UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 15 KANAMA 2024

Urukundo, amahoro, ibyishimo nibisenderere mu mitima yanyu Ntore za DATA kandi bana banjye nshyigikiye mu rukari rw’Uhoraho Imana, mbifurije umunsi mwiza, gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi, kuko naje kurwanana namwe uyu munsi urugamba kandi nkaba naje kubageza ku mutsindo nyakuri ukomeye wa DATA, nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere ku rugamba kandi mukomeze injyana y’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana, bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo iteka ryose ruhore rwigaragariza muri mwe, kandi ruhore rwubaka ari nako ruhora rusenya ikibi muri Mwene Muntu; ngaho rero nimukomere mu rugendo turi kumwe kandi mu rugendo mbarangaje imbere nk’umubyeyi watsinze, nkomeje rero gutsindira muri mwe kandi nkomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, mu guhindura bushya kandi mu guhindukiza benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana kuko hari imirimo idasanzwe dukomeje gukorana kuri uyu munsi.

Ngaho nimukomeze kwambara kandi mukomeze kuberwa, kuko muri mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi imbaraga zikaba zibagose aho muri hose, urumuri rwacu rero nirukomeze kubengeranira mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje nk’intwari ku rugamba kuko nkomeje gutsindira muri mwe kandi nkaba nkomeje kugaragaza imbaraga zanjye zitavogerwa kandi imbaraga zanjye zidatsindwa mu buzima bw’Ikiremwa Muntu; nkomeje kwifatikanya n’Ikiremwa cyose aho kiva kikagera kandi nkomeje kugendana na buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera cyane cyane  kuri uyu munsi udasanzwe, naje kurwananaho namwe urugamba kandi naje kugeza  benshi mu mutsindo ukomeje wa DATA, naje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye mu gukomeza kwiyegereza benshi kandi mu gukomeza kwigarurira imitima ya benshi umwanzi yari yarajyanyeho iminyago.

Nifatikanyije namwe rero  Biremwa by’Uhoraho Imana kandi mbambitse imbaraga zanjye, mbahaye urukundo rwanjye kuri uyu munsi udasanzwe, nimukomeze kujya mbere kandi mukomeze kwishimira umutsindo wanjye n’uwa DATA, kuko nkomeje kuganza kandi nkaba kugaragaza imbaraga z’ububasha bwanjye mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nifatikanyije namwe rero nimukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko mbakindikije intwaro z’urumuri zanjye kugira ngo zikomeze kubashyigikira kandi zikomeze kubarinda, zikomeze kubacungira umutekano aho muri hose, bityo rero nimugire umunsi muhire kandi mutagatifu, nimukomeze kwishyira kandi mukomeze kwisanga mu bikorwa by’Uhoraho Imana, kuko nafunguye byinshi mu Kiremwa Muntu kandi nkaba nafunguye byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, kugira ngo kirusheho gusenderezwa ibyiza kandi kirusheho  gusakazwaho umukiro ndetse n’umugisha nakizaniye kuri uyu munsi.

Nifatikanyije namwe rero  kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasiba kandi mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba, kuri uyu munsi rero udasanzwe bana banjye kandi ntore za DATA dutaramanye, ndi kumwe namwe ku rugamba mu buryo budasanzwe kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, kuko dukomeje kwiyegereza benshi mu mutsindo ukomeye wa DATA kandi tukaba dukomeje kwiyegereza benshi mu mpuhwe zanjye zidasanzwe za kibyeyi, kuko ntegeye ibiganza Isi yose kandi nkaba nkomeje gutegera amaboko benshi; harahirwa rero abaza bansanga kandi harahirwa abumva ijwi ryanjye, bityo bakumva icyo mbifuzaho kandi bakumva icyo mbashakaho, bityo bakitaba bwangu kandi bakitaba karame, nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere.

Nimukomeze rero kugendera muri urwo rumuri rudasanzwe nkomeje kubakindikiza kandi nkomeje kubasakazaho kuri uyu munsi wanjye kandi kuri uyu munsi wanyu, nubabere umunsi muhire kandi nubabere umunsi mutagatifu kuko naje kurwana ku buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera kandi nkaba naje gukomeza kurwanana namwe urugamba mu gutsinda ikibi muri Mwene Muntu kandi mu kugiratsiza mu buryo budasubirwaho; ndi kumwe rero kandi nifatikanyije namwe muri byose kuko mutari mwenyine ku rugamba, ndahari kugira ngo nkomeze kubageza ku byiza bya DATA bikomeye kandi nkomeze kubageza ku mutsindo ukomeye wa DATA, kuko nkomeje kubaha urumuri rwanjye kandi nkaba nkomeje kubakindikiza intwaro z’urumuri aho ziva zikagera, kugira ngo murase umwanzi kandi muhore mukereye gutsiratsiza kandi muhore mukereye guhinda ibitero bye bibisha aho biva bikagera.

Mbambitse imbaraga zanjye rero kandi mbahaye urukundo rwanjye, nirubakomeze kandi rubashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mwirinde gucika intege kandi mwirinde gusubira inyuma, kuko iki gihe ari igihe cyo kuvugururwa kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kwakira imbaraga  z’ububasha bwa DATA mu buzima bwanyu bwa buri munsi; iteka ryose rero nimuharanire kwakira ikiri icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, bityo ikiri ikibi murusheho kugihungira kure, kuko nanjye naje ndi umwigisha rwagati yanyu kandi nkaba naraje kubabwiriza igikwiriye kandi igitunganye, kugira ngo mubeho kandi mugendere mu gushaka kwa DATA uko bikwiriye mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nkomeje rero kubatoza icy’ingenzi kandi nkomeje kubatoza ikiri icyiza, kuko naje kurwanana namwe urugamba, nkomeje kubashyigikira kandi nkomeje kubabera inyenyeri ibayoboye mu rugendo rwanyu, ngaho nimukomeze kujya mbere turi kumwe, turataramanye kuri uyu munsi udasanzwe, kandi mbasendereje imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo zikomeze kwigaragariza muri mwe cyane cyane mu bikorwa byanjye kandi mu bikorwa byacu nk’ab’Ijuru twaje gukorana uri uyu munsi.

Imirimo yacu rero irakomeye kandi irakomeje kuko ibikorwa byacu bikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byacu bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi mu kubaka bundi bushya ubuzima  bw’Ikiremwa Muntu kandi mu gusenyagura ibikorwa bibi by’umwanzi; dukomeje gutsiratsiza ububasha bwa Nyakibi aho buva bukagera kandi dukomeje guhinda kandi dukomeje guhirika imigambi ye mibisha kuko ari nta jambo afite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kandi akaba ari nta bubasha afite mu Biremwa byanjye ndetse n’ibya DATA, nkaba nkomeje kuharinda kandi nkaba nkomeje kuhacungira umutekano mu buryo bukwiriye; erega nta na hamwe mpezwa kuko narazwe Isi yose kandi nkaragwa ibiremwa byose aho biva bikagera, bityo ngo mbibere umubyeyi kandi nkaba nzasohoza buri wese ahifuzwa kandi aho yifuza cyane cyane ku bakomeje guharanira gukora icyiza mu buzima bwabo ba buri munsi, kandi ku bakomeje guharanira guhindura amateka y’ubuzima bwabo, abo bose nkaba mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza kuri uyu munsi rero w’umutsindo kandi kuri uyu munsi w’agatangaza, nkomeje kwigaragariza mu Isi hose kandi nkomeje kwigaragariza mu Kiremwa Muntu aho kiva kikagera, mu kwigisha kandi mu guhindura ibikorwa ndetse n’imikorere ya Mwene Muntu; murabe maso rero kugira ngo tugendane muri ibi bikorwa kandi murabe maso kugira ngo mukomeze guhagarara neza ku rugamba mwemye kandi mwemarariye umutsindo wanjye n’uwa DATA, kuko hari byinshi niteguye kugaragariza muri mwe kuri uyu munsi kandi hakaba hari byinshi niteguye kugaragariza mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera.

Naje rero kwigaragariza kandi naje guhindura amateka mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, naje kubaka bushya kandi naje gusenya ikibi cyose aho kiva kikagera; ni ngombwa rero kuba maso kandi ni ngombwa gushishikarira umurimo wanjye n’uwa DATA, kugira ngo hatagira na kimwe nabazaniye gipfa ubusa kandi umwanzi abanyaga; ngaho nimukomeze kuba maso kandi mukomeze gusenga, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarinda, kandi nkomeze kubacungira umutekano kuko nabazaniye ibyiza byinshi by’agatangaza, kugira ngo bibashe gushyikirizwa benshi muri mwe kandi bibashe gushyikirizwa buri wese muri mwe; ngaho rero nimukomeze gutega ibiganza mukere kwakira kandi mukere gusigasira icyiza mwahawe kuri uyu munsi, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, turi kumwe mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nimugubwe neza ndabakomeje kandi ndabashyigikiye; mbifurije umunsi mwiza kuri buri wese, nimwakire urukundo rwanjye kandi nimwakire imbaraga zanjye zibavugurura kandi zibaha gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera;

NIMUGIRE AMAHORO, UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE KANDI NDABAZIRIKANA BANA BANJYE KANDI BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, TURI KUMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *