UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 06 MUTARAMA 2025

Mbifurije kugubwa neza mu mutima wanjye utagira inenge bana banjye nshyigikiye, kandi mpurije hamwe mu rukundo rwanjye kuko naje mbasanga kugira ngo mbasanganize urukundo rwanjye nyampuhwe, mbavomerere kandi mbafashe kurwana urugamba mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika kugira ngo duhurize hamwe intwaro zacu kugira ngo duhashye umwanzi burundu; ndahari muri byose kuko mbari imbere kandi nkaba mbari inyuma, iburyo ndetse n’ibumoso, kugira ngo buri wese mucungire umutekano kandi mufashe gutera intambwe ajya mbere kandi mufashe kurushaho gusobanukirwa n’icyo Uhoraho Imana amwifuzaho.

Ndabakunda bana banjye kuko nabahamagaye mu mazina yanyu kandi nkaba nkomeje kubambika amapeti kugira ngo isengesho ryanyu, ribagirire akamaro kandi rigirire n’akamaro Isi yose, kuko twabahurije hamwe kandi tukaba twabatumiye mu buryo bukomeye kugira ngo turwanire roho nyamwinshi kandi dufashe Isi kurohoka ndetse na Mwene Muntu kurushaho gusobanukirwa n’icyo Uhoraho Imana amwifuzaho.

Iyo mwihuje muri ubu buryo twifatikanya namwe mu buryo bwo guhashya umwanzi kandi mu buryo bwo kurwanirira benshi, dore ko hariho benshi hirya no hino baba bakeneye kuramirwa kandi baba bakeneye guterwa inkunga, kugira ngo bave mu isayo kandi barusheho koko kugaruka mu nzira nziza, ko hariho benshi cyane cyane bifuza guhinduka ndetse no guhindukira ariko umwanzi akabarusha amaboko; iyo mwihurije hamwe rero mu isengesho ryanyu rikomeye kandi mwifatikanyije n’Ijuru ryose, turushaho kubakira kandi tukarushaho kwakira ibyifuzo byanyu bya buri munsi, tukabafasha gutsinda kandi tukabafasha no gutsindira abandi kuko iyo muri ku rugamba muba mutaruriho mwenyine cyangwa ari mwebwe ubwanyu mwirwanirira, ahubwo muba murwanirira roho nyamwinshi.

Twatabaranye rero ingoga roho nyinshi cyane cyane zikeneye gutabarwa zirushye kandi zirembera, na ba bandi baba bageze ku munota wa nyuma kandi bifuza ubufasha kugira ngo basigasirwe kandi babashe gusabirwa ku munota wa nyuma, mukaba rero mwabateye inkunga mu buryo bwo kuzahuka kandi mu buryo bwo kuva cyane cyane aho umwanzi aba yabegetse batabasha kwinyagambura; dore benshi yarabisasiye arabiyorosa abakururira hirya no hino, abatesha agaciro bananirwa kumwinyugushura bityo rero tukaba twihurije hamwe kuri uyu munsi muhire kandi kuri uyu munsi mutagatifu, kugira ngo twifatikanye cyane cyane mu gusakaza ububasha hirya no hino, kugira ngo benshi babone agahenge ko kurushaho kubona uko bisubiraho ndetse no kwitekerezaho rwose.

Nimuhashye umwanzi kandi mumubuze amahwemo mumutere kuko iki gihe atari igihe cyo guterwa, ahubwo murusheho guhashya umwanzi burundu kuko mwahawe intwaro zose, akaba rero ari igihe cyo kugira ngo buri wese akururirwe mu gushaka k’Uhoraho Imana mu buryo bukomeye kandi mu buryo bwimbitse; erega mwinjiye mu bikorwa by’urugamba n’aho mwe ubwanyu mutaba mubibonesha amaso yanyu, ariko kandi ibikorerwa mu Isi bijye bibereka aho Isi igeze ndetse n’aho Muntu ageze, murusheho koko gufora kandi murusheho kurwanya umwanzi mu buryo bwo gukora icyo twifuza kandi icyo dushaka kugira ngo mwitambire abandi; erega iyo mwemera kurekura kandi mukemera kwihara mugiriye Izina rya DATA kandi mugiriye Izina rya Kristu Yezu, tubona icyo mwigomwe tukagiha agaciro, bityo tukaza tubasanga, kugira ngo tubatege amatwi kandi turusheho kugendana na buri wese intambwe ku ntambwe.

Nururukije rero imbaraga zanjye zibasigasira kugira ngo mbasigasire mu buryo bwose mbatere inkunga kandi mbatere imbaraga, dore ko hariho abenshi bakangarana akenshi bakabona ko urugamba rukomeye kandi rukaze, ariko burya iyo umazwe ubwoba na Roho wa Nyagasani, ukumva ko urugamba utaruriho wenyine ahubwo ufite ukurwanirira, akenshi na kenshi ntumenya uko ururangije kandi ntumenya uko urusoje; ubu rero tukaba turi kugenda dukusanyiriza hamwe imbaraga zacu kugira ngo zihuze n’izanyu, bityo zisakare mu Isi yose zifashe benshi kandi namwe ubwanyu murusheho gufashwa; erega uko muri kandi uko muteranye buri wese afite urugamba arwana kandi buri wese afite umusaraba yikoreye, ni yo mpamvu muri ubu buryo mutwazanya kandi mugasigasirana, cyane cyane mugaterana inkunga kandi mukarushaho gusenyera umugozi umwe, kuko muba mwunze ubumwe kandi ijwi ryanyu rifite akamaro gakomeye kandi rifite benshi ritera inkunga.

Nimukomeze rero murangurure cyane cyane mushyira amajwi yanyu ejuru kugira ngo abamalayika n’abatagatifu barusheho kubana namwe kandi barusheho kuza babasanga, cyane cyane ku bw’ubutwari kandi ku bw’imbaraga zidasanzwe muba mwashyizemo kugira ngo benshi bakire; erega uko mutirebaho kandi uko mutitindaho cyane cyane ngo mwizengurukeho, mukamenya ko hari abandi bashonje kandi bakeneye gufashwa mukemera kubaha ibyo mufite, ni yo mpamvu natwe tuza tukabakungahaza kuri roho ndetse no ku mubiri kugira ngo mushishire muri twebwe; twaje rero kubatohagiza mu buryo bwimbitse kandi twaje kubafasha gutsinda, kugira ngo mwishime kandi munezerwe dore ko hari ho benshi mwaje muremerewe kandi mufite imitwaro ibagonze ijosi, nkaba nje kubatura kuko nazanye n’Umwana wanjye Kristu Nyagasani, kugira ngo twifatikanye cyane cyane mu kubahaza ibyo mukeneye ikiruta ikindi, mu kubasendereza ibyishimo bikomeye kugira ngo uko buri wese yaje ataba ari ko ataha kuko twaje kubambika kandi twaje kubasendereza rwose.

Mbifurije gukomeza kwakira ibyiza byabateguriwe kuri uyu munsi kandi ibyiza byabahamagariwe, kugira ngo buri wese aze wese nta na kimwe asize kandi nta na kimwe yizigamiye, kuko ari igihe cyo kugira ngo buri wese afungure umutima we, ibyumba bye turusheho gutambagiramo kandi turusheho kubikamo ikiri icyiza; tuza dusohora umwanda kugira ngo urumuri rwacu ruganze, ari nayo mpamvu ari igihe cyo kugira ngo mwumve kandi murusheho kumva icyo tubifuzaho ndetse n’icyo tubashakaho; erega muri mu bihe bidasanzwe bikomeye kandi bikomereye Kiremwa Muntu wambaye umubiri, ni yo mpamvu mbasaba kurushaho kugenda mu Isi mutayirimo, kugira ngo ntimukururwe nayo, ahubwo muyigendemo nk’abana b’Urumuri kandi nk’abana b’Umuremyi wa byose, mwatojwejwe kandi mwahawe ibibafasha, mugasobanurirwa buri kimwe cyose kandi mukagezwa ku butungane.

Ubwo mwemeye rero kandi mukemera kuza, nimwakire imbaraga zibakomeza kandi mwakire umugisha wanjye wa kibyeyi, ngira nti “Nimukomeze mukataze mushishikare kuko mfite byinshi nakoze muri mwe kandi nkaba mfite byinshi nakoze mu bo mwaje munzaniye, ndetse n’abo mwasize inyuma yanyu, hakaba hari imbaraga zihariye n’ububasha bwihariye nururukije kugira ngo buri wese ufite icyo akeneye kandi icyo yifuza nkimuronse”; hari igihe rero benshi batabasha kubahuka kumenya icyo bifuza cyangwa kumenya kunsaba, ariko menya icyo mukeneye mbere y’uko mugisaba ari nayo mpamvu nkomeje kubasendereza imbaraga zibakomeza, kugira ngo murusheho koko gutera intambwe kandi murusheho kujya mbere; nzi neza icyo mukeneye kandi nzi neza cyane cyane icyo buri wese ashaka, kuko uko buri wese yaje gusinyisha, ni igihe cyo kugira ngo mwambike kandi ahabwe amanota ashimishije rwose.

Ndahari rero mu bitabiriye kandi no mu bandi hirya no hino, bagize impamvu zitandukanye kugira ngo abo bose mbahaze ibyiza, kuko burya iyo muhuje imitima kandi mugahuza imbaraga, ntihazemo ubutatane ahubwo buri wese akamenya ikivi cye, akamenya n’uko agomba kugisoza mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika, nanjye ndaza nkifatikanya na buri wese, nkamuronsa ibyiza kandi nkamufasha kwakira Urumuri rw’Imana kugira ngo rukomeze rumumurikire kandi rukomeze rumuteze intambwe; nabateguriye rero ibyiza by’agatangaza kugira ngo mbavure amavunane kandi mbakize umunaniro, mwebwe abarushye n’abaremerewe kandi mwebwe mwumva ko hari aho mugeze munaniwe, nimuhumure kandi mukomere kuko narambuye ikiganza cyanjye cy’ububasha kugira ngo mbahumurize kandi mbafashe gutsinda; erega sinzatuma mutsikira kandi sinzatuma musubira inyuma, keretse mwebwe ubwanyu igihe muzaba mwinyugushuye mu mugongo wanjye, ariko kandi n’aho mwakwinyugushura nziruka inyuma mbasanga kugira ngo icyo mwaruhiye kandi icyo mwavunikiye mukironke kandi mukigereho mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufatika; ngaho rero nimukenyere kandi mukomeze ndi kumwe namwe, nimwambare imbaraga ikiruta ikindi murusheho kuzamuka umusozi, kugira ngo mbahurize hamwe mu ngoro ntagatifu kandi mu ngoro y’Ibyiza by’Ijuru byateguriwe abemera kandi abizera Uhoraho.

Mbifurije umunsi muhire, mbifurije gukomera ndabakunda, nimwakire umugisha wanjye kandi nimwakire imbaraga zanjye zibakomeza, bityo igihe cyose mujye mushishikara cyane cyane mushishikazwe n’umurimo mwahamagariwemo kandi mwatorewe kuko ubyara inyungu amanywa na nijoro; erega benshi b’abakozi cyangwa b’abahinzi barahinga rimwe rimwe imirima yabo ikarumba ariko mwebwe aho muhinga ntiharumba, kuko isambu yanyu ihora iteka irumbuka ibyiza by’agatangaza; ngaho rero nimwakire imbaraga kandi mwakire umusaruro mu buryo bwose, kugira ngo nifatikanye namwe  kandi murusheho kunezezwa n’uko mumfite kandi mufite Uhoraho Imana mu buryo bwimbitse; mbasendereje rero umugisha wanjye wa kibyeyi ubakomeza kandi ubarinda, kugira ngo ubambike imbaraga kandi urusheho kubambika ubutwari, mwebwe mwese mufite iminaniro kandi murwaye mu ngingo zanyu z’imibiri, mwumve ko ububasha bwanjye bwururutse kubakandakanda kandi imbaraga zanjye zatambagiye hirya no hino kuko ntaho mpezwa; erega mbera hose icya rimwe kuko buri wese ndi kumwe na we mu buryo bwose, nimurusheho kunyumva iruhande rwanyu kandi mwumve ko iteka iyo nteye mwikiriza nk’uko namwe iyo muteye nikiriza mu buryo bwose kugira ngo twifatikanye mu isengesho ryanyu.

Mbifurije umunsi muhire ndabakunda cyane bana banjye, mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye kandi nshimiye buri umwe umwe, mu bwitange, mu bwiyoroshye, mu kwigomwa gukomeye, kuko mwamenye icy’ingenzi kandi nkaba nabahamagaye ku murimo mwese mukitaba, kandi buri wese karame ye akaba atayisimbuje oya; ngaho rero nimukomeze iteka mwumvire Ijwi ry’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, mushishikarire gusenga kuko isengesho ari ryo rizabageza ku mutsindo kandi ari ryo rizabarwanira mu minsi mibi; erega ubu muri kubitsa kandi muri kubitsa aho imungu itagera, nimumenye aho mugomba kwizigamira rwose kugira ngo hazabafashe mu minsi ikomeye cyane kuri buri wese aho atazaba abasha kwinyagambura, kandi aho atazaba abasha kurangurura ijwi rye kugira ngo avuge Izina ry’Uhoraho; ndahari rero kugira ngo mbabikire kandi mbasigasirire ibyiza by’agatangaza, kuko nkomeje gutaramana namwe kandi nkomeje kugendana namwe, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Urukundo ruhoraho.

Mbifurije umunsi muhire, mbifurije kugubwa neza, nimuhorane amatara yaka kandi muhore iteka mu gushaka kwa DATA, kuko twaje kubataramisha kandi tukaba twaje kwizihiza uyu munsi muhire kugira ngo ibyiza by’agatangaza bikomeze bibigaragarize; mbifurije kugubwa neza ndabakunda cyane, ndi kumwe namwe kandi ndi kumwe na buri wese mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe, kugira ngo buri wese yumve impumeko yanjye kandi yumve urukundo rwanjye, kuko mbashyize mu gituza cyanjye kugira ngo mbaramire kandi mbahaze ibyiza kandi ndusheho kubaha amata meza y’Ijambo ry’Uhoraho Imana, kugira ngo rihore iteka ribashishisha kandi rihore iteka ribatonesha kugira ngo ribageze ku butungane.

Amahoro amahoro umugisha w’Uhoraho Imana nukomeze ubayobore, ubarange kandi muhore mwishimiye muri Nyagasani wabahaye kwizihirwa kandi wabahaye gutaramana na we amanywa na nijoro; mbifurije kugubwa neza ndabakunda cyane bana banjye, amahoro amahoro, nimugubwe neza kandi mukomere ku rugamba kuko mbayoboye kandi mbarangaje imbere nk’inyenyeri ibamurikira kugira ngo mpinde umwijima, bityo mugendere ahakeye kandi ahasukuye; mbifurije kugubwa neza kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, ubumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU, kugira ngo urukundo rwanjye rubasigasire mugendane na rwo, mukorane na rwo kandi ruhore iteka rubafasha kurwana urugamba ndetse no guhora iteka muhigika ibikorwa byose by’umwanzi kugira ngo mwakire ibyiza, ibyabateguriwe kandi ibyabagenewe.

NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *