UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 16 NYAKANGA 2025

Amahoro bana banjye nkunda cyane kandi nshyigikiye mu bikorwa by’urugamba bya buri munsi, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA kandi mbifurije gukomera ndetse no gukomeza urugendo kuri buri wese, kuko mbashyigikiye nk’umubyeyi ubakunda kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye, kugira ngo iteka ryose zihore zigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega ndahari ndaganje nk’umubyeyi watsinze kandi uhora iteka utsindira mu buzima bw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kuko hari byinshi nkomeje gukura mu mayira ya Mwene Muntu kandi hakaba hari byinshi nkomeje gutegura hirya no hino ku Isi mu nteguro yanjye njye na DATA idasanzwe, dukomeje kugaragariza ku Isi hose muri rusange ndetse no mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kugira ngo koko ibikorwa byacu birusheho kwigaragaza nk’uko twaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu, kandi tukaba twaraje  kugaragaza imirimo ikomeye koko dukorana namwe uko bwije n’uko bukeye, ni yo mpamvu dukomeje kubasimbagiza kandi ni yo mpamvu nkomeje kubateteshereza iteka ku bibero byanjye mbaha byose kandi mbambika imbaraga, kugira ngo muhore iteka mwambaye kandi muhore muberewe no kurata urukundo rw’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Erega nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe mu bikorwa byanyu bya buri munsi, kuko koko ndi umubyeyi udatsindwa kandi nkaba udatsimburwa ku rugamba, ni yo mpamvu nkomeje kubarwanaho kandi nkaba nkomeje kubarwanirira cyane cyane mu ntambara z’ubuzima muhura nazo, kandi nkahora nita no kuri roho zanyu kugira ngo mbatsindire umwanzi aho ava akagera, kuko nta bubasha yenda kubagiraho kandi akaba ari nta jambo yenda kubagiraho kuko ibyo byose twahananturiye ikuzimu, bityo ububasha bwa Nyakibi bwose aho buva bukagera, tukaba dukomeje kubujajangisha imbaraga z’ububasha bwacu kugira ngo koko turusheho kwigaragaza ko tuganje mu Isi ndetse no mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; ni yo mpamvu rero dukomeje kugenda dutegura hose kandi ni yo dukomeje kugenda duteguza buri wese, kwitegura kwakira umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana kuko bije vuba koko bidatinze, kandi Uhoraho Imana akaba aje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.

Kuva kera na kare bana banjye twakunze kuvuga ngo turaje kandi ngo ibihe birabatunguye, ariko kandi si imvugo gusa ahubwo tuje gushyira mu bikorwa ibyo twavugiye ahirengeye kandi tukavugira mu bahanuzi ndetse no mu ntumwa zacu aho ziri hirya no hino kuko koko dutora uko dushaka kandi tukagendera aho dushaka kubera urukundo rwacu rutajorwa kandi rutarobanura, bityo icyo twashatse kuvuga kandi icyo twashatse gutangaza cyose kikagerwaho kandi kikarushaho kujya ahagaragara koko; ni yo mpamvu rero no muri ibi bihe dukomeje guteguza Isi ndetse n’abayituye gukomeza kwitegura kwakira umukiro ndetse n’agakiza bikomoka muri Uhoraho Imana, kugira ngo ibihe bitazabatungura kandi bitazabagwirira batiteguye, nkaba nk’umubyeyi rero uburira Ibiremwa kandi uhoza bose ku mutima wanjye utagira inenge, kugira ngo mbahaze urukundo rwanjye ineza n’amahoro bihora bisendereye muri njye mbisesekaze ku banjye aho bari hirya no hino, kuko buri Kiremwa cyose nakirazwe munsi y’umusaraba w’umwana wanjye, bityo rero akaba ari nta n’umwe nifuza ko yasigara inyuma kandi akaba ari nta n’umwe nifuza ko yakwirengagiza ibyo byiza mbazanira kandi nzanira Isi bana banjye, nkaba rero nkomeje kuburira bose nti: “Nimukanguke bana banjye aho muri hose hirya no hino, kuko mbazaniye umukiro ndetse n’agakiza k’Uhoraho Imana kugira ngo gahindure byose kandi kavugurure kuri roho ndetse no ku mubiri”, bityo rero abumva kandi ababasha kwakira amatangazo ndetse n’impuruza yanjye, nibumve kandi bihutire gushyira mu bikorwa ibyo tubifuzaho nk’Ijuru ryose; erega ibyo mbasaba ntibigoye bana banjye, ahubwo ni ukumenya buri wese uko abyitwaramo kandi akamenya uko abigenza n’uko abigendamo, bityo ibindi ndahari nk’umubyeyi ubakunda, kugira ngo nuzuze kandi nshyire mu bikorwa buri kimwe cyose.

Mbabereye ku rugamba iminsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi mbabereye ku rugamba iteka n’iteka, kuko ntajya ntererana abana banjye ahubwo mbahora hafi kandi nkabahoza mu mujishi wanjye kugira ngo mbarinde ibirura ndetse n’ibihubutsi byose aho biva bikagera, bityo mbahe gutsinda kandi mbahe umutsindo wanjye n’uwa DATA kugira ngo wigaragaze ubutitsa mu buzima bwabo bwa buri munsi; namwe rero mbahaye gutsinda kuri uyu munsi, nimutsinde kandi muganze imbaraga z’umwanzi zose aho ziva zikagera; oya umwanzi ntakabahendeshe ubwenge kiriya na kiriya, kandi ntakabategeshe iminsi ndetse n’ibihe, kuko byose ari DATA ubigena kandi Ijuru ryose akaba ari ryo rifite integuro y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, nta na kimwe rero kigomba kubagamburuza mu mugambi wa DATA, ahubwo nimukomere kandi mukomeze urugendo, muri buri kimwe cyose mbafashe ikiganza kandi ndabashyigikiye nk’umubyeyi ubakunda.

Nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza, bana banjye mbambitse imbaraga kandi ndabashyigikiye nimukomere ku rugamba turi kumwe, amahoro yanjye nasenderere imitima yanyu kuko naje kubasendereza kandi nkaba naje kubaha ibyishimo nyakuri kuri uyu munsi binkomokaho koko; ngaho rero nimubyakire kandi mumenye gusigasira ibyo byiza mbagabira kuko iyo narambuye ikiganza ngaba, umwanzi nawe aba afite umujinya n’uburakari bukomeye kubera ibyo byiza mbaha ku buntu bwanjye; nimumenye ko murwana n’ubarusha amaboko bityo iteka ryose mwirinde kumwiyegereza kandi mwirinde kumushimashima, ahubwo muhore muhungira kure ikibi ndetse n’igisa nacyo cyabatera kwitandukanya n’urukundo rw’Imana ibihe byose.

Ndabakunda kandi ndabashyigikiye mpora mbashakira icyiza bana banjye, kugira ngo kirusheho kubagirira umumaro cyane cyane kuri roho zanyu, haragowe rero uzishyira umwanzi nkana kandi afite kandi udufite aba afite byose, namwe rero nkomeje kubakomeza kandi nkomeje kubambika imbaraga zanjye, kugira ngo zibashyigikire kandi zibakomeze mu minsi mibi; ngaho nimwakire kuko nazanye byinshi kandi nkaba nazanye byose mu biganza byanjye, bityo buri wese narusheho gusenga kandi arusheho kuba maso kugira ngo koko kuri buri wese abashe kwikoreramo koko kuko nazanye byinshi cyane kuri uyu munsi.

AMAHORO AMAHORO KUGUBWA NEZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IMITSINDO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *