UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 26 KAMENA 2024

Mbifurije igicamunsi cyiza bana banjye nkunda kandi nkomeje nshyigikiye, ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ubarangaje imbere mu rugendo, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye, ndabateruye kandi ndabahetse, ndabambitse, ndabasukuye kandi nkomeje kwibanira namwe, kuko nkomeje gutagatifuza buri wese, kugira ngo ndusheho kubasenderezamo urukundo rw’Imana, nimwakire umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mukomeze kwakira ibyiza byanjye by’agatangaza nkomeje kubagabira, nkomeje kubavuburira ndi Umubyeyi ubakunda, mparanira iteka ko mujya mbere mu rukundo rw’Imana kandi mparanira iteka kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo nkomeze kubagira abana b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, mparanira iteka ko mujya mbere mu kwemera no mu rukundo rw’Imana; nimukomeze mutagatifuzwe kandi mukomeze guharanira kujya imbere mu rukundo rw’Imana, kugira ngo mwakire imbaraga z’Uhoraho Imana kandi mwakire gukomeza urugendo, kugubwa neza, guharanira iteka gukomeza kuba amahoro kuko natwe tubakomeza turi amahoro.

Mbahaye umugisha bana banjye, nimukomere, nimukomeze kugubwa neza, nimwakire urukundo rwanjye rube muri buri wese, nimubengerane kuko mugomba kubengerana, nimwizihirwe munogerwe mbabereye Umubyeyi kandi mbabereye igihozo n’ikiramiro; nimukomeze mukataze mu gukora ikiri icyiza, kuko nifatikanyije namwe nkaba nkomeje kubakomeza no kubashyigikira, mbahaye umugisha wa DATA, kandi mbasenderejemo urukundo rw’Imana Umushoborabyose, Umusumbabyose kugira ngo mukomeze mube muri twe kandi mukomeze mugendane natwe muri byose; nimwakire rero gukomera kandi mwakire kugubwa neza, nifatikanyije namwe ndabakomeje kandi ndabashyigikiye bana banjye; nimugire ubugingo n’umugisha wa DATA, mukomeze mwuzure urukundo rukomeye kandi mukomeze mwigiremo ukwemera n’ubutwari, kuko byose mbibagabira, kuko mbabereye Umubyeyi sinzigera mbatenguha cyangwa ngo mbatererane, bana banjye, mbahora iteka hafi kugira ngo ndusheho kubagoboka mbagobotora, mbasenderezamo urukundo rw’Imana rukomeye kugira ngo rubakomeze rubabemo kandi rubashyigikire rubarengere mu minsi y’ubuzima bwanyu bwose kandi mu buzima bwanyu bwose.

Nimukomeze mwakire urukundo rukomeye kandi mukomeze mwakire umugisha, kuko nifatikanyije namwe kandi nkaba nkomeje kubashyigikira, mbabungabunga amanywa na nijoro, mbashyigira uko bwije n’uko bukeye, kuko ndahwema kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo nkomeze mbashyire mu mugambi w’Imana, kugira ngo nkomeze mbahereze urukundo rw’Imana, rube muri mwe rubakomeze kandi rubashyigikire; nimwakire gukomera kandi mwakire kugubwa neza turi kumwe, mbasendereje umugisha n’urukundo rw’Imana kandi mbahagije ibyiza by’agatangaza, kugira ngo murusheho gukomera kandi murusheho gukomeza urugendo kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza.

Nimwakire gukomera kandi mukomeze mwakire kugubwa neza, kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza no kubashyigikira, kugira ngo mbahe kumenya by’ukuri ineza y’Imana, urukundo rw’Imana; nimukomeze mwisange kandi mwisanzure mu byacu, kuko nta kintu na kimwe mugomba kuburira mu byacu, mugomba guhabwa byose kandi mugasenderezwa byose, kuko ibyacu byose ni ibyanyu, kandi umunsi ku wundi turabibagabira tukabibavuburira, ni yo mpamvu mbabwira kenshi nti “Nimuzane ibivomesho byanyu muvome, mwuzuze ntimugatware ubusa kandi ntimukavome igicagate kandi iriba ryo kuvomamo rihari bana banjye”; nimuvome kuko twabafukuriye isoko nziza y’amazi meza y’urubogobogo, mugomba kuvoma kandi mugomba kwisanga mukisanzura, mukivomerera kandi mukavomerera n’abandi benshi, ibiremwa byose muri rusange, kuko mu bwitange bwanyu mu kubasabira mubasabira kugira ngo bahuze be guhuzagurika, bave mu by’umubisha ahubwo binjire mu by’Ijuru, mbibatoza umunsi ku wundi, kugira ngo mukomeze gusabira Isi ndetse n’abayituye kandi ubwitange bwanyu bukaba ari ubw’ingenzi, akaba ari ubw’ingirakamaro, ari yo mpamvu Sekibi akora iyo bwabaga kugira ngo arebe ko yabaca intege akabasubiza inyuma bityo urukundo rw’Imana rukaburizwamo kandi umugambi Imana ibafiteho ukaba waburizwamo, ariko ndagira nti “Nimukomere muhumure, muumurizwe mushyikirwe, mukomeze mukataze mubengerane mu gukora neza, mu gukora icyiza, mbihereye umugisha ubafasha muri byose kandi ubakomeza ubashyigikira, mbahaye guherekezwa mu rugendo, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze mbagabire umugisha wanjye wa kibyeyi  kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza”; nimugire umunsi mwiza kandi mugire gukomeza urugendo, gukomeza kugubwa neza, guharanira kwakira imbaraga z’umuremyi kandi gukomeza gutega ibiganza kugira ngo mwakire ibyiza byanjye, ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye bana banjye nimukomeze mwizihirwe muberwe kandi mubengerane; naje gukomeza buri wese kandi naje kubashyigikira, mbabereye Umubyeyi-Gihozo kandi mbabereye Umubyeyi-Kiramiro, nimukomere bana banjye kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe mu rugendo ntabwo muri mwenyine, mba nshaka iteka kubashakira icyiza, kubazanira urukundo rukomeye kugira ngo rubakomeze rubabemo, kandi ifatiro ryanyu ribe Yezu Kristu mu buzima bwanyu buri munsi, we muvomaho byose kandi we ubasendereza byose iteka, kugira ngo mukomeze kubaho mu rukundo rukomeye kandi mukomeze kwakira umugisha wa DATA ubashyigikira ubakomeza iminsi yose.

Nimugire amahoro, nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, mbahaye umugisha kandi mbahaye urukundo rukomeye, gukomeza urugendo, kugubwa neza, kuba amahoro kuri buri wese, kudacika intege, kutareba hirya no hino, kugira ngo mukomeze kugwirizwa umugisha w’Imana, nimwakire kubaho kandi mwakire kuganza iteka, gukomeza urugendo kandi kugwirizwa umugisha w’Imana kugira ngo ukomeze kuba muri mwe; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, kuko mbahaye kugira ubwisanzure, kugira ngo mukomeze kunezerwa no kwizihirwa kandi mukomeze kuba abeza b’Ingoma y’Ijuru, kandi mukomeze kuba abana b’Ibyiza by’Ingoma y’Ijuru Imana yishimira iminsi yose.

NIMUGIRE AMAHORO BANA BANJYE, UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA KURI BURI WESE, BANA BANJYE NKUNDA KANDI BANA BANJYE NIKUNDIRA, NIMUGIRE AMAHORO, MUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA, NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAKOMEZA ITEKA KANDI NKABA MBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, IGICAMUNSI CYIZA NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *