UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 22 NYAKANGA 2025
Ndabakomeje bana banjye kandi mbasesekajeho imbaraga ndetse n’ububasha byanjye, kugira ngo bikomeze kubarinda kandi bikomeze kubacungira umutekano muri buri kimwe cyose, nimwakire rero intwaro z’urumuri kugira ngo zifashe koko buri wese gukomeza kwiyubaka kandi zikomeze kumufasha kwitegura koko amaza y’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko koko Uhoraho Imana araje kandi vuba bidatinze kuko aje kugenderera Kiremwa cye yakunze kandi yakungaharije mu rukundo rwe rukomeye, namwe rero nk’abo yatoye kandi nk’abo yakungaharije mu muzabibu we, bityo akabaha gutura mu rukari rwe kandi akabaha gutekanira iteka mu gituza cye, nimumwemerere kugira ngo akomeze kubayobora kandi akomeze kubacungira umutekano, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubasesekazaho imbaraga ndetse n’ububasha byanjye bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, mporana namwe kandi ngahora ntaramanye namwe cyane cyane ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, kugira ngo mbahe umutsindo kandi nkomeze kubagaragarizamo umutsindo wanjye n’uwa DATA.
Ngaho rero nimwakire gutsinda buri munsi kandi nimwakire imbaraga zibashoboza byose cyane cyane mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, oya ntimugatsikire kandi ntimugatsitazwe n’umwanzi kuko nkomeje kumubahigikira kandi nkaba nkomeje kubegerezayo ibitero bye bibisha kandi bibi, kuko ndi umubyeyi uganje rwagati yanyu kandi nkaba umubyeyi ubabereye ku rugamba igihe cyose, kugira rero ngo nkomeze kubabera maso kandi nkomeze kubabera koko ku rugamba ibihe byose, bityo mbarwanyirize ibibarwanya kandi mbahigire ibibahiga; nta na rimwe rero mbasiga mu rugendo mwenyine kuko mporana namwe, kandi ngahora mbacungiye umutekano wa roho ndetse n’uw’umubiri kugira ngo mwizihirwe kandi muberwe muri ibyo bikorwa bya DATA akomeje gukorera iteka muri mwe kandi akomeje kugaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega mwaratowe kandi mwatojwe n’Ijuru ryose bana banjye kuko ububasha bwacu koko buganje muri mwe kandi imirimo yacu idasanzwe ikaba ikomeje kwigaragariza muri mwe ibihe byose, kugira ngo itsinde kandi irusheho gutsiratsiza ububasha bwa nyakibi bwose aho buva bukagera, bityo abemera ndetse n’abatemera barusheho gukurizaho kuronka imbaraga ndetse no kuvomererwa byinshi byiza bigiye bitandukanye, byose bikomotse mu gusenga kwanyu kandi bikomotse mu gutabaza kwanyu.
Ntimugacike intege rero ku rugamba turi kumwe ahubwo nimurusheho gukataza kandi murusheho gukomera kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, kugira ngo mpore mbuzuzamo imbaraga ndetse n’ububasha nkomora muri DATA, bityo bihore bibuzuzamo ishyaka ndetse n’ubutwari bituma mukomeza guhihibikanira Ingoma ya DATA aho iva ikagera; nimwakire urumuri rwanjye kugira ngo rubamurikire ubuziraherezo mu minsi y’ubuzima bwanyu ku Isi, kuko mbahaye kumurikirwa n’urumuri rwanjye ubuziraherezo kandi nkaba mbahaye kugendera mu rukundo rwanjye iteka ryose nta na kimwe kibashubije inyuma; ndabakomeje rero kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye, bana banjye, nimwishime kandi munezerwe kuko mumfite koko nk’umubyeyi ubahorera ku rugamba kandi ngahora mbarwanirira ubutitsa amanywa na nijoro kugira ngo koko icyiza mwateguriwemo na DATA mubashe kukironswa kandi mubashe kukigeraho nta nkomyi.
Mbafatiye iry’iburyo rero kandi mbashyize mu mujishi wanjye, kugira ngo mbasigasire kandi nkomeze kubarinda ibisahuzi ndetse n’ibirura byose aho biva bikagera byashaka kuvogera umugambi wa DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkomeje kubarinda nimuhumure kandi nkomeje kubacungira umutekano, nkomeje kubitaho ibihe byose kandi nkomeje kubarwanirira kuri roho ndetse n’imibiri yanyu, namwe nimukomeze kujya mbere mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, turi kumwe muri byose ndabakunda kandi ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza bana banjye gukomera kandi gukomeza gutezwa intambwe mujya mbere, kuko mbafashe ikiganza kandi nkaba mbarongoye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
NIMUGIRE AMAHORO NDABAKUNDA MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UBATARAMISHIJE KANDI UBAHA GUTARAMANA NANJYE IBIHE NDETSE N’IMBURABIHE; AMAHORO BANA BANJYE MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO.