UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 28 GASHYANTARE 2024
Ndabakomeje bana banjye kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye, kuko mbashyigikiye iteka kandi nkaba mbahaza urumuri kandi iteka ryose nkabamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kuko mbarinda gutsikira no gutsitara kugira ngo mbasenderezemo urumuri kandi mbuzuze imbaraga zanjye, iteka ryose rero mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza, mu kubashyigikira, mu kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo mbageze ku cyiza mbifurizaho kandi ku cyiza iteka ryose nshaka kubasabira kandi mbagezaho, bana banjye, kugira ngo murusheho kujya mbere kandi ubwitange bwanyu bukomeze guhora iteka ryose ingiro n’inshingano mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ari nako mukomeza kwifatikanya nanjye mu gukiza kandi mu kurokora no kurohora benshi muri Kiremwa Muntu ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, bana banjye, nimukomeze mukataze ku rugamba kandi mu rugendo rwanyu turi kumwe, mbafasha muri byinshi kandi mbafashe ukuboko kugira ngo mbakindikizeho urukundo rwanjye kandi mpore iteka ryose mbashyize mu gishura cyanjye, mbahaye gukomera no kugubwa neza kandi mbahaye gukatariza icyiza, mbahaye gukomera iteka ryose kuko mbakindikijeho igishura cyanjye kandi nkaba nabururukirijemo urukundo rwanjye kugira ngo mbakomeze, kugira ngo mbashyigikire nkomeze kwifatikanya namwe ibihe byose no muri bose.
Bana banjye nkunda kandi bana banjye nshyigikiye, nimuze tugendane umunsi ku wundi dukomeze kwifatikanya mu bikorwa byanyu bya buri munsi, bityo dukomeze gukiza Isi ndetse n’abayituye twifatikanyije mu bikorwa bitandukanye kugira ngo Isi ndetse n’abayituye bakomeze kwakira umukiro w’Imana kandi benshi bakomeze gutega amatwi kugira ngo buzuzwemo urumuri rw’Ijuru ; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kuba intwari, mukatarize icyiza turi kumwe mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo ubwitange bwanyu bukomeze kuba ingiro kandi ubwitange bwanyu bukomeze kuba ingiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi iteka ryose ubwitange bwanyu bugiririre Isi ndetse n’abayituye akamaro.
Naje kubaha umugisha bana banjye mpetse ku mugongo wanjye, bana banjye nterura iteka ryose nkabuzuzamo urumuri n’imbaraga bya DATA kugira ngo mbakomeze kandi mbashoboze, mbashoborere muri byose ; nimukomeze rero kwifatikanya nanjye umunsi ku wundi kandi mugendane nanjye umunsi ku wundi kuko nkomeje kwifatikanya namwe kugira ngo mbasenderezemo urukundo rwinshi kandi mbururukirizemo urumuri rw’Ijuru bityo rero mbakomeze kandi mbashyigikire, kuko ubwitange bwanyu bukomeje kugenda buhesha DATA Uhoraho Imana icyubahiro ndetse n’ikuzo mu biremwa hirya no hino mu Isi, benshi bakaba bagenda barohoka kandi benshi bakaba bagenda bahumuka amaso n’ubwo Sekibi umunsi ku wundi ahora yasamiye gufata abandi, kuko dukiza benshi abandi umwanzi ejo akabafata, nyamara turashaka kurohora bose no gukiza benshi, abo bose barangarira hari na hariya bityo umwanzi akababona urwaho, akabarindagiza, akabarindagiriza muri kiriya na kiriya, akabiba bwenge bityo yamara kubiba ubwenge akabafata wese wese, akabatwara macuri igihe cyose.
Naje rero kwifatikanya namwe kugira ngo ducurukure abo umwanzi Sekibi yacuritse mu bitekerezo kandi tugoboke benshi, tubagobotore, abo bose umwanzi Sekibi yajyanye bunyago kugira ngo tubagarure mu rugo ruhire rw’Uhoraho kandi tubazane muri uru rukari, aho benshi bagera bagakira kandi aho benshi bagera bagahemburwa n’ibikorwa by’urukundo by’Uhoraho yabibye muri mwebwe kandi akomeje gusakaza muri mwebwe rwagati kugira ngo mukomeze kuba intore kandi mukomeze kuba intumwa z’amahoro mu Isi yose muri rusange bityo ibikorwa byiza bibarange kandi imirimo myiza ikomeze gusakara muri mwebwe kuko nkomeje kwifatikanya namwe mu kubakomeza no kubashyigikira ; mbambitse imbaraga kandi mbasendereje ubudacogora kuri buri wese, nimukomeze mutere itambwe mujya mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo bana banjye, kuko iteka ryose mpora mbagira kandi iteka ryose nkaba inkingi mugomba iteka ryose kwegamiraho kuko ntashaka yuko hari n’umwe wahirima, nta n’umwe nshaka yuko umwanzi Sekibi yajegajeza mu bitekerezo no mu kwemera kwanyu kuko umwanzi Sekibi umunsi ku wundi ashaka kubajegajeza, ntihazagire rero ikibakangaranya kandi ntihazagire ikibajegajeza.
Nimukomeze mukomere kuri Uhoraho mumwubakeho kuko ari we ukomeza benshi kandi akarengera benshi, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, bana banjye, nimukomeze kuba intwari mukatarize icyiza turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanire urugamba inkundura umunsi ku wundi bityo mbatsindire kandi mbabohore, mbarohore, mu gukomeza kwifatikanya najye rero nkomeje kubarengera kandi nkomeje kubatabara kugira ngo mbururukirizemo urumuri n’imbaraga bikomeye bya DATA, nkomeze kubahembuza ukuri kw’Ijuru kandi nkomeze kubereka ukuri k’Uhoraho gukomeze kugaragarira muri mwebwe kandi ibikorwa by’Uhoraho bikomeze kwigaragariza muri mwebwe kuko ari mwebwe twatoranyije kugira ngo tubasenderezemo ibikorwa byacu mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza umunsi ku wundi.
Naje rero kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kandi umunsi ku wundi simpwema kuza kwifatikanya namwe kugira ngo ndusheho kugenda ngaragaza imbaraga za DATA n’ibikorwa bya DATA muri mwebwe, abatoni mwatoranyijwe kugira ngo muhazwe kandi musenderezwe ibyiza by’Ijuru mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza ; uyu munsi naje kugendana namwe mu bikorwa byinshi tugomba gusendereza Isi kandi muri byinshi tugomba kugabira Isi ndetse n’abayituye byanze bikunze hari ibyo tugomba gushyira ku murongo kandi tugomba kubohora, tugashyira mu ngiro no ku murongo nyawo bityo ibyo umwanzi Sekibi yizera bityo tukabinyuranya n’ibyacu kuko iteka ryose dushaka kugamburuza imigambi ya Sekibi, ibitekerezo by’umwanzi byose tukabijajanga kandi imipangu ye yose tukayipangura, kuko iki ari igihe cyo kugoboka benshi no kugobotora benshi twifatikanyije ; mbambitse imbaraga, ubutwari ndetse n’urumuri, nimukomeze bana banjye, mukomezanye, mushyigikirane kandi mwubakane umunsi ku wundi turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu kubateza intambwe, mu kubatoza icyiza, mu kubururukirizamo urukundo, imbaraga z’Ijuru kugira ngo mukomeze gukataza kandi mukomeze guhagarara gitwari, muhagarare kigabo kandi mukomeze urugendo turi kumwe, mbarangaje imbere kandi igihe cyose nzakomeza, bana banjye, kubashyigikira no kubakomeza kugira ngo mbururukirizemo imbaraga, ubutwari n’ububasha bya DATA bikomeze kwigaragariza muri mwebwe ibihe byose.
Naje kubarengera, kubatabara no kubashyigikira, kubereka ibikorwa byiza by’agatangaza kandi kubururukirizamo imbaraga ubutwari n’ububasha by’Ijuru kugira ngo bikomeze kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, mbahaye kubaho, gukomera , kuganza no gutuza no gutekana kuri buri wese, kuko mbafasha muri byinshi kandi nkabakomeza mu rukundo rwa DATA, nkakomeza kubarengera, kwifatikanya namwe mu bikorwa bitandukanye byo kugira ngo dukomeze kugaragaza ibikorwa byacu muri mwebwe kuko muri abo twatoranyije kugira ngo tubagaragarizemo ikuzo ryacu mu buryo budasubirwaho bw’agatangaza ; ari yo mpamvu umunsi ku wundi tudasubika kandi tudasubira kuza kwifatikanya namwe tubamenyesha byose kandi tubururukirizamo urukundo rwacu, mukarushaho kugenda mubaho kandi mukarushaho kugenda muganza mutera imbere intambwe mu kwemera, mushyigikirirwa mu rukundo rw’Uhoraho kandi mutabarwa, murengerwa umunsi ku wundi.
Mbahaye rero gukomera, kuganza no kuba amahoro kuri buri wese, bana banjye, mbambitse ubutwari kandi mbabitse ubudacogora, nimuhore iteka muharanira ikiri icyiza, mwambare icyiza naje kubambika kandi muhore iteka ryose mukindikiza intwaro zikomeye zirasa umwanzi umunsi ku wundi ; erega turi ku rugamba kandi turi mu rugendo rukomeye, n’ubwo rukomeye bwose, ku bamenye Uhoraho, ku bamwemera n’abamwizera ruroroshye, nimukomeze rero mugendane natwe ab’Ijuru kandi mukomeze mwakire ibyiza by’Ijuru, bibaryohere kandi bibanogere umunsi ku wundi murusheho gutazanurirwa amayira mutambukane ishema n’isheja mwambariye ukuri kwa Yezu Kristu, we ntsinzi yanyu kandi we ngabo ibakingira umunsi ku wundi, nimukomeze mwumve yuko murinzwe n’Ijuru kandi mubumbatiwe mu biganza bikomeye bya DATA bibabumbatiye umunsi ku wundi, bitajya birekura kandi bitajya binanirwa ngo bibe byabarekura , umunsi ku wundi tubururukirizaho urukundo ndetse n’umugisha mukaba amahoro kandi mukaganza, mugakomera, mugakomeza urugendo, bityo ibyo umwanzi Sekibi yabibwiragaho kandi yabibeshyeragaho agasanga ari amanjwe ndetse ari n’imfabusa ; ari yo mpamvu rero dukomeza kwifatikanya namwe mu kubakomeza no kubashyigikira, kubururukirizamo urumuri rwacu ab’Ijuru n’imbaraga zacu kugira ngo tubakomeze kandi tubashyigikire, ubutabazi bwacu buhorane namwe.
Mbifurije amahoro kandi mbahaye kugubwa neza mu rukundo rwa DATA, nimukomere mukatarize icyiza, bana banjye, mbarangaje imbere muri uru rugendo, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubarangaje imbere muri uru rugendo kandi nkaba nifatikanyije namwe mu bikorwa byinshi bigiye bitandukanye mu Isi kugira ngo tuvubure amahoro kandi tugoborere benshi umugisha, nifatikanyije namwe, bana banjye natoye kandi natoranyije kugira ngo mbakomeze kandi mbafashe muri byinshi igihe cyose.
Amahoro, amahoro, ibihe byiza bana banjye, nimukomere kandi mugubwe neza turi kumwe, mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimukomeze kubaho kandi mukomeze kubakika kuko naje kububaka kugira ngo namwe mwubake abandi, kuko twaje kubagira intangarugero y’abandi kandi twaje kubagira amatara agomba kuboneshereza abandi mu Isi, ari yo mpamvu mwatowemo intwari kandi mwatowe nk’intumwa z’Ijuru mugomba kugendana umunsi ku wundi, mukora imirimo ndetse n’ibitangaza mu Isi yose, ububasha bubashoboza umunsi ku wundi, mugaharanira kuba mu murimo kandi ubwitange bwanyu bukaba ishingiro, ubwitange bwanyu bukagirira umumaro Isi ndetse n’abayituye, ni imbaraga za DATA zururukiye kubana namwe, kubakomeza no kubashyigikira iteka ryose n’ibihe byose.
AMAHORO, AMAHORO, UMUNSI MWIZA, IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE, MBARANGAJE IMBERE MU RUGENDO RWANYU, MU BIKORWA BYANYU BYA BURI MUNSI BANA BANJYE ; AMAHORO, AMAHORO, TURI KUMWE NDABAKUNDA, AMAHORO !