UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 28 MUTARAMA 2024

Ndabakomeje ntore za DATA kandi bana banjye nkunda iteka ryose nkahora mbahumuriza, nkabashyira mu gishura cyanjye kandi iteka ryose nkabarengera kuko ndi umubyeyi ubaba hafi kandi nkahora iteka mbafatiye runini; mu rugendo rwanyu rero bana banjye mpora iteka ndi kumwe namwe nkabafasha muri byinshi no muri byose ngakomeza kubarengera kandi nkakomeza kubatazanurira amayira; nimukomeze rero mutambukane ishema n’isheja mwumva ko mushyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko iteka mbahora bugufi nkabashyira mu burinzi kandi iteka nkabarengera nkabatabara kuko urukundo rwanjye rutanyeganyezwa kandi urukundo nashyize muri mwebwe nkomeje iteka ryose kurwubaka kuko ngomba kurugira umusingi ukomeye ngomba kubakiraho ibikorwa byanjye mu Isi kandi ibikorwa byacu by’Ijuru mu Isi, ari yo mpamvu tubakomeza uko bwije n’uko bukeye, tukabashyigikira, tukabateza intambwe kandi tukabatoza icyiza bana banjye, nimukomeze kubaho mu rukundo rwanjye ubuziraherezo nzabana namwe kuko niyemeje kugendana namwe muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo mu buryo budasubirwaho kugira ngo iteka mbasenderezemo ubuntu n’ububasha by’Ijuru.

DATA Uhoraho Imana yarirahiriye abashyiraho kandi yivugira mu ijambo rye ngo mubeho kandi mugwirizwe umugisha; iteka ryose rero iryo jambo ntirisubirwaho kuko icyo DATA yubatse kirakomera kandi icyo ashinze kigakomera icyo yubatse nta wugisenya kandi icyo abumbatiye mu biganza bye ntawe uza ngo abe yakibikuramo, icyo DATA abumbatiye nta waza kukigizayo kandi icyo DATA akomeje nta wagihungabanya; muri ubwo buryo rero twifatikanyije namwe muri uru rukari mu buryo bw’agatangaza, bana banjye bibondo byanjye ntoza icyiza uko bwije n’uko bukeye, imbere yanjye mbabona nk’abana batoya nterura ku bibero bityo nkabonsa, nkabuhagira kandi nkabuhagiza urukundo, nkabatamirizaho ikamba ry’ubutoneshwe kandi nkakomeza kubashyira mu rukundo rw’Ijuru kuko Ijuru ryabagizeho ububasha kandi Ijuru ribafiteho ubutoni; iteka ryose rero nkakomeza kuburiza intera kandi nkakomeza kuburiza intambwe kugira ngo mukomeze gukatariza icyiza kuko muri abana banjye nihitiyemo kandi natoranyije kugira ngo mbamenyeshe urukundo n’ububasha by’Ijuru; nkomeze rero kubasendereza ibyo byiza by’agatangaza.

Nkomezanyije namwe urugendo, oya sinzabarekura bana banjye, murabizi urukundo rwanjye ruri muri mwe, ngendana namwe iteka ryose bana banjye, mba muri mwe namwe nimuture muri Jye bityo nkomeze kwifatikanya namwe mu mirimo yanjye ikomeye ya buri munsi yo kugira ngo nkomeze ngamburuze imbaraga z’umwanzi kandi icyashaka kubahungabanya icyo ari cyo cyose nkihungabanye ari cyo kandi koko ngikangaranye, bityo bana banjye mukomere mukomeze urugendo; erega mufite akamaro kanini kandi mufite agaciro gakomeye mu Isi kandi mu biremwa byose n’ubwo benshi batari babimenya cyangwa ngo babisobanukirwe ariko mu buryo bw’Ijuru muri ab’agaciro gakomeye cyane, muri abadahangarwa kandi muri abatavogerwa kuko twabubatse kandi tukaba dukomeje kububaka, kubakomeza no kubashyigikira, ubwitange bwanyu bwa buri munsi iyaba Mwene Muntu yabumenyaga kandi Mwene Muntu yabonaga icyo mumariye buri muntu wese uri mu Isi kandi agaciro mugirira Isi kandi agaciro mufite kubera ko musabira Isi ndetse n’abayituye, Mwene Muntu aho ava akagera yabakunda kandi yabashimira ariko ibyo ngibyo ntibyaba kubera ko umwanzi Sekibi agenda asabika imitima ya benshi, ariko kandi bizanaba n’ubwo igihe kitari cyagera kuko turi kugenda dutamururaho igihu kiri ku mitima ya benshi kugira ngo byose tubitangaze uko biri kandi byose tubishyire ku mugaragaro.

