UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 05 MUTARAMA 2024
Amahoro y’Uhoraho Imana nasakare mu mitima yanyu Ntore z’Imana dutaramanye bana banjye nshyigikiye, mpurije hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko naje gutaramana namwe kuri uyu munsi mutagatifu wo kwigaragaza kwa Nyagasani Yezu wazutse kandi wagaragaje ikuzo rye mu rupfu rwe ndetse no mu izuka rye, akaza kugaragaza urukundo rwe nyampuhwe mu kubitangira kandi mu kubereka urukundo rutagereranywa; nimumwakire nk’Umwami, Umutegetsi w’Ibiremwa byose, bityo mwizihirwe no kugendana namwe amanywa na nijoro; yaje kwigaragariza Kiremwa Muntu nk’uko abisanganywe kandi abihorana, by’umwihariko rero kuri uyu munsi akaba yaje gufasha Kiremwa Muntu kurushaho kumumenya, kumukunda kandi kumugirira igitinyiro mu buryo bwimbitse; yicishije bugufi yigira umwana ari Imana, yisanisha na Muntu mu buryo bw’ubwishyoroshye kugira ngo abantu batamutinya.
Biremwa by’Uhoraho rero nimukomeze mwakire urwo rukundo rwe rusesuye, kuko yaje abasanga kugira ngo abasanganize impuhwe ze za kibyeyi; ni Umwami arashoboye kuko nta na kimwe kimunanira, iteka Ijambo rye rihumuriza abababaye rigakomeza abari mu kaga, iyo arambuye ukuboko kwe nta wushobora kuguhina kuko ashoboye byose, ni we wimika kandi agakuraho iyo igihe kigeze; harahirwa abari iruhande rwe kandi harahirwa abari mu buryo bwe, kuko abo bose abavomerera kandi akabambika imbaraga zo gukomera ku murimo; mwebwe mwese abatowe kandi abahamagawe mu mazina yanyu, mwashyizweho ikimenyetso kidasibangana kandi mukitaba karame, nimukomeze mwishime kandi munezerwe kuko amazina yanyu yanditse mu gitabo cy’ubugingo; nimwirinde ko mwakwisibisha mukora ikibi kandi mukora igitambamiye ugushaka kwe, ahubwo muharanire gukora ugushaka k’Uhoraho Imana amanywa na nijoro.
Mwahishuriwe byose ntacyo mwimwe kandi ntacyo mwahishwe, kuko yaje mu buryo bwiyoroheje akabereka icyo yifuza ndetse n’icyo akeneye ku Kiremwa Muntu; yaberetse inzira yo kunyuramo, abereka n’uburyo mugomba kuyicamo mu kwemera, mu kwizera ndetse no mu rukundo kugira ngo nyine mukomezwe muri iyo nzira; nimwishyire mwizane kandi mukomere kandi mukataze kuko ndi kumwe namwe nk’umubyeyi ubatoza icyiza kandi ubafatiye iry’iburyo; nabaherewe ahakomeye mbahabwa mwese nta n’umwe nshyize inyuma, ni yo mpamvu iteka n’iteka mbashyira mu mugongo wanjye kugira ngo umwanzi atabanyambura; ngaho rero namwe nimurebe urukundo mbakunda kuko nemeye guhara icyubahiro nari mfite mu Ijuru, ubwamikazi bwanjye nkabuzibukira nkaza mu Isi y’imibabaro, imiruho ndetse n’imvune, ariko nkaza mbasanga kugira ngo mbahishurire byose kandi nkomeze kubana namwe ubuziraherezo.
Ndi Umubyeyi-Kiramiro uhoza abarira kandi utabara abababaye, ngira impuhwe nyinshi kandi nkabarutira bose kuko menya icyo mukeneye kandi nkakibaronsa mbere y’igihe; mbahaza kuri roho ndetse no ku mubiri, nkabakungahaza mu butyo bufatika, ngaho nimunyurwe n’ibyo muhabwa, iteka muhore iteka mushimira kandi mukuza Uhoraho Imana wabemereye kandi wabahaye byose ku buntu; yabageneye ihirwe kandi abategurira ibyiza by’agatangaza, nimubikorere kandi murusheho kubaho kandi murusheho gusanganira ubwami bwe bw’amahoro kandi ubwami bwe bw’ibyishimo n’urukundo; erega bana banjye Uhoraho Imana yabateganyirije ibyiza, abateganyiriza ihirwe, abaha Umwana we w’Ikinege kugira ngo abafashe gutsinda, ariko umwanzi ntiyishimye kandi ntiyanyuzwe cyane cyane kuko yabashakishije kugira ngo abatandukanye na we.
Abenshi rero ntimwamenye amayeri ngo mumenye kumuhunga cyangwa kumurwanya, ahubwo mwaje mumusanga mumusanga mu buryo bwose mumutegera ibiganza, na we aza abasanga afite uburyarya bwinshi abereka ibishashagirana, nyamara inyuma y’ibyo bishashagirana hari umunuko, hari ikibi, hari umwijima; abenshi mwanze urumuri rwa Kristu Nyagasani kuko yaje ari urumuri kandi yaje ari umukiza, mwitaza ububengerane bwe kandi muhindira kure urukundo rwe, mwumva ko mugomba kugendera mu marangamutima, mu bitekerezo byanyu no byiyumviro byanyu; abenshi mwasanganijwe n’ikibi kuko umwanzi yabibasiye kandi koko yabugarije, abashyira mu kaga none ubu ngubu kwigobotora abenshi byarabananiye kandi byarabagoye; ni igihe rero cyo gusanganira Uhoraho Imana mu buryo bwimbitse kandi mu buryo bufashije, kuko mwese mwahawe inzira yo kwigobotora umwanzi kugira ngo musanganire Kristu Nyagasani nk’umukiza.
Naje kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo abifuza guhinduka no guhindukira mbafate ikiganza, ngaho nimuze bana banjye mwebwe mwese mufite inyota, cyane cyane yo gukora icyiza ariko umwanzi akabaganza; nimutere intambwe imwe kuko nzatera mirongo cyenda n’icyenda mbasanganira, kuko akenshi na kenshi nzi imiruho n’imvune muhura nazo, kandi nkaba nzi neza ko akenshi umwanzi abarusha amaboko, ariko kandi iyo mwihambiriye mu kuri kandi mukihambira ku butabera, muhabwa imbaraga zo gutsinda kandi mugahabwa imbaraga zibafasha kwigobotora umwanzi; erega nta kindi mugomba kumutsindisha kitari ukuri kandi kitari isengesho, bityo rero nkaba narabahaye inkoni mugomba kwicumba mu gihe cy’ubunyereri; nabahaye byose kandi nza mbasanga nk’umubyeyi, mbigisha Rozari Ntagatifu kugira ngo muyivuge kenshi ibafashe kurushaho gusobanukirwa n’icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi n’icyo abashakaho; ni intwaro ibarwanirira mu gihe cy’amage kandi mu gihe cy’intambara, ariko akenshi na kenshi aho kugira ngo muhungire mu isengesho cyangwa murwanishe isengesho, murwanisha akarimi cyangwa mukajya gushaka intwaro zindi, nyamara izo ntwaro zindi ntacyo zishobora kubagezaho mutari kumwe n’Uhoraho.
Nimusenge bana banjye kandi mumemye kubaka ku kuri dore ko ikinyoma gikomeje kwibasira benshi, urwango, ishyari kandi inzika ikaba ikomeje kuganza muri benshi, dore benshi kubabarira kandi kurekura byarabananiye, nyamara iteka abagaragaza ko basenga kandi bari mu murongo ntibahwema kuvuga isengesho rya DAWE URI MU IJURU ariko kandi batazirikana, mwibuke aho muvuga ngo “Utubabarire ibyaha byacu nk’uko natwe tubabarira abandi”, buri wese ahazirikane neza kandi arusheho kuhumva, bityo namara kuhazirika yumvise icyo avuze, asubize amaso inyuma atekereze, utekereze utihenze kandi utibereye, urasanga Uhoraho Imana akubabariye nk’uko ubabarira, Isi yarimbuka kandi Isi yahita ikurwaho; ariko kuko ari Imana y’impuhwe kandi Imana itinda kurakara, ntiyita ku magambo yanyu kandi ntiyita ku manjwe yanyu, ahubwo akora icyo agomba gukora kandi akagikorera abemera ndetse n’abatemera akabakururira muri urwo rukundo kandi akabazana mu nzira nziza, abamwemereye bagahinduka bakaza akabatera imbaraga n’ubutwari, bityo bagakomeza urugendo; abanangira umutima nyamara bagatsimbarara ku mafuti yabo, ntibabura kubona ingaruka z’ikibi kuko iteka n’iteka uwihambiriye ku kibi ntigitinda kumugaruka; ariko kandi iteka simbajya kure nza mbasanga kugira ngo mbasanganize urukundo rwanjye, nimube maso kandi musenge mwitegure kandi mukindikize intwaro z’urumuri.
Bana banjye dore Isi igeze aharenga kandi umwanzi ari gukora cyane kugira ngo arebe abo yahutaza, yigabije abasenga kandi ari gushaka gukoza isoni ba bandi bari mu murongo, murabe maso kandi mwihambire ku cyiza mwirinde kurekura, mwirinde gutana no gutandukira kandi mwirinde ko umwanzi yabasiga ibyasha cyangwa akabatera ibyondo; nimukarabe vuba na bwangu dore ko benshi yabanangije umutima, guca bugufi no kwiyoroshya bikaba byarabananiye, kujya mu isuku mu buryo bwo kwisukura kugira ngo imitima yanyu ihore ikeye akaba yarabibakuyemo; ngaho rero kuri buri wese nagane Uhoraho Imana mu buryo buciye bugufi, amukingurire umutima we amwereke aho yabaye ikigwari kugira ngo yongere amuvomerere; abenshi abereka ko ibyo barimo ari byiza kandi bitunganye, ntabereke ko cyane cyane igicumuro gituma Muntu ahindana kandi agana mu rupfu; nyamara Kristu Nyagasani mu rupfu rwe no mu izuka we yakuyeho urupfu burundu, kugira ngo Muntu ahore mu bwisanzure kandi ahore mu bugingo bw’iteka; nyamara umwanzi iteka abakubira mu rupfu kugira ngo muhore iteka muryohewe n’icyaha kuko muzi neza ko icyaha ari cyo cyabakururiye ikibi, kandi icyaha kikabajyana mu rupfu nyamara mwari mwararemewe ubugingo buhoraho; nifuza rero ko mwasubira ku isoko y’icyiza kandi isoko y’amahoro n’ibyishimo, kugira ngo muvomererwe kandi muture aheza hatunganye tubifuza kandi tubashaka.
Naje mbasanga kandi naje mbasanganiza urukundo rwanjye kuri uyu munsi, kugira ngo uyu mwaka mutangiye muwutangirane ibyishimo kandi muwutangirane imigambi mishya yo guhinduka kandi yo kunogera Uhoraho; mwebwe mwese rero muhihibikana kandi mugahihibikanira roho z’abandi musaba kandi mutakambira abari mu kaga ndetse n’abari mu cyaha badashaka kuvamo, nimukomeze koko muzamuke umusozi mutagatifu kugira ngo muhure n’Uhoraho; erega igihe musiga ikibi kandi mukitaza cyane cyane ibyakagombye kubagirira ishema n’icyubahiro ndetse n’ibyakagombye kubaha icyubahiro mu buryo bwose, simpwema kubagaragariza urukundo rwanjye kandi simpwema kubagaragariza ko ndi kumwe namwe; nimwishime rero kandi munezerwe, mwishimire kugendana nanjye amanywa n’ijoro, muhumurizwe kandi mutekanire mu rukundo rwanjye ruhoraho iteka.
Ndaganje mu buzima bwanjyu kandi mbahaye imbaraga zo gukomera, mbahaye ibyishimo kandi mbahaye imbaraga zo gukataza kugira ngo mukomere kandi mukomeze, dore ko benshi umwanzi ari kugenda abaca intege, abari bari mu cyiza bakaba bari kurekura, bakumva ko gukorera Uhoraho ari igihombo gikomeye, nyamara uwo mukorera ni Uhoraho Imana, akungahaye kuri byose, ntacyo abuze nimuhore iteka mutega ibiganza kuko ikiruta ikindi abaronsa amahoro kandi akabaronsa ibyishimo; erega n’aho Isi yababuza amahoro n’amahwemo ariko mufite amahoro muhabwa n’Uhoraho Imana, mujye mwishima kandi munezerwe kuko uhawe na we ayo mahoro, nta kinyabubasha na kimwe cyo mu Isi kiba gishobora kuyamwambura; erega ntimukarire kuko Isi itabahaye amahoro ntabwo ishobora kubaha amahoro nayo ntayo ifite, ahubwo mutakambire bose cyane cyane bayahabwa ariko kandi bakumva batagomba kuyaha abandi; dore akenshi na kenshi hirya no hino mu bihugu bitandukanye huzuye intambara, huzuye amatiku ishyari n’urwango kubera kutanyurwa, nyamara Uhoraho Imana yageneye buri wese umugabane we kandi agomba kubamo umunejeje kandi umushimishije; ariko benshi aho kugira ngo banyurwe n’ibyo bahawe kandi banyurwe na talenta bahawe, bumva ko bagomba kwikubira bagafata ibyabo ndetse bagafata n’iby’abandi, ndetse bakumva ko bagomba kubifata no ku ngufu ndetse bigeze n’aho bavutsanya ubuzima.
Muragowe mu buryo bukomeye kuko Uhoraho Imana aje kwishyuza buri wese, aje kubaryoza amaraso mwamennye kandi mumena umunsi ku munsi, kandi muhora iteka musarura aho mutabibye; Uhoraho Imana yahanze Kiremwa Muntu kugira ngo amwishimire, abeho imyaka n’imyaka, bityo igihe nikigera amutabarure kuko ari we wamuhanze kandi uba uzi neza ko igihe cye kirangiye, ariko benshi akenshi na kenshi mureba bagenzi banyu mukabona mutishimiye ko babaho cyangwa baba iruhande rwanyu, nyamara buri wese nta wizanye ku Isi ku mpamvu ye, ahubwo buri wese yakagombye guha Imana icyubahiro, ashimira ko yahawe umuba iruhande kandi umuba bugufi ntabe mu Isi wenyine; nyamara urwo rukundo mwagaragarijwe n’Uhoraho Imana ntimurwumva ntimurwakira, ariko kuri uyu munsi nifuza ko buri wese yazirikana kandi yamenya agaciro ndetse n’urukundo agomba gukunda Imana ndetse na mugenzi we.
Dore benshi mwishimira gukundwa kandi mukifuza gukundwa, ariko mwe mudakunda, nyamara mumenye ko icyo mugomba kwiyifuriza mugomba kucyifuriza na bagenzi banyu; icyo gihe nimubaho muri urwo rukundo Isi izagira amahoro kandi namwe muzagira amahoro, dore ko benshi murara mudasinziriye mugahora muri maso, mutegura imigambi mibi kandi muca ibico kugira ngo mugire abo mugwa gitumo; nyamara kenshi mwitwikira ijoro mukibwira ko batababona, ariko mujye mwibuka ko ijisho ry’Uhoraho Imana ribareba kandi ari ryo rizabahana; nkagira nti “Rero mwebwe muri mu kaga kandi muri ntambara zikomeye muterwa n’abandi, nimuhumure musenge dore Uhoraho Imana aje kubahorera, kandi aje kubagaragariza urukundo rwe nyampuhwe.
Mbifurije umunsi muhire bana banjye mukatarije mu cyiza, kandi namwe mwese museta ibirenge, nimukomere muze munsange kandi muze muhumurizwe n’urukundo rwanjye, mbaramire kandi mbafashe gutsinda kandi mbafashe kugera ku butungane; mbifurije umunsi muhire w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, nimwishime kandi munezerwe kandi muturize mu rukundo rwe, kuko yabazaniye ibyiza by’agatangaza kandi yaje kubagaragariza urukundo rwe mu buryo bwose; nimuhuguke murebe kandi mubone mumenye icyo abifuzaho n’icyo abashakaho, araganje kandi yishimanye na buri wese ukora icyo ashaka kandi uri mu gushaka kwe; nanjye rero ndi kumwe namwe nk’umubyeyi ubakunda kandi ubahoza ku mutima, ubereka inzira y’ubutungane nkabereka ahari icyasha kugira ngo muhasukure kandi muhakureho rwose kuko nkunda ab’umutima woroshya kandi ab’umutima utaryarya; abo nkunda ndabacyaha kandi nkabacyamura kugira ngo bamenye inzira nziza y’ubutungane, namwe nimucyahane muganishanya aheza, kandi mufatane urunana mugana ku butungane.
MBIFURIJE UMUNSI MUHIRE NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, NDI KUMWE NAMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IBIREMWA BYOSE, AMAHORO, AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE, AMAHORO AMAHORO.