UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 25 MATA 2023.
Mu rukundo rwanjye na Jambo twakunze ikiremwa bityo bikarushaho kuza tugisanga cyane cyane mu kongera kugaruka mu Isi kugira ngo twongere tuyiburire kandi twongere tuyereke icyerekezo igomba gucamo, ni ku bw’iyo mpamvu dukomeje gutabara kandi dukomeje kurengera Mwene Muntu, ducisha hirya no hino kandi tuburira ikiremwamuntu kugira ngo kibashe kumva icyo kigomba kugenderaho kandi buri wese abashe kumenya urukundo akunzwe n’Ijuru ryose.
Twakomeje rero kurebera Mwene Muntu kandi dukomeza kubungabunga umutekano we mu buryo budasanzwe kuko buri kiremwa cyose kiri mu Isi kiri mu biganza byanjye n’ibya Jambo, bityo rero nk’umubyeyi wabo Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkaba iteka nsabira ibiremwa kandi iteka nkahora mbikurura mu murongo mwiza kandi mbijyana mu njyana y’ukwemera mu buryo budasanzwe.
Nakomeje rero kumanura imirasire yanjye m’urundo rwanjye rwa kibyeyi mu biremwa byose kandi mu mpande zose z’Isi kugira ngo Mwene Muntu arusheho kumenya icyo mushakaho kandi Mwene Muntu arusheho kumenya icyo Uhoraho Imana amwifuzaho.
Niyo mpamvu rerio tudahwema gukomeza kumuburira ndetse no gukomeza kumwereka inzira nziza iberanye n’abana b’Imana kandi abana b’ingoma, akaba ari nayo mpamvu iteka duhora tumuburira kandi iteka tugahora tumwereka igikwiriye kiberanye n’abana b’ingoma.
Ntago rero tuzacogora gutangaza icyo twifuza ku kiremwa, nta n’ubwo tuzahagarara gucyaha ndetse no gucyamura Mwene Muntu ukomeje kugendera ku mafuti ye ndetse n’amaragamutima ye bityo akohoka ku by’umwanzi kandi akohoka ku cyo tudashaka ndetse no ku cyo tutifuriza buri kiremwa.
Mwene Muntu yarakunzwe kandi ikiremwa muntu kirakundwa kuva ku ntangiriro y’Isi kugeza na n’iyi saha ari nako tuburira Mwene Muntu kandi ari nako tumwigisha, cyane cyane tumwereka inzira nziza y’abana b’Imana kandi tumwereka igikwiriye tumwereka inzira agomba gucamo ndetse n’aho atagomba kunyura.
Tubwira buri wese ko agomba guca mu nzira ifundanye kuko ari ho azahuriramo n’uruhanga rw’Uhoraho kandi akaba ari ho azaronkamo amahoro, ibyishimo ndetse n’umunezero. Ariko Mwene Muntu ntiyabishatse kandi Mwene Muntu ntiyabyakiriye nk’urukundo ahubwo benshi bumva ko ari ukubavutsa ibyishimo byabo kandi ari ukubabuza uburenganzira, abenshi bakomeza kohoka ku kibi kandi abenshi bakomeza kohoka ku nzira y’igihogere ibaganisha mu irimbukiro.
Na n’iyi saha rero ntitwahwemye kuburira kuko namanutse mu Isi mu buryo budasanzwe hirya no hino niyereka benshi kandi ngaragariza agahinda buri wese ntewe n’ikiremwa kandi ntewe na Mwene Muntu udashaka kumva kandi udashaka kumvira ijwi ry’Uhoraho rimuhamagara kandi nyamara yaragiriwe icyizere n’Uhoraho akamushyira mu Isi kugira ngo ayigenge kandi ayitegeke, ayiyobore kandi ayiyobore mu rukundo rw’Imana, ariko aho kugira ngo Mwene Muntu agenge Isi, Isi niyo yahindutse ahubwo igenga Mwene Muntu.
Ibyo rero nakomeje kubirebera kandi nkomeza kubihanga amaso nkomeza kumanura imbaraga ndetse no gutanga imburo hirya no hino mu biremwa kugira ngo abumva bumve icyo dushaka kandi icyo tubifuzaho bagaruke mu nzira nziza. Abenshi rero barumvishe baragaruka kandi bicisha bugufi bariyoroshya bumva impuruza yacu ndetse n’imburo yacu bagarukira Uhoraho kandi bakira ugushaka kw’Imana muri bo, ariko kandi ntibyabuze ko hagira n’abandi bakomeza kunangira imitima yabo, bakomeza kwitsimbararaho kandi bakomeza kohoka ku kibi cy’umwanzi, kuko n’umwanzi nawe atahagaze ahubwo yakomeje gukaza umurego kandi akomeza kujyana injyana ye y’ikibi mu bana b’Imana ndetse no gukomeza gutega imitego cyane cyane abashaka kuba mu gushaka kw’Imana ndetse n’abashaka kuyoboka Uhoraho.
Hari benshi rero bakomeje kwihambira ku kibi ndetse bakomeza kugendera ku marangamutima yabo no kubyiyumviro byabo ndetse n’ibyubahiro byabo bibajyana mu rupfu kandi bibajyana mu irimbukiro. Ntago rero ibyo twakomeza kubyihanganira kuko Mwene Muntu tumukunda kandi Mwene Muntu akaba afite agaciro mu maso y’Uhoraho, niyo mpamvu na n’iyi saha tugikomeje kuburira Mwene Muntu kandi tugikomeje kumwereka inzira nziza kugira ngo habeho kuyoboka Uhoraho kandi habeho gufunga amayira y’umwanzi.
Ni igihe rero turi kumanura imbaraga mu buryo budasanzwe kuko umwanzi nawe ari gukaza umurego cyane cyane agashaka guhitana benshi ndetse n’abari barayobotse ukuri bakaba bari kugenda batana amayira kandi ukwemera kukaba kurushijeho kugenda kuba gukeya, mu mitima ya benshi.
Ntago rero twakomeje kurebera ngo turebere ikiremwa dukomeze twihanganire uburyo umwanzi ari kugikoresha ndetse n’uburyo umwanzi ari kukivogera. Umwana w’imana yemeye kwitanga kandi yemera kuza mu Isi, bityo yemera kumena amaraso ye kugira ngo hagire benshi bamureberaho kandi hagire benshi bagaruka mu nzira; ariko kandi amaraso ya Yezu Kristu yagaruye benshi, ariko kandi habaho na benshi na none bakomeza kuyapfobya kandi bakomeza kuyakerensa. Ibyo byose twabikoze dushaka kugira ngo Mwene Muntu agaruke mu nzira nziza kandi Mwene Muntu agarukire Uhoraho, Mwene Muntu ace bugufi kandi yumve icyo yifuzwaho kandi yumve icyo tumushakaho.
Naje rero mu buryo budasanzwe kandi nza mu rukundo rwinshi rwa kibyeyi nk’umubyeyi usanze abana kandi nk’umubyeyi usanze abana bamwizihiye, nza mbazaniye urukundo rwinshi, ariko kandi nza mbereka imbogamizi mfite ku kiremwa ndetse n’imbogamizi mfite ku bana banjye kugira ngo barusheho kugaruka mu nzira nziza kandi barusheho kwerekezwa mu rukundo n’urumuri rw’Uhoraho; mbereka akaga ndetse n’ibyago bibasatiriye ndetse n’umwijima usatiriye Isi, kugira ngo ababyumva ndetse n’ababasha kubishyira mu ngiro bahinduke, bityo akaga n’ibyago byari bigiye kugwirira Isi kandi bimanukiye Isi kugira ngo bikurweho kandi bigabanywe ubukana; abenshi barabyumva abandi bakomeza kubikerensa, ari nako n’uyu munsi bikimeze kuko ntahagaze gukora kandi nkaba ntarahagaze kuvuga ndetse no kuburira Mwene Muntu.
Niyo mpamvu rero nashyize ku mugaragaro mu buryo budasanzwe kugira ngo buri wese abashe kwiyumvira kandi buri wese abashe kwigererayo, buri wese abashe kumva icyo tumushakaho nk’ab’Ijuru kandi icyo tumwifuzaho nk’ab’Ijuru kuko tutifuza ko hari ikiremwa na kimwe cyagana mu mwijima kandi cyakururwa n’umwanzi.
Twaje rero mu buryo bwo gutangaza ku mugaragaro mu itangazamakuru rya Monaki kugira ngo buri wese yumve icyo tumwifuzaho kandi buri wese yumve icyo tumushakaho mu buryo budasanzwe kuko twaje kuvugira kumugaragaro hirya no hino mu Isi kugira ngo hatazagira n’umwe uvuga ko atumvishe cyangwa atamenye kuko nyuma y’aha ngaha hazamanuka imbaraga mu buryo budasanzwe kandi akaba ari integuza y’amaza ya Nyagasani kugira ngo buri wese yisukure kandi buri wese abashe kumenya icyo Uhoraho Imana amwifuzaho kandi amwifuriza.
Ntago twifuza ko Mwene Muntu yarimbuka nta n’ubwo twifuza ko Mwene Muntu yaba imbata y’ikibi, ntago dushaka ko Mwene Muntu akoreshwa na Sekibi kuko nuri wese azi ububi bw’umwanzi kandi buri wese akaba azi imitego yose ya Sekibi. Sekibi rero afite amayeri menshi mu buryo budasanzwe kandi afite uburyarya bwinshi mu buryo budasanzwe, akaba rero amajije kwigarurira Isi yose mu buryo bukomeye ndetse n’ibiremwa byinshi mu buryo bukomeye abikoresha ibikorwa bibi kandi abikoresha ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Hari benshi rero bakoreshwa mu buryo budasanzwe kandi nyamara Uhoraho Imana ashaka kubagarura mu nzira nziza kandi yararemye ikiremwa kugira ngo kibereho kumusingiza, kumukuza ndetse no kumurata.
Niyo mpamvu rero twaje kuvuga turanguruye mu buryo bukomeye kandi buri wese kugira ngo yumvishe amatwi ye kandi yumvishe ubwenge ndetse n’ibitekerezo bye kugira ngo ukora ikibi amenye ko agikoze ndetse n’ukoze icyiza amenye ko agikoze, ukoze ikibi amenye ko acumuye yicishe bugufi kandi yiyoroshye.
Twaje rero mu buryo budasanzwe mu kugaragaza icyo twifuza kuri buri kiremwa cyose kandi icyo dushaka kuri buri kiremwa cyose kuko tutaziye agace kamwe kandi tutaziye igihande kimwe ahubwo twaziye Isi yose ari yo mpamvu twaranguruye kugira ngo abafite ubwenge ndetse n’abafite amatwi babashe kumva kandi babashe kumva impuruza y’Uhoraho kandi babashe kumva ibikorwa by’Uhoraho ndetse n’imigambi y’Uhoraho afitiye ikiremwa.
Kubaburira rero no kubereka ikibi ngo mukiveho ni urukundo tubafitiye kandi no kubereka imitego yose ya Sekibi afite ku kiremwa ni uko dukunze ikiremwa kandi Uhoraho akaba yaragihanze agikunze kuko yemeye kucyambika imisusire ye kandi akacyambika urukundo mu buryo budasanzwe ariko umwanzi nawe akaza akabiba bye, akaza akabiba amacakubiri kandi akabiba umwijima mu bana b’Imana.
Twaje rero mu buryo budasanzwe kugira ngo dutwikurure igihu gihishe Mwene Muntu kandi dutwikurure umwijima utwikiriye Mwene Muntu kugira ngo ibitero by’umwanzi byigizweyo kandi buri wese abashe kumenya urugamba arwana kandi buri wese abashe kumenya n’umwanzi arwana nawe.
Hari benshi bifuza kwifurahisha mu Isi hakaba na benshi bifuza gukora ibigendanye n’ugushaka kwabo ndetse n’ibiboroheye ariko kandi bakirengagiza ko ibyo byose biboroheye biri mu mwijima, bitabajyana mu njyana y’icyiza ahubwo bibajyana mu njyana y’urupfu.
Nimwemere kubabara kandi mwemere kubabazwa muzira izina rya Yezu Kristu kandi mwemere gusuzugurwa muzira izina rya Yezu. Nimwemere ko ibyanyu biteshwa agaciro ariko izina rya Yezu rikurizwe muri mwebwe, mwebwe mwese mushakashaka Uhoraho kandi mwebwe mwese mumushakashakana umutima utaryarya, umutima uciye bugufi.
Nimwiyambure byose ibibagose kandi mwiyambure kamere muntu bityo mugendere mu mbaraga za Roho Mutagatifu zibakomeza kandi zibatera ubutwari mu buryo budasanzwe bwo kwitagatifuza. Nimwiyambure ubucambagara kandi mwiyambure umwenda umwanzi yabambitse, ahubwo mwemere kwambara umwenda w’ubutungane kuko twamanuye imirasire kandi twavubuye urukundo rwacu mu buryo budasanzwe kugira ngo abarushaka barubone kandi abadushaka batubone mu buryo budasanzwe. Hariho benshi rero bifuza guhinduka kandi hariho benshi bashaka Imana ariko kandi bakabura inzira banyura bakabura n’aho baca bitewe n’ibibagose cyangwa bitewe n’imyumvire yabo.
Niyo mpamvu rero twashyizeho itangazamakuru mu buryo budasanzwe nkaryishyiriraho nk’umubyeyi ukunda ikiremwa muntu kandi umubyeyi w’ibiremwa byose kuko nta mwana n’umwe nifuza ko yarimbuka kandi nta mwana n’umwe nifuza ko nashyira inyuma ahubwo buri wese nifuza ko yakumva icyo mushakaho kandi buri wese nkifuza ko yakumva icyo Uhoraho Imana amwifuzaho.
Ni ku bw’iyo mpamvu rero tudahwema kuvuga kandi tudahwema gukora, tudahwema kuburira abacu kandi tudahwema kuburira buri wese wifuza kujya mu gushaka kw’Imana kandi buri wese wifuza guhindura amayira. Niyo mpamvu twatanze imburo ku mugaragaro mu buryo budasanzwe kuko hariho byinshi twagiye dutangaza ibyinshi bigahishwa, ibindi bikabikwa kugira ngo bitamenyekana, kugira ngo bidashyirwa ku mugaragaro, ngo abahinduka bahinduke kandi ababikurikiza babikurikize. Ibinshi ndabitangaza abandi bakabihisha ntibabitangaze uko nabivuze kandi ntibabitangaze uko nabishatse, niyo mpamvu rero niyiziye ku mugaragaro ndirangururira kugira ngo buri wese yumve kandi buri wese yumve ku mugaragaro icyo mushakaho kuko ntashaka uyu n’uyu kandi ntashaka uriya n’uriya, ahubwo ibiremwa byose ari ibyanjye kuko nabihawe na Jambo mu buryo budasanzwe ari abanzi n’abatanzi, ari abanyemera n’abatanyemera, buri wese agomba kumva icyo mushakaho kandi buri wese akumva icyo Uhoraho Imana amwifuzaho.
Naje rero kuburira ikiremwa muntu kugira ngo igihe nikigera urubanza rw’Uhoraho rumanutse hatazabaho gucirirwa urubanza rubi ahubwo buri wese azatahe azi ko agiye guhembwa kandi aziko agiye kwakira ibihembo yakoreye mu Isi.
Nimukomeze rero mwiyubakemo imbaraga kandi mukomeze mwiyubakemo icyiza kibubaka kuko icyo gihe nta n’umwe uzabona icyo yireguza ko atamenye kuko buri wese yatangarijwe inzira nziza y’urumuri ndetse n’ibikorwa byiza agomba kugenderaho n’ibikorwa bibi agomba kureka.
Nta wuberanye rero no gukora ikibi ndetse nta wuberanye no kuba mu isayo ry’ikibi no kuba imbata ya Sekibi kuko muzi neza ko umwanzi abaganisha mu mwijima w’iteka kandi umwanzi akabaganisha mu kibi.
Nimumwiyake rero mwemera guhara ibyo abahereza ndetse n’ibyo abashukisha kuko ibyo byose ari ibishira vuba kandi ari ibiyoka vuba, ariko kandi ibyo muhabwa n’Uhoraho bikaba biramba kandi bikaba bihoraho kuko Uhoraho ari nyir’ubuzima kandi akaba afite byose mu biganza bye, nta n’umwe rero wamwiringiye kandi nta n’umwe wamukurikiye wikorera amaboko cyangwa ngo abure uko agenza. Arenganura abarengana kandi agaca urubanza rutabera, nimuze rero mumuganeho kandi mumusange n’umutima wanyu wose kuko naje kubategura mu buryo budasanzwe kandi nkaba naraje kubereka inzira mu buryo bukomeye, mu nzira yoroshye kandi mu nzira itabavunnye kugira ngo buri wese abashe kunsingira kandi buri wese abashe kuzamura ikiganza cye kuko nanjye nkimanuye mbasingira kugira ngo mbazamure.
Nimukomere rero kandi mwumve kuko uzatera intambwe imwe ansanga nzatera mirongo cyenda n’icyenda musingira, kugira ngo mbashoboze ibyo mwebwe ubwanyu mutashobora kandi mbabashishe ibyo mwebwe ubwanyu mutabasha.
Nta n’umwe rero ushobora kuntera ibuye, nta n’umwe ushobora kumbaza icyo nkora, nta n’umwe ushobora kumvogera mu kiremwa, kuko nahawe ububasha mu Ijuru ndetse no mu Isi nkaba Umwamikazi w’ibiremwa byose. Mfite ijambo rero ku banjye rero no ku biremwa byose, bityo nkaba mfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka ndetse n’icyo nifuza ku kiremwa kuko nta n’umwe ushobora kuntunga urutoki, kuko ijambo narihawe na jambo kandi nta wushobora kumvogera, nta n’ushobora kurinyaka kuko ibiremwa byose biri munsi y’ibirenge bya Jambo.
Mbifurije rero umunsi mwiza kugubwa neza gutekana no gukomera ngira nti Ntihakagire untunga urutoki kandi ntuhakagire utunga urutoki ibikorwa by’Uhoraho kandi ibikorwa by’Ijuru kuko uhoraho yigenga mu bikorwa bye kandi akaba yigenga mu be.
Mbifurije kugubwa neza no gukomeza ku mazamu yanyu no kwikomezamo imbaraga mu buryo budasanzwe, ngira nti Nimugaruke kandi mugarukire Yezu Kristu kuko ari bugufi kuza gusarura kandi akaba ari bugufi kugira ngo acecekeshe amajwi yose y’umwanzi kandi acecekeshe ibyo byose byiyitirira Imana kandi nyamara bitamukomotseho.
Mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije kubaho mu mahoro, mbifurije gukomera no kwikomezamo imbaraga ngira nti Nimwumve kandi mwumvire icyo mbatoza, mwumve icyo mbashakaho kandi mwumve imburo yanjye kuko ari ibaganisha mu rukundo rw’abana b’Imana kandi akaba ari ibaganisha mu gushaka kw’Imana kurushaho.
Nta wugomba rero kuntunga urutoki mu bo natoye kandi mu bo nganjemo ngira nti Nimubeho kandi mukomere kuko mbahagaritse kandi mbahaye gukomera, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, natsindiye ibiremwa byose kandi nzakomeza gutabara buri kiremwa cyose, abankundira ndetse n’abanyumva, nzabafasha mu buryo budasanzwe kandi nta wuzagarika ibikorwa byanjye mu Isi, kuko nta n’umwe wabasha kumpangara, nta n’umwe wabasha kuncecekesha. Ngira nti Rero mwebwe mwese mwishyize hejuru kandi mwebwe mwese mbwira ntimwumve nimusigeho kuko muhangana n’uwo mutabasha guhangara kandi mwikorereza ibyo mutabashije.
Murekere aho gutunga urutoki uwo mutagomba kurutunga kandi murekere aho kuvogera ibyo mutabasha kuvogera. Mureke kwisumbukuruza mu bikorwa by’Uhoraho kandi mureke kuyoba amayira ahubwo muyoboke uwabahanze kandi muyoboke uwabahaye ubwenge, muyoboke uwabahaye ubumenyi ndetse n’ubuhanga, kuko ibyo byose ari ibye kandi abifite mu biganza bye, akaba rero nta n’ushobora kumuvogera cyangwa ngo amubaze icyo akora ndetse n’icyo yifuza gukora kuko yihagije mu bikorwa bye kandi akaba yihagije mu biremwa bye yahanze.
MBIFURIJE RERO KUGUBWA NEZA GUTEKANA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO! UMUNSI MWIZA KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA CYANE KANDI MBASHYIZE MU MUTIMA WANJYE UTAGIRA INENGE. AMAHORO, AMAHORO!