UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 16 GASHYANTARE 2024

Nimugire amahoro bana banjye, nimugire amahoro kuko mbashyize mu mutima wanjye kandi nkaba mbujujemo urukundo rwanjye kugira ngo rukomeze rubagwirizwe kuri buri wese, nimugire amahoro kuko nyabasendereje, nimugire amahoro kandi mbujuje urukundo rwanjye rwa kibyeyi kugira ngo mukomeze mukomeze urugendo, mukomeze kwifatikanya n’ingabo zo mu Ijuru, mukomeze kuba intwari ku rugamba, mukataze ubutaretsa kandi mukataze ubudahagarara, ubutareba hirya no hino kugira ngo mukomeze kujegajeza imbaraga zose z’umwanzi kandi mukomeze gukora mu mizi ibikorwa bibisha byose by’umwanzi, mubirandure mwivuye inyuma kuko nururukiye kwifatikanya namwe mu bikorwa by’uyu munsi kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, igicamunsi, amanywa n’ijoro, ibihe byose uko bihora bisimburana iteka, muhore muri ingabo z’Ijuru ku rugamba, muharanira kubaka amahoro n’urukundo mu Isi, mugaragarizwamo ubutungane kandi mugaragaza ubutabera bw’Imana muri mwebwe nyirizina kuko twabatoranyije mu bantu kugira ngo tubagaragarizemo ikuzo n’ububasha, urumuri rw’Imana ruhora iteka rubengeranira muri mwebwe bityo ibikorwa byacu tubigaragarize muri mwebwe kuko dukomeje kubamurikira kandi dukomeje kubanyuza mu cyiza, tukaba dukomeje kubururukirizamo imbaraga zacu kugira ngo zibakomeze kandi zibashyigikire ibihe byose.

Nzakomeza mbahundagazeho ibyiza by’agatangaza kandi nzakomeza mbahundagazeho umugisha wanjye wa kibyeyi kuko mfatiye buri wese iry’iburyo muri uru rugendo, nkomeje umujishi kuri buri wese, ndabahetse ubutazigera mbijishura, bana banjye, namwe ntimuzigere munyinyugushura ngo mube mwava mu mugongo wanjye cyangwa ngo mube mwava mu biganza byanjye bigari bibateruye kandi biteruye buri wese, ndabafite wese wese kandi ndabateruye ku bibero byanjye bibondo byanjye, twana twanjye iteka ryose nkunda, nimunkundire tugendane umunsi ku wundi, mbambutse inyanja, mbatsindire byinshi, mbahishurire byose kandi mbakingurire uko biri n’uko bikwiye, bityo mbatazanurire amayira, murusheho kugenda mubona ukuri kw’Imana kandi mubone urumuri rw’Imana ruganje kandi rusesuye, rugomba kwigaragariza muri mwebwe ubutaretsa kandi ubudahwema kuko nururukirije muri mwebwe urukundo rwanjye n’imbaraga zanjye kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, mbahembuze ukuri k’Uhoraho kandi iteka ryose muhore muri mu kuri k’Uhoraho, bana banjye, nifatikanya namwe kurwana urugamba inkundura umunsi ku wundi nkifatikanya namwe umunsi ku wundi gukora umwanzi mu mizi kandi gusenya ibikorwa bibisha byose by’umwanzi kugira ngo nsendereze mu Isi urumuri rw’Imana kuko iki ari igihe cyo kugira ngo umwanzi Sekibi tumujegajeze kandi ibikorwa bye bibisha tubyigizeyo, tubisunike twivuye inyuma kuko atari igihe cyo kumurebera gusa ahubwo ari igihe cyo kumuvana mu nzira n’ibikorwa bye bibisha kugira ngo turusheho kugaragaza ukuri kw’Imana n’umutsindo w’Uhoraho mu biremwa byose.

Bana banjye rero hari benshi bantakira kandi hari benshi bantakambira, hari benshi bashaka kwinjira mu rumuri rw’Imana kandi hari benshi bashaka gukurikiza ukuri k’Uhoraho, iki rero akaba ari igihe cyo kugira ngo tumanuriremo benshi urumuri rwacu kandi tubasenderezemo ibikorwa byacu ubutaretsa kandi ubudahwema kugira ngo dukomeze kubamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, tubakomeze kandi tubashyigikire iteka ryose n’ibihe byose turi kumwe kuko mbakomeje kandi nkabamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nkakomeza kwifatikanya namwe umunsi ku wundi, nkabatazanurira amayira kugira ngo mutambukane ishema n’isheja, mukura mu nzira icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose kuko muri intwari kandi mukaba muri ingabo ku rugamba, murimo ingabo kandi murimo intwari kuko mwatoranyijwe nk’intwari kuko ari Ijuru ryabatoranyije rikabasiga amavuta y’ubutore kandi tukabashyiramo urumuri rwacu, tukabahereza ingabo zacu iteka mukinga, bityo umwanzi yabarasa imyambi mukayikinga kandi iteka ryose mugahora iteka murasa umwanzi mu cyico kuko intwaro zacu zitajya zigendera aho ngaho ahubwo intwaro zacu iyo turashe zirasa umwanzi mu cyico kandi intwaro zacu ntizitahukana ubusa ahubwo iteka ryose turwanya umwanzi tukamutsinda ; twifatikanyije rero namwe muri ibyo bikorwa, bana banjye, kugira ngo nkomeze mbereke uko tugomba kurwanya umwanzi kandi uko tugomba kurwana urugamba inkundura, dutsinda kandi dutsemba ikibi cyose cy’umwanzi kuko iki gihe ari igihe cyo kugaragaza ukuri k’Uhoraho n’umutsindo w’Uhoraho muri benshi no muri bose.

Mbifurije gukomeza, bana banjye, kwizirika mu rukundo kandi guhora iteka ryose muri intwari z’Ijuru, bana banjye, mbahaye gukomera mu rukundo rwa Jambo we wabahaye ijambo kandi we ufite ijambo muri mwebwe, nimukomeze mumwemerere abagireho ijambo kandi namwe mwakire ijambo yabahaye bityo murigire mu biremwa mu Isi yose, nanjye nkimeje kwifatikanya namwe, bana banjye, nimukomeze mugaragaze ubutabera bw’Imana muri mwebwe nyirizina rwagati, mukomeze mugaragarirwemo urukundo n’ububasha bw’Imana kandi mugaragaze ubutabera bw’Imana muri mwebwe, bityo umunsi ku wundi n komeje nanjye kubakomeza, nimukomeze mukatazanye ishyaka ndetse n’umwete, ntimugacogore kandi ntimugacike intege turi kumwe kuko mbaherekeje muri uru rugendo bana banjye, nimube intungane nk’uko DATA wo mu Ijuru ari intungane kandi muhore iteka mugararirwamo ubutungane, mwirinde icyasha icyo ari cyo cyose cyaza kubakasha kandi mwirinde yuko umwanzi Sekibi yabatera imikori, dore umwanzi Sekibi afite uburyarya bwinshi kandi afite amayeri menshi bana banjye, ndababurira kandi ndabahamagara umunsi ku wundi kugira ngo muze munyegere, mujye mu gishura cyanjye, muhabone ubwihisho n’ubwikingo bityo umwanzi Sekibi nabashakashaka ababure ; muririnde rero kumuha urwaho kandi mwirinde kumwinjiza, umunsi ku wundi muhore mukinze, dore iteka ahora atoratora, abatega imitego ya hato na hatoya kandi muzirikane yuko Isi murimo kandi Isi mukigendaho umwanzi Sekibi iteka ahora arekereje kuba yabasumira kugira ngo abasamire, abamire bunguri, ariko nimuhumure bana banjye naratsinze, nimukomeze mungumeho nzabarwanira urugamba inkundura, mu bihe bikomeye nzababa hafi kandi ibihe bikomeye nzagenda imbere n’inyuma, nzabagenda imbere n’inyuma, mbasimbutse byinshi kandi mbakingire, nzabambutsa inyanja kandi imvura y’amahindu nzabatwikira, bana banjye, umuhengeri nzawuturisha bityo mwambuke kandi mwambuke muri mu rukundo no mu bubasha bw’Imana.

Turi kumwe rero mbarangaje imbere muri uru rukari kuko nifatikanya namwe umunsi ku wundi, kugaragaza umukiro n’umutsindo w’Uhoraho mu Isi yose kuko naje kugobotora Kiremwa Muntu kandi naje kumubohora nivuye inyuma, ndi umubyeyi usabira Isi ndetse n’abayituye ari abanzi ndetse n’abatanzi, ari abankunda n’abatankunda, nta n’umwe njya mpeza mu rukundo rw’Imana kuko nakira bose na hose, nkakomeza gushyigikira benshi mu rukundo rw’Imana kandi nkakingurira bose umutima wanjye kugira ngo mbinjizemo, mbakomeze kandi mbatabare ; namwe rero ndi kumwe namwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimuze tugende iteka ryose n’ibihe byose, nkomeje kubahumura no kubahumuriza, nkomeje kubashyigikira mu rukundo rwanjye, nimukomeze mube intwari kandi mukatarize icyiza turi kumwe.

Ndababumbatiye kandi ndabakomeje bana banjye, nimugire amahoro kandi mugire igicamunsi cyiza turi kumwe, ndabakomeje iteka kandi nzabahumuriza ibihe byose turi kumwe, ndabakunda, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubarangaje imbere muri uru rugendo ; nimukomeze mugubwe neza, bana banjye, twana twanjye, bibondo byanjye, mube amahoro kandi mugubwe neza turi kumwe, ibihe byose nzakomeza ngendane namwe, mbakingire kandi mbatsindire byinshi, nkomezanyije namwe injyana yo kurohora ikiremwa muntu kandi gushyira byose mu murongo nyawo.

AMAHORO, IBIHE BYIZA, IGICAMUNSI CYIZA, NIMUKOMEZE MUGANZE MURI IBI BIKARI MWASHYIZWEMO N’UHORAHO IMANA, ITEKA RYOSE MUTEKANE KURI BURI WESE KANDI MUTUZE, MUSHYIRE IMITIMA YANYU HAMWE, AMARANGAMUTIMA YANYU YOSE MUYASHYIRE KU IJURU, IBINDI BYOSE MUBITUREKERE KUKO TUBYIBEREYEMO ; AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *