UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 07 GICURASI 2023.
Mbifurije amahoro y’Imana bana banjye nkunda kandi dutaramanye igicamunsi nkikingiki, ndi umubyeyi ubasanganije ibyishimo kandi ndi umubyeyi ubasanganije urugwiro.
Nimugubwe neza m’urukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko mbahobereye kandi nkaba mbabumbiye hamwe ngira ni nimwambare imbaraga tugende kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba ni inkenyeri ibarangaje imbere kugirango nshyigikire intambwe zanyu kandi ndushyeho kubongerera imbaraga bityo icyo Imana yabahamagariye kandi icyo Imana yabatoreye kigerweho nta nkomyi.
Ntore z’Imana bana banjye nkunda turi kumwe muri byose kandi k’urugamba turi kumwe ntimugahungabane kandi ntimugakuke umutima nimwambare imbaraga kuko urugamba tugeze aho rukomeye ariko nyamara akaba ariho umutsindo w’Uhoraho ugiye kwigaragariza.
Turi kumwe rero m’uburyo bw’agatangaza kandi turi kumwe m’uburyo bw’Urugamba kuko umwanzi yahagurutse ariko natwe tukaba tuticaye twahagurutse m’uburyo bukomeye, tukaba duhangaye ni ibitero byose by’umwanzi kandi tukaba duhanganye ni imbaraga zose z’umwanzi.
Nimwambarire imbaraga muri Nyagasani Yezu Kristu Nyirimitsindo akomeze abatsindire kandi akomeze abarwanirire ntimukirwanirire bibaho kandi ntimukirwanirire ntarimwe kuko tuhari k’urugamba m’uburyo bw’Intambara kugirango duhoshe imihengeri kandi duhoshe inkuba yose y’umuyaga ikomoka k’umwanzi.
Ndahari rero mbanguye inkota kugirango ntsembe ikibi cyose kuko umwanzi namukandagiye, nkamumena agatwe gutyo akaba ari kwidegembya kuko aho ari aziko ntacyo ashobora gukora kandi nta bubasha agifite ku kiremwa muntu. Ndabarinze kandi ndabashyigikiye ntore z’Uhoraho bana banjye nimugubwe neza m’urukundo rwanjye, mwishime kandi munezerwe kuko turi kumwe mfashe ikiganza buri wese kugirango muzamure ahirengereye kandi muzamure ahakomeye aho umwanzi adashobora kumuvogera kandi aho umwanzi adashobora kumurunguruka uko ashaka nuko abyumva.
Muri ku gasongero niyo mpamvu umwanzi akomeje kubahiga hasi no hejuru kugirango abone icyuho kandi abone aho yinjirira kuko afite uburakari bwinshi kuko adafite aho abona icumbi kandi adafite aho ahengeka umusaya bityo akaba ari guhigahiga mu ntore zanjye kandi mu ntore za Jambo kugirango abone aho yinjirira.
Nimufunge imyenge yose kandi mufate intwaro tujye k’urugamba bana banjye turi kumwe, ndi imbere ndi ninyuma ingabo zose zo mu ijuru zahagurutse turi kumwe kugirango dukomeze gutsemba no guhirika ikibi cyose kuko umwanzi atagomba kubavogera kandi umwanzi atagomba kubitwaraho uko ashaka nuko abyumva.
Nimuhumure mukomere ku Ijambo ryanjye nirya Jambo kuko duhari kandi turihagarariye kuko igihe kigeze kugirango turitangarize ahabona kandi ahagarara kuko twakoze byinshi kandi tugacyebura Mwene Muntu tukamuhindukiriza m’urukundo rwacu kugirango Mwene Muntu ahindukirire uwamuhanze Mwene Muntu akomeza kuntangirira umutima Mwene Muntu akomeza kwikomeraho aho kugirango yubahishe izina ry’Uhoraho aho kugirango yubahe uwamuhanze kandi uwamushyizeho akomeza kwizera ubwenge bwe kandi akomeza kugendera mu byiyumviro bye.
Ni igihe rero cyo kugirango buri wese icyo ahatse kandi icyo yimitse muri we kijye kumugaragaro kuko turi kurwana inkundura tujajanga kandi dusanzagiza ikibi cyose kugirango kijye ahabona kandi kijye kumugaragaro kuko ntaho kigomba gutura kandi ntaho kigomba kubona ubwihisho.
Turi kumwe rero muri byose dushyigikiye intambwe zanyu kandi ndabashyigikiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ntacyo muzakena nta nicyo muzamburana kuko mfite byose mu biganza byanjye. Bana bo m’Urukari ry’Uhoraho nimwishime kandi munezerwe mutahirize umugozi umwe kandi mwibumbire hamwe kuko umwanzi ntacyo ashobora kubatwara igihe cyose mwibumbiye hamwe atazashobora kubona urwinjiriro kandi atazashobora kubona intaho.
Nkomeje kubifuriza ibihe byiza kandi nkomeje kubifuriza igicamunsi kiza kuri mwese nimwambare imbaraga tugende nimufate intwaro zanyu tugende ntihagire urangara ntihagire ureba hirya no hino yemwe mwese abananiwe yemwe mwese abaremerewe nimuze tugende nimwiyambure ubumuntu mwambare ubumana tugende mwibagirwe imibiri yigisazira mwambare isura ya gitagatifu tujye k’urugamba ndikumwe namwe muri byose, ntihagire urambika intwaro kandi ntihagire ugoheka kuko nanjye ntagohetse turi kumwe muri byose kugirango mbateze intambwe kandi mbakomeze muri byose tugere aho tugomba kugera kuko urugamba ari Njye na Jambo tururimo m’uburyo bw’agatangaza kandi m’uburyo bwinkundura DATA akaba yabyemeye kugirango buri wese ajye kumugaragaro kandi buri wese ajye kumunzani koko, ariko ijambo ryacu ntirizigera ritsindwa na rimwe kuko twiyoboreye intore zacu kandi tukaba tuganje rwagati muri mwe m’uburyo bukomeye mu bibugarije nibibakura umutima, ntimukuke umutima murushyeho gukomera kandi murushyeho kwambara imbaraga kuko tuje kubakuza kandi tuje kuburiza intera kugirango muzamuke aho umwanzi adashobora kubavogera.
Mbifurije ibihe byiza bana nanjye ndabakunda ndi umubyeyi ubateruye mwese kandi ubahetse nawe ntirengagiza nanuwo njishura keretse ushatse kwijishura ariko nawe simutererana kuko nkomeza kurundarunda nkuko Inkoko irundarunda utwana twayo nanjye nkakomeza kubashyira mu gishura cyanjye ngo mbatsindire umwanzi mbatsindire ibibahiga. Urugamba rurakomeye rukomereye buri kiremwa cyose kiri mu isi cyane cyane abemera bose kuko igihe cyabaziye cyo kugirango buri wese ahagarare koko ahagaze gitwari ahagarare koko nk’ingabo ihagaze k’urugamba nta kibakanga nta nikibatega.
AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA.