UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 16 WERURWE 2024

Bana banjye, bana banjye nkunda, nimugire amahoro, bana banjye mpetse, bana banjye nteruye, bana banjye nkarabya umunsi ku wundi, nimugire ubuzima n’ubugingo muri Kristu turi kumwe ndabakunda, nimugire kubaho mukomere kandi mukomeze inzira mwatangiye, kuko Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi urukundo rw’Imana rukaba rubashyigikira umunsi ku wundi; mbahaye umugisha ndi umubyeyi wanyu ubakunda, kuko mbafatiye iry’iburyo muri uru rugendo, kugira ngo nkomeze kubamenyesha byose kandi nkomeze kubatazanurira amayira mbagaragarizamo ikuzo n’ububasha n’urukundo rw’Imana umunsi ku wundi.

Nimubeho kuko DATA yabyemeye kandi mubeho mu rukundo no mu rumuri rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo, kuko nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira bana banjye, ndi umutoza w’icyiza muri mwebwe kandi sinjya nivuguruza mu cyo navuze, ab’Ijuru icyo twavuze ntitwivuguruza, uwo twarinze tuba tumurinze kandi uwo duhagazeho tuba tumuhagazeho kuko iteka tubakomeza kandi tukabakomereza intambwe kuko tubatazanurira amayira, tubamenyera icy’ingenzi igikwiye n’ikiboneye, kuko tubahembuza Ijambo ryacu ribeshaho, ritanga ubuzima n’ubugingo muri Kristu.

Bana banjye muri abambari b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, kuko DATA Uhoraho Imana ari ko yabishatse kandi akaba ariko yabigennye, nanjye rero nk’umubyeyi uhora iteka mbungabunga ubuzima bwa Kiremwa Muntu mu Isi, mbategeye amaboko kandi mbategeye iry’iburyo, mbategeye ibiganza, bana banjye, mbaramburiyeho igishura cyanjye kugira ngo muhore iteka mugifubitswe kandi muhore iteka muri mu rukundo rwanjye, kandi muhore iteka muri mu rukundo rwa Jambo Nyagasani Yezu Kristu; yarabakunze, yarabatoye, Imana-Ruhanga yarabihangiye, ibategurira umugabane mwiza kandi ibategurira igikorwa nk’iki ngiki cyo kwibanira n’Ijuru ubuziraherezo; mu buzima bwanyu rero muri ku Isi Uhoraho Imana yashatse kubahundagaza ihirwe n’ibyiza bidasubirwaho by’agatangaza bitagirwa na bose, amahirwe ageretse ku yandi atagirwa na buri muntu wese uri ku Isi, ariko Uhoraho Imana akaba yarabibageneye.

Buri muntu wese rero ku Isi agira icyo yateganyirijwe, buri muntu wese ku Isi agira icyo yateguriwe kuko aba afite uko abana n’Uhoraho, kuko buri muntu wese aba afite uko agendana n’Uhoraho kandi ibyo tubagabira ni mu bubasha bwacu, ni mu rukundo rwacu; dufite rero uko tubaha kubera ko muri umugabane wacu w’umwihariko twihitiyemo kugira ngo tubatize icyiza kandi tubategurire ikiri icyiza, kugira ngo murusheho kubaho mu rumuri rwacu, mu rukundo rwacu iteka kandi ubuziraherezo.

Muri abana banjye rero nonsa umunsi ku wundi, bana banjye nkabategurira amata meza y’ikivuguto, ariko Sekibi agashaka kuyatoba no kuyanduza umunsi ku wundi kugira ngo arebe ko yashyiramo umukungugu n’ibyondo ashaka kubavangavangira umunsi ku wundi, ariko kubera ko ndi umubyeyi wanyu ubareberera nkababashisha nkabakomeza umunsi ku wundi, nkabamenyera byose kandi nkabamenyesha byose, ntahura uburyarya n’amayeri y’umwanzi uko bwije n’uko bukeye, nkabakomeza kandi nkabashyigikira, nkabatazanurira amayira kuko ari njyewe ubamenyesha byose kandi nkabamenyera byose, nkasubiza inyuma imigambi mibisha y’umwanzi Sekibi kugira ngo mbakomeze iteka mu rukundo rw’Imana; erega ntacyo mubaye kandi nta n’icyo muzaba, nta n’icyo mwenda kuzaba kuko Uhoraho Imana muri mu rukundo rwe iteka abahozaho ijisho rye, urumuri rwe rukabururukiraho umunsi ku wundi.

Bana banjye naje kugira ngo mbasabanishe kandi naje kuramburira ibiganza kuri buri wese, mbumbuye umunwa wanjye kugira ngo mbahe umugisha ukomotse mu munwa wanjye, bana banjye ndambuye ibiganza byanjye kugira ngo mbahe umugisha ukomoka mu biganza byanjye, bana banjye mbaramburiyeho ibishura byanjye kugira ngo mbahishemo mfubike buri wese nkenyeze buri wese nambike buri wese nsige buri wese, kuko uwo nashyize mu bishura byanjye aba ahiriwe, nabashyizemo si ubwa mbere si n’ubwa nyuma mbashyiramo kuko mbashyizemo kandi nkaba mbashyizeho uburinzi bw’Ijuru ubuziraherezo kugira ngo iteka ryose mukomeze kwibera mu rukundo rw’Imana kandi mukomeze kwakira ijambo ry’Ijuru nk’umukiro wabazaniwe kandi mukomeze kubaho mu rumuri rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo; mbega ngo murakingurirwa amarembo y’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru mukiri ku Isi, bana banjye mbega ngo murahirwa mukiri ku Isi mu buzima bwanyu, kuko Uhoraho Imana ariko yabigennye, nanjye nk’umubyeyi wanyu ubakunda nkabahoza hafi, Uhoraho Imana yangiriye ibintu by’agatangaza ndi mu Isi kuko yateguye inzira zanjye, urugendo rwanjye mu Isi akarutegura, akampa umutima kandi akampa ubwiyoroshye kandi akampa kumukorera koko ubudatezuka, byose ni we wabinshoboje kandi byose niwe wabingabiye, nanjye ndavuga nti “Ndi umuja wa Nyagasani”; namwe rero byose mubishobozwa n’Uhoraho, we wabatoye akabagabira umugabane nk’uyu nguyu kandi akabategurira ikiri icyiza, nanjye rero mbasesekajeho umugisha n’urukundo rwanjye rwa kibyeyi, namwe rero nimwunge mu ryanjye muvuga muti “Muri abaja ba Nyagasani”, bityo mwumve icyo Nyagasani ababwira kandi mwumve icyo abatoza umunsi ku wundi, mwishimire kwibera mu rukundo rwe kandi mushimishwe no kuba mu bikari bye umunsi ku wundi, kuko yabakinguriye kandi akaba yarabateguriye integuro nziza.

Mbahaye umugisha n’urukundo rwanjye rwa kibyeyi kuri buri wese, kuko mbakomeje nkaba mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza kandi nkaba mbagabiye umugisha wanjye wa kibyeyi; nimugire ubuzima n’ubugingo turi kumwe ndabakunda, kuko mbasendereje kandi nkaba mbasesekajeho ibyiza by’agatangaza, kugira ngo mukomeze gukingurirwa amarembo y’ibyiza by’Ijuru bityo ibyiza tubategurira kandi tubateganyiriza umunsi ku wundi biza bibasanga bibagereho kuri buri wese nta handi bicishijwe, kuko ibiri ibyanyu ni ibyanyu, ibyo twabateguriye ni ibyanyu, kuko buri cyiciro cy’ibiremwa byose biri mu Isi kandi buri muntu wese aba afite icyo yagenewe; dufite rero uko dukora, dufite uko tugenga n’uko tugenza ibyacu, mu rukundo rwacu turihagije dufite uko tugenda dukomeza abacu tubasenderezamo urumuri rwacu n’ibikorwa byacu, kugira ngo turusheho guhembuza benshi ukuri kw’Ijambo ryacu ritagatifu kugira ngo ribakomeze kandi rikomeze kubengeranira muri mwe; bana banjye rero naje kubakomeza kuri uyu munsi kandi naje kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana iteka kandi ubuziraherezo, mwebwe mpaza kandi nkasenderezamo ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi.

Naje gutabara Kiremwa Muntu kandi naje kumurohora, ariko kandi nifatikanyije namwe muri ibyo bikorwa, muri urwo rugendo rwo kugira ngo duhembuze benshi ukuri kw’Ijambo ryacu ribeshaho, rigatanga ubuzima n’ubugingo muri benshi, kugira ngo twifatikanye muri iyo njyana yo gukomeza kubohora no kurokora Kiremwa Muntu, dukura benshi mu bubata bw’Umwanzi, dukura benshi ibuzimu tubashyira ibuntu, erega bana banjye ubwitange bwanyu bwa buri munsi butuma DATA Uhoraho Imana ahabwa ikuzo n’icyubahiro muri mwe kandi bikamutera ishema mu buzima bwa Kiremwa Muntu, kuko hari benshi mugenda murokora kandi hari benshi mugenda murohora bageze imuhengeri; ntabwo muri inkorabusa kandi ntabwo muri imvugabusa kuko igihe cyose muvuga musenga ntabwo muba mubwira utumva, kuko Uhoraho Imana arabumva cyane kandi akabatega amatwi mu byo muvuga, mu byo mukora muba muri kumwe na we iteka kuko urukundo rwe rubakomeza kandi rukabashyigikira, imbaraga ze zikababumbatira zikabakomeza iteka, kugira ngo mukomeze kurindwa no gushyigikirirwa mu buntu bw’Imana; nanjye rero naje kubaha umugisha, kubakomeza no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo mukomeze kuba intumwa zitwizihiye kandi intore zanjye, intore za DATA, intore za Jambo, bityo iteka ryose mwumve ko muri abatowe kandi muri abatoranyijwe, muri intumwa z’Ijuru mu buryo budasubirwaho.

Mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbasenderejemo urukundo rwanjye, ngaho nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza bana banjye, mbifurije igicamunsi cyiza kandi mbifurije kubaho mu buntu no mu rukundo rw’Imana, ntimugacogore kandi ntimugacogozwe n’imigambi mibisha ya Sekibi, nimukomeze mubumbatirwe mu biganza by’Imana, mukataze mu gukora ikiri icyiza kuko mpari kugira ngo nkomeze kubatera ingabo mu bitugu bityo mukataze mu guharanira ikiri icyiza kandi mu gukomeza kubaka kuri Uhoraho Imana Umugenga kandi Umugaba wa byose.

AMAHORO BANA BANJYE, IGICAMUNSI CYIZA MUKOMEZE KUNEZERWA NO KWIZIHIRWA TURI KUMWE, NDABAKOMEJE KURI BURI WESE BANA BANJYE, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBARANGAJE IMBERE MURI URU RUGENDO, MURI INTORE ZANJYE MURI ABANA BANJYE, MURI IBIBONDO BYANJYE KANDI MURI ABO NITAHO NKAGENDANA NAMWE UMUNSI KU WUNDI, MURI ABAKOZI MUKOMEZE MUBE ABAKOZI BEZA, MUKOMEZE MUBE INTORE NZIZA, KUKO TUBITA BYINSHI KUKO DUKORANA NAMWE BYINSHI KANDI TUKAGENDANA NAMWE MURI BYOSE; AMAHORO BANA BANJYE NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *