UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 15 UKUBOZA 2025

Mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye bana banjye kandi nejejwe no kubashyigikira ndetse no kubakomeza muri uru rugendo rw’imyiteguro mitagatifu yo gukomeza kwakira mu mutima wanyu ubuzima bushya ndetse n’imbaraga nshya zibahindura kandi ziberekeza aheza ; murakunzwe kuko mwakunzwe n’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose mugashyikirizwa ibyiza by’Ijuru mukamenyeshwa amabanga y’Ijuru ryose, iki akaba ari igihe cyo gukomeza kubaherekeza ndetse no kubaha kunga ubumwe n’Ijuru ryose bana banjye, nizihijwe no kwakira ibyiza mwateguriye benshi mu bwitange bwanyu ndetse n’umurava mukorana umurimo wa DATA ; isengesho ryanyu ni isengesho ribagirira akamaro kandi rigafasha roho nyamwinshi kuko mwemeye kwitamba kandi mukaba mwaremeye kuzamukana natwe umusozi udasanzwe ; mwemeye kwakira ugushaka kw’Imana mukwakira mu bikomeye ndetse no mu bikakaye, ariko kandi ntibyatuma mudakora icyo Uhoraho Imana abifuzaho kuko mwitanze wese ntimugire icyo mwizigamira ; nimukomeze rero mumenye ko integuro mwakoze cyane cyane yo gukomeza kuba iruhande rw’Uhoraho Imana ari integuro ikomeye kandi ibaha ibyishimo, umunezero n’amahoro kuko ari cyo muri guharanira kandi akaba ari cyo muri kurwanirira ; erega icyo murwanirira muzakigeraho kandi byinshi muri kubikozaho imitwe y’intoki, erega n’ubwo Isi yaba iremereye ububasha bw’Ijuru bwarururutse kugira ngo buyoroshye,  kuko amasengesho mukora mu bwitange kandi mukayakorana urukundo, afite byinshi akora mu Isi ndetse n’ibyo yubaka mu buryo bwo gusenyura ibishaje.

Ndabakunda rero urukundo rwanjye nirukomeze rwigaragarize muri mwe, ububasha bwanjye bukomeze bubaherekeze kandi bubahe kunga ubumwe n’Ijuru ryose ; nje kubereka no kubasobanurira iby’ingenzi kugira ngo mumenye uko mugomba kwitwara imbere y’Uhoraho Imana ndetse no kwitwararika mu Isi kugira ngo Isi itabakwega kandi ikabakurura bityo yarangiza kubiyegereza ikabajugunya hirya, bityo mugasanga mubuze icyo gukora kandi mubuze aho muhungira ; nimwihambire kuri Uhoraho Imana bityo iby’Isi byose mubishyire hasi, mumenye uko mugomba kuyitwaramo itabakweze kuko mwahawe kuyihindura ndetse no kuyigira nshya ; ntabwo rero ari yo igomba kubagenga ahubwo nimwe mugomba kuyigenga, kuko mwahawe ububasha bwo gutegeka ibinyabubasha byose byo mu Isi ; ntimugakangarane igihe umwanzi atontomye kandi ntimukagire ubwoba igihe azunguje umurizo, ni intare iziritse n’ubwo itontoma ntacyo ishobora kubatwara, ibikangisho byose by’umwanzi ntibikahuganye kandi ntibikabakure mu byimbo, mwebwe mubona mwugarijwe kandi muri mu ngorane zikomeye, nimuhumure ubarwanirira arahari kandi ibyo muri gucamo ni ibibigisha bikigisha na benshi ; erega hari amasomo munyuramo kugira ngo abafashe ari nako afasha abandi, erega ibyo muri gucamo byose yaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, hari ububasha bukomeye bwigaragaza, hari imbaraga zidasanzwe zururuka, izo mbaraga rero ni igihe cyo kugira ngo muzikoreshe mu buryo bwo guhigika ibikorwa by’umwanzi.

Bana banjye nimuberwe no kwakira Ijambo rya Jambo kugira ngo ribanyure umutima kandi ribakomeze mu rugendo rwanyu, nimubaho mu gushaka kwanyu ntacyo muzageraho kandi mwibuke ko ugushaka kwa Muntu twakumwambuye, ubu ngubu icyo Muntu ari gukora ni ugufitira kuko byose twarangije kubishyira mu biganza bya DATA ; mwebwe rero murahirwa kuko mwamenye mugasobanukirwa n’inzira yacu, iteka ryose mugahora muteze ibiganza kugira ngo mwakire ibyiza by’Ijuru, nibikomeze bibigaragarize bibafashe gutsinda kandi iteka ryose munezezwe n’uko Uhoraho Imana yabahaye kandi yabasendereje imbaraga ze ; nimwakire urumuri n’imbaraga kugira ngo mumurikire abatuye Isi, bityo ibikorwa byanyu binyure Uhoraho Imana Umuremyi wa byose ; ni igihe gikomeye murimo ariko kandi muzacamo mwemaraye kuko mufite ubarwanirira, ariko kandi ni igihe cy’ububasha bwururuka kuko ari igihe cyo guhindura byose umunota umwe ; muri mu mpinduka idasanzwe n’ubwo akenshi na kenshi mureba mukabona ari ibisanzwe ariko ntibisanzwe kuko ibyo dukora turi kwinstala bityo mu kumara koherezamo umuriro muzi ko byose bihita byigaragaza kandi bigahinduka ukundi ; nshimiye buri umwe umwe rero ukomeje kudufasha kandi ukomeje kuduherekeza ndetse no kudufasha kurohora abatuye Isi bose ; erega ni ngombwa ko habaho abitangira abandi ndetse no kwitangaho igitambo kugira ngo mukire kandi n’abandi bakire ; ubwo mutigwizaho rero ngo mwizengurukeho, ahubwo urukundo rwanyu rukarenga umupaka rukamenya n’abandi, icyo nicyo twifuza kandi nicyo twaje kubaka mu Isi ; nimukomeze rero mubeho muri urwo rukundo, nimubeho muri uko kuri, nimubeho muri ubwo butabera, nimubeho muri ibyo byishimo ; erega mujye munezezwa ko roho zanyu zitunganye, ziri mu cyo zigomba gukora, mubabazwe cyane n’iyo umutima wanyu wuzuye umwijima, kandi mwakoze ikidatunganiye Imana, aho mujye mwikomanga kandi muce bugufi bityo mwisukure inzira zikigendwa.

Ntimukarundarunde ahubwo mujye mumenya kuva ku mwanda vuba na bwangu, kuko uko mugenda murundarunda niko mugenda mwihereza umwanzi, iyo umwanzi rero abashyikiriye kandi mukamwereka ko muri abanyantege nkeya, abafata bugwate akabakoresha ibyo yishakiye ; iki ni igihe rero cyo kugira ngo ibikorwa by’Ijuru byigaragarize muri mwe, imbaraga za DATA zibahe gusobanukirwa na buri kimwe cyose, urumuri rw’Imana rubafashe gutsinda intambara za hato na hato, bana banjye nkunda mwese mbahundagajeho umugisha wanjye, mbakomeje muri uru rugendo, mbakomereje intambwe, nimusenge mutinuba, nimukore umurimo mushishikaye, muharanire kuba mu muzabibu mu buryo bwuzuye, mube abagaragu beza ndetse n’abajakazi beza ; murakunzwe kuko mwahawe akazi na DATA, arahemba ntiyambura kandi ibye byose ni ibyanyu, murahirwa ko mwagenewe ibyiza mukaba mwaratambagijwe mu Ijuru mukiri mu Isi, ni iby’agaciro gakomeye, mwahawe kumva ibyo abandi batumva musobanukirwa n’ibyo abandi badasobanukiwe, muhabwa amahirwe yo kumenya ibikorwa by’Ijuru mbere y’igihe, mwerekwa inzira kugira ngo muyinyuremo, umutima wanyu icyo ushaka turakibona, buri wese ahihibikana kugira ngo ahore asukuye ; ntimugacike intege rero igihe mugeze mu kaga, ntimugacike intege igihe mugeze mu bibazo, ntimugacike intege igihe umwanzi yahagurutse mumenye ko mwahawe ububasha bwo kumuribata no kumutsinda, bityo mugahabwa imbaraga zo guhashya burundu ibikorwa by’umwijima ; urumuri rw’Imana nirukomeze rubamurikire bityo ibikorwa by’Ijuru bikomeze bibarangaze imbere, nanjye ndi kumwe namwe mu buryo bwo kubafata ikiganza, murakunzwe kuko nabashyize mu gituza cyanjye, nabaramije ukuboko kwanjye k’ububasha nabiyegamije mu buryo bwo kwakira ibyiza n’ibyishimo kuri uyu munsi kugira ngo dukomeze kwerereza Isi mu buryo bwo kuyizamura mu rumuri ruhoraho.

Nimuhorane Imana bana banjye, nimukomere kandi munezezwe n’uko Uhoraho Imana yabahaye byose, ntacyo yabimye nk’uko nanjye ntacyo nabahishe, nabahishuriye byose mbereka byose, mbagaragariza byose, nimukomere rero kandi mukomeze urugendo kuko icyiza mwateganyirijwe ari icyanyu, ntawe ushobora kukibanyaga ; mbahundagajeho umugisha wanjye ubaherekeza kuri uyu munsi kandi ibihe byose kugira ngo buri wese witanze kandi buri wese wakoranye urukundo, yumve ko yagenewe kandi yateguriwe kado nziza ; nabavurugiye ikivuguto cyiza kugira ngo munywe mushire inyota mushishe kuri roho zanyu ndetse no ku mubiri ; nimwakire ibyiza bya Nyagasani kuko aho murushye ndabakandakanda, aho mwavunitse nkabomora aho mukomeretse nkababera byose ; ndi igihozo cyanyu, ndi Umubyeyi ubakunda, ndi Umubyeyi ubafasha, ndi Umubyeyi ubaramira, ndi Umubyeyi utirengagiza umurage, namwe rero nimumbere abana banogeye iteka, bityo munezezwe no kwibanira nanjye ubuziraherezo kuko nanjye icyo nasezeranye ari ukubakomeza, ari ukubasohoza kuri DATA.

AMAHORO IBIHE BYIZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO, AMAHORO AMAHORO BANA BANJYE.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *