UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 24 UGUSHYINGO 2025

Mbakomeje mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi bana banjye Ntore za DATA, mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije gukomerera muri jye iteka ryose, kuko nabahaye byose kandi nkabafungurira umutima wanjye kugira ngo muwuturemo, nkabaha icyicaro kugira ngo namwe mwicaze abandi kuko nabashyize imbere ku gasongero kugira ngo urukundo rwanjye rube muri mwe bityo namwe murusangize bose ; nishimiye kugendana namwe ndetse no gukorana ibikorwa by’ubutwari kuko nkomeje kubashyigikira kandi nkaba mbakomeje mu bubasha bwanjye kuko nabuhawe na DATA, nkaba nururukiye kubatabara ndetse no kubaba bugufi, kugira ngo imbaraga zanjye ziture muri mwe kandi urumuri rwanjye rubaboneshereze ; nimugubwe neza kandi muture mu rukundo rwa DATA, we wabahaye icyicaro muri we, kandi agafungura umutima we muziranenge kugira ngo muwuvomemo imbaraga kandi muwukomereremo cyane cyane mu kubakomereza intambwe ndetse no kubereka icyerekezo mugomba kunyuramo kuko iki gihe ari igihe cyo gukomera mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo.

Mwashyizwe ku gasongero kandi mushyirwa ku rugamba kugira ngo murwanirire roho nyamwinshi, nimukomeze rero mwishyire mwizane kandi iteka ryose mushishikarire umurimo wanyu, kuko koko mwahawe akazi n’Uhoraho kandi ako kazi kakazaba kazabahemba kuko mudakorera ubuntu ; ibihembo rero mwarabiteganyirijwe kandi mwarabizigamiwe kuko afite byinshi kandi akungahaye mu buryo buhoraho, nimwambare imbaraga kandi mwishimire aho muri kugenda mwerekeza kuko ari heza ; ubu n’ubwo mwabona hari byinshi bigisobetse cyangwa bikiri inzitizi mu nzira zanyu, ariko burya ngo ibijya gushya birashyuha, niyo mpamvu urugamba rushyushye kandi rugeze mu mahina ndetse mukabona ibitero hirya no hino, bimwe na bimwe bishaka kubatangira ariko kandi mwahawe ububasha bwo kubirwanya, kandi muhabwa imbaraga zo gukandagira umwanzi ; mufite intwaro zose rero nimuzirwanishe bana banjye, kandi mukomere mukomeze urugendo kuko nje kubatera inkunga, ndetse no kubatera ingabo mu bitugu, nunze ubumwe namwe mu buryo bufatika kuko nje kubakomereza isezerano, kugira ngo icyo mwasezeranyijwe kandi icyo mwazigamiwe mugihabwe kandi kibigaragarize ; nimukotane rero mu buryo bwuzuye kandi mu buryo bufatika kuko nkomeje intambwe ya buri wese mu buryo bwo kumukomeza mu rugendo rwe ndetse no mu buryo bwo kumufata ikiganza, kugira ngo mbazamure kandi nkomeze mbageze aheza, erega namwe mwahawe ububasha bwo kuzana bose mu butungane ndetse no kwereka inzira buri wese kugira ngo abayobye ndetse n’abateshutse mu kwemera, ukwemera kwanyu kubahagurutse kandi kurusheho kubakomeza mu nzira igana Imana, bityo rero tukaba tunezerejwe namwe mwemeye kandi mukemerera DATA gukora ugushaka kwe, mukaba mwararekuye byose mukirundurira mu biganza bye.

Nimuhumure kandi mukomere kandi mukomeze urugendo kuko igihe cyegereje kandi muri kukiganamo mu buryo bwuzuye aho Isi yose igomba kumenya ibikorwa byanyu kandi ikamenya n’umusaruro mwatanze mu guhindura Isi ndetse n’abayituye, niyo mpamvu ubu ngubu kuko hari byinshi koko bitari byigaragaza imbonankubone benshi batari bamenya umumaro wanyu, ariko kandi mwebwe ubwo mwasobanukiwe buri kimwe cyose, kandi iteka ryose nkabigaragariza nkabereka ibikorwa byanjye kandi nkabereka ikiganza cyanjye igihe mugeze ahaga, nimukomeze mwambare imbaraga kandi muhumurize abarushye ndetse n’abaremerewe kuko mwahumekewemo n’umwuka muziranenge kugira ngo integuro y’Ijuru ikomeze itegurirwe muri mwe kandi ibikorwa by’Ijuru bikomeze bibigaragarize ; murahirwa kuko mwamenyeshejwe amatangazo y’ijuru mukamenya kuyubahiriza kandi mukamenya no kuyabamo, igihe nk’iki ngiki mukaba mukomejwe n’Ijambo rya Jambo, na we rero yabahaye ijambo kugira ngo icyo mutegetse mu izina rye kibeho kandi gikoreke mu buryo budasubirwaho, kandi abaha gutambuka mu bakomeye, kugira ngo Izina ry’Imana ryamamare kandi rikuzwe iteka ; nta Kiremwa na kimwe rero kiri hejuru yanyu kuko mwahawe gukandagira ibinyabubasha byose bikaba biri munsi y’ibirenge byanyu ; nimuhumure kandi mukomere kuko mbahumurije nk’Umwamikazi watsinze namwe mukaba mwarahawe ububasha bwo kugaragira Umwami igihe cyose ; ngaho rero nimwambare imbaraga mukenyere kandi mukomeze, kuko DATA abarimo rwagati kandi yiteguye kubana namwe imbonankubone.

Hari byinshi rero mwateguriwe nk’abagenerwamurage kandi byinshi biri kugenda birekurirwa mu biganza byanyu, nimufate mukomeze kandi icyo muhawe ndetse n’icyo mushyikirijwe mugifate neza kandi mukizigame kuko ari cyo kizabafasha kandi kizabakomeza mu minsi iri imbere ; ni igihe rero cyo gukomeza zahabu nziza mutegurirwa umunsi ku munsi kandi muhabwa umunsi ku munsi kuko buri wese ateguriwe kado imwinjiza aheza kandi ibatambutsa mu nzira z’inzitane, ni ngombwa rero gufata neza icyo mwahawe kandi mukamenya ko icyo muhabwa umunsi ku munsi mugitwaye mu tubindi tumeneka ubusa bityo mumenye uko mwitwararika kandi mumenye uko mugenda muri ibi bihe, dore hari byinshi bishashagirana hirya no hino bikomeje gukurura benshi kandi bikomeje kwigaragariza benshi bakabyohokaho batazi icyo bohotseho, nyamara ugasanga ari ibikorwa bibajyana ahandi, mwebwe rero ubwo mweretswe inzira nyakuri, mugahabwa gusobanukirwa iby’Ijuru, mukamenya ijwi ryacu kandi mukaritandukanya n’ibikorwa by’umwanzi, nimufate kandi mukomeze mwakire imbaraga zibaherekeza, zibakomeza mu rugendo rwanyu bityo iteka ryose muhore mwishimiye ko koko muri kumwe n’imbaraga z’Ubutatu Butagatifu, abamalayika ndetse n’abatagatifu bakaba babagose kandi bakaba babatwikiriye.

Nimuhumurizwe n’urukundo rw’Imana kandi mukomezwe mu nzira ibaganisha aheza, nimwishimire aho muri n’aho muri kwerekeza, n’ubwo koko kuhagera bigoranye kandi bikakaye, ariko kandi ubatambutsa abarimo rwagati, Kristu Nyagasani ni we wababereye icyambu kandi ababera urugero rwiza rwo guca mu rugamba kandi akarusoza neza, yemeye kwakira umusaraba w’ibyaha bya Muntu, kugira ngo acungure Ikiremwa Muntu, namwe rero nimuhekane na we uwo musaraba, kugira ngo mutwaze kandi mubashe kugera aheza mwateguriwe kuko ari ryo bendera buri wese azagaragaza imbere ya DATA ; ntimuwutwaye mwenyine rero kuko nifatikanyije namwe kugira ngo aho munanirwa mbafashe kandi aho mutsikira ndusheho gusiza, bityo mugendere ahakeye kandi ahasukuye ; murakunzwe bana banjye kandi murakomejwe kuko mbashyize mu gituza cyanjye kugira ngo mbaramire kandi mbakomereze isezerano, isengesho ryanyu rero ni isengesho ritsinda ikibi kandi rizahura roho nyamwinshi mu buryo bwo gukura Muntu mu kazuyazi tumushyira mu nzira iboneye kandi itunganye ; nimukomeze rero mukorane umwete kandi mukorane ubwira, kuko uwabakunze kandi uwabatoye ari kubagaragariza ibyiza bye kandi akaba akomeje ikimenyetso cye muri mwe, kugira ngo iteka ryose munezezwe no kwijyanira na we.

Ndabakunda rero kuko mbaherekeje mu buryo bwuzuye nk’umubyeyi ubakunda, kandi buri umwe umwe nkaba nkomeje ikiganza cye kandi nkaba nkomeje kumwiyereka mu mirimo yanyu, mu bikorwa byanyu, aho mugenda, mu bo mukorana, ndetse n’abo muganira nkagaragaza ko ndi kumwe namwe, kuko atari mwe mwivugira kandi atari mwe mwiyobora ; nta na kimwe rero ntabayoboramo kuko ndi inyenyeri ibarangaje imbere muri byose, ngaho rero nimumenye inyungu n’urwunguko mugira mu isengesho ryanyu, bityo buri wese igihe ari ku murimo yatorewe na DATA, mwishime kuko mwahawe akazi n’Ijuru, erega hari n’abandi bahabwa akazi n’abantu, ariko ugasanga ibikorwa byabo ntibabishima kuko kenshi Muntu atanyurwa ; mwebwe rero mwahawe akazi n’Ijuru niyo mpamvu tuza dushima kandi dushimira bityo tukabereka icyerekezo cy’aho muri kwerekeza kugira ngo mukomeze mukataze, kandi mukomeze mwishimirwe n’uwabatoye.

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye, mbifurije gukomera ndetse no gukomeza kuvoma no kuvomererwa, kuko ari igihe cyo kugira ngo musendererezwe imbaraga kandi uwavomye akomeze yuzuze kandi avomerere n’abandi ; ni igihe rero kidasanzwe mugiye kwinjiramo gikomeye kandi kizakomerera abatemera, niyo mpamvu nje kubakomeza muri ubu buryo kugira ngo ukwemera kwanyu gushinge imizi, bityo ibiterabwoba bishobora kuzabisatiriye Isi yose, mwebwe ntibizabagereho kuko nkomeje kubahisha mu mababa yanjye, kandi nkaba nkomeje kubatwikiriza igishura cyanjye ; mbifurije kugubwa neza ndabakundabana banjye, amahoro y’Imana nasabe mu mitima yanyu, urukundo rw’Ijuru rukomeze rugurumane mu mutima nk’ikibatsi cyakirana urukundo.

AMAHORO NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’UMUTSINDO, AMAHORO NTORE ZA DATA !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *