UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki 05/07/2023
Mbasesekajeho umugisha bana banjye nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuko mbahaye amahoro kandi nkaba mbahaye umugisha kandi nkaba mbahaye ihumure ndetse n’iruhuko mu mitima yanyu; nimuruhuke kandi mbatuye ibyo byose bishaka kubananiza ibyo byose bishaka kubagonda ijosi ndaje kugira ngo mbibature kandi mbibahambureho bityo mugende mwemye kandi mugende mwemaraye. Ndabakunda mbahoza ku mutima wanjye bana banjye kandi bana banjye narazwe munsi y’umusaraba ndabakunda mbahora hafi igihe cyose sinjya mbasiga kandi sinjya mbatererana ahubwo igihe cyose mporana namwe mu buryo budasanzwe kandi mu buryo bukomeye kugira ngo nkomeze mbuzuze imbaraga kandi nkomeze mbamanurireho urumuri n’ububasha bikomoka mu Ijuru kugira ngo bikomeze bibasigasire mu ntambwe z’ibirenge byanyu.
Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi usabira Isi ndetse n’abayituye kandi simpweme kuzamura ibiremwa uko bwije n’uko bukeye kandi nkahora imbere ya DATA ntabariza ibiremwa byinshi mbashyira mu biganza byanjye nkabasigasira maze nkazamura benshi kandi nkarushaho gushyira benshi imbere ya DATA kugira ngo DATA abakire akize benshi abohore benshi ahomore benshi kandi arusheho kubohora imitima iboshye kandi arusheho kwigarurira benshi; nanjye rero igihe cyose mpora mu kazi ntabwo njya nicara cyangwa ngo ndambirwe kwita ku biremwa ngo ndambirwe kurengera ibiremwa ahubwo igihe cyose mporana ubwira kandi mporana umwete ndetse n’ishyaka kugira ngo nkomeze gutabara kandi nkomeze kurengera ibiremwa byinshi mu Isi kuko hari benshi cyane baba bakeneye gutabarwa baba bakeneye uburengezi; hari benshi cyane rero batabaza maze bagatabaza DATA kandi nanjye bakantabaza ngo mbatabare mbarengere kubera amagorwa ndetse n’akaga baba bagezemo kandi baba babona bibugarije bakaba nabo ntacyo bakwishoboza kandi bakabona ntacyo bakwishoborera bityo nanjye nkabatabara kandi nkabaha ubuvugizi bwanjye mu kubazamura mbashyira mu biganza bya DATA kugira ngo DATA abagenere ikibakwiriye kandi akomeze kubaha uburengezi. Ndi umubyeyi wumva rero kandi ndi umubyeyi utabarira igihe kandi igihe cyose ngatabara igihe cyose muntabaje bana banjye kandi biremwa mwese ndabumva kandi nta na rimwe njya mbaninira cyangwa ngo nice amatwi noye kubumva kuko nshakashaka bose ari abanzi ndetse n’abatanzi, ari abanyemera ndetse n’abatanyemera bose ndatambatamba kandi ngatambagira nkabohora ngasukura kandi nkakomeza gusabira benshi.
Isi rero kuba igihagaze uku nguku nkomeza gutakamba kandi nkomeza gutabara kandi nkakomeza imburo zanjye mu biremwa mu gutanga inyigisho kandi mu gutanga icyo Mwene Muntu yakagombye gukurikiza ngatanga amabwiriza kandi ngatanga n’imirongo ngenderwaho Mwene Muntu aho ava akagera yakagombye gukurikiza kandi akitaho uko bwije n’uko bukeye kugira ngo bibambutse inyanja ya byinshi kandi mbambutse byinshi kandi mbakize byinshi. Iki gihe rero ndi gukiza kandi ndi kubohora ndi kurushaho gukomeza kwigarurira benshi mu kubohora benshi mu kuzahura benshi kandi mu kwiyambika benshi kuko muri iki gihe ndi gutabara kandi uburengezi bwanjye bukaba buri kugera ku biremwa. Bana banjye nimukomeze mumfashe kurohora kandi mukomeze mumfashe kuzahura turi kumwe ndabashyigikiye sinjya mbasiga ndi kumwe namwe mu butabazi bwo gutabara Isi kuko ndi gutambagirana namwe mu Isi hose njagajaga kandi dukora ibikomeye nifatikanyije namwe mbohora imitima y’ababoshye kandi ndeba abantu bafite akarengane ndeba abo bose bari kuntabaza ngo mbatabarize abo bose bari gutabaza izina rya DATA kugira ngo ribarengere kandi ribabohore turi kubumva kandi tukabatabara tukabarengera mu buryo bukomeye kandi tukarushaho kubuzuza imbaraga kugira ngo turusheho kwisabanisha n’ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose kandi turusheho kwambika Muntu imbaraga.
Nimukomere rero bana banjye nimukomeze urugendo turi kumwe ndabashyigikiye nk’uko mbibabwira mbafatiye iry’iburyo mu rugendo rwanyu nimukomere mukataze kandi mukomeze mwambare imbaraga ndetse n’urumuri nkomeje kugendana namwe kandi nkomeje kubakindikizaho igishura cyanjye kandi nkomeje kubashyiraho ubutoneshwe bw’Uhoraho Imana kandi nkomeza kugendana namwe muri byose mu bikorwa byanyu bya buri munsi nkomeza kwiyuzuza namwe kandi nkomeza kubakingurira umutima wanjye kugira ngo nkomeze nywubatuzemo kandi urukundo rwanjye nkomeza kurubasesekazaho kugira ngo mukomeze kugubwa neza muri uru rugendo mwatangiye. Gusa ndabizi Sekibi ntabishimiye kandi ntajya abishimira igihe cyose ahora ashaka kubagusha kandi agashaka imitego myinshi abategatega imbere yanyu ariko nanjye nk’umubyeyi wanyu mbahora bugufi bityo nkareba nareba kuko mbamenyera icy’ingenzi kandi nkabarebera icyo mudashoboye kwirebera nabona hari aho mutari bubashe gutambuka kandi nabona hari ibyo umwanzi yabateze mutari bushobore gutambuka nabona hari inyanja yari iri imbere yanyu mutari bushobore kwiyambutsa nkabaterura nkabashyira ku bitugu byanjye bityo nkahatambuka nkahabatambutsa mbateruye kandi bamwe mbahetse abandi mbateruye abandi nabatereye ku bitugu kugira ngo mbahambutse nkabambutsa rero nkabageza kakurya; igikorwa rero nkora muri mwebwe kirakomeye kandi kirakomeje sinzigera mbisubika kuko nzaruhuka kandi ngahwema mbagejeje aho DATA abifuza kandi aho DATA abashaka kandi aho mbashaka kandi aho mbifuriza uko bwije n’uko bukeye.
Nimukomeze mwambare imbaraga kandi mukomeze mugire umugisha kandi muhorane ubutwari mu rugendo rwanyu nk’uko mbisaba nk’uko mbibabwira umunsi ku wundi murangwe n’ubutungane kandi isuku ya roho ibarange igihe cyose. Mwirinde ikibatera gucumura kandi n’ikibacumuza icyo ari cyo cyose mukirinde mukigendere kure maze muhagarare kandi mukomeze muturize muri Uhoraho ibindi byose mubyihorere iby’Isi birahinduka kandi ab’Isi barahinduka nimukomeze murangamire Imana ihoraho kuko ari yo itajya ihinduka nk’uko abantu bahinduka igihe cyose ihora ari Imana ntiyigeze ihinduka kandi ntizigera ihinduka; niyo mpamvu mbabwira bana banjye amizero yanyu nimuyashyire muri DATA nk’uko nanjye naciye bugufi maze amizero yanjye nkayashyira muri DATA ndi mu Isi nkajya mubwira nti byose bigende uko ushaka kandi ungenze uko ushaka kuko ndi umuja wawe. Namwe rero muri abaja b’Uhoraho kandi muri ibiremwa bye nimukomeze mutuze kandi mukomeze muce bugufi mwemere yuko Uhoraho ababera byose mu buzima bwanyu mu buzima kandi mumwemerere abagenge mu buzima bwanyu bwose mumwereke yuko muri abaja be maze mwemere abakoreshe icyo ashaka kandi abakoreremo ibyo ashaka mumwemerere mwirekure wese wese maze mwirekure nta kibaziga kandi nta kibasubiza inyuma bityo mwirekure wese maze Uhoraho abagenge uko ashaka kandi abagenze uko ashaka kuko abigengaho kandi akaba yarabagize ibiremwa bye bimwizihira.
Nanjye rero muri abana banjye nkunda kandi muri intore zanjye nkunda muri abatoni mu maso yanjye ubwo benshi babaca kandi benshi babirukana ubwo benshi babahora kandi bakabaziza ijambo ryacu tubabwira uko bwije n’uko bukeye bakabaziza yuko muvugana n’Ijuru bakumva yuko bitabaho. Oya ntimukabihorwe bana banjye kuko ari twebwe twabishatse kandi ari Ijuru ryabishatse kandi rikabagirira ubu buntu bwo kubatora tukabatora rero kandi tukaba twarabatoranyije tukaba tutarabibeshyeho tukabatora tukababumbira muri ubu bumwe nimukomeze mububemo abo bose bashaka kubaziza yuko muvugana n’Ijuru kandi abo bose bashaka kubaziza yuko muhora muvugana n’Ijuru umunsi ku wundi kandi ari ubuntu mwagiriwe ntacyo bazabatwara kandi nta n’icyo bazabakangaranyaho kuko ari Uhoraho wabishatse kandi akaba ari we wabigennye gutya kandi nanjye bana banjye nkaba nkomeje kubafatira iry’iburyo kugira ngo mukomere mukomeze kandi ibi bintu bikomeze bitya kuko ari umugambi wa DATA yateguye kugira ngo bibe bitya nk’uko nanjye yanteguriye umugambi kugira ngo mbe ndiho uku nguku kandi nzabyare Yezu Kristu kandi muzi uko byagenze n’uko Uhoraho yanteguye n’uko yabigenje namwe rero umuteguro ni uyu niko yabigenje ni uku nguku nimukomeze mubeho mu gushaka kwe kandi mukomeze mutorwe igihe cyose bityo mukomeze mube maso; abashaka rero kubahora yuko Ijuru ryabakunze kandi yuko Ijuru ryabatoye ntacyo bazabatwara nta n’icyo bazabakoraho kuko nta wagamburuza umugambi wa DATA yagambiriye kandi icyo DATA yiterekeye nta wushobora kugiterekura cyangwa ngo agihirike ahubwo DATA ahora iteka ububasha abukingirishije icyo yateretse kandi icyo arinze umunsi ku wundi kandi icyo abereye maso umunsi ku wundi. Namwe rero ababereye maso yarabateretse kandi ahora abitaho umunsi ku wundi akabacungira umutekano, akabacungira umutekano w’ubuzima bwanyu kandi akabakomeza mu rugendo yabatangije kugira ngo mukomeze mubeho muri we kandi mukomeze mugubwe neza muri we igihe cyose.
Nanjye nkomeje kubuzuza imbaraga nk’umubyeyi ubakunda kandi nkomeje kubuzuza imbaraga kandi nkomeje kubagira umuteguro wanjye nkomeza kubategura uko bwije n’uko bukeye kuko nabateguye nk’indabo nziza zimpumurira umunsi ku wundi cyane cyane burya nkunda indabo cyane niyo mpamvu rero namwe nabise uturabo twanjye bana banjye muri uturabo twanjye kandi muri uturabo twanjye tumpumurira neza ariko umwanzi akaba ashaka kubakura aho nabashyize kandi mu ivaze nabashyizemo kugira ngo mukomeze mumbere umuteguro mwiza umwanzi akaba ashaka kubanyanyagiza kugira ngo arebe yuko mutambera umuteguro ariko ndahari kugira ngo nkomeze ndwanirire icyanjye kandi nkomeze ndwanirire umuteguro wanjye nkomeze mbacungire umutekano Sekibi ntabwo ajya ampangara kuko namutsinze kandi nkaba naramukandagiye naramumennye agatwe, ntabwo ajya ampangara ni nayo mpamvu ibyo ndinze kandi ibyo ndi gucungira umutekano atajya ahasunutsa amazuru kuko aba azi ko namuribata kandi nkamuribatana n’utwe twose.
Nimukomeze rero mumbere abana kandi mukomeze mumbere indabo nziza nanjye ndabakunda kandi mbahozaho amaso yanjye nimukomeze rero mumbere indabo nziza kandi mukomeze mumbere abana nanjye niteguye gukomeza kubabera umubyeyi. Ndababundikiye bana banjye kandi mbabundikiye nk’uko inkoko ibundikira udushwi nanjye niko mbabundikiye igihe cyose mpora namwe ngahora iteka mbacungira umutekano, nkabitegereza cyane bityo nkabarebera ikibakwiriye ikiri icy’ingenzi ndabaha kikabagirira umumaro kandi na DATA kikamuhesha ikuzo icyo ngicyo nkakibasesekazaho kandi nkakibagabira.
Ngaho nimugire umugisha rero kandi mwakire amahoro ndetse n’ibyishimo mbahereza umunsi ku wundi nimukomeze kugubwa neza bana banjye kandi mukomeze gutekana mu mitima yanyu. Ese kuki mwababara kandi mumfite kandi ni kuki mutakumva yuko ndi igihozo cyanyu? Gusa hari igihe muzajya mubabara kandi hari igihe mubabara kuko hari igihe tutemera yuko mwagenda mu munyenga gusa hari ibyo twemera ko bibageraho kugira ngo bibe byabacisha bugufi kugira ngo mucire bugufi Uhoraho kuko tubaretse gusa mukagendera mu munyenga, mu mudamararo hari aho Sekibi yaza akabiba bityo mukumva yuko mwageze hejuru niyo mpamvu hari ibyo twemera yuko byaza bikagera muri mwebwe ariko bitari bubarindimure cyangwa ngo bibasenye ariko tukaba dufite uburyo ki twabicunze kandi nta n’uwo twemera ko yagerwaho n’akababaro karenze imbaraga ze afite buri wese tuba dufite uko tumucunga n’uko tumujyana n’uko tumutwara. Buriya rero hari abo nterura hari abo mpeka hari abo nshyira ku bitugu hari n’abo nshorera hari n’abo mpamagara bakaza tukagenda buri muntu wese mba mfite uko mutwara. Bana banjye rero mfite uko mbatwara kandi mfite uko mbarinze mfite uko mbareberera, ntimukikange kandi ntimugakangwe, gusa nimukomeze mube maso buri wese abe inyaryenge ku izamu kugira ngo mukomeze guhashya imitego ya Nyakibi kuko nyibabwira uko bwije n’uko bukeye kandi nkababwira uburyarya bwe n’amayeri ye kandi nkababwira ukuntu aza yomboka; ntabwo aza yivuga ngo ni Shitani, ntabwo aza yivuga ngo noneho naje ngo ndabarimbura ahubwo azana uburyarya bwinshi amayeri menshi akaza yiyoberanyije, niyo mpamvu mbabwira ngo nimumenye ubwenge kuko afite uburyarya bwinshi afite uburiganya bwinshi.
Nimube maso mumenye ubwenge bana banjye nkomeje kubaha umugisha kandi nkomeje kubifuriza ibyiza byinshi kuri uyu munsi nabateguriye kandi ipalato yanyu nayiteguye hariho ibyo kurya kandi hariho n’ibyo kunywa, nimunywe rero kandi mushire inyota kandi murye mushire inzara bana banjye kuko nabazaniye ifunguro rya roho kugira ngo ribatunge kandi ribabesheho bityo murusheho gushisha kandi murusheho kuba abana banjye batohagiye banyizihiye igihe cyose. Nimuze tugende rero kandi mukomere mukomeze urugendo kandi mukomeze kuba maso kuko Sekibi ntabwo ajya yishimira yuko nza kuvugana namwe kuko iyo navuganye namwe agira ishyari ryinshi, umujinya ukamwica agashakisha buryo ki yabihagarika ariko ntacyo ateze gukuraho na gito kandi nta na gato ateze gukuraho ku mugambi DATA yashyize muri mwebwe, ku mugambi DATA yabibye muri mwebwe. Nimukomeze mukomere kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbabereye maso nk’umubyeyi wanyu ubakunda kandi nkabahoza ku mutima wanjye. Muri mu bitekerezo by’Uhoraho kandi muri mu mugambi w’Uhoraho, nimukomeze mube bo kandi mukomeze mubeho murarinzwe kandi murashyigikiwe.
AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE KANDI NTORE Z’UMUSUMBABYOSE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, UMUSABIZI W’IBIREMWA BYOSE, UBITAHO IGIHE CYOSE, JYEWE UTAJYA UBATERERANA AMANYWA N’IJORO NKABA NDI KUMWE NAMWE. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, UMUGISHA NIMUWAKIRE KUKO NAWUBAZANIYE. AMAHORO, AMAHORO!