UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 12 UKWAKIRA 2023
Mbifurije kugubwa neza bana banjye nkunda nimube amahoro kandi mwakire umugisha wanjye mbasesekajeho kuri iki gicamunsi kugira ngo mukomeze kwifatikanya nanjye mu kugendana nanjye mu gukomeza kurohora kandi kugenda dutabara benshi kugenda twambura benshi imbaraga z’umwanzi tukabambika imbaraga z’Ijuru kugenda dushyira benshi mu rukundo rw’Imana nifatikanyije namwe bana banjye nkunda ndabo zanjye mvomerera iteka ryose kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mbahumurize muri byose, nimuze mukomeze munyegere kandi muze munyegere aho ndi bityo mukomeze mubone iruhuko kandi mukomeze mubone ivomo nyaryo kuko nkomeje kubategera amaboko kugira ngo mbahaze kandi mbasendereze byose, nimugwirizwe umugisha kandi mukomeze mutere intambwe mugana imbere kuko umunsi ku wundi dukangukira kuza kubakangura kandi tubangukira kuza kubaba hafi kandi iteka ryose tukaza kubahugura muri byose kugira ngo twigizeyo imigambi mibisha y’umwanzi yashaka kubavogera no kubahangara ibikorwa byacu muri mwebwe tukabikomeza kandi tukabishyigikira tugakomeza tukabasenderezaho ubuntu bwacu ntagereranywa, ubuntu bwacu busesuye kandi buhebuje cyane kugira ngo dukomeze kubashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Erega ntacyo mubaye bana banjye kandi nta n’icyo muzaba kuko nkomeje kubarinda guhirima ndetse no gutsitara kugira ngo nkomeze mbamenyere buri kimwe cyose mbambutse inyanja mbakingire nivuye inyuma iteka ryose nkomeze kubabuganizamo ibyiza by’Ijuru kandi mbarwanirire nivuye inyuma, ndi umubyeyi ubategeye iry’iburyo muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mbahora hafi cyane ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi naratsinze natsinze umwanzi kandi urugamba ndwanye urwo ari rwo rwose ndurwana inkundura nkarutsinda kandi ngatsindana n’abanjye kandi n’abanjye nkabatsindira, muri abana banjye rero ndi bugufi cyane muri ibi bihe kandi nifatikanyije namwe mu gukomeza gutsemba ikibi no kurindimura umwanzi kugira ngo ikuzo rikomeze guharirwa Imana kandi icyubahiro gikomeze guharirwa Imana icyubahiro mu Isi no mu Ijuru nikibe icy’Imana iganje muri mwebwe ikomeje kubatekanisha kubagabira umugisha wayo uko bwije n’uko bukeye mukagabirwa ubuzima nyabuzima kandi mugasesekazwaho amahoro mu mitima yanyu, Kiremwa Muntu aho ava akagera niyumve kandi yumvire ko ijwi ry’Imana ari ryo rikwiye kubahwa kandi rigahabwa agaciro mu bintu byose kandi rigakuzwa rigapfukamirwa kandi rikaramywa bityo Mwene Muntu urushaho kwikuza kandi akikuririza agakabiriza ububasha yahawe na DATA arusheho guca bugufi bityo acire bugufi Ijuru ryose yumve yuko Ijuru ari ryo rigomba gukuzwa aho kugira ngo yikuze ubwe bityo Mwene Muntu ukomeje kwinangira no kwitsimbararaho yumve yuko ntacyo ahagazeho kandi nta n’igituma agomba kwitsimbararaho yumve yuko ibyo ahagararaho byose ari umuyonga kandi ari umukungugu utumuka umunota umwe byose bigashira bikarangira yibuke guha ikuzo Imana kandi yibuke guca bugufi kugira ngo hakuzwe Imana yonyine.
Ndi kumwe namwe rero bana banjye kugira ngo mbigishe kandi mbahugure kuri buri kimwe cyose mbereke ingendo yanyu kandi mbereke uko mugomba kugenza ibikorwa byanyu n’urugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo ndusheho kuruha umugisha bityo ngendane namwe ku gato no ku kanini mbatoze icyiza kandi mburize intera bityo nkomeze kubavugurura byuzuye kandi bisesuye, oya umwanzi ntakabagireho ijambo kuko nururukiye kuza kumwambura ijambo nkomeje kumutentebura mu bikorwa bye no mu migambi ye mibisha umunsi ku wundi kugira ngo hakuzwe izina ry’Imana kandi hakuzwe Ijuru, bana banjye rero ndi umubyeyi usabira Kiremwa Muntu guhindukira no guhindukirira kugira ngo Mwene Muntu mushyire mu rukundo kandi muhereze imbaraga nyambaraga bityo iteka ryose nkomeze kubabuganizamo ubuntu bwanjye nkomeze kubakindikizaho ububasha iteka ryose mutsinde kuko murwanirirwa kandi mukaba mubererwa maso, murahagatiwe kandi murakingiwe murakikiwe iteka ryose nzakomeza kubaba hafi no kubiyegereza kugira ngo nkomeze mbatoze icyiza mbateze agatambwe.
Sekibi nta na rimwe ajya yishimira iki gikorwa uru rugendo rwanyu ahora iteka abashinyikiye amenyo kandi abakanuriye amaso yifuza kubarindimura yifuza kubasubiza inyuma mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ariko nanjye nabangukiye kuza kubaba hafi nururukiye kuza kubatabara bana banjye nkunda mwitinya mwikangarana mwigira ubwoba nimube intwari zitagira ubwoba, nimube intwari zadakangwa, nimube intwari zidakangarana bityo iteka ryose mujye ku rugamba mutikanga ahubwo mukomeye mukomeje urugendo, intambwe zanyu mukomeze kuzihagarika aho muri kandi mukomeze koko guhagarara gitwari ibirindiro byanyu mukomeze kubishinga muri Uhoraho kuko nta handi mwabonera amahoro n’umugisha, nta handi mwabona ivomo n’iruhuko kandi nta handi mwabonera gutuza nyako hatari mu Mana, nimukomere mushikame murahagarikiwe kandi murarinzwe cyane muri mu buhungiro kandi muri mu buvunyi bw’Imana, muri munsi y’amoya y’Imana aho mukingiwe aho koko murindiwe umutekano n’Ijuru ryose kuko twururukiye gukomeza kubaba hafi no kubareberera kugira ngo umwanzi atsindwe ibikorwa bye bitsiratsizwe imbaraga ze zose zirindimurirwe hasi mumuribate kandi mukomeze kumujanjagura mumugire akavurivundi kuko natwe dukomeje kuboherereza imbaraga zacu zihanitse zihambaye kugira ngo ibikorwa mubikomeze kandi urugendo mukomeze murugendemo kandi mukomeze kumujajanga ntacyo mwishisha ntacyo mutinya kuko imbaraga mukoresha muzigabirwa n’Ijuru kandi ububasha umwete ikinyotera gituma mwinjira mu isengesho mugahuriza ku cyiza mukumva yuko mugiye gusaba Uhoraho Imana kandi mukumva ko koko mugiye gusenga kandi mukabwira ubumva, ikinyotera kandi izo mbaraga ni twebwe tuzibatera kandi tukabashyiramo igishyika koko gituma muba intwari kandi gituma mukomeza guhagarara mu kwemera kwanyu nyako.
Nkomeje rero kubagabira byose kandi narambuye ibiganza byanjye kugira ngo mbuzuze umugisha nsesureho buri wese nshyigikire buri wese nkomeje bana banjye nkunda bibondo byanjye twana twanjye mvomerera, nimube amahoro kandi mugubwe neza kuko niteguye gukomeza kubakikira ku bibero byanjye niteguye gukomeza kuboza kubuhagira bana banjye kubakarabya kubasiga hose bana banjye no kubambika bisesuye kandi bihambaye kugira ngo nkomeze kubamenyera buri kimwe cyose, iteka ryose muhore mukataje mu by’Imana kandi muhore muri abadasubizwa inyuma kandi muhore muri abadacengerwa kandi muri abatavogerwa n’imigambi mibisha yose y’umwanzi kugira ngo ibikorwa byanyu muhore iteka ryose mubikora mubikorana ububasha ukwemera n’ubutwari kugira ngo mukomeze gukataza mu cyiza.
Nimukataze mu cyiza kandi nimukomeze mugendere mu rumuri mugendane imbaraga mukomeze mugire ubutwari mwambure umwanzi ijambo mumujajange n’imbaraga ze zose bityo Kiremwa Muntu ugenda anyanyagira uko bwije n’uko bukeye aho yari arundarundiwe mu bubasha bw’Imana mu buvunyi bw’Imana akikuramo akajya kohoka ku by’umwanzi mubashe kumugarura twifatikanyije muri ibi bihe kuko ndi kumwe namwe muri ako kazi muri icyo gikorwa gikomeye kugira ngo dukomeze dutarure kandi dukomeze dutabare twifatikanyije, naje rero kugendana namwe kuri uyu munsi kubashyigikira nkomeje kubambika imbaraga zihanitse kandi zihambaye nkomeje kugira ngo nkomeze kubateza intambwe kandi nkomeze kubashyira mu rumuri nyarwo.
Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi bana banjye nimukomere nimukomeze urugendo nimukomeze kwifatikanya nanjye kandi mukomeze kugendana nanjye muri byose, naje kubabumbura amaso kugira ngo murebe, naje kubazibura amatwi ngo mwumve, naje kubafungura mu bwenge no kubahugura mu bwenge kugira ngo murusheho kumenya no gusobanukirwa ibyiza by’Ijuru bityo murusheho kubikunda no gukundira Ijuru kugira ngo ribagenge kandi ribayobore, erega muri abatowe kandi muri abatoranyijwe twabahisemo twararebye tubona bikwiye kandi bidutunganiye koko ko mutubera intore kandi mukatubera intumwa bityo ibirenge byanyu tubigira koko iby’intumwa zisakaza amahoro ndetse n’umugisha mu Isi ibiganza byanyu n’ibirenge byanyu turabitagatifuza, iminwa yanyu kandi n’amagambo aturukamo yose turayatagatifuza kugira ngo igihe cyose icyo mukoze cyose kibe gitagatifujwe kandi igihe cyose mubumbuye iminwa yanyu musenga muvuganira Kiremwa Muntu kandi musaba koko amagambo yanyu ajye amanuka ameze nka bombe zitwika kandi zikangaranya umwanzi yihinde kandi koko yigireyo kandi ibikorwa bye bibisha nikomeze kurindimurirwa hasi kuko twabatoye kandi tukaba dukomeje kubatoza kubarwanaho no kubarwanirira mu gukomeza guhagarara ku ikuzo ryacu muri mwebwe mu gukomeza kubakomeza kugira ngo dukomeze kugaragaza uko dukora kandi tugaragaze abo dukoreramo kandi tugaragaze imbaraga zacu zihanitse kandi zihambaye dukomeze kubereka yuko turi abadacengerwa kandi turi abatavogerwa mu bikorwa kandi mu rugendo rwacu tukaba dukomeje kwifatikanya namwe no kubana namwe amanywa na nijoro kugira ngo tubashyire mu rukundo kandi tubahe amahoro nyayo.
Mbahaye umugisha kandi mbahaye kugubwa neza mbahaye gutera intambwe kandi mbahaye gukomeza gukatariza icyiza mwifatikanyije nanjye mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi bana banjye nkunda, nimwakire rero kubaho mwakire gukomera mwakire gukomeza urugendo kuko kuri uyu munsi nakereye kuza gukomeza benshi no kubashyigikira, nimwakire ihumure ryanjye rya kibyeyi mwakire kugubwa neza mwakire gutaratswa n’urukundo n’ibyishimo by’Ijuru mwizihirwa kandi munezezwa n’uko muri intumwa zacu tuburira kandi dutoza icyiza uko bwije n’uko bukeye tukabaha kwambarira urugamba mwivuye inyuma, nimugire amahoro, nimugire kugubwa neza, nimwakire imbaraga, nimukomeze mube intwari kuri buri wese bana banjye, mbifurije igicamunsi cyiza nimubeho kandi mugire umugisha mwakire urukundo rwanjye rubakomeze kandi rubashyigikire, nkomeje kubana namwe no kugendana namwe mu bikorwa kugira ngo nkomeze mbahagarike aho mugomba guhagarara mbakoreshe icyo nshaka kubakoresha kandi mukorerwemo ibyo mugomba gukorerwamo kuko imbaraga z’Ijuru ziri kururukira muri mwebwe muri iki gihe kugira ngo tubagenge mwe kwigenga tubayobore mwe kwiyobora bityo ugushaka kwa DATA mukwinjiremo uko bwije n’uko bukeye bityo dukomeze kubateza intambwe kandi tubatoze icyiza twivuye inyuma kuko icyo twaje gukora muri mwebwe ari ukugira ngo tubavugurure bityo namwe muvugurure Isi ndetse n’ibiyiriho muhindukize byinshi kandi abatannye mubatanure.
AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA BANA BANJYE NSHYIGIKIYE MWEBWE MBEREYE MASO KANDI MWEBWE NKOMEJE GUSHYIGIKIRA MU RUKUNDO RWANJYE RWA KIBYEYI, NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UKOMEJE KWIFATIKANYA NAMWE MURI IKI GIKORWA KANDI MURI URU RUGENDO, NIMUGIRE AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA BANA BANJYE, UMUNSI MWIZA KANDI IBIHE BYIZA TURI KUMWE, AMAHORO!