Ubu ngubu rero hari byinshi bigipfukiranwe kuko Mwene Muntu atari yinjira koko mu bubasha bwacu, mu rumuri rwacu uko biri n’uko bikwiye, akaba ari cyo gikorwa turimo twifatikanyijemo namwe kugira ngo koko dukomeze dukorane namwe imirimo ikomeye, bityo ibikorwa byanyu bya buri munsi bikomeye kandi bikomeje bikomeze kugiririra Isi ndetse n’abayituye akamaro gakomeye cyane, muri ab’ingenzi kandi muri ab’agaciro gakomeye kuko iteka ryose kandi umunsi ku wundi mukomeza kugaburira Kiremwa Muntu umugisha n’amahoro muba mwamusabiye mu bwitange bwanyu, igihe musenga ntabwo muba musega ahubwo muba musenga, musenga Imana nzima kugira ngo ikomeze kurura kandi ikomeze kuzamura imbabazi zayo n’impuhwe zayo n’urukundo rwayo mu Isi yose.

Hari byinshi rero mumaze kubaka kandi hari benshi mumaze gukiza, hari byinshi mumaze kubohora, hari benshi mumaze gushyira ku murongo, hari byinshi mumaze gukura mu mwijima, muri ubwo buryo nkomeje kwifatikanyamo namwe kugira ngo nkomeze kububaka ubutanyeganyega kandi ubudakangarana n’ubudahungabana kugira ngo mbashyigikire, mbakomeze mu bubasha bw’Ijuru ryose; ndabubaka bana banjye uko bwije n’uko bukeye, nkabakomeza kandi nkabakingira iteka ryose nkakomeza kubaba bugufi, nkabambika kandi nkabasendereza urukundo n’ibyiza by’agatangaza; bana banjye, nimuze munyegere bityo nifatikanye namwe iteka mu kazi gakomeye kandi mu murimo ukomeye nshaka gukomeza kugaragariza Isi ndetse n’abayituye bose.

Nimukomeze muze munyegere mbahaze kandi mbasendereze ibyo nashatse kubasendereza kandi urumuri rwanjye, ububasha bwanjye bukomeze kwigaragariza muri mwebwe iteka ryose n’ibihe byose, hari uburyo nabatoye kandi hari uburyo nkomeje kubatoza, hari icyo nshaka gukorana namwe mu Isi yose, Mwene Muntu utarabamenya, Mwene Muntu utarabimenya azabimenya kandi igihe cyose ndi kumwe namwe nzakomeza kubamenyekanisha kuko ububasha twashyize muri mwebwe ari ububasha budakumirwa kandi budahangarwa; icyo twaje gukorera Mwene Muntu ni ukumutabara, ni ukumurengera, ni ukuvana Isi mu mwijima tukayishyira mu rumuri, ni ukuvana Mwene Muntu mu mwijima tukamushyira mu rumuri kuko aho ibikorwa byacu bigeze ntibiteze gusubizwa inyuma kandi ntibiteze guhangarwa n’umubisha n’ubwo umwanzi abigerageza uko bwije n’uko bukeye ariko ntiyabigeraho, ntiyabibasha kandi ntiyabishobora kuko iyo twubatse nta wusenya kandi umwanzi iyo agerageje gusenya tumusenya tumusenya ari we kuko ibikorwa byacu dukomeza kubyubaka uko bwije n’uko bukeye; tukaba rero dukomeje gushyigikira ibikorwa byacu muri mwebwe.

Mbahaye amahoro n’umugisha, ndabambitse kandi ndabakwije bana banjye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye, nimukomeze muberwe kandi mwizihirwe, ntaramanye namwe kandi nsabana namwe uko bwije n’uko bukeye, nimukomeze mwumve urukundo rwanjye kandi mwumve amahoro mbagabira, mbasendereza uko bwije n’uko bukeye, nkomeje kubifuriza igicamunsi cyiza nkomeje kandi nkomeje kubifuriza ibihe byiza, kugubwa neza kuri buri wese, gutera intambwe mukatariza icyiza, kutadandabirana no kudasubira inyuma, kugira ngo mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza mbagaburira kandi mbavuburira uko bwije n’uko bukeye, ndabo zanjye, twana twanjye, bibondo byanjye, nimukomeze mube intwari ku rugamba, ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere, oya ntihazagire ikibakangaranya n’aho umwanzi mwabona yahagurutse, iteka twiteguye kumuhashya kandi twiteguye kumukora mu mizi kugira ngo ibye byose tubicagagure, birabe kandi byose bikomeze kugenda bicika intege, bityo namwe mukomeze kubona ububasha bukomoka mu Ijuru kandi mubone ibikorwa byacu bihanitse, bitagereranywa bya buri munsi.

AMAHORO NDABAKUNDA, MURI MWEBWE NSESEKAJEMO URUKUNDO, IBYIZA BY’AGATANGAZA KUGIRA NGO MUKOMEZE KUBA INTORE Z’IJURU KANDI ZATORANYIJWE N’IJURU, NDI KUMWE NAMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBARANGAJE IMBERE MURI IKI GIKORWA, MURI URU RUGENDO MU BURYO BW’AGATANGAZA; AMAHORO BANA BANJYE, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *