UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA BWO KU WA 05 UGUSHYINGO 2025

Nje mbasanga bana banjye mbasanganiza urukundo n’urugwiro kandi mbafitiye ubwuzu bwinshi kuko nishimiye intera n’intambwe muri gutera cyane cyane mu kunyura Imana, mu kumva ndetse no gusobanukirwa n’icyo Ijuru ribifuzaho; mwagizwe Intumwa z’amahanga kugira ngo mutangarize bose inkuru nziza, kandi muhagararire benshi mu buryo bwo kwitangira bose kandi bwo kumenya icyo twifuza mukagikora, bityo rero ijambo ryanjye nkaba nje kubahumuriza kugira ngo iryo jambo ryanjye ribakomeze kandi ribahe kugubwa neza kuri uyu munsi, umunsi udasanzwe kandi umunsi ukomeye w’amateka y’ubuzima bwanyu; nje muri mwe kugira ngo nkomeze buri umwe umwe, kandi nkomeze musindagize mutera inkunga mufasha mu rugendo, kuko nzi neza ko inzira murimo ndetse n’aho mugeze, mugeze mu bikomeye kandi mukaba mumeze nk’abari mu mayira abiri; ni igihe rero cyo kugira ngo mbahaze Ibyiza by’Ijuru kandi mbakomeze mu buryo bwo kubahishurira aho muri kwerekera heza; erega kenshi na kenshi Isi irabacanga kandi Isi ikabakwega, ariko kandi ndi kumwe namwe kugira ngo mbatambutse mu bikomeye mbinjize mu rumuri ruhoraho, kugira ngo umuvuduko murimo wo kugana Imana ukomeze wiyongere kuko ntifuza ko mucika intege mu rugendo kandi mugeze aheza; muri ku musozo w’uru rugendo kandi muri mu ntambwe ishimishije rwose, mwirinde gusubira inyuma cyangwa ngo mutege amatwi umwanzi, kuko umwanzi icyo aba aza ashaka ni ukubongorera kugira ngo abereke ko igihe murimo kitaboroheye ndetse n’aho muri kujya mutahazi, n’icyerekezo murimo atari cyo, kugira ngo abereke ko uwo muri gukorera atazi icyo murimo kandi nta kamaro avuze mu buzima bwanyu; iteka aba ashaka kubaca intege kugira ngo aberekeze mu bikorwa bye by’umwijima, niyo mpamvu mbasaba bana banjye kwirinda ko mwakumva ibyiyumviro bye cyangwa ibyiyumviro byanyu bibajyana ahabi.

Iteka ryose nimurangamire Kristu Nyagasani kandi mushengerere Uhoraho Imana we ubahaza ibyiza by’agatangaza, ntahwema kubagabira kandi ntahwema kubahumuriza amanywa na nijoro, kuko kuba muriho kandi kuba muhumeka ni ku bw’impuhwe ze z’igisagirane, izo mpuhwe rero adahwema kururutsa mu buzima bwanyu nimuzikomeremo, kandi muzogemo muzinyagamburiremo, kuko ari inyanja ngari itajya ikama, ahubwo ihora iteka idudubiza ibyiza bya Nyagasani; ndi kumwe namwe nk’umubyeyi kandi iteka ryose ngahora mbashora ku iriba ry’urukundo kugira ngo iryo riba rivuguta nk’isoko idakama ritungukire mu mitima yanyu, bityo imitima yanyu yakire ikibatsi cy’urwo rukundo ruhore rwakirana kandi ruhore rugurumana iteka ryose.

Ndabakunda kandi nkunda uburyo nza mbasanga namwe mukanyakira, mukishimira ko ndi rwagati muri mwe, nzi neza ko hari benshi hirya no hino mu Isi batanzi kandi batansobanukirwa bitewe n’imyumvire y’umwanzi, ariko tuje gusobanura byose kugira ngo ibidasobanutse tubisobanuze ibikorwa mu buryo buhoraho; sinahwemeye kugaragaza urukundo rwanjye muri bose, kuko nakwirakwije imirasire idasanzwe kandi y’ububasha hirya no hino mu Isi, abantabaje nkabatabara ndetse n’abatamenya kuntabaza nabo nkabagirira neza; iki ni igihe rero cyo kugira ngo nkomeze intambwe yanyu kandi mbakomereze intambwe cyane cyane mwebwe muri ku ruhimbi, kugira ngo mukomeze mufashe cyane cyane abatazi Imana n’abari mu kazuyazi, abavangavanga ndetse n’abahora iteka mu mwijima umwanzi yatsikamiye kandi umwanzi yagaraguje agati.

Iki ni igihe cyo gusobanukirwa kandi cyo kumenya ibikorwa by’Ijuru, kugira ngo mutandukanye akaro n’akatsi, nyamara mwahawe guca ubwenge, kugira ngo mumenye ibikorwa by’Ijuru kandi mumenye n’ibikorwa by’umwanzi, dore akenshi mugera mu minsi mibi ntimumenye gutandukanya kandi ntimumenye ikiri icyiza, nyamara bana banjye mwebwe nashyize ahirengeye kugira ngo mubere abandi maso, nimukomere kandi mukomeze umujishi, kuko nanjye ntabarekura mpora nkomeje kugira ngo mudatezuka kandi mudacika intege; nzi neza ko muri mu rugamba rukomeye rutaboroheye, nzi neza ko umwanzi abarwanya kuko munzi kandi mwamenye, kandi mukaba mwaramenye ububasha bw’Ijuru ryose, mu mbaraga z’Ubutatu Butagatifu; erega ni igihe cy’urugamba rutaboroheye, ariko kandi umutsindo uri kumwe namwe, hari byinshi dukorera muri mwe kugira ngo tubagaragarize iznira murimo ko ari inzira ibaganisha aheza, nimukomeze mukorane umwete kandi mukorane ubwira, nimukomeze mwere imbuto kandi izo mbuto zikomeze zibaryohere, ziryohere na benshi, sinifuza ko mwakwera imbuto zisharira, kuko imbuto zisharira zituma benshi babahungaho; ngaho rero nimukomeze mwaguke mu rukundo rw’Imana bityo iteka ryose mutembe itoto, kandi mube abateramahoro hirya no hino.

Twabagize abatwararumuri b’ibyiza bya Nyagasani, kugira ngo mumurikire Isi yose muri rusange; nimukomeze rero mukataze kandi mukomeze mwere nyine izo mbuto nziza kugira ngo zihore iteka zirumbuka; twishimiye aho mugeze cyane cyane mu gutera intambwe kandi twishimiye aho muri kwerekera, ariko kandi nimukomeze mutere intambwe mwirinde gusubira inyuma, kandi mwirinde ko mwaba akazuyazi bana banjye, akazuyazi ni igihe cyo kukaruka, kuko burya aho kugira ngo ube akazuyazi washyuha cyangwa ugakonja, kuko iyo ushyushye ufasha benshi n’iyo ukonje hakagira abagufasha kuko nyine uba ukonje ukeneye gushyuha, ariko iyo uri akazuyazi ntawe umenya icyo uri cyo kuko uba umeze nk’uruvu; ni igihe rero cyo kugira ngo mumenye gutandukanya  icyo twifuza ndetse n’icyo dushaka, ntitwifuza ko mukonja ahubwo twifuza ko mushyuha rwose, kandi iteka ryose mugakataza mugana aheza kuko aho muri kwerekera twahabahishuriye; ni igihe rero gikomeye kandi ni igihe umwanzi ari kurwana inkundura kugira ngo atsikize benshi cyane cyane yigarurire abagaragara ko bari mu kwemera; murabe maso bana banjye cyane cyane mwebwe muri ahirengeye kandi muri ku gasongero muhagarariye roho nyamwinshi; dore benshi abitwa abakirisitu baravangavanga, abagaragara ko batwiyeguriye baravangavanga, abagaragara ko bari mu kwemera gukomeye, cyane cyane bafite inshingano zo kuyobora abandi mu kwemera nibo bari kuyobya abandi mu buryo bukomeye kandi nyamara bakabikora mu bwihisho batazi neza ko igihe kigeze ibiri mu bwihisho bigashyirwa ahagaragara.

Dore turi gusesura byose muririnde ko mwazaseba mu maso y’abandi, cyane cyane abo mwiyoberanyijeho, niyo mpamvu dukwirakwije ububasha bwacu, cyane cyane twifashisha mwebwe muzi icyo mukora kugira ngo isengesho ryanyu rigirire akamaro izo roho cyane cyane nakwita ko ziri mu kazuyazi kandi akazuyazi kavuna; nimusengere roho nyamwinshi cyane cyane musengere abari mu ntambara zitandukanye, abari kurigiswa ndetse n’abari kugenda bakurwa mu nzira nyamara bari bari mu cyiza, ariko umwanzi akabasunika akabatwara ahabi; nimusabire ibihugu biri mu ntambara hirya no hino, mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe; nimutakambire roho nyamwinshi cyane cyane roho zimeze nk’inyamaswa, za zindi zitakiriye urukundo, urw’Ijuru, ahubwo iteka zihora zihigahiga bagenzi babo, abo bose nimubatakambire kandi bugarije Isi mu buryo bukomeye, dore benshi bari kwiruka ku mafaranga, ku mari, ku by’agaciro, bityo bakirengagiza roho kandi roho ari yo ifite agaciro, benshi bari kwica abandi bitewe n’imitungo, ibyo byose ni ibihita kandi ni ibishira, ariko umuntu ntabasha kumenya ngo amenye ibyo agomba kuzatahana ndetse n’ibyo agomba kuzasiga mu Isi, byose biri kurwanira mu Isi nyamara Uhoraho Imana araje kandi ubucamanza bw’Uhoraho Imana burururutse; nimube maso rero bana banjye mumenye urugamba muriho, mwirinde guhuga no kurangara kuko mufite roho nyamwinshi mutwaye kandi muhetse, kandi koko uko mukorana umwete ndetse n’uko mukorana ubwira niko izo roho zigenda zirohoka kandi niko izo roho zigenda zitabarwa; nimukomeze rero mucanire itara bose, kandi mukomeze mwere imbuto, izo mbuto zanyu zizarohora roho nyamwinshi kandi zizakwirakwira hirya no hino mu Isi.

Intego yacu ni ukurohora buri wese kandi umugambi wacu ni ukugera ku Kiremwa Muntu aho kiva kikagera, abemera n’abatemera abo bose tuzabageza mu bubasha bwacu, abifuza guhinduka n’abatabishaka abo nabo tuzabageraho, kuko tugomba guhindura Isi  kandi tukayiyobora mu bubasha bw’Ijuru, buri wese akabaho mu rukundo ruhoraho; ni igihe rero cyo gucangura ibicanze kandi ni igihe cyo kugaragaza ubutabera bw’Imana, kugira ngo akavuyo k’umwanzi gakurwe mu nzira; nimubeho rero iteka ryose mu rukundo rw’uwabahanze, kugira ngo urumuri rw’Imana rukomeze rusakare kandi ububasha bw’Ijuru bukomeze bwigaragaze.

Mbifurije rero amahoro y’Imana kugira ngo akomeze abasesekareho kandi akomeze yigaragaze mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nanjye ndabakunda kandi mpora iteka mbafashe ikiganza, urugamba murimo ntimurugendamo mwenyine ahubwo iteka ryose mpora mbereka aho mushinga ikirenge, kuko ntegura kandi ngacagagura imitego umwanzi aba yabateze, ibimenyetso n’ibitangaza ndabibagaragariza iteka ryose, kugira ngo mbereke ko mu nzira murimo mutari mwenyine; nimuhumure rero kandi muhumurizwe n’ububasha bw’Ijuru, ndi kumwe kandi mbakomeresheje imbaraga zanjye kandi mbaherekeresheje umugisha wanjye wa kibyeyi, ubwumwe bw’IMANA DATA, IMANA MWANA, IMANA ROHO MUTAGATIFU; mbifurije umunsi mwiza bana banjye, mbabumbiye hamwe mu mutima wanjye muziranenge, kugira ngo iteka ryose mbasabanyishe n’Ubutatu Butagatifu.

Nimuhorane Imana kandi muhorane amatara yaka, muhumure kuko umutsindo uri muri mwe, n’ubwo mwabona bikomeye kandi bikakaye, ariko kandi burya ngo ibijya gushya birashyuha, namwe rero nimuhumure kuko urugamba murimo mufite umutsindo warwo kandi muzatahukana iminyago, namwe ubu ngubu ntimuri gupfusha ubusa kuko mufite roho nyamwinshi muri kurohora, ndetse n’ibikorwa by’umwanzi muri gucecekesha; erega twururutse mu buryo bwuzuye, kugira ngo turwane urugamba inkundura bityo dufungure ibyo umwanzi yafunze.

NIMUHORANE IMANA NDABAKUNDA BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’URUKUNDO RUHORAHO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *