira ibyacu ku musozo kandi tukaba tugeze mu gihe cyo kubishyira ku murongo mu buryo bugaragara kandi mu buryo burambuye, bityo imirimo ya DATA ikaba ikomeje gutangaza benshi mu Isi, kandi umutsindo we ukaba udahwema kumvikanira mu batuye iyi Si bose; erega turi mu bikorwa bikomeye kandi turi mu bikorwa bitandukanye, kuko hari intsinzi ikomeye dukomeje kugaragariza Isi ndetse n’ abayituye, kandi tukaba dukomeje gupfukirana imigambi mibisha y’ umwanzi aho iva ikagera, kuko uko agambirira siko agera ku cyo yagambiriye, ahubwo  iteka ryose tuburizamo imigambi ye, kandi tukayipfobya twivuye inyuma; bityo rero ibikorwa bye tukaba dukomeje kubitesha agaciro kandi tukaba dukomeje kumwambura ijambo mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye.

Namwe rero nimukomeze guhagarara ku mazamu yanyu neza kandi mukomeze guhagarara mwemarariye muri Uhoraho Imana we wabatoye kandi we wabashinze uyu murimo wo gukomeza gutagatifuza imbaga nyamwinshi kandi wo gukomeza guhagararira benshi ku rugamba; bityo muhagarare ahirengeye kandi muhagarare aheza twabashyize kandi twabateretse, kuko natwe twiteguye kubavomerera imbaraga, ubutwari ndetse n’ ubushobozi uko bwije n’ uko bukeye kugira ngo muhore muri intwari ku rugamba kandi muhore muri abogezabutumwa muri byose.

Mbashyize mu mujishi wanjye kandi mbakindikije igishura cyanjye, nimwakire imbaraga zibafasha gukomera kandi nimwakire imbaraga zibafasha gutera imbere mu rukundo rwa DATA, bityo iteka ryose muhore mushyigikiwe n’ imbaraga ze kandi muhore mushyigikiwe n’ ububasha bwe, kuko aje kubakomeza kandi akaba aje kubambika imbaraga; ngaho nimukataze bana banjye, nanjye ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza ubutazabarekura cyangwa se ngo mbatererane, kuko mporana namwe mu bihe bigoye kandi nkabana namwe mu bihe bikomeye kugira ngo nkomeze kubahaza urukundo rwanjye kandi nkomeze kubahumuriza muri byose.

Mbafashe ikiganza rero kandi ndabashyigikiye, nimukataze tugende, kuko iki gihe ari igihe cyo gushingura ibirenge kuri buri wese, kuko nta n’ umwe nifuza ko yahagarara aho ari, ahubwo nimukataze; bityo murusheho no gukangukira imirimo ya DATA kuko hari byinshi twitegura kubuganiriza mu buzima bwanyu, kandi hakaba hari byinshi twiteguye gutengenezanya hamwe namwe, bityo imbaraga zanyu zikaba zikomeje kuba iz’ ingirakamaro mu batuye iyi Si kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugendanamo kandi hakaba hari byinshi dukomeje gukorana mu rukundo ruhoraho rw’ Imana, kuko adahwema kurubagaragarizamo kandi imirimo ye itangaje ikaba idahwema kwigaragariza muri mwe. 

Mwarakungahajwe rero kandi mwatowe n’ Ijuru ryose kuko dukomeje gukorera byinshi muri mwe kandi tukaba dukomeje gutanga urukundo rwacu, ibyo byose tubinyujije mu mibiri yanyu, iteka ryose rero nimuhore mucyereye gutegera ibiganza benshi, kandi muhore mukereye gusabira Isi ndetse n’ abayituye, kuko hari benshi dukomeje gukura mu misutwe y’ umwanzi yagiye abashyiramo kandi tukaba dukomeje gupfobya ndetse no gukura benshi mu gisuzuguriro cy’ umwanzi kugira ngo babashe kwegukira urukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho.

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, nanjye turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye ruhoraho; ngaho nimwakire umugisha wanjye ubashyigikira kandi ubakomeza, kuko nje kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye kandi nkaba nje kubabumbatira hamwe kugira ngo mukomeze guhazwa ibyiza bikomoka mu mutima wanjye watsinze kandi utagira inenge.

Mbakindikije urukundo rwanjye kandi mbambitse imbaraga ndetse n’ ubutwari, kugira ngo mukomeze kuvuyanga kandi mukomeze kuvogagira ibikorwa by’ umwanzi mu buryo bukomeye; ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu ndahari nk’ umurwanyi ku rugamba, kandi mbafashe ikiganza muri byose kugira ngo mukataze kandi murusheho gukomera ndetse gukomeza urugendo, bityo tugendane, turusheho gutsinda ndetse no gutsinsura imbaraga z’ umwanzi zose aho ziva zikagera.

Mbahaye urukundo rwanjye ndetse no gukomera kuri buri wese, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mfashe iry’ iburyo kuri buri wese, kugira ngo ndusheho kubateza intambwe kandi ndusheho kubashyigikira mu rukundo rw’ Uhoraho Imana; nimwishime rero kandi murusheho kunezerwa, kuko mbahaye kunezerwa kandi nkaba mbahaye ibyishimo cyane cyane kuri uyu munsi, kubera intsinzi idasanzwe dukomeje kugeza kuri benshi kandi dukomeje kugeza mu Isi hose muri rusange, kuko hari imirimo ikomeye kandi hakaba hari ibikorwa bidasanzwe twakoranye kuri uyu munsi,  cyane cyane mu gukomeza kururukiriza ububasha mu batuye iyi Si, bityo tukaba dukomeje guhinda ikibi cyose kandi tukaba dukomeje gucogoza ubumara bw’ umwanzi aho buva bukagera.

Mbahaye rero imbaraga kugira ngo mubashe gukataza kandi mubashe gukomera mu bikorwa by’ Uhoraho Imana; oya ntimugatatane kandi ntimugatatanye ibitekerezo, ahubwo iteka ryose nimuhore muhanze amaso Imana Ruhanga kandi niyo abahanze kuva kera na kare, kuko nayo yiteguye kubarwanaho kandi ikaba yiteguye kubarwanirira muri byose, bityo rero ikaba yishimiye intsinzi muri mwe kandi ikaba yiteguye intsinzi ikomeye muri mwe, kuko iteka ryose ihora iteze ibiganza kandi  igahora ivomerera intore yatoye kandi yatonesheje.

Namwe rero muri mu muzabibu w’ Uhoraho, nimukomeze gukora mutikoresheje, bityo iteka ryose urukundo rw’ Uhoraho Imana ruhore rubahihibikanya, kandi ibyiza bye by’ agatangaza bidahwema kururukira muri mwe bikomeze kubagirira akamaro kandi bikomeze gutohagiza roho zanyu, bityo uwabatoye kandi uwabahamagariye muri uyu murimo nababona akomeze kubishimira kandi akomeze kubasanga nta mususu; nanjye ndabashyigikiye nk’ umubyeyi ubakunda kandi ubahorera ku rugamba igihe cyose kugira ngo nkomeze kubahaza ibyiza by’ agatangaza nkomora mu Ijuru.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA BANA BANJYE, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’ IMANA, UMWAMIKAZI W’ IMITSINDO, AMAHORO, AMAHORO; NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *