UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA  11/07/2023

Nimugire amahoro bana banjye nkunda mwese mbifurije gukomera no kugubwa neza kandi mwese ndabakikiye bana banjye nimukomere kandi mwakire imbaraga nabazaniye kandi mwakire gukomera no guhumurizwa kuko naje nje kubakomeza kugira ngo nkomeze kubambika imbaraga kuri uyu munsi rero nkaba naje gukomeza kubahumuriza mu mitima yanyu kugira ngo mukomeze kwiyubakamo ihumure kandi mwikomezemo ukwemera ndetse n’ubutwari kuko nkomeje kugendana namwe muri byose kandi nkaba nkomeje kugendana namwe kugenda mbatazanurira amayira kandi mbavugisha mbereka buri kimwe cyose mbabwira ko ndi kumwe namwe ntajya mbasiga ariko ndushaho kubahigikira imitego y’umwanzi kuko mbona ari myinshi kandi nkabona umwanzi yarushijeho gukaza umurego akaba afite ubukana bwinshi bwo kugira ngo abe yabivugana none rero nanjye nkaba nabaye maso kandi nkaba nongeye kuza kubiyegereza bana banjye cyane kugira ngo ndusheho kubahisha mu gishura cyanjye kandi ndusheho kubakumirira uwo mubisha. Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubahora hafi nkahora iteka mbarengera muri byose kandi nkabarwanirira urugamba rukomeye yaba urworoheje yaba n’urukomeye nkahora iteka mbareberera kugira ngo mbatsindire kandi mbashe kubashyiriza umwanzi kandi mbashe kubarwanirira muri byose. Mu rugamba rero murwana rwa roho umunsi ku wundi kandi mu ntambara muhura nazo za hato na hato mba ndi kumwe namwe kandi nkaza nkifatikanya namwe kugira ngo mubashe gutsinda bityo mubashe gutsiratsiza umwanzi. Nimwambare imbaraga rero kugira ngo mutsinde umwanzi maze igihe cyose murangwe no kumutsiratsiza igihe cyose mumutsembe kandi mumurimbure kuko mbahaye imbaraga kandi nkaba mbahaye ubutwari nkaba mbabwira ngo nimumenye ubwenge kandi igihe cyose mubashe guhungira kuri jyewe igihe cyose muze mwihishe kuri jyewe kandi muhungire kuri Yezu Kristu kuko ari we bwihisho buzima kandi akaba ari nawe bwugamo buzima. Niho rero hari igicucucu muri Yezu Kristu nimuturizemo kandi muhabonere amahoro igihe cyose kuko tuza tukifatikanya namwe bana banjye kugira ngo turusheho kubuzuza n’urukundo rwacu kandi tubasabanishe n’Ijuru ryose.

Nkomeje rero kubigisha muri byose kandi nkomeje kubaganiriza muri byose kubaburira bana banjye nkomeza kubagira inama mbereka buri kimwe cyose kugira ngo murusheho gutaguza mu ntambwe zanyu kugira ngo mubashe gukomera kandi mukomeze urugendo mubashe kugenda mu nzira zanyu muzi aho muri kujya kandi muzi icyerekezo muri kujyamo. Ndi kumwe namwe rero ndabashyigikiye muri byose kugira ngo nkomeze mfate intambwe z’ibirenge byanyu kandi mfate ukuboko kuri buri wese kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbarandate kugeza mbagejeje mu Ijuru kwa Jambo kandi mbagejeje aho nganje n’umwana wanjye kandi muzaze mwishimane nanjye kandi muze dutaramane kuko mu Ijuru hari ibyiza byinshi kandi mu Ijuru hakaba hari umunezero mwinshi utegurirwa abana ba DATA kandi ibiremwa byose biri mu Isi bikaba biteguriwe kereka abazashaka kwivutsa ayo mahirwe kuko benshi barabwirwa kandi abandi bose bakerekwa inzira bagomba gucamo kugira ngo babashe kugera mu Ijuru kandi umuryango ukaba ukinguriwe bose kugira ngo baze binjire.

Ndagira nti rero nimuhure iteka musukuye kandi muhore iteka mukeye mu mitima yanyu nk’uko mpora mbivuga kandi nk’uko mpora mbitangaza yaba mu Isi yose aho mbonekera nkigisha benshi kandi nkababurira maze murangwe no kumva ibyanjye byose kandi murangwe no gukurikiza ibyo ntangaza ibyo mbabwira n’ibyo mbabwiriza umunsi ku wundi murusheho kurangwa n’ibikorwa byiza kandi uko mbabwira gukora neza murusheho kwihatira kubikora mukataze muri urwo rukundo kandi mukataze muri urwo rugendo nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze mbatere imbaraga kandi nkomeze mbambike ubutwari. Nkatangatanga rero hirya no hino nkakomeza gutangatanga nkumakuma ndundarunda abana banjye kugira ngo batanyanyagira uko iteka ryose umwanzi aba ashaka kubasandaguza kugira ngo abatatanye mu bitekerezo bityo bajahagurike icyo bari barimo bate urwo bari bambaye bityo biruke inyuma y’umuyaga kandi bari bambaye ibyera. Ndagira nti rero muririnde kwiruka inyuma y’umuyaga kandi mwari mwarambitswe ibyera bana banjye nimukomeze mwambare umwambaro nabambitse mwirinde kujya kwiyambika incabari za Sekibi kuko ntacyo mwamburanye kandi nta n’icyo muzamburana kuko mfite byose mu biganza byanjye kandi nkaba nkomeje kubaramburira ibiganza byanjye kugira ngo nkomeze mbahereze kandi nkomeze mbamanurireho imigisha kandi nkomeze mbamanurireho ingabire. Nimuhumuke amaso rero mwitegereze mubone kandi igihe cyose muhore mukereye kumva iby’ingoma y’Imana kandi munyoterwe nayo igihe cyose. Nkomeje rero kubabwira byinshi kandi nkomeje kubereka byinshi ngira nti nimujye mucengerwa nabyo kandi igihe cyose mwicaye mubyuze mubitekerezeho bityo murebe neza niba ibyo mbabwira kandi ibyo tubatoza mubikora mukabishyira mu murongo uko biri n’uko bikwiye bityo murusheho kwihatira kubikora ndetse no kubikurikiza muri uko kubyusa. Ndagira nti rero nimujye mubizirikana kandi murangwe no kubyusa umunsi ku wundi nanjye turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu kandi nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kugendana namwe kuko mbizi neza ko ntabasiga kuko ikirura kiba kirekereje kandi umwanzi aba arekereje cyane kugira ngo arebe yuko nabasiga gatoya ahite aza yijajange muri mwebwe abavuye. Ariko ntabwo njya mbava iruhande kandi sinjya mbatererana sinjya mbakuraho ibiganza byanjye bibamanuriramo umugisha kandi ibiganza bihora iteka bibakumirira umwanzi kandi bigahora iteka bibateruye bibasigasiye bana banjye nkabuhagiza ibiganza byanjye kandi nkabamanuriramo umugisha wanjye nkabasiga kandi nkabambika urumuri rw’Ijuru kugira ngo murusheho kurugenderamo igihe cyose muhore mwambaye ubutwari. Iki gihe rero nimukomeze mube maso kandi mukomeze mubere maso roho zanyu kuko Sekibi ari gushaka kwigarurira roho za benshi kandi ari gushaka kwigarurira abana ba DATA hirya no hino abamwemera kandi abemera gukurikiza ijambo rya DATA kugira ngo barishyire mu bikorwa kandi bakurikize amategeko ndetse n’amabwiriza DATA aba yarabahaye kandi amabwiriza DATA yatanze kugira ngo bayashyire mu bikorwa cyangwa bayakurikize Sekibi arabahagurukiye hirya no hino kugira ngo abacogoze mu rugendo rwabo abatatanye abibe ubwenge kugira ngo bibagirwe icyo bakoraga kandi bibagirwe icyo bakurikizaga bityo babashe gutandukira be kumvira Uhoraho ahubwo batandukire bace ukubiri n’urukundo rw’Uhoraho.

Ndagira nti rero bana banjye simbifuriza kuba mwava mu rukundo rwanjye kuba mwava mu rumuri rwa Jambo ahubwo nimuhore iteka muri maso kandi muhore iteka mukereye no gusobanukirwa na byose bityo Sekibi ntazigere abiba ubwenge kandi Sekibi ntazigere abarindagiza ahubwo nimukomeze mubumbatirwe n’ububasha bwacu kandi imbaraga zacu zikomeze kubashyigikira imbaraga zacu zikomeze kubakumirira uwo mubisha uhora iteka ashaka kubigabiza.

Ndi kumwe namwe bana banjye mu gutabara kandi mukurohora Isi yose mu gushyira byinshi ku murongo nimukomeze mutakambe kandi mukomeze muhumurize benshi kuko mu gusenga kwanyu muhumuriza benshi bari bababaye kandi mukurura imitima ya benshi yari yuzuye ishavu ndetse n’agahinda ikabasha gucururuka kandi mukabasha kwereka benshi icyerekezo bagomba kwinjiramo cy’Ijuru. Nimukomereze aho rero kandi mukomeze urugendo rwanyu ubudacika intege kandi urugendo rwanyu ubudatezuka bityo muhore iteka mukataje mu rugendo rwanyu ntimuzigere mwicara cyangwa ngo munanirwe n’ubwo mu nzira habamo imisozi kandi habamo udusindu turahari kugira ngo turinganize imisozi yanyu kandi ibyo byose by’utununga bigiye biri imbere yanyu tugende tubiringaniza bityo buri wese abashe gutambuka aho agomba gutambuka kuko ntawe twaha kugenda aho adashoboye kugenda kuko buri wese tuba tumuzi neza n’imbaraga nkeya ze tuba tuzizi kuko tuba tuzi abazi kwihuta kandi tuba tuzi abagenda bakananirwa vuba kandi tuba tuzi n’abagenda bakicara mu nzira bityo hakabaho ubutabazi bugiye bitandukanye kuri buri wese kandi buri wese tukamutabara dukurikije intege nkeya ze ari nayo mpamvu tuza gukorana namwe kandi tukaza guhorana namwe tukaza kubigisha buri kimwe cyose kandi tukaza kubereka buri kimwe cyose kugira ngo mutananirwa mukaba mwarambika tugahozaho rero muri mwebwe tubigisha kandi tubaburira kugira ngo namwe muhore iteka mwumva iby’Ijuru kugira ngo uko mwumva iby’Ijuru mubizirikane kugira ngo nihagira aho umwanzi aza kubayobya cyangwa kubashuka mwibuke ko twari twabibabwiye kandi twabivuze bityo mukurizeho kwihwitura kandi buri wese akurizeho kwicengera bityo yumve icyo twari twamubwiye bityo murangwe rero n’imbaraga z’Ijuru kandi murangwe no kwihwitura igihe cyose mubifashijwemo n’imbaraga z’Ijuru bityo murusheho gukatazanya imbaraga ndetse n’umwete kugira ngo mutananirirwa mu nzira.

Turabazi rero wese kandi turabacengera turabazi nta n’umwe tudasobanukiwe muri mwebwe ari nayo mpamvu tubazi kandi tukaba tubazi n’amazina yanyu kandi n’ingendo yanyu n’ibikorwa byanyu n’ibitekerezo byanyu byose tukaba tubizi, nta n’umwe rero twigeze twibeshyaho mu kubatora kandi nta n’umwe twashyize mu mwanya adakwiriwemo buri wese twamushyize mu mwanya akwiriwemo kandi buri wese tumugenera icyo akwiriye. Niyo mpamvu rero buri wese dukomeje kumucungira umutekano wa buri geno rye yagiye ahabwa kandi wa buri geno rye rigiye riteuye imbere ye kuko imbere yanyu hagiye hari igeno rya buri wese kugira ngo azarishyikirizwe kandi arigereho ariko Sekibi yareba akabona ibyiza biteguye imbere yanyu agashaka kubacogoza mu rugendo agateza ibikuba ndetse n’ibikubarara agahindisha ibihinda hirya no hino kugira ngo mubyumve mutyo muhinde umushyitsi mwe gutera intambwe ngo mukomeze urugendo mugende ahubwo mube mwacika intege musubire inyuma. Ndabagira inama bana banjye ntimugakangaranywe n’ibihinda kandi imitontomo ya Sekibi ntikabace intege ngo mucogore mu rugendo rwanyu ahubwo nimuhore iteka mwambaye imbaraga bityo ububasha bw’Ijuru bukomeze kubafasha namwe mubyemeye nimutwemerere tubayobore kandi mutwemerere tubafashe muri buri kimwe cyose kandi tugendane namwe mwatwemereye. Nimudufungurire imitima yanyu kugira ngo tubashe guturamo kandi tuganzemo igihe cyose bityo ibikorwa byacu byigaragarize muri mwebwe kandi ububasha bwacu bukomeze kumanukira muri mwebwe bityo turusheho kubakoresha kandi turusheho kubakoreramo byinshi bikomeye kuko twaje kwifatikanya namwe mu buryo bw’agatangaza kuko Ijuru ryururukiye kuri mwebwe rikabarundarunda kandi rikabahuza muri ubwo buryo kugira ngo mujye murangwa no kumva ijwi ry’Ijuru kandi mubashe kumva imburo z’Ijuru muzikurikize kandi muzigendereho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo murusheho kuganza kandi murusheho gutera imbere mu by’Imana.

Naraje rero ndi umubyeyi ubakunda kandi naje ndi umubyeyi ubahoza ku mutima kandi nza ndi igihozo cyanyu naje kubahoza kandi naje kubahumuriza naje kurura buri umwe umwe wese kandi naje kwereka buri wese icyerekezo cye kandi naje gukomeza kubakumirira umwanzi kandi naje kwereka buri wese inzira agomba gucamo ari nayo mpamvu mbahora hafi nk’umubyeyi wanyu ngahora iteka mbahumuriza bana banjye aho mwakomeretse nkabomora kandi igihe cyose nkahora iteka mbagira inama kugira ngo mwitware kandi mwitwararike igihe cyose. Ndagira nti rero nimwitwararike kuri buri kimwe cyose ku gato no ku kanini buri kimwe cyose mwitwararike bityo mubashe kwinjira mu rugendo nyarwo kandi mubashe kwinjira mu butungane mbashakaho bana banjye kugira ngo mubashe kwinjira mu nzira nyayo mbashakaho buri wese nasukuke mu mutima we kandi buri wese arambike buri kimwe cyose hasi cyamutandukanya n’urukundo rwanjye buri wese arambike buri kimwe cyose hasi cyatuma adakomeza urugendo rwe.

Ndagira nti rero ntimukihugireho igihe cyose ngo mube mwajya mu nguni mujye gukurura ibya hariya na hariya ahubwo igihe cyose mwumvise Sekibi atangiye kubateza gukurura ibya hariya na hariya byatuma muva mu murongo Sekibi muhite mumucyaha kandi mumwirukane muri mwebwe bityo muhamagare urumuri rw’Ijuru rubarengere kandi rubayobore igihe cyose kandi mukomeze guhamagara Roho Mutagatifu kugira ngo ababere umugenga muri byose kandi akomeze kubabera umuyobozi mu gato no ku kanini kandi igihe cyose ahore muri mwebwe kandi ahorane namwe abigisha kandi abayobora kandi abakumirira umwanzi ku buryo bukomeye nanjye ndi namwe kandi igihe cyose sinjya mbasiga mpora mbabereye maso kuko muri abana banjye mbafata nk’abana batoya nkahora iteka rero mbacungira umutekano igihe cyose mukenereye igaburo nkabimenya bityo nkabagaburira kandi igihe cyose mukeneye icyo kunywa nkabagaburira kuko mba mbizi neza mbareba bityo nkabacungira umutekano kuri buri kimwe cyose kandi ngakomeza kubasigasira kugira ngo mutaba mwajya mu byondo mukaba mwakwivurugutamo, mbacunze rero nk’abana batoya kandi mbacungira umutekano nk’abana batoya kandi igihe cyose nkabamenyera igeno ryanyu kandi nkabareba niba ibyo ndi kubagaburira biri kubagirira umumaro bityo nkarushaho kubahereza igaburo ribakwiriye kandi nkareba igaburo riri bubagirire umumaro kandi rikababeshaho bityo mukabasha gushisha ku bwa roho kugira ngo mutazigera murwara bwaki kandi mugaburirwa n’Ijuru uko bwije n’uko bukeye.

Igaburo ryacu rero tubahereza igaburo ry’Ijuru ni igaburo ryiza tuba tugira ngo ribatunge kandi ribabesheho kuri roho zanyu ntimuzigere rero mwicwa n’umwuma cyangwa ngo mwicwe n’inzara ahubwo igihe cyose nimujye mukaraba intoki zanyu bityo murye kandi munywe kandi mushire inzara kandi mushire inyota kuko mwateguriwe ameza n’Ijuru ryose. Nimwidagadure rero mu by’Ijuru kandi musabagizwe n’iby’Ijuru kuko twabakinguriye amarembo kugira ngo muze mwishimire kwa DATA kandi mukomeze mutekanire mu rukundo rwa DATA. Bana banjye nkunda narabatoye kandi narabatoranyije kandi nkomeje kubashyigikira muri byose kandi nkomeje kubakumakuma mbashyira mu gishura cyanjye ha handi umwanzi Sekibi atajya abasha kugera ha handi umwanzi Sekibi ajya areba akikanga kandi agakangarana ha handi njya mbashyira umwanzi Sekibi ntabashe kuba yabakuramo. Mbashyizemo rero ndagira nti nimugumemo bana banjye nanjye nkomeze kubacungira umutekano muri mu gishura cyanjye kandi nkomeze kubareberera muri buri kimwe cyose kandi nkomeje no kubakumirira umwanzi ku buryo bukomeye, ndagira nti rero muririnde icyabakuramo kandi namwe ubwanyu mwikomezemo ubwo butwari bwo kugira ngo murwane ishyaka ryo kuba mu ruhande rwanjye no kuba mu ruhande rwa DATA nanjye mbahaye imbaraga kandi mbahaye umugisha ukomeza kubakomeza kandi ukomeza kubafasha muri byose ubutwari ndetse n’imbaraga n’umwete ku murimo nibibarange igihe cyose maze mufunguke mu mitwe yanyu bityo mubashe kumva buri kimwe cyose kandi musobanukirwe na buri kimwe cyose icyo mutumva bana banjye mujye mumbaza mbasobanurire kandi icyo mutazi nacyo mukimbaze kugira ngo buri mimwe cyose nkibereke kandi nkibasobanurire kuko ndi kumwe namwe nkaba ndi umubyeyi ushaka kubigisha kandi ushaka kubereka buri kimwe cyose.

Nimugire umugisha rero kandi muhorane amahoro y’Imana kandi nkomeje kubasesekazaho ibyiza by’Ijuru kugira ngo birusheho kubabuganizwamo kugira ngo igihe cyose muhore muri indakemwa mu maso ya DATA. Amahoro, amahoro bana banjye igicamunsi cyiza kuri buri wese kandi ibihe byiza kuri buri wese nkomezanyije namwe urugendo zinjya mbasiga n’ubwo ntari kumwe namwe muri ubu buryo tugiye gutandukana mu buryo nk’ubu ngubu ndi kuganira namwe ariko nkomeje kugendana na buri umwe umwe mu buryo ndajya mbongorera mu buryo bwa bucece, turi kumwe sindigera mbasiga kandi nkomezanyije namwe urugendo.

AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE NKUNDA, BANA BANJYE MPOZA KU MUTIMA, BANA BANJYE NTERUYE NKABA MBAHETSE KANDI NKABA MBAMBIKA, NKANABASUKURA UKO BWIJE N’UKO BUKEYE NKABAMENYERA IKIBAKWIRIYE. NDI MARIYA, NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UKOMEJE KUBARENGERA MURI BYOSE, NKABA MBAKUNDA CYANE. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *