UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 06 GICURASI 2025

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, ndabakomeje kandi mbahaye ububasha bwanjye bugana ikibi mu bantu kandi bukegukana umutsindo ndetse n’iminyago kuri buri umwe umwe wese; nimuganze rero kandi mutegeke kuko muhawe kuganza kandi mukaba muhawe gutsinda ibinyabubasha byose aho biva bikagera, bityo imirimo ya DATA iteka ryose nihore yigaragariza muri mwe kandi ibikorwa bye bidatsindwa kandi bitavogerwa bihore iteka byigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi nanjye ndaganje ndi muri mwe, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Urukundo ruhoraho kugira ngo koko nkomeze kubagaragarizamo imirimo ndetse n’ibitangaza bikomeye, kuko naje kugendana namwe kandi nkaba naje kugendana namwe cyane cyane kuri uyu munsi, kugira ngo mbambike imbaraga nshya bityo zibafashe kujya ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA; ngaho rero nimukomere kandi nimukataze mu rugendo turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza, bityo abari mu mutsindo wanjye n’uwa DATA akaba ari nta na kimwe kigomba kubahangara duhari; dukomeje rero kubafatira iry’iburyo kandi dukomeje kubacungira umutekano iburyo ndetse n’ibumoso, kugira ngo koko hatagira ikibangiza kandi hatagira ikivuya kandi kikavuyanga ibikorwa byanjye na DATA dukomeje kubuganiriza mu buzima bwanyu.

Nimukomere kandi mukataze mu rugendo, mbambitse imbaraga cyane cyane kuri uyu munsi, kuko naje gukorana namwe imirimo ikomeye kandi nkaba naraje kugendana namwe mu buryo bwa buri munsi budasanzwe, kugira ngo koko dukomeze gukorana imirimo mu bari hirya no hino kandi dukomeze gusigasira ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera; nkomeje rero kururukirirza byinshi byiza kuri uyu munsi mu buzima bwanyu kandi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kugira ngo koko hatangwe imbaraga kandi hatangwe umugisha utagabanyije ku bemera ndetse n’abatemera, nkaba naje kubafata ikiganza kandi nkaba naje kubambikira imbaraga zikomeye muri iri sengesho twaje kwifatikanyamo namwe nk’ab’Ijuru kugira ngo turusheho kurinda kandi turusheho gucungira umutekano buri umwe umwe wese uri mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye; nkomeje kugenderera Isi ndetse n’abayituye kandi nkomeje gucungira umutekano buri Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, mu kugisakazaho urukundo rwanjye kandi mu kugisakazaho umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo koko kirusheho kurindwa kandi kirusheho gucungirwa umutekano, kuko ibi bihe ari ibihe byo kurinda kandi akaba ari ibihe byo gusigasira ibikorwa byacu biri hirya no hino cyane cyane ibiri muri Mwene Muntu, tukaba twaje kubikomeza kandi tukaba twaje kubishyira mu bikorwa mu buryo bukomeye.

Harahirwa abari maso rero cyane cyane kuri uyu munsi, kandi harahirwa abiteguye kwakira ibyo byiza twabazaniye, kuko abo bose bakomeje kubarirwa mu rugaga rw’abana b’Imana kandi bakaba bakomeje kubarirwa mu rugaga rw’inkoramutima zanjye na DATA; namwe rero nimurusheho gukataza kandi nimurusheho kuvugurura cyane cyane amasezerano mwagiriye Uhoraho Imana, bityo mu buzima bwanyu ahore agurumanisha ikibatsi cy’urukundo muri buri wese, bityo bibatere inyota ndetse n’ishyaka byo gukomeza gusanga DATA mukeye kandi mutunganye, nanjye turi kumwe kuko ntajya mbatererana kandi nkaba ntajya kure yanyu, ahubwo iteka ryose mporana namwe kandi nkahora nkereye kubarwanirira kandi nkahora nkereye kubarwanirira urugamba muri buri kimwe cyose, kugira ngo koko byinshi dukomeje gutegurira mu buzima bwanyu bikomeze kuba ingiro kandi bikomeze kugira ireme muri buri wese.

Nimwakire rero urukundo rwanjye kugira ngo rurusheho kubabungabunga cyane cyane mu bikorwa naje gukoranamo namwe kuri uyu munsi kandi nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo koko ubakomeze kandi ubashyigikire mu minsi mibi, kuko mpaye buri wese kugubwa neza kandi nkaba muhaye gutekanira mu gituza cyanjye; urukundo rwanjye rero nimurwakire kandi mukomeze kurwiyumvamo, bityo rubasabagize cyane cyane kuri uyu munsi kuko twururukiye kwigaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kugira ngo koko turusheho kwambika imbaraga kandi turusheho kwambura ikibi cyose muri Mwene Muntu, namwe rero ndabakomeje bana banjye kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, kugira ngo uvugurure kandi uganze mu mitima yanyu, bityo iteka ryose muhore muri indabo zihumurira bose ndetse na hose; nimwakire kugubwa neza mu rukundo rwanjye kandi nimwakire kubaho koko mu muzabibu wanjye n’uwa DATA, bityo iteka ryose muhore mugurumana ikibatsi cy’urukundo mu mitima yanyu mufitiye Ingoma ya DATA kandi muhore koko mwitangira bose nta n’umwe musize inyuma, ari nako mukomeza kwitangira Isi ndetse n’abayituye, ubutabazi ndetse n’ubutakambyi buhoraho bwanyu, nibukomeze kubaka Isi nshya kandi nibukomeze kugirira benshi umumaro, kuko natwe turi mu ruhande rwanyu kugira ngo koko dukomeze kubyaza inyungu ndetse n’umusaruro ibikorwa byanyu bya buri munsi.

Ngaho rero nimukomere kandi nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubasesekazaho imbaraga ndetse n’ububasha binkomokaho cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kubagenderera kandi nkaba naje kugenderera Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, mu kucyongeramo imbaraga kandi mu kurushaho kugiha amaso mashya kugira ngo kibashe kubona kandi kibashe kumva buri kimwe cyose tugitoza umunsi ku munsi; namwe bana banjye nimurusheho guhuguka kandi murusheho gushyigikirwa n’ububasha bwanjye, kuko nabwururukirije muri mwe kandi nkaba nururukije imbaraga muri buri wese zimushyigikira kandi zimukomeza mu minsi mibi, nimwakire gukomera kuri buri wese kandi nimwakire gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, kuko tubashyigikiye cyane cyane mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe by’uyu munsi.

AMAHORO AMAHORO, MBAHAYE KUGUBWA NEZA KANDI MBAHAYE GUTSINDIRA MU RUKUNDO RWANJYE, KUKO NGANJE RWAGATI YANYU NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO UTARAMANYE NAMWE; AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA, TURATARAMANYE NIMUKOMERE KANDI NIMUGUBWE NEZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